{"id":70873,"date":"2024-08-30T13:30:00","date_gmt":"2024-08-30T11:30:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=70873"},"modified":"2024-12-11T02:47:48","modified_gmt":"2024-12-11T00:47:48","slug":"ni-inde-uzakemura-uruhuri-rw-ibibazo-biri-muri-kasho-zo-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873","title":{"rendered":"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ?"},"content":{"rendered":"<p>Hari Abanyarwanda bakomeje gutabariza abafungirwa muri kasho zo muri iki gihugu ahanini biturutse ku buzima bubi buzirangwamo aho bamwe batanatinya kwemeza ko izi kasho ziri mu bishobora guhindura bamwe mu bazifungirwamo bakaba baba abarakare bakanga ubutegetsi, Minisiteri y\u2019Umutekano w\u2019Imbere mu gihugu ikavuga ko ibyo bibazo bizasuzumwa kandi bikazabonerwa igisubizo vuba.<\/p>\n<p>Umurungi Providence, Uyobora Komisiyo y&#8217;Igihugu y&#8217;Uburenganzira bwa Muntu yabwiye Bwiza.com ko bimwe mu bibazo bivugwa muri izo kasho bihari ariko ko bitari muri kasho zose zo mu Rwanda kuko ahagiye hubakwa byagiye bikosoka ubu bikaba bisigaye ahagikoreshwa nka kasho nyamara ubusanzwe atari cyo hubakwa hari hagenewe.<\/p>\n<p>Ati &#8220;Kasho turazisura tukareba uko ubuzima bw\u2019abazifungiyemo uko bameze, uko bafashwe, aho baba n\u2019uko hameze, hanyuma tukanareba n\u2019imirire yabo n\u2019imibare nyine n\u2019ubucukike ariko ikibazo cy\u2019ubucukike cyo ni igisanzwe kimaze iminsi hanyuma tugatanga amabwiriza (recomandation) ku nzego zibishinzwe.<\/p>\n<p>Akomeza agira ati &#8220;Yego, hari kasho zimwe zikibifite ariko ntitwabigira rusange ngo tuvuge ngo hose ni ko bimeze, nkizubatswe nshyashya n\u2019izavuguruwe icyo kibazo ntabwo kigihari, aho bigaragara ni ya makasho n\u2019ubundi atari agenewe kuba amakasho, nk\u2019ahantu hahoze amashuri ya kera. Hari imirenge imwe imwe igifite ibyo bibazo nyine usanga zigifite ibyo bibazo by\u2019ubwiherero n\u2019iki ariko ntabwo ari hose ariko zirahari. Izo twarazisuye kandi twanaganiriye n\u2019ubuyobozi na RCS, na RIB na Polisi babishinzwe batwemerera ko hari ingamba bari gufata.\u201d<\/p>\n<p>Umurungi akemeza ko zimwe mu ngamba bavuze bagiye gufata harimo izo guhuza zimwe muri izo kasho izindi bakazimura, ati \u201cNi ikibazo gihari ariko kiri kuganirwaho.\u201d<\/p>\n<p>Ubusanzwe kumenya amakuru mpamo y\u2019ibibera muri kasho zo mu Rwanda ntibiba byoroshye, ni amakuru ushobora gusa guhabwa mu buryo bw\u2019ubuhamya ukaba wayahabwa n\u2019uwazifungiwemo kuko akenshi itangazamakuru ridakunze kuzisura yewe n\u2019iyo ryabikora bitekerezwa ko hashobora kubaho kubanza gutegura kuburyo abahasuye babona ibintu ari ibisanzwe.<\/p>\n<p>Ubuhamya bwizewe BWIZA yahawe na bamwe mu bafungiwe muri zimwe muri izi kasho bwemeza ko ubuzima bw\u2019aho hantu bushoboka ku ijanisha ryo hasi cyane ahanini biturutse ku mibereho itari iya kimuntu iharangwa.<\/p>\n<p>Bimwe mu byo Abatangabuhamya bavuga ko bituma ubuzima budashoboka muri kasho zo mu Rwanda birimo ko harangwa umwanda ukabije.<\/p>\n<p>Uyu mwanda ugaragarira ku buryo abafungwa bo muri kasho baba badafite uburyo bwo kujya mu bwiherero, ahenshi bisaba ko bategereza isaha ya saa kumi n\u2019imwe za mugitondo buri munsi, ngo iyo saha nibwo \u201cAbapolisi nka babiri cyangwa batatu baza bagashyira ku murongo abantu babiri babiri bakambikwa ipingu rimwe hanyuma bakabajyana ku karyango kamwe k\u2019ubwiherero, imbere mu bwiherero haba hadaheruka gukorerwa isuku kandi handuye cyane ahanini bitewe n\u2019uko umuntu ugiye kubwicaramo aba atabona uko yicara ahabugenewe kuko aba yambaranye ipingu n\u2019undi ugihagaze nawe ukeneye guhita yicara, ibyo bikaniyongeraho ko no hanze haba hakiri umurongo muremure w\u2019abakeneye ko abo bavamo kugira ngo nabo bagemo kandi na wa mupolisi wabazanye akaba aba abashyiraho igitutu kugira ngo bihutishe.\u201d<\/p>\n<p>Ibyo bivuze ko mu masaha 24 agize umunsi, umufungwa wo muri izo kasho aba yemerewe gukora ibikomeye rimwe gusa hatitawe ku bibazo by\u2019umubiri byose yaba afite. Bikanavuga kandi ko iyo nshuro imwe ari yo rukumbi bemererwa kugera ku bwiherero, ibituma gukora ibyoroheje bakabikorera mu cyo bita \u2018Mukecuru\u2019 (Ni ikidobo, ibase, ikidomoro cyangwa ikindi kintu kirangaye hejuru nk\u2019ijerekani ikase batereka ahantu runaka hatari kure y\u2019aho baba bicaye hanyuma abagabo bakakihagarikamo). Ku bagore ho ntitwabonye umutangabuhamya watubwira uko kuri iyo ngingo biba bimeze.