{"id":7092,"date":"2017-08-29T10:39:25","date_gmt":"2017-08-29T10:39:25","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/08\/29\/inkomoko-y-insigamigani-yagiye-burundu\/"},"modified":"2025-02-12T15:46:47","modified_gmt":"2025-02-12T13:46:47","slug":"inkomoko-y-insigamigani-yagiye-burundu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092","title":{"rendered":"Inkomoko  y\u2019 insigamigani  \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Uyu mugani bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo \u201cCyagiye burundu!\u201d Wakomotse kuri Burundu ahasaga umwaka wa 1400.<\/em> <\/strong><br \/>\nBurundu yari umutwa, Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n\u2019irongorwa, umubanda w\u2019i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nGahindiro uwo Semutakirwa, ni we bitiriye Gahindiro Yuhi rya Mibambwe Sentabyo.<br \/>\nNa we bwiza bwa Mashira uwo, yari yararongowe na Rugayi rwa Buzi, umutware w\u2019igikomangoma mu Burundi, ariko yasabwe asanzwe ari incuti y\u2019amagara ya Gahindiro ka Mibambwe.<br \/>\nRugayi amaze kurongora Bwiza rero, Gahindiro yohereza umutwa we Burundu i Burundi ati\u201cUgende ukeza Rugayi, umuhakweho, ujye umusetsa; maze numara kubona ubuhake, uzampere Bwiza izi ntashyo.\u201d<br \/>\nUmutwa araboneza ajya gukeza Rugayi. Agezeyo baramwakira, bamubajije aho aturuka, ati\u201cNdaturuka i Rwanda\u201d Rugayi, ati\u201cEse wari uhatswe na nde?\u201d Burundu, ati\u201cNari mpatswe na Semutakirwa, hanyuma bambwira ko uhaka neza kandi ngo ukagira n\u2019ibirunge byinshi, ni ko kumwimura ndakwisangira.\u201d<br \/>\nAbagaragu ba Rugayi bumvise amagambo ya Burundu baraseka, Burundu yumvise ko<br \/>\nbamuneguye bishima, noneho arushaho guhimbarwa, arakomeza arabasetsa.<br \/>\nAtangira kubiganira uko impyisi ijya mu kiraro kurya inyana, agendesha amaboko n\u2019amaguru bunyamaswa, babibona bakiyamirira banezerewe.<br \/>\nNuko Burundu agenda akambakamba no mu nzu kwa Rugayi aho Bwiza ari, Bwiza abonye atungutse mu nzu kandi yahoze amurungurukira mu nzugi, arishima araseka cyane.<br \/>\nBurundu amuhereza intoki, ati: \u201cUraho nyakugira Imana?\u201d Bwiza akubita agatwenge, Burundu asubura ku irembo aho Rugayi ari n\u2019abagaragu be.<br \/>\nAriko asubirayo nta cyo abwiye Bwiza, ashaka kubanza kwimenyereza bose. Haciyeho nk\u2019ukwezi, aba amaze kumenyerana na bose, ngo si ukubasetsa akora iyo bwabaga; ariko ari amaco yo kuzabona uko avugana na Bwiza.<br \/>\nBiba aho, haciyeho indi minsi, Burundu asanga Bwiza mu gikari n\u2019amasimbi apfunyitse y\u2019intashyo za Gahindiro.<br \/>\nAramwegera bajya ukwabo, ati\u201cNgizo intashyo za Gahindiro Semutakirwa; ngo Mutahe cyane, ngo ariko itahe ni ubusa, ritabaye ubusa wamutashyeho cyangwa nawe akagutahaho.\u201d<br \/>\nBwiza amaze kumva amagambo Burundu amubwiye, yipfundura urunigi mu ijosi ararumuhereza, ati\u201cNgiyi intashyo uzampere Gahindiro Semutakirwa Semutambashakwe umwana w\u2019i Mbirima na Matovu, ibusasangohe, ibuvomabagabo, umutware w\u2019i Bumbogo bwa Gatamba (Bumbogo bwa Gatamba ni umurenge wa Kigoma na Muyange mu Nduga.)\u201d<br \/>\nNuko Burundu yakira urunigi Bwiza amuhaye, amaze kurushyikira ajya aho Rugayi ari, aramubwira, ati \u201cNyagasani ndatashye ngiye kwirebera umugore n\u2019abana!\u201d Rugayi ati \u201cEse uzagaruka ryari?\u201d Burundu, ati \u201cNimara kubonana n\u2019umugore n\u2019abana nzahera ko ngaruka.\u201d Rugayi aramusezerera amuha n\u2019intama ajyana.<br \/>\nBuracya Burundu azindukira ku rugendo agaruka i Rwanda.<br \/>\nAgeze kwa Gahindiro Semutakirwa, bararamukanya. Amujyana ukwe, amwereka urunigi rw\u2019intashyo ya Bwiza, amubwira n\u2019uko yamutumye.<br \/>\nUbwo butumwa bushimisha Semutakirwa; bituma asubiza Burundu kwa Rugayi ikitaraganya n\u2019izindi ntashyo z\u2019imibavu.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nBurundu aragenda agezeyo, imibavu y\u2019intashyo arayihisha, ajya kwiyereka Rugayi amumenyesha ko yagarutse.<br \/>\nRugayi aramushima, ati \u201cKoko urabangutse ntiwanyiciye amasezerano.\u201d<br \/>\nBurundu amaze kuramukanya na Rugayi, ajya kubwira Bwiza ko yamuzaniye izindi ntashyo z\u2019imibavu.<br \/>\nUndi arishima cyane, kuko iyo yari yarashatse ntayahabaga muri icyo gihe; bagombaga kuyigura mu Rwanda.<br \/>\nUbwo amuha umuntu ujya kuyimuzanira rwihishwa, hashize iminsi, Bwiza arosa; ashaka amadahano (imbiribiri) ayaha Burundu, ati \u201cNgutumye kuri Gahindiro Semutakirwa, umwana w\u2019i Mbilima na Matovu, ibusasabagore ibuvomabagabo, umutware w\u2019i Bumbogo bwa Gatamba; uti\u201cNgizo intashyo mwana wa se na sebukwe, uti\u201cAriko itahe ni ubusa; ritabaye ubusa wamutashyeho!