{"id":70835,"date":"2024-08-28T08:06:51","date_gmt":"2024-08-28T06:06:51","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=70835"},"modified":"2024-08-28T08:06:51","modified_gmt":"2024-08-28T06:06:51","slug":"rib-yiyemeje-gukurikirana-umwarimu-ukekwaho-kwirirwa-asambanya-abanyeshuri-be","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835","title":{"rendered":"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be"},"content":{"rendered":"<p><strong>Ababyeyi barerera ku rwunge rw&#8217;amashuri rwa Murira rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bagaragaje ko hari umwarimu wigisha kuri iri shuri umaze igihe asambanya abanyeshuri yigisha nyamara hakaba harabuze gukurikiranwa.<\/strong><\/p>\n<p>Ikibazo cy&#8217;uyu mwarimu witwa Bukuru Aaron cyagaragajwe ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama, ubwo Urwego rw\u2019igihugu rw\u2019Ubugenzacyaha (RIB) rwari mu karere ka Rusizi aho rwatangiriye ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha by\u2019ihohoterwa rishingiye ku gitsina n\u2019ibindi byaha byibasira urubyiruko.<\/p>\n<p>Ni igikorwa cyatangiriye mu mudugudu wa Gatuzo mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza, kinitabirwa n\u2019inzego zitandukanye zirimo iz&#8217;ibanze ndetse na Polisi.<\/p>\n<p>Visi-Perezida wa Komite Nyobozi y&#8217;ababyeyi barerera mu Ishuri rya Murira, Ntirumenyerwa Olivier, yagaragarije RIB ko mwarimu Bukuru amaze igihe asambanya abanyeshuri yigisha ndetse hakaba hari n&#8217;uwo yigeze gutera inda, nyamara hakaba harabuze urwego rumukurikirana.<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi mu izina rya bagenzi be yagize ati:&#8221;Hari ikibazo cya mwarimu Bukuru Aaron uvugwaho gusambanya abana, ndetse bikaba byaraje kugaragara ku munyeshuri w&#8217;umukobwa wari ugeze mu mwaka wa gatatu. Bigaragara ko yamusambanyije akanamutera inda ndetse binagera ku rwego rwo gukuramo iyo nda&#8221;.<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi yasobanuye ko kuva muri Gicurasi uyu mwaka ubwo uyu murezi yafashaga uwo munyeshuri gukuramo iyo nda yahise aburirwa irengero mu gihe cy&#8217;amezi abiri n&#8217;iminsi 19, biba ngombwa ko ubuyobozi bw&#8217;ishuri yigishaho bwandikira akarere bukamenyesha ko yataye akazi nta mpamvu, na ko gahita kamwandikira ibaruwa imuhagarika by&#8217;agateganyo.<\/p>\n<p>Avuga ko mu gihe uriya mwarimu yamaze yarabuze bakeka ko &#8220;yarimo akorana n&#8217;abakomisiyoneri bo kumuhuza n&#8217;umuryango w&#8217;uwo mwana w&#8217;umukobwa ndetse n&#8217;umukobwa, kuko ku wa 4 Gicurasi umwana yemewe ko yatewe inda na Bukuru Aaron ndetse akanamufasha kuyikuramo&#8221;.<\/p>\n<p>Nyuma ngo mwarimu Bukuru yaje gufatirwa ku karere aho yari yagiye kwisobanura ku mpamvu y&#8217;ihagarikwa rye ashyikirizwa ubugenzacyaha na bwo bwaje kumushyikiriza ubushinjacyaha, gusa nyuma y&#8217;igihe gito aza kurekurwa mu buryo budasobanutse.<\/p>\n<p>Ntirumenyerwa mu izina ry&#8217;ababyeyi bagenzi be yagaragarije RIB ko batumva uburyo ikorano iperereza, bijyanye no kuba ubwo Bukuru yatabwaga muri yombi ntacyo ubuyobozi bw&#8217;ishuri bwigeze bubazwa.<\/p>\n<p>Yavuze ko usibye uriya munyeshuri hari na bagenzi be batatu na bo batwite inda bikekwa ko baba baratewe inda na Bukuru, ibyo aheraho asaba ubufasha bijyanye no kuba hari abandi bana ikigo gishobora gutakaza kubera uriya mwarimu.<\/p>\n<p>Umukozi mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha n&#8217;ubushakashatsi muri RIB, Ntirenganya Jean Claude,yijeje abaturage ko uru rwego rugiye gushakira umurongo ikibazo cy&#8217;uriya mwarimu.<\/p>\n<p>Ati:&#8221;Turareba kuri icyo kibazo by&#8217;umwihariko tumenye ngo ikibazo kiri hehe, ese wenda ni ikibazo cyaba cyarabereye mu iperereza ritakozwe neza, ese wenda ni ikibazo cyo ku rundi rwego rw&#8217;ubushinjacyaha niba ari bo bafashe umwanzuro wo kumurekura? Ibyo byose turaza kubireba, niba hari aho byapfiriye birakosoka. Icyaha cyo gusambanya umwana ntabwo gisaza, ibimenyetso bishobora kuba bitabonetse uyu munsi ejo bikaboneka, kandi n&#8217;ubundi uwakoze cya cyaha akakiryozwa&#8221;.