<\/p>\n<p>Koga nabyo nta buziranenge biba bifite, abatangabuhamya batubwiye ko muri iyo saha iyo bavuye ku bwiherero bahita bazinga ibyo barayeho muri kasho hanyuma igahita ihinduka ubwogero rusange. Ngo \u201cBarebamo abafite imbaraga bakabasohora bakajya kuzana amazi aba ari mu kidomoro runaka hanze hanyuma uhagarariye abandi akajya afata amazi mu kandi kabase gato agasuka ku bantu muri rusange hanyuma bakoga gutyo ubwo iyo ashize isabune ukugumaho ukayihanagura.\u201d<\/p>\n<p>Ntabwo muri kasho bamesa, kubera ubuke bw\u2019amazi aba ahari ngo \u201cByagorana ko abantu bafungiwemo bamesa kuko amazi nkayo aba arwanirwa ntiwatekereza ibyo kuyamesesha uretse ko utanabona aho ubyanika uramutse unabonye uko ubimesa.\u201d<\/p>\n<p>Kuri ibi tuvuze haruguru ariko amakuru yandi twabwiye ni uko atari ko bigenda ku bantu bakomeye bajya bafungwa, abo bo ngo ntibizwi aho biriya byose babikorera. Icyakora hari na kasho ya Rwezamenyo iri i Nyamirambo yo uko biri abayifungiwemo bemeza ko ifite ubwiherero na dushe byiza ikibazo kigasigara ari ukwemererwa kubigiramo igihe abafungwa babishakiye.<\/p>\n<p>Ubuhamya tuvuze haruguru bushimangirwa n\u2019uwiyita Emma ku rubuga rwa X wanditse ubutumwa bugaruka ku bibazo nk\u2019ibyo byo muri za kasho asaba Minisitiri w\u2019umutekano w\u2019imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta ko byakemurwa agira ati: \u201cNyakubahwa Minister, rwose uzarebe uko hajyaho amabwiriza y\u2019uko kasho zose zagira ubwiherero, ni ukuri birababaje gufunga umuntu hanyuma akagenerwa kujya mubwiherero rimwe ku munsi, umubiri ntituwutegeka, wacyemuye byinshi muri za ministeri wanyuzemo.\u201d<\/p>\n<p>Ati: \u201cWaruzi ko haraho bajyana imfungwa kumurongo umwe kubwiherero bose bahagaze hejuru y\u2019ubwicayeho hadafunze bamusaba kugira vuba ngo nabo bajyeho! Kimwe no kogera hamwe bambaye ubusa hose 5am bahagaze aho barara bagahita bahakoropa ngo babone aho bicara cyane abadafite ibyaha bikomeye.<br \/>\nNta kuntu umuntu ucyekwa yajya afatwa n&#8217;inzego z\u2019ibishinzwe ariko umuryango we ugahita umenyeshwa? ibi byakuraho guhangayika hibazwa abamutwaye kuko baba bativuze kandi byakuraho kugaragara nka kidnapping (gushimuta) kuko HE amaze kugeza u Rwanda ku rwego rwo hejuru, turwanye kuruhesha isura mbi\u201d<\/p>\n<p>Uyu Emma akomeza agira ati: \u201cIkindi nsaba ni uko transit centres ziri ahantu hatuwe zashyirwamo ibibuza umunuko, usanga iyo barekuye amazira ntoki hanuka cyane nko kwa Kabuga igikondo bitewe n\u2019uko nta bayobozi bahatuye usanga ntacyo bivuze iyo harutabaje\u201d<\/p>\n<blockquote class=\"twitter-tweet\">\n<p dir=\"ltr\" lang=\"in\"><a href=\"https:\/\/twitter.com\/Vbiruta?ref_src=twsrc%5Etfw\">@Vbiruta<\/a>;Nyakubahwa Minister, rwose uzarebe uko hajyaho amabwiriza yuko kasho zose zagira ubwiherero, nukuri birababaje gufunga umuntu hanyuma akagenerwa kujya mubwiherero rimwe kumunsi, umubiri ntituwutegeka,wacyemuye byinshi muri za ministeri wanyuzemo. <a href=\"https:\/\/twitter.com\/PaulKagame?ref_src=twsrc%5Etfw\">@PaulKagame<\/a>;<a href=\"https:\/\/twitter.com\/EdNgirente?ref_src=twsrc%5Etfw\">@EdNgirente<\/a><\/p>\n<p>\u2014 Emma (@Manu_manl) <a href=\"https:\/\/twitter.com\/Manu_manl\/status\/1828419858632941732?ref_src=twsrc%5Etfw\">August 27, 2024<\/a><\/p><\/blockquote>\n<p><script async src=\"https:\/\/platform.twitter.com\/widgets.js\" charset=\"utf-8\"><\/script><\/p>\n<p>Igisubizo cya Minisitiri w\u2019umutekano w\u2019imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta kuri ubwo butumwa bwa Emma ni iki ngo \u201cUrakoze kutugezaho ibi bibazo. Byose bizagenzurwa kandi bizabonerwa ibisubizo vuba.\u201d<\/p>\n<p>Bamwe mu bakoresha urwo rubuga rwa X bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bagaragaza ibindi bibazo biri mu makasho harimo uwiyita Ikimanuka wagize ati: \u201cNyakubawa bazihangane naziriya mpungure batanga bajye bashyiramo umunyu, agakoma nako bashyiremo isukari ibaze kurya rimwe ku munsi nabwo ukarya ibitagira umunyu.