{"id":71237,"date":"2024-09-13T09:24:29","date_gmt":"2024-09-13T07:24:29","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=71237"},"modified":"2024-09-13T09:24:29","modified_gmt":"2024-09-13T07:24:29","slug":"rubavu-ubuyobozi-bwafashwe-nk-uburi-gukina-ikinamico-kubera-kudasobanukirwa-na","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237","title":{"rendered":"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk&#8217;uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka"},"content":{"rendered":"<p><strong>Amezi arenze atatu hari abaturage bo mu karere ka Rubavu batabaza Ubuyobozi bw&#8217;Akarere ngo bubakure mu kaga bwabashyizemo, nyuma yo kwinjira mu micungire bakamburwa inka bahawe na Koperative y&#8217;abahinzi b&#8217;icyayi ya Pfunda (COOTP), ibyo bafata nk&#8217;aho Ubuyobozi bwabikoze nkana kubera kwigira nk&#8217;aho butazi gutandukanya gahunda ya Girinka n&#8217;izindi gahunda zo kugoboka abaturage bari mu kaga.<\/strong><\/p>\n<p>Aba baturage basanzwe batuye mu Murenge wa Nyundo, bavuga ko Ubuyobozi bw&#8217;Akarere bwakoresheje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019uyu Murenge bukamutegeka gukoresha nabi ububasha afite, akabambura inka eshatu bahawe n\u2019ubuyobozi bwa koperative, ifatanyije n&#8217;uruganda rw&#8217;icyayi rwa Pfunda na Federasiyo y&#8217;abahinzi b&#8217;icyayi, none Ubuyobozi bukaba bwarananiwe guhuza imvugo, bigera ubwo aba baturage batangira gutabaza Ubuyobozi bw&#8217;Intara nabwo bubirenza ingohe.<\/p>\n<p>Ubwo Umunyamakuru wa BWIZA yageragezaga gukurikirana iyi nkuru, nibwo yatahuye ko yaba Ubuyobozi bwa Koperative n\u2019ubw\u2019Akarere budahuza imvugo kuri iki kibazo.<\/p>\n<p>Aba baturage basanzwe ari abanyamuryango ba koperative y\u2019abahinzi b\u2019icyayi ya Pfunda izwi nka COOTP ikorera muri zone z\u2019icyayi za Rubavu na Rutsiro, baje kwibumbira mu itsinda ryitwa \u2018Twisungane\u2019 rigizwe n\u2019abanyamuryango 30.<\/p>\n<p>Inka eshatu aba baturage bavuga ko bazihawe n&#8217;umushinga EPT, nabo basabwa korozanya ngo batazazimya igicaniro, kugeza abanyamuryango bose bakwiriwe, ariko bakaba baratunguwe no kubona nyuma y&#8217;amezi 10 bazitunze ubuyobozi bw&#8217;Umurenge bwaracunze bagiye mu mirimo bukaza kuzitwara batabizi (Ibyo bafashe nko kuzinyagwa).<\/p>\n<p>Nyuma yo kwakwa izi nka n&#8217;urwego rutazibahaye ntibanyurwe n&#8217;icyemezo cy&#8217;Ubuyobozi bw&#8217;Umurenge wa Nyundo, aba baturage bongeye kuvuga ko iki kibazo cyakemuwe bya nyirarureshwa, kuko nta kuntu Urwego rwabarenganyije arirwo rwakagaruwe kongera kubakemurira ikibazo.<\/p>\n<p>BWIZA yamenye amakuru ko kuri uyu wa Kane, tariki 12 2024 Ubuyobozi bw&#8217;umurenge wa Nyundo, mu kagari ka Kavomo, mu mudugudu wa Kinyendaro, Isibo y&#8217;ubutwari bwakemuye ikibazo cy&#8217;itsinda Twisungane ishamikiye kuri COOTP.<\/p>\n<p>Raporo Ubuyobozi bw&#8217;umurenge bwahaye ababukuriye yagiraga iti:&#8221;Nyuma y&#8217;uko hafashwe umwanzuro wo kwaka inka abari barazihawe mu buryo bunyuranyije n&#8217;amategeko bakaza kutabyumva neza ndetse bakitabaza n&#8217;izindi nzego, uyu munsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari kumwe na DASSO Coordinator yahamagawe bamusaba ko umwanzuro wafashwe wo gusubizwa amafaranga yakoreshejwe bawemera maze basaba ko tujya kubumvikanisha.&#8221;<\/p>\n<p>Ikomeza ivuga ko byakemuriwe imbere y&#8217;abanyamuryango b&#8217;itsinda, aho umwe watomboye inka yahise asubiza uwatswe inka ako kanya amafaranga yakoreshejwe nk&#8217;ay&#8217;umushumba ndetse n&#8217;imiti.<\/p>\n<p>Aho umwe yavuze ko azayasubiza ku wa Mbere, undi utabashije kuboneka  Presidente yasabwe kumumenyesha akazaboneka ku wa Mbere kugira ngo na we ayasubizwe aho bumvikanye ibihumbi 107,000 frw kuri buri umwe.