{"id":7138,"date":"2017-08-31T12:59:51","date_gmt":"2017-08-31T12:59:51","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/08\/31\/perezida-kagame-yongeye-kugirira-icyizere-abakiri-bato-muri-guverinoma-nshya\/"},"modified":"2025-02-12T15:46:21","modified_gmt":"2025-02-12T13:46:21","slug":"perezida-kagame-yongeye-kugirira-icyizere-abakiri-bato-muri-guverinoma-nshya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138","title":{"rendered":"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo n\u2019abakiri bato ku isonga hari Uwihanganye Jean de Dieu w\u2019imyaka y\u2019amavuko 30, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n\u2019Ibintu.<\/strong> <\/em><br \/>\nMuri ivugururwa rya Guverinoma, Perezida Kagame yakoze mu Kwakira 2016, hari bamwe mu bagaragaraga nk\u2019abakiri bato batongeye kuyigaragaramo.<br \/>\nBamwe bavugaga ko abari muri icyo kigero batengushye Perezida Kagame mu bijyanye no kuzuza inshingano bahawe muri Guverinoma. Hari n\u2019abavugaga ko bigoye kongera kubizera.<br \/>\nAriko hari n\u2019abageze muri Guverinoma bakiri bato, ariko bagatanga umusaruro, urugero ni Minisitiri Nsengimana Jean Philbert n\u2019abandi.<br \/>\nPerezida Kagame ariko ntabwo yigeze atera icyizere urubyiruko. Urebye uko akunda kuruhanura, bigaragara ko arufite ku mutima.<br \/>\nIbyo bigaragazwa n\u2019uko akunda kurugira inama zo kutitaza politiki. Ni nyuma yuko urubyiruko rwakunze kwihunza politiki ruhereye ku mateka yaranze  abarubanjirije bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe bagiye mu bikorwa bya politiki bisenya, bamwe mu nterahamwe no mu yindi mitwe.<br \/>\nUbwo yashyikiriza Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Amatora, kandidatire ye yiyamamariza kuyobora u Rwanda, ku wa Kane tariki ya 22 Kamena 2017 yongeye gukebura urwo rubyiruko.<br \/>\nYavuze ko kuvuga ko nta Perezida cyangwa umuyobozi mukuru ukiri muto atari impamvu yatuma urubyiruko rutajya muri politiki, ko ahubwo rukwiye kuba intangiriro yabyo, rukanazirikana ko hari abayigiyemo ntawe ubatinyuye bakaba icyitegererezo babikesha ko bahisemo kuyijyamo kandi mu buryo bwiza.<br \/>\nAti \u201cRubyiruko mugomba kumenya ko ntacyo wakora na kimwe kitazamo politike. Politiki izahora mu buzima bwawe. Ibyiza nuko wayijyamo mbere yuko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora\u2026.kugira ngo mube abayobozi beza, mugomba kwikuramo ko hari ufite icyo abagomba, buri gihe, aho ari ho hose. Ni mwe ubwanyu muzabikora. Kugira ngo mube abayobozi beza, mugomba kwikuramo ko hari ufite icyo abagomba. Ni mwe ubwanyu muzabikora.\u201d<br \/>\nUrubyiruko kandi yongeye kurushimira imbaraga n\u2019umuhate rwagize mu bikorwa byatumye agera ku ntsinzi.<br \/>\nAti \u201cNdagira ngo na none nshimire cyane, hari abana, hari abasore n\u2019inkumi bateguye ibikorwa byose kuva aho byatangiriye kugeza n\u2019uyu munsi. Urebye uko ibintu byari biteguye, kuva bigitangira kugeza n\u2019ubu, ahantu twahuriraga n\u2019abantu benshi, ibihumbi byinshi, amagana ariko ugasanga byateguwe neza; ababyeyi barafashwa, abana barafashwa, abakuru n\u2019abandi ibintu byose biri ku murongo, uwarwaye agahabwa umuti, ufite inyota agahabwa amazi mbese mu buryo bw\u2019imitegurire (organization) ntacyo umuntu yabanenga, mwarakoze cyane.<br \/>\nAbo ni abahungu n\u2019abakobwa b\u2019imyaka 18,20, 25, 30 abo nibo bakoze ibi byose mureba, ndabashimira n\u2019abari babayoboye.\u201d<br \/>\nMuri Guverinoma  yashyizeho harimo abahawe inshingano bakiri mu kigero cy\u2019urubyiruko, ni ukuvuga ko batarengeje imyaka y\u2019amavuko 30. Hari ariko n\u2019abandi bari muri kigero cy\u2019imyaka 35, nayo yabarizwagamo urubyiruko mu minsi yashize bitarahinduka.<br \/>\nMuri bo harimo Uwihanganye Jean de Dieu w\u2019imyaka 30, uzwi ku izina rya Henri Jado. Uyu mugabo yabaye mu Banyarwanda 3 barangije muri kaminuza ya Manchester mu Bwongereza muri 2013 , aza no  guhembwa muri 15 b\u2019abahanga baharangije.<br \/>\nYarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza ya Manchester mu ishami ryo gucunga imishinga minini y\u2019ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Rwanda.<br \/>\nIcyo gihe yavuze ko ateganya kugaruka mu Rwanda akagira uruhare mu iterambere ry\u2019igihugu cye.<br \/>\nYagize ati: \u201cNshimishijwe no kuba nsoje aya masomo, igihe kirageze ngo ngaruke mu Rwanda, nze mfatanye n\u2019abandi twihutishe iterambere ry\u2019igihugu cyacu, ufite umushinga ashaka gushyira mu bikorwa, yazanyegera nta kibazo.\u201d<br \/>\nIri shuri yarihawe nyuma yo  kugira amanota menshi mu masomo y\u2019ibijyanye n\u2019ubwubatsi mu cyiciro cya mbere cy\u2019abatsinze neza mu cyahoze cyitwa Kaminuza nkuru y\u2019u Rwanda i Butare.<br \/>\nNyuma yo kugaruka mu Rwanda yabaye umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cya NPD-Cotraco cya sosiyete Cristal Ventures.