{"id":7155,"date":"2017-09-01T10:57:34","date_gmt":"2017-09-01T10:57:34","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/09\/01\/ibimenyetso-7-bizakwereka-umusore-winjiye-mu-rukundo\/"},"modified":"2025-07-10T01:40:54","modified_gmt":"2025-07-09T23:40:54","slug":"ibimenyetso-7-bizakwereka-umusore-winjiye-mu-rukundo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155","title":{"rendered":"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Abantu benshi, cyane cyane abahungu,ntibajya bemera ko bari mu rukundo kuko ngo baba bumva ari ugucika intege kandi bakaba bumva bagomba kwihagararaho. Nyamara ariko barakunda nubwo rimwe na rimwe baba badashaka kubyemera.<\/strong> <\/em><br \/>\nIyo umusore afitiye umukobwa runaka urukundo rumugurumanamo kandi rukaba ari urwa nyarwo koko usanga agera ahantu ha wenyine, agatangira kugarura ishusho y\u2019umukobwa yakunze cyangwa arimo gutereta mu mutwe no mu bitekerezo bye, dore ibyo bwiza.com yakusanyije yifashishije ibinyamakuru bitandukanye.<br \/>\n <strong>Dore bimwe mu bimenyetso:<\/strong> <\/p>\n<ol>\n<li> <strong> Gutekereza umukobwa mu buryo budasanzwe<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Ashobora kuba ari umukobwa mwari musanzwe muziranye ariko mbere utarajyaga umutekerezaho cyangwa se ngo isura ye ikugaruke mu mutwe cyane. Nyamara, nutangira kumukunda uzajya uhora ubona isura ye ikugaruka mu bitekerezo ndetse ujye unamutekerezaho kenshi mu buryo butari busanzwe.<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li> <strong> Atangira gutekereza ejo hazaza he n\u2019ah\u2019umukobwa arimo gutereta<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Umuhungu wakunze ngo atangira gutekereza yabanye n\u2019umukobwa runaka yiyumvamo. Ngo iyo abonye umukobwa akumva aramukunze ntamubona nk\u2019umuntu bazamarana igihe gito ahubwo atangira kumubona nk\u2019umuntu bazabana akaramata, maze ibyo bikamutera kwibaza ku mubano wabo mu gihe kirekire gishoboka . Aha ngo atangira gutekereza uburyo azamusohokana n\u2019ibindi bintu byinshi byiza.<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li> <strong> Ibintu byamutwaraga umwanya munini atangira kubigabanya<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Niba umusore yari asanzwe akora ibintu byinshi, cyane cyane nyuma y\u2019akazi, atangira kubigabanya. Mu biza ku isonga harimo nk\u2019iyo yafataga ku gatama n\u2019umwanya yamaraga mu kabari; akagabanya n\u2019utundi tuntu twamutwaraga umwanya, yaba ari mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa, ubundi umwanya munini akawuharira uwo mukobwa. Ikindi kandi ngo atangira kumutekerezaho igihe kinini yanabona umwanya w\u2019ikiruhuko akumva ni we bagomba kuba bari kumwe.<\/p>\n<ol start=\"4\">\n<li> <strong> Hari imico imwe n\u2019imwe igenda ihinduka<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Iyo umuntu yinjiye mu rukundo, hari imico igenda imuvaho cyane cyane imibi. Ibinyamakuru bwiza.com yifashishije, bivuga ko abahanga bemeza ko iyo umuntu yagiraga amahane akabona umuntu akunda ngo ya mahane atangira kugabanuka kuko iyo arimo kumutereta cyangwa kumuvugisha agerageza kwitwara neza kugira ngo uwo mukobwa amwumve kandi ikiganiro kibashe kuryoha.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nIkindi, iyo umuhungu yari umuntu w\u2019umurakare udakunda guseka no kunezerwa atangira kwibona anezerewe arimo aseka ndetse n\u2019abandi bakabimubwira. Umuhungu nk\u2019uyu atangira kugira impuhwe mu busanzwe ntazo yagiraga.<\/p>\n<ol start=\"5\">\n<li> <strong> Atangira kumva igihe kinini yakimarana n\u2019uwo mukobwa<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko umuhungu yakunze: buri mwanya aba yumva yaba ari kumwe n\u2019uwo akunda; ibi bikaba ari ibintu byikora nta mbaraga na nke ashyizemo. Kuba bari kumwe, kumva ijwi rye byibura kabiri ku munsi, gutemberana na we ngo ni byo bimuha amahoro. Iyo amaze igihe atamubona atangira kumva hari icyo abura, rimwe na rimwe akumva ubuzima bugenda nabi.<\/p>\n<ol start=\"6\">\n<li> <strong> Atangira guha agaciro gake abandi bakobwa cyangwa abagore<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Iyo yari umuhungu ukunda kuvugana n\u2019abakobwa cyangwa ukunda kuba ari kumwe na bo, iyo yabonye uwo akunda, ba bandi bose aba yumva nta cyo bamubwiye, akabona uwo bari kumwe ni we ubaruta bose yaba mu bwiza, mu mico no mu myifatire. Niba uri umusore, ikindi kizakwereka ko uri mu rukundo cyangwa wakunze ni uko utazongera kugereranya abakobwa uvuga ngo ubanza uyu ari we tuberanye. Usigara ubona uwo muri kumwe ari we ubaruta bose.