\u201d<br \/>\nBurundu ahindukira arira inzira kuyimara, ashishikariye gushyikiriza Semutakirwa intashyo Bwiza amwoherereje, arazimushyikiriza, amaze kuzibona arishima cyane.<br \/>\nNa none aha Burundu ahabwa izindi ngo ashyire Bwiza amuha amahembe atatse n\u2019ubusasa n\u2019ibyanganga; ati\u201cGenda kandi ntuzongere kugaruka mu Rwanda uzagumeyo kugeza igihe tugarukanira twembi na Bwiza; ariko hagati aho nzajya ngutumaho abandi batwa bene wanyu, kugira ngo menye ibyawe na Bwiza aho bigeze!\u201d Burundu asubira i Burundi.<br \/>\nAmaze kugerayo yereka Bwiza intashyo za Gahindiro, amubwira n\u2019ubundi butumwa, Bwiza amaze kuzibona arishima cyane kuko zari ibyiza Abarundi batagira.<br \/>\nNuko kuva ubwo, Burundu aguma i Burundi mu bunetsi; agumana na Rugayi n\u2019umugore we Bwiza.<br \/>\nHaciyeho iminsi Gahindiro yohereza undi mutwa guhakwa na Rugayi ariko amwohereza ari intumwa atumye kuri Burundu, ngo ayimenyeshe aho ibye na Bwiza bigeze.<br \/>\nUmutwa aragenda akeza Rugayi kwa kundi kwa Burundu; we ndetse agasetsa bitambutse ibya Burundu, bineza Rugayi kuko abonye abatwa babiri bo mu Rwanda basetsa.<br \/>\nUmutwa abonana na mwene wa bo, na we amushyikiriza Bwiza, ati\u201cNguyu mwene wacu, yaje kubaza aho tugejeje amagambo!\u201d Dore ko Burundu yagiye ajya kureshya.<br \/>\nBwiza atuma uwo mutwa kuri Gahindiro, ati\u201cUgende umumbwirire, uti\u201cUzaze uhetswe wiyita mukuru w\u2019umugore, ntibazakumenya.\u201d Umutwa agaruka mu Rwanda asezeye nka Burundu. Rugayi amuha intama arataha.<br \/>\nAraza abwira Gahindiro ubutumwa. Abwumvise buramuneza. Ahera ko akoranya abatwa be n\u2019abagaragu bazajyana; ariko bakeya.<br \/>\nAbatwa bagenda bamuhetse yitwikiriye akarago nk\u2019umugore. Bamanuka amayaga ya Kinazi, bambuka Nyabarongo, bomokana u Bugesera, basingira u Burundi bwo kwa Rugayi ku kirengarenga.<br \/>\nBahageze basanga Rugayi yagiye guhiga. Ingobyi bayinjiza mu rugo bayururukiriza mu kirambi. Gahindiro ajya ku buriri aramukanya na Bwiza. Bategeka abaheza kugira ngo abonane na mukuru we. Bose barasohoka, bibwira ko uwo mushyitsi ari mukuru wa Bwiza w\u2019umugore koko.<br \/>\nNuko Gahindiro aratangira yiganirira na Bwiza baba iyo! Rugayi arashyira arahiguka. Ageze ku irembo abona abatwa baje bahetse.<br \/>\nAbabaza aho baturuka, bamubwira ko baje bahetse muramu we. Yumvise ko yagenderewe na muramu we arishima. Ajya mu nzu yicara ku rwuririro aramukanya n\u2019uwiyita muramu we.<br \/>\nAriko bakaramukanya Gahindiro ahina. Bimaze akanya Bwiza abwira Rugayi, ati\u201cTuraguheje, jya ku irembo twigire mu gikari kuganirirayo; kandi ndagusaba n\u2019uko twiraranira tugashirana urukumbuzi.\u201d<br \/>\nRugayi arabyemera; ajya ku irembo, Gahindiro na Bwiza bajya mu nzu yo mu gikari baganirirayo. Ubwo Gahindiro yagiye yitwikiriye akarago.<br \/>\nBirirwa baganirira iyo, bwije barararana. Ku munsi wa kabiri bajya inyuma y\u2019inzu kwota akazuba, nanone Gahindiro asohoka yitwikiriye akarago. Umuja wa Rugayi witwaga Nyirabunjagali arabukwa amaboko ye; arayitegereza asanga ari nk\u2019ay\u2019umugabo.<br \/>\nKu munsi wa Gatatu yongera kuyitegereza, ajyana Rugayi ukwe aramubwira, ati\u201cUriya muntu bita muramu wawe w\u2019umugore, jye nabonye afite amaboko asa n\u2019ayafoye umuheto!\u201d Rugayi aramutwama, ati\u201cGenda dore ko usa n\u2019umusazi!\u201d<br \/>\nIbyo umuja amubwiye abita i Burenga ahubwo ajya kubwira Bwiza, ati\u201cNdagusaba kuryamana na muramu wanjye!\u201d Bwiza ati\u201cSinanga, ariko ejo uzazindukane n\u2019abagaragu bawe mujye guhiga, tubone uko tukwitegura muzararane.\u201d<br \/>\nRugayi aranezerwa, arabyemera, ararika abahigi n\u2019abagaragu bayirara ku ibaba, Imisambi ya mbere ihize, bakora ku mbwa, rubanda rumwomaho, ntihagira usigara mu rugo, uretse Bwiza na Gahindiro n\u2019abantu be, na Nyirabunjagali n\u2019abakwobwa b\u2019abaja.<br \/>\nRugayi agitirimuka aho, Bwiza bamunagurira mu ngobyi yaje ihetse Gahindiro, bashyira nzira shishi itabona, bambuka Akanyaru, basingira u Mugina wa Jenda na Kabugondo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nHagati aho, dore ko nta nkuru ibura kibara, bati\u201cWa mutwa yahekesheje Bwiza ari kumwe n\u2019umugabo muremure!\u201d Rugayi akomaho agatima, yibuka ijambo rya Nyirabunjagali umuhigo arawuta yiruka amasigamana, ageze iwe asanga harihamagara, wa muja ari we urwikurungamo.