{"id":71159,"date":"2024-09-11T07:42:53","date_gmt":"2024-09-11T05:42:53","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=71159"},"modified":"2024-09-11T07:42:53","modified_gmt":"2024-09-11T05:42:53","slug":"ibirayi-byongeye-kurya-umugabo-bigasiba-undi-mu-mujyi-wa-kigali","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159","title":{"rendered":"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali"},"content":{"rendered":"<p>Mu Mujyi wa Kigali, abaguzi n\u2019abacuruzi b\u2019ibirayi baravuga ko ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi kubera kubura ku isoko n&#8217;ibihageze bikaza bikosha, aho basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zo kongera umusaruro w&#8217;iki gihingwa cyahoze kiri mu biryo by&#8217;ibanze by&#8217;Abanyarwanda, aho bamwe bajya babivugiraho bati &#8221; Ngiye gushaka ay&#8217;ibirayi&#8221; nk&#8217;ikigaragaza ko byari muri bimwe mu biribwa byari bihendutse ku muntu wese ariko ubu byarahindutse.<\/p>\n<p>Abatuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko igiciro biriho uyu munsi cyabibakuyeho kuko biri kuribwa n\u2019abifite, bitewe n\u2019igiciro cyabyo gihanitse, aho basaba ko hari icyakorwa kugirango na rubanda rugufi ruhendukirwe n\u2019iki gihingwa cyafatwaga nk&#8217;igihingwa ngangurarugo.<\/p>\n<p>Ibi byibutsa ukuntu mu mwaka ushize ibirayi byahenze cyane kuko byaguze hagati y\u2019amafaranga 1700 Frw n\u2019amafaranga 800, mbere y&#8217;uko ibiciro bitangira kugabanuka mu mpera z&#8217;uyu mwaka bikagura hagati y\u2019amafaranga 1200 Frw na 550 Frw.<\/p>\n<p>Umwe mu baturage waganiriye na Isango Star yagize ati &#8220;igiciro cy&#8217;ibirayi kirahenze kiri hejuru, ikiro cy&#8217;ibirayi cyari kiri mu mafaranga 500Frw ariko ubu kigeze ku mafaranga 800Frw, umuturage wese ntabwo yabasha kwigondera ibyo birayi, ni ikibazo gikomeye cyane&#8221;.   <\/p>\n<p>Undi ati &#8220;ibirayi n&#8217;ibyabakire, ubu uzagura ikiro cy&#8217;ibirayi ugitekemo ifiriti uri umuntu w&#8217;umukene, ibya make ni 750Frw kandi nabwo ni twa tundi tw&#8217;umutuku dutoya&#8221;.  <\/p>\n<p>Impamvu nyamukuru y\u2019ihenda ry\u2019ibirayi nk&#8217;uko abacuruzi bavuga, ngo ni igihe cy\u2019ibura ryabyo ndetse n&#8217;ibiri ku isoko uyu munsi ibyinshi biri guturuka mu bihugu by&#8217;ibituranyi. Ni mu gihe mu bihe byashize abitwa abamamyi bagiye batungwa urutoki mu kugira uruhare mu itumbagira ry&#8217;ibiciro by&#8217;ibirayi.<\/p>\n<p>Umwe mu bacuruzi ati &#8220;Ibirayi byarabuze ntabwo ari ukubahenda, ibirayi iyo bihari barabirya kandi bakabirira make&#8221;. <\/p>\n<p>Mugenzi we yakomeje agira ati &#8220;Hari ibiri guturuka mu Karere ka Nyabihu ariko haturuka ibirayi bitari byiza ibindi byiyongeraho nibyo muri Congo biri kuza biri hejuru, ibindi biri kuza ni ibyo muri Kenya by&#8217;umweru biri kuza byunganira ibyacu dufite, muri iki gihe umukiriya akubwira ko ibintu bihenze ariko ugomba kumwumvisha impamvu bihenze&#8221;. <\/p>\n<p>Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Binyabijumba, International Potato Center, (CIP), cyagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi nyuma ya Belarus mu kurya ibirayi byinshi aho Umunyarwanda abarirwa ibilo 60 ku mwaka.<\/p>\n<p>Umumamyi yakunze gutungwa urutoki<\/p>\n<p>Mu mwaka ushize ubwo umunyamakuru wa BWIZA yari mu Ntara y&#8217;Iburengerazuba yabwiwe ko umumamyi ari umuntu wihaye inshingano zo guhuza umuguzi (umucuruzi) n\u2019ugurisha (umuhinzi) agamije kubiba [ubujura] bombi kandi imirimo y\u2019igura n\u2019igurisha yarahariwe amakoperative n\u2019amakusanyirizo abahinzi bishiriyeho. Ibi, umumamyi abikora akoresheje kumwiba ibiro no guteza akajagari mu biciro ndetse rimwe na rimwe akambura umuhinzi.<\/p>\n<p>Nkuko BWIZA yakomeje ibibwirwa na bamwe mu bahinzi n\u2019abacuruzi b\u2019ibirayi ngo abo bamamyi akenshi baboneka hafi y\u2019imipaka y\u2019u Rwanda n\u2019ibindi bihugu, aho u Rwanda ruhana imbibi n\u2019igihugu cya Uganda (Mu mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa , Butaro, Kivuye na Bungwe mu gihe ku mupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n\u2019u Rwanda havugwa imirenge ya Mudende, Migeshi na Cyanzarwe, hose hakaba haca ibirayi bigiye kugurishwa muri ibyo bihugu ku giciro cyo hejuru babigomwe abanyarwanda ngo nuko babagurira ku giciro cyo hasi.<\/p>\n<p>Nyuma yo kumva ibitekerezo n\u2019ibyifuzo by\u2019abahinzi n\u2019abacuruzi b\u2019ibirayi, minisiteri y&#8217;ubuhinzi na minisiteri y&#8217;ubucuruzi bafatiye hamwe imyanzuro iboneye kandi itabangamiye n\u2019umwe mu bahinzi, abacuruzi cyangwa abaguzi (Consumers) maze bemeranya ko ikilo cy\u2019ibirayi bya Kinigi byajya bigura amafaranga magana ane (400 frw) ndetse hakajya hishyurwa igiceri cy\u2019amafaranga atanu (5 frws\/ kg) kuri buri mucuruzi wese uguriye ibirayi kuri Koperative [ikusanyirizo] kuko ari aya serivisi azaba ahawe harimo imifuka, ubudodo bafungishije imifuka, abapakizi n\u2019umunzani wapimishijwe.