{"id":71232,"date":"2024-09-13T05:07:37","date_gmt":"2024-09-13T03:07:37","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=71232"},"modified":"2024-09-13T05:07:37","modified_gmt":"2024-09-13T03:07:37","slug":"hamenyekanye-ibyo-fdlr-na-fln-bamaze-iminsi-baganira-n-igisirikare-cya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232","title":{"rendered":"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n&#8217;Igisirikare cya Ndayishimiye"},"content":{"rendered":"<p><strong>Amakuru aturuka mu gihugu cy&#8217;u Burundi iremeza ko abahagarariye imitwe ya FDLR na FLN yombi irwanya ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda bamaze icyumweru kirenga bagirana ibiganiro n&#8217;Igisirikare cy&#8217;u Burundi (FDNB).<\/strong><\/p>\n<p>Inama zahuje izi mpande uko ari eshatu ku butumire bwa FDNB zaberaga muri hoteli zo mu ntara za Cibitoke na Kayanza zombi zitandukanywa n&#8217;ishyamba rya Kibira. Iri shyamba FLN imaze imyaka myinshi irifitemo ibirindiro.<\/p>\n<p>Hoteli izo nama zabaye hagati y&#8217;itariki ya 29 Kanama n&#8217;iya 4 Nzeri zabereyemo zirimo iyitwa Green Village Hotel ya Minisitiri w&#8217;Intebe w&#8217;u Burundi, Gervais Ndirakobuca ndetse n&#8217;iyitwa Mwarangabo ya Colonel de Police witwa J\u00e9r\u00f4me Ntibibogora.<\/p>\n<p><strong>Inkuru bijyanye<\/strong> https:\/\/bwiza.com\/?U-Burundi-buherutse-kwakira-abayobozi-ba-FDLR-na-FLN&#038;var_mode=calcul<\/p>\n<p>Inyeshyamba zitabiriye ziriya nama zirimo Lt Gen Hamada Habimana ufatwa nk&#8217;Umugaba w&#8217;Ikirenga w&#8217;inyeshyamba za FLN, Gen Ntawunguka Pacifique &#8216;Omega&#8217; ukuriye Igisirikare cya FDLR, Gen de Brigade Antoine Hakizimana &#8216;Jeva&#8217; uzwi nk&#8217;umuyobozi w&#8217;igisirikare cya FLN na Colonel Honor\u00e9 Hategekimana &#8216;Th\u00e9ophile&#8217; na we wo muri uriya mutwe.<\/p>\n<p>Ku ruhande rw&#8217;u Burundi hari abakuriye ubutasi bwa gisirikare ndetse n&#8217;abayobozi bake mu nzego za leta, gusa amazina yabo ntabwo aramenyekana.<\/p>\n<p>Icyakora umwe muri ba Ofisiye ba FDNB utifuje gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru SOS M\u00e9dias Burundi ko &#8220;abahagarariye igisirikare cy&#8217;u Burundi bahuye na bo (FDLR na FLN) abenshi bakorera mu majyaruguru ashyira uburenganzira bw&#8217;igihugu. Icyakora hari abandi baturutse ku cyicaro gikuru cy&#8217;ingabo i Bujumbura&#8221;.<\/p>\n<p>Andi makuru aturuka muri Kivu y&#8217;Amajyepfo yo avuga ko abakuriye iriya mitwe bambukaga umupaka bacungiwe umutekano n&#8217;abasirikare b&#8217;Abarundi.<\/p>\n<p>Amakuru avuga ko mu mpamvu zatumye Igisirikare cy&#8217;u Burundi gitumira iriya mitwe harimo iyo guhuza no kunga abayobozi ba FLN bamaze igihe barebana ay&#8217;ingwe.<\/p>\n<p>Nka Gen Hamada akekwaho kuvugana kenshi na mugenzi we Aloys Nzabampema uyobora inyeshyamba za FNL, uyu na we ubutegetsi bw&#8217;u Burundi bukaba &#8220;butinya ko yaba yarinjiriwe n&#8217;u Rwanda rumusaba kumvisha inyeshyamba z&#8217;Abanyarwanda ko zigomba gutahuka ndetse no kurumenera amabanga yerekeye imikoranire ya FLN na Guverinoma y&#8217;u Burundi&#8221;.<\/p>\n<p>Indi mpamvu y&#8217;iriya nama ngo yari ukuzamura morali y&#8217;abarwanyi ba FLN bari mu Kibira ndetse no kureba uko abarwanyi ba FDLR bari muri ririya shyamba bakongerwa, mu rwego rwo guhungabanya umutekano w&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Hari amakuru avuga ko FDLR, FLN n&#8217;u Burundi bemeranyije umugambi wo kohereza hafi y&#8217;umupaka w&#8217;u Rwanda abarwanyi babarirwa mu bihumbi bo kuruhungabanyiriza umutekano.<\/p>\n<p>Andi makuru avuga ko ku wa Gatatu w&#8217;iki cyumweru umwe mu bayobozi bakuru b&#8217;u Burundi yagiye mu ishyamba rya Kibira guhura n&#8217;inyeshyamba za FLN.<\/p>\n<p>U Burundi bukomeje kwiyegereza imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda, mu gihe mu mpera za 2023 Perezida Evariste Ndayishimiye wari i Kinshasa yatangaje ko ashyigikiye umugambi urimo FDLR wo gutera u Rwanda bagahirika ku butegetsi Perezida Paul Kagame.<\/p>\n<p>Ingabo z&#8217;u Burundi na FDLR basanzwe bafatanya n&#8217;Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n&#8217;umutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ushyigikiwe n&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Gitega imaze igihe yita Kigali &#8220;umuturanyi mubi&#8221;, ndetse muri Mutarama uyu mwaka ubutegetsi bw&#8217;u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki gihugu n&#8217;u Rwanda irushinja gushyigikira umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu.<\/p>\n<p>Ni ibirego Leta y&#8217;u Rwanda yakunze guhakana, yo ikavuga ko nta mutwe uwo ari we wose urwanya ubutegetsi bw&#8217;u Burundi ikorana na wo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru aturuka mu gihugu cy&#8217;u Burundi iremeza ko abahagarariye imitwe ya FDLR na FLN yombi irwanya ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda bamaze icyumweru kirenga bagirana ibiganiro n&#8217;Igisirikare cy&#8217;u Burundi (FDNB). Inama zahuje izi mpande uko ari eshatu ku butumire bwa FDNB zaberaga muri hoteli zo mu ntara za Cibitoke na Kayanza zombi zitandukanywa n&#8217;ishyamba rya Kibira. Iri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[131],"class_list":["post-71232","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n&#039;Igisirikare cya Ndayishimiye - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n&#039;Igisirikare cya Ndayishimiye - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru aturuka mu gihugu cy&#8217;u Burundi iremeza ko abahagarariye imitwe ya FDLR na FLN yombi irwanya ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda bamaze icyumweru kirenga bagirana ibiganiro n&#8217;Igisirikare cy&#8217;u Burundi (FDNB). Inama zahuje izi mpande uko ari eshatu ku butumire bwa FDNB zaberaga muri hoteli zo mu ntara za Cibitoke na Kayanza zombi zitandukanywa n&#8217;ishyamba rya Kibira. Iri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-09-13T03:07:37+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71232#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71232\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n&#8217;Igisirikare cya Ndayishimiye\",\"datePublished\":\"2024-09-13T03:07:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71232\"},\"wordCount\":567,\"commentCount\":1,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71232#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71232\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71232\",\"name\":\"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n'Igisirikare cya Ndayishimiye - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2024-09-13T03:07:37+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71232#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71232\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71232#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n&#8217;Igisirikare cya Ndayishimiye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n'Igisirikare cya Ndayishimiye - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n'Igisirikare cya Ndayishimiye - BWIZA","og_description":"Amakuru aturuka mu gihugu cy&#8217;u Burundi iremeza ko abahagarariye imitwe ya FDLR na FLN yombi irwanya ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda bamaze icyumweru kirenga bagirana ibiganiro n&#8217;Igisirikare cy&#8217;u Burundi (FDNB). Inama zahuje izi mpande uko ari eshatu ku butumire bwa FDNB zaberaga muri hoteli zo mu ntara za Cibitoke na Kayanza zombi zitandukanywa n&#8217;ishyamba rya Kibira. Iri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2024-09-13T03:07:37+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n&#8217;Igisirikare cya Ndayishimiye","datePublished":"2024-09-13T03:07:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232"},"wordCount":567,"commentCount":1,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=71232#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232","name":"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n'Igisirikare cya Ndayishimiye - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2024-09-13T03:07:37+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=71232"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71232#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n&#8217;Igisirikare cya Ndayishimiye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/71232","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=71232"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/71232\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=71232"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=71232"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=71232"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}