<br \/>\nAbwira Rugayi ati\u201cYagiye Burundu na Bwiza bwawe! kandi aho nakenze icyazanye Burundu mu rugo umu, akirirwa aseka na Bwiza! Yamugutwaye Semutakirwa!\u2019\u2019<br \/>\nUbwo Rugayi n\u2019abe bashyira nzira bakurikira ikirari.<br \/>\nBageze ku Kanyaru babona ingobyi irarembera ku Mugina wa Jenda na Kabugondo, Rugayi arayireba arashoberwa, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna awujugunya mu ruzi, nawe yirohamo ariyahura; apfa atyo.<br \/>\nNuko kuva ubwo abantu badukana imvugo, ngo \u201cYagiye Burundu  na Bwiza!\u201d<br \/>\nBuhoro buhoro uko ibihe biha ibindi, na Bwiza babikuraho, hasigara \u201cyagiye burundu\u201d yonyine; ari byo kugenda mahera.<br \/>\nIkigiye ubutagaruka cyose, bati \u201cCyagiye burundu.\u201d Igikozwe bidasubirwaho, bati\u201cCyuzuze burundu.\u201d Ugiye rwose bakaziguruka, bati \u201cYagiye burundu!\u201d Nk\u2019uko Burundu yagiye mahera acikishije Bwiza.<br \/>\n <strong> <em>Ibirari  by\u2019 insigamigani<\/em> <\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\nK<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitte<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uyu mugani bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo \u201cCyagiye burundu!\u201d Wakomotse kuri Burundu ahasaga umwaka wa 1400. Burundu yari umutwa, Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n\u2019irongorwa, umubanda w\u2019i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda. [xyz-ihs [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7092","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uyu mugani bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo \u201cCyagiye burundu!\u201d Wakomotse kuri Burundu ahasaga umwaka wa 1400. Burundu yari umutwa, Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n\u2019irongorwa, umubanda w\u2019i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda. [xyz-ihs [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-29T10:39:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:46:47+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7092#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7092\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c\",\"datePublished\":\"2017-08-29T10:39:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:46:47+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7092\"},\"wordCount\":1253,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7092#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7092\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7092\",\"name\":\"Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-08-29T10:39:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:46:47+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7092#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7092\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7092#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c - BWIZA","og_description":"Uyu mugani bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo \u201cCyagiye burundu!\u201d Wakomotse kuri Burundu ahasaga umwaka wa 1400. Burundu yari umutwa, Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n\u2019irongorwa, umubanda w\u2019i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda. [xyz-ihs [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-08-29T10:39:25+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:46:47+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c","datePublished":"2017-08-29T10:39:25+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:46:47+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092"},"wordCount":1253,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7092#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092","name":"Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-08-29T10:39:25+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:46:47+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7092"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7092#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Inkomoko y\u2019 insigamigani \u2019\u2019Yagiye Burundu\u201c"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7092","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7092"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7092\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7092"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7092"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7092"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}