<br \/>\nUyu ni umwe mu bagize uruhare mu iyubakwa rya sitade zitandukanye zakiriye imikino ya Chan. Ni we kandi watekereje ku mushinga wo kumurikira umuhanda Kigali-Rubavu.<br \/>\n <strong>Isura nshya muri Guverinoma<\/strong><br \/>\nAbayobozi batandukanye bari muri Guverinoma nshya, harimo abakiri bato, ku buryo abari hagati y\u2019imyaka 50 na 60 ari mbarwa.<br \/>\nMinisitiri w\u2019Intebe Dr Ngirente Edouard afite imyaka y\u2019amavuko 44, hari n\u2019abandi bashya bashyizwe muri iyi guverinoma bari hagati y\u2019imyaka 30-40.<br \/>\nAbo barimo abahawe imirimo mu zindi nzego za leta,  nabo bagaragaye ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya, ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017.<br \/>\nUrugero ni Pichette Kampeta Sayinzoga w\u2019imyaka 37, wagizwe Umuyobozi Mukuru w\u2019Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA). Hari kandi na Bamporiki Edouard w\u2019imyaka 31 wagizwe Perezida w\u2019 Itorero ry\u2019Igihugu, ndetse n\u2019abandi batandukanye.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nMu zindi nzego zagiye zishyirwaho mu bihe byashize nazo zagiye zigaragaramo urubyiruko. Urugero ni abakora mu biro bya Perezida n&#8217;ibigo bibishamikiyeho, mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b\u2019imirenge n\u2019ab\u2019utugari.<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong> <em>Ntakirutimana Deus\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo n\u2019abakiri bato ku isonga hari Uwihanganye Jean de Dieu w\u2019imyaka y\u2019amavuko 30, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n\u2019Ibintu. Muri ivugururwa rya Guverinoma, Perezida Kagame yakoze mu Kwakira 2016, hari bamwe mu bagaragaraga nk\u2019abakiri bato batongeye kuyigaragaramo. Bamwe bavugaga ko abari muri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7138","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo n\u2019abakiri bato ku isonga hari Uwihanganye Jean de Dieu w\u2019imyaka y\u2019amavuko 30, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n\u2019Ibintu. Muri ivugururwa rya Guverinoma, Perezida Kagame yakoze mu Kwakira 2016, hari bamwe mu bagaragaraga nk\u2019abakiri bato batongeye kuyigaragaramo. Bamwe bavugaga ko abari muri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-31T12:59:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:46:21+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7138#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7138\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya\",\"datePublished\":\"2017-08-31T12:59:51+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:46:21+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7138\"},\"wordCount\":778,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7138#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7138\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7138\",\"name\":\"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-08-31T12:59:51+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:46:21+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7138#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7138\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7138#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya - BWIZA","og_description":"Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo n\u2019abakiri bato ku isonga hari Uwihanganye Jean de Dieu w\u2019imyaka y\u2019amavuko 30, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n\u2019Ibintu. Muri ivugururwa rya Guverinoma, Perezida Kagame yakoze mu Kwakira 2016, hari bamwe mu bagaragaraga nk\u2019abakiri bato batongeye kuyigaragaramo. Bamwe bavugaga ko abari muri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-08-31T12:59:51+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:46:21+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya","datePublished":"2017-08-31T12:59:51+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:46:21+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138"},"wordCount":778,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7138#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138","name":"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-08-31T12:59:51+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:46:21+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7138"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7138#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7138","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7138"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7138\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7138"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7138"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7138"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}