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu Mujyi wa Kigali, abaguzi n\u2019abacuruzi b\u2019ibirayi baravuga ko ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi kubera kubura ku isoko n&#8217;ibihageze bikaza bikosha, aho basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zo kongera umusaruro w&#8217;iki gihingwa cyahoze kiri mu biryo by&#8217;ibanze by&#8217;Abanyarwanda, aho bamwe bajya babivugiraho bati &#8221; Ngiye gushaka ay&#8217;ibirayi&#8221; nk&#8217;ikigaragaza ko byari muri bimwe mu biribwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-71159","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu Mujyi wa Kigali, abaguzi n\u2019abacuruzi b\u2019ibirayi baravuga ko ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi kubera kubura ku isoko n&#8217;ibihageze bikaza bikosha, aho basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zo kongera umusaruro w&#8217;iki gihingwa cyahoze kiri mu biryo by&#8217;ibanze by&#8217;Abanyarwanda, aho bamwe bajya babivugiraho bati &#8221; Ngiye gushaka ay&#8217;ibirayi&#8221; nk&#8217;ikigaragaza ko byari muri bimwe mu biribwa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-09-11T05:42:53+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Denis Nsengiyumva\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Denis Nsengiyumva\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71159#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71159\"},\"author\":{\"name\":\"Denis Nsengiyumva\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/319409df9dcf848755eb54d18eba663c\"},\"headline\":\"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali\",\"datePublished\":\"2024-09-11T05:42:53+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71159\"},\"wordCount\":604,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71159#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71159\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71159\",\"name\":\"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2024-09-11T05:42:53+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71159#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71159\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71159#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/319409df9dcf848755eb54d18eba663c\",\"name\":\"Denis Nsengiyumva\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=4\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali - BWIZA","og_description":"Mu Mujyi wa Kigali, abaguzi n\u2019abacuruzi b\u2019ibirayi baravuga ko ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi kubera kubura ku isoko n&#8217;ibihageze bikaza bikosha, aho basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zo kongera umusaruro w&#8217;iki gihingwa cyahoze kiri mu biryo by&#8217;ibanze by&#8217;Abanyarwanda, aho bamwe bajya babivugiraho bati &#8221; Ngiye gushaka ay&#8217;ibirayi&#8221; nk&#8217;ikigaragaza ko byari muri bimwe mu biribwa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2024-09-11T05:42:53+00:00","author":"Denis Nsengiyumva","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Denis Nsengiyumva","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159"},"author":{"name":"Denis Nsengiyumva","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/319409df9dcf848755eb54d18eba663c"},"headline":"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali","datePublished":"2024-09-11T05:42:53+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159"},"wordCount":604,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=71159#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159","name":"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2024-09-11T05:42:53+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=71159"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71159#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/319409df9dcf848755eb54d18eba663c","name":"Denis Nsengiyumva","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=4"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/71159","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=71159"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/71159\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=71159"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=71159"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=71159"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}