<\/p>\n<p>Uretse uyu muturage witabiriye ikemurwa ry&#8217;iki kibazo wafashe aya mafaranga, umwe mu batahagaragaye witwa Ntirugaya Jean Marie Vianney yatangarije BWIZA ko ataragira Inka umwaka, ngo igere ubwo ibyara natangira kunywa amata ngo bayamukure ku munwa ngo bamushukishe uduhenda bana.<\/p>\n<p>Ati:&#8221;Inka nayiragiye umwaka igera ubwo ibyara, bayitwarana niyayo none ngo mfate amafaranga ibihumbi 100 Frw bisa nk&#8217;ikonamico, kandi ntaranze kwitura nk&#8217;uko amasezerano n&#8217;abafatanyabikorwa baziduhaye avuga, njye sinzayafata kugeza Ubuyobozi bwo hejuru budutabaye, kuko twandikiye Guverineri w&#8217;intara y&#8217;iburengerazuba ngo adutabare.&#8221;<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko atumva impamvu ubuyobozi bubayobora butarasobanukirwa gutandukanya Girinka n&#8217;izindi nka zitangwa, kuko asanga ibyamubayeho nta mutekano byamuhaye, dore ko n&#8217;inka baje kuzimwambura badahari bakigabiza ibiraro bakazisohoramo.<\/p>\n<p><strong>Hari ukutavuga rumwe hagati y&#8217;ubuyobozi bw&#8217;inzego z&#8217;ibanze n&#8217;ubwa Koperative yatanze izi nka.<\/strong><\/p>\n<p>Dusabirema Pacifique umuyobozi wa koperative y\u2019abahinzi b\u2019icyayi ba Pfunda (COOTP) avuga ko bamwe mu bagize itsinda &#8220;Twisungane&#8221; bananiwe kwihangana bakavuga ko izo nka zizatinda kubageraho, cyokora habaye gusobanurirwa ko bagomba gutegereza.<\/p>\n<p>Ati :&#8221;Sinzi ukuntu Ubuyobozi bwaje kwaka aba baturage izi nka batatumenyesheje, kuko abo banyamuryango tuzitanga bari bahari, ndetse byari byoroshye kuvuga uwo badashaka mu ruhame, none nimba bashaka Inka zambuwe abazimaranye umwaka bazitaho, bishobora guteza umwiryane ku buryo itsinda ryanasenyuka, risenywe n&#8217;ubuyobozi.&#8221; <\/p>\n<p>Akomeza avuga ko ubwo bazihabwaga basabwe kujya bitura bagenzi babo, kugeza abanyamuryango b&#8217;itsinda bose uko ari 38 byagezweho.<\/p>\n<p>Amakuru atangwa na koperative avuga ko abaguzi b\u2019icyayi bifuje gufasha abahinzi b\u2019icyayi nyuma yo guhura n\u2019ibiza ndetse batanga amafaranga yo kubafasha ariko bo bafatanyije n\u2019urugaga rw\u2019amakoperative y\u2019abahinzi b\u2019icyayi mu Rwanda (FERWACOTHE) hamwe n\u2019uruganda rwa Pfunda bahitamo uburyo bwo gufasha abanyamuryango 15 bahuye n\u2019ibiza bahabwa ibiribwa n\u2019ibindi bikoresho nkenerwa birimo gutanga Inka ku matsinda 7, aho itsinda ry&#8217;abantu 20 ryahabwaga Inka 2 naho itsinda ry&#8217;abantu 30 bagahabwa Inka 3.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amezi arenze atatu hari abaturage bo mu karere ka Rubavu batabaza Ubuyobozi bw&#8217;Akarere ngo bubakure mu kaga bwabashyizemo, nyuma yo kwinjira mu micungire bakamburwa inka bahawe na Koperative y&#8217;abahinzi b&#8217;icyayi ya Pfunda (COOTP), ibyo bafata nk&#8217;aho Ubuyobozi bwabikoze nkana kubera kwigira nk&#8217;aho butazi gutandukanya gahunda ya Girinka n&#8217;izindi gahunda zo kugoboka abaturage bari mu kaga. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":35,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[131],"class_list":["post-71237","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk&#039;uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk&#039;uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amezi arenze atatu hari abaturage bo mu karere ka Rubavu batabaza Ubuyobozi bw&#8217;Akarere ngo bubakure mu kaga bwabashyizemo, nyuma yo kwinjira mu micungire bakamburwa inka bahawe na Koperative y&#8217;abahinzi b&#8217;icyayi ya Pfunda (COOTP), ibyo bafata nk&#8217;aho Ubuyobozi bwabikoze nkana kubera kwigira nk&#8217;aho butazi gutandukanya gahunda ya Girinka n&#8217;izindi gahunda zo kugoboka abaturage bari mu kaga. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-09-13T07:24:29+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Eric Marshall Koffito\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Eric Marshall Koffito\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71237#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71237\"},\"author\":{\"name\":\"Eric Marshall Koffito\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/69788730f26e9374d1915f2dda05e084\"},\"headline\":\"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk&#8217;uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka\",\"datePublished\":\"2024-09-13T07:24:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71237\"},\"wordCount\":715,\"commentCount\":3,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71237#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71237\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71237\",\"name\":\"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk'uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2024-09-13T07:24:29+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71237#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71237\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=71237#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk&#8217;uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/69788730f26e9374d1915f2dda05e084\",\"name\":\"Eric Marshall Koffito\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=35\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk'uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk'uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka - BWIZA","og_description":"Amezi arenze atatu hari abaturage bo mu karere ka Rubavu batabaza Ubuyobozi bw&#8217;Akarere ngo bubakure mu kaga bwabashyizemo, nyuma yo kwinjira mu micungire bakamburwa inka bahawe na Koperative y&#8217;abahinzi b&#8217;icyayi ya Pfunda (COOTP), ibyo bafata nk&#8217;aho Ubuyobozi bwabikoze nkana kubera kwigira nk&#8217;aho butazi gutandukanya gahunda ya Girinka n&#8217;izindi gahunda zo kugoboka abaturage bari mu kaga. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2024-09-13T07:24:29+00:00","author":"Eric Marshall Koffito","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Eric Marshall Koffito","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237"},"author":{"name":"Eric Marshall Koffito","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/69788730f26e9374d1915f2dda05e084"},"headline":"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk&#8217;uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka","datePublished":"2024-09-13T07:24:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237"},"wordCount":715,"commentCount":3,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=71237#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237","name":"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk'uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2024-09-13T07:24:29+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=71237"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=71237#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk&#8217;uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/69788730f26e9374d1915f2dda05e084","name":"Eric Marshall Koffito","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=35"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/71237","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/35"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=71237"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/71237\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=71237"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=71237"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=71237"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}