<\/p>\n<ol start=\"7\">\n<li> <strong> Atangira kwiyitaho kurusha uko yabikoraga mbere<\/strong> <\/li>\n<\/ol>\n<p>Niba yari umusore utarajyaga yiyitaho ngo yambare neza, yisige amavuta meza n\u2019ibindi, uzabona muri icyo gihe asigaye yambara neza , imyenda imeshe kandi inajyanye.<br \/>\nIcyo gihe ntuzongera kumubona afite umwera cyangwa umwanda ku muburi kuko na we aba adashaka ko wa mukobwa amubona asa nabi. Ku birebana no gutunga umusatsi cyangwa ubwanwa ngo abyitaho ku buryo utapfa kumubona ubwanwa bwamubanye bwinshi cyangwa se umusatsi wamwereyeho.<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong> <em>Jean de Dieu Dushimimana\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abantu benshi, cyane cyane abahungu,ntibajya bemera ko bari mu rukundo kuko ngo baba bumva ari ugucika intege kandi bakaba bumva bagomba kwihagararaho. Nyamara ariko barakunda nubwo rimwe na rimwe baba badashaka kubyemera. Iyo umusore afitiye umukobwa runaka urukundo rumugurumanamo kandi rukaba ari urwa nyarwo koko usanga agera ahantu ha wenyine, agatangira kugarura ishusho y\u2019umukobwa yakunze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-7155","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abantu benshi, cyane cyane abahungu,ntibajya bemera ko bari mu rukundo kuko ngo baba bumva ari ugucika intege kandi bakaba bumva bagomba kwihagararaho. Nyamara ariko barakunda nubwo rimwe na rimwe baba badashaka kubyemera. Iyo umusore afitiye umukobwa runaka urukundo rumugurumanamo kandi rukaba ari urwa nyarwo koko usanga agera ahantu ha wenyine, agatangira kugarura ishusho y\u2019umukobwa yakunze [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-09-01T10:57:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-07-09T23:40:54+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7155#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7155\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo\",\"datePublished\":\"2017-09-01T10:57:34+00:00\",\"dateModified\":\"2025-07-09T23:40:54+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7155\"},\"wordCount\":596,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7155#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7155\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7155\",\"name\":\"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-09-01T10:57:34+00:00\",\"dateModified\":\"2025-07-09T23:40:54+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7155#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7155\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7155#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo - BWIZA","og_description":"Abantu benshi, cyane cyane abahungu,ntibajya bemera ko bari mu rukundo kuko ngo baba bumva ari ugucika intege kandi bakaba bumva bagomba kwihagararaho. Nyamara ariko barakunda nubwo rimwe na rimwe baba badashaka kubyemera. Iyo umusore afitiye umukobwa runaka urukundo rumugurumanamo kandi rukaba ari urwa nyarwo koko usanga agera ahantu ha wenyine, agatangira kugarura ishusho y\u2019umukobwa yakunze [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-09-01T10:57:34+00:00","article_modified_time":"2025-07-09T23:40:54+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo","datePublished":"2017-09-01T10:57:34+00:00","dateModified":"2025-07-09T23:40:54+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155"},"wordCount":596,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7155#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155","name":"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-09-01T10:57:34+00:00","dateModified":"2025-07-09T23:40:54+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7155"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7155#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibimenyetso 7 bizakwereka umusore winjiye mu rukundo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7155","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7155"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7155\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7155"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7155"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7155"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}