<\/p>\n<p>RIB yibukije ko nta kiguzi icyo ari cyo cyose gishobora gutuma uwasambanyije umwana adahanwa, ndetse ibihano bikaba bigera ku wagize uruhare mu guhishira kiriya cyaha.<\/p>\n<p>Ni icyaha uru rwego ruvuga kandi ko rugira ingaruka mbi haba ku wagikorewe ushobora gutera inda itateganyijwe ndetse n&#8217;indwara zidakira, ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.<\/p>\n<p>Muri rusange itegeko riteganya ibyaha n&#8217;ibihano riteganya ko uwahamijwe n&#8217;urukiko icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y\u2019imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, gusa iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y\u2019imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha<\/p>\n<p>Iki gihano gishobora no kubaho mu gihe uwasambanyijwe yandujwe uburwayi budakira cyangwa bikamusigira ubumuga.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ababyeyi barerera ku rwunge rw&#8217;amashuri rwa Murira rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bagaragaje ko hari umwarimu wigisha kuri iri shuri umaze igihe asambanya abanyeshuri yigisha nyamara hakaba harabuze gukurikiranwa. Ikibazo cy&#8217;uyu mwarimu witwa Bukuru Aaron cyagaragajwe ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama, ubwo Urwego rw\u2019igihugu rw\u2019Ubugenzacyaha (RIB) rwari mu karere [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-70835","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ababyeyi barerera ku rwunge rw&#8217;amashuri rwa Murira rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bagaragaje ko hari umwarimu wigisha kuri iri shuri umaze igihe asambanya abanyeshuri yigisha nyamara hakaba harabuze gukurikiranwa. Ikibazo cy&#8217;uyu mwarimu witwa Bukuru Aaron cyagaragajwe ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama, ubwo Urwego rw\u2019igihugu rw\u2019Ubugenzacyaha (RIB) rwari mu karere [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-08-28T06:06:51+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70835#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70835\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be\",\"datePublished\":\"2024-08-28T06:06:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70835\"},\"wordCount\":589,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70835#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70835\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70835\",\"name\":\"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2024-08-28T06:06:51+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70835#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70835\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70835#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be - BWIZA","og_description":"Ababyeyi barerera ku rwunge rw&#8217;amashuri rwa Murira rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bagaragaje ko hari umwarimu wigisha kuri iri shuri umaze igihe asambanya abanyeshuri yigisha nyamara hakaba harabuze gukurikiranwa. Ikibazo cy&#8217;uyu mwarimu witwa Bukuru Aaron cyagaragajwe ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama, ubwo Urwego rw\u2019igihugu rw\u2019Ubugenzacyaha (RIB) rwari mu karere [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2024-08-28T06:06:51+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be","datePublished":"2024-08-28T06:06:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835"},"wordCount":589,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=70835#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835","name":"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2024-08-28T06:06:51+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=70835"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70835#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/70835","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=70835"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/70835\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=70835"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=70835"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=70835"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}