\u201d<\/p>\n<blockquote class=\"twitter-tweet\">\n<p dir=\"ltr\" lang=\"pl\">Urakoze kutugezaho ibi bibazo. Byose bizagenzurwa kandi bizabonerwa ibisubizo vuba. <a href=\"https:\/\/t.co\/QGImQElhPg\">https:\/\/t.co\/QGImQElhPg<\/a><\/p>\n<p>\u2014 Vincent Biruta (@Vbiruta) <a href=\"https:\/\/twitter.com\/Vbiruta\/status\/1828483998131073219?ref_src=twsrc%5Etfw\">August 27, 2024<\/a><\/p><\/blockquote>\n<p><script async src=\"https:\/\/platform.twitter.com\/widgets.js\" charset=\"utf-8\"><\/script><\/p>\n<p>Nshimiyimana Chance we ati: \u201cNi ukuri pe uhabwe impungure kandi zitera inyota ukanywa amazi ariko kunyara bikaba ikibazo? Ni ukuri azadufashe pe hanagabanwe ubucucike mu makasho no mu gihe imfungwa zo mu makasho zimurwa pandagare hashyirwamo benshi! Kandi munsi y\u2019ibyuma bakagenda babicaye hejuru cyane cyane mu byaro byitaruye umujyi.\u201d<\/p>\n<p>Kimwe n\u2019abandi batari bake bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bahuriza ku kuba abafungirwa mu za kasho bakwiye kwibukwa bagatabarwa ibibazo bibugariza bigahabwa umurongo ujyanye n\u2019icyo amategeko arengera ikiremwa muntu ateganya.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko ibi bibazo bizasuzumwa ndetse bigakosorwa. Ibi byose biri no mu nshingano za komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019uburenganzira bwa muntu nk\u2019uko bigaragara mu itegeko n\u00b0 61\/2018 ryo ku wa 24\/08\/2018 rihindura itegeko n\u00b0 19\/2013 ryo ku wa 25\/03\/2013 rigena inshingano, imiterere n\u2019imikorere by\u2019iyo komisiyo.<\/p>\n<p>Iryo tegeko rishimangira ko mu byo iyi komisiyo ishinzwe harimo \u201cGusuzuma ku buryo buhoraho imifungire y\u2019abantu bambuwe uburenganzira ku bwisanzure n\u2019ubundi burenganzira bwabo, kugira ngo barusheho kwitabwaho no kurindwa iyicarubozo n\u2019ibindi bihano cyangwa ibikorwa by\u2019ubugome, bidakwiriye umuntu cyangwa bimutesha agaciro. Gukumira iyicarubozo n\u2019ibindi bihano cyangwa ibikorwa by\u2019ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro bikorerwa ahafungiye abantu; kwakira ibirego birebana no gufunga abantu, ibirebana n\u2019imibereho myiza n\u2019ubundi burenganzira bw\u2019abafunzwe; gukora ubushakashatsi n\u2019inyigo bijyanye no gufunga abantu, ibijyanye n\u2019imibereho myiza n\u2019ubundi burenganzira bw\u2019abafunzwe hagamijwe gukumira cyangwa kurwanya iyicarubozo n\u2019ibindi.\u201d<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari Abanyarwanda bakomeje gutabariza abafungirwa muri kasho zo muri iki gihugu ahanini biturutse ku buzima bubi buzirangwamo aho bamwe batanatinya kwemeza ko izi kasho ziri mu bishobora guhindura bamwe mu bazifungirwamo bakaba baba abarakare bakanga ubutegetsi, Minisiteri y\u2019Umutekano w\u2019Imbere mu gihugu ikavuga ko ibyo bibazo bizasuzumwa kandi bikazabonerwa igisubizo vuba. Umurungi Providence, Uyobora Komisiyo y&#8217;Igihugu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":48,"featured_media":184396,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[131],"class_list":["post-70873","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo-rw","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hari Abanyarwanda bakomeje gutabariza abafungirwa muri kasho zo muri iki gihugu ahanini biturutse ku buzima bubi buzirangwamo aho bamwe batanatinya kwemeza ko izi kasho ziri mu bishobora guhindura bamwe mu bazifungirwamo bakaba baba abarakare bakanga ubutegetsi, Minisiteri y\u2019Umutekano w\u2019Imbere mu gihugu ikavuga ko ibyo bibazo bizasuzumwa kandi bikazabonerwa igisubizo vuba. Umurungi Providence, Uyobora Komisiyo y&#8217;Igihugu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-08-30T11:30:00+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2024-12-11T00:47:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2024\/08\/kasho-73473.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"980\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"723\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Niyonsenga Schadrack\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Niyonsenga Schadrack\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873\"},\"author\":{\"name\":\"Niyonsenga Schadrack\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/a8c9dc66faf0df49adc099237a584cba\"},\"headline\":\"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ?\",\"datePublished\":\"2024-08-30T11:30:00+00:00\",\"dateModified\":\"2024-12-11T00:47:48+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873\"},\"wordCount\":1276,\"commentCount\":1,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2024\\\/08\\\/kasho-73473.png\",\"keywords\":[\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873\",\"name\":\"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2024\\\/08\\\/kasho-73473.png\",\"datePublished\":\"2024-08-30T11:30:00+00:00\",\"dateModified\":\"2024-12-11T00:47:48+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2024\\\/08\\\/kasho-73473.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2024\\\/08\\\/kasho-73473.png\",\"width\":980,\"height\":723},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=70873#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/a8c9dc66faf0df49adc099237a584cba\",\"name\":\"Niyonsenga Schadrack\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=48\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ? - BWIZA","og_description":"Hari Abanyarwanda bakomeje gutabariza abafungirwa muri kasho zo muri iki gihugu ahanini biturutse ku buzima bubi buzirangwamo aho bamwe batanatinya kwemeza ko izi kasho ziri mu bishobora guhindura bamwe mu bazifungirwamo bakaba baba abarakare bakanga ubutegetsi, Minisiteri y\u2019Umutekano w\u2019Imbere mu gihugu ikavuga ko ibyo bibazo bizasuzumwa kandi bikazabonerwa igisubizo vuba. Umurungi Providence, Uyobora Komisiyo y&#8217;Igihugu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2024-08-30T11:30:00+00:00","article_modified_time":"2024-12-11T00:47:48+00:00","og_image":[{"width":980,"height":723,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2024\/08\/kasho-73473.png","type":"image\/png"}],"author":"Niyonsenga Schadrack","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Niyonsenga Schadrack","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873"},"author":{"name":"Niyonsenga Schadrack","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/a8c9dc66faf0df49adc099237a584cba"},"headline":"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ?","datePublished":"2024-08-30T11:30:00+00:00","dateModified":"2024-12-11T00:47:48+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873"},"wordCount":1276,"commentCount":1,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2024\/08\/kasho-73473.png","keywords":["In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=70873#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873","name":"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2024\/08\/kasho-73473.png","datePublished":"2024-08-30T11:30:00+00:00","dateModified":"2024-12-11T00:47:48+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=70873"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2024\/08\/kasho-73473.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2024\/08\/kasho-73473.png","width":980,"height":723},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=70873#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ni inde uzakemura uruhuri rw\u2019ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/a8c9dc66faf0df49adc099237a584cba","name":"Niyonsenga Schadrack","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=48"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/70873","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/48"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=70873"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/70873\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/184396"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=70873"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=70873"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=70873"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}