{"id":72256,"date":"2024-10-31T06:38:24","date_gmt":"2024-10-31T04:38:24","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/?p=72256"},"modified":"2024-10-31T06:38:24","modified_gmt":"2024-10-31T04:38:24","slug":"minaloc-yinjiye-mu-gisa-no-kumvana-imitsi-kiri-hagati-ya-npsc-na-meya-wa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256","title":{"rendered":"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo"},"content":{"rendered":"<p><strong>Minisiteri y&#8217;Ubutegetsi bw&#8217;Igihugu (MINALOC), yatangaje ko igiye kuganira ku gisa n&#8217;ihangana rimaze iminsi riri hagati ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) n&#8217;ubuyobozi bw&#8217;akarere ka Rulindo batajya imbizi ku mwanzuro wo gusubiza mu kazi uwari Gitifu w&#8217;Umurenge wa Mbogo umaze igihe yarirukanwe.<\/strong><\/p>\n<p>Minisitiri mushya w&#8217;Ubutegetsi bw&#8217;Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, mu kiganiro yahaye Kigali Today yavuze ko ikibazo cya ziriya nzego zombi muri Minisiteri bakizi, yemeza ko bagiye kukiganiraho mu rwego rwo kugikemura.<\/p>\n<p>Yagize ati: &#8220;Uko ikibazo kimeze turakizi, turaza kukiganiraho dukurikirane tureba icyakorwa. Urebye nta byacitse irimo kandi ubwo natwe ku rwego rwa Minisiteri twabimenye, natwe turashyiraho akacu kugira ngo gishobore gukemuka\u201d.<\/p>\n<p>Abajijwe niba MINALOC ishobora gutegeka Umuyobozi w\u2019Akarere kubahiriza imyanzuro ya Komisoyo y\u2019igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Minisitiri Mugenzi yasubije ko &#8220;Meya ntabwo tumutegeka gusubiza umukozi mu kazi, ahubwo tugomba gukurikirana uko ikibazo kimeze tukajya inama tukareba umwanzuro wafatwa. Na ho kuvuga ngo turategeka Meya se ku mpamvu yihe? Duhereye ku ki?&#8221;<\/p>\n<p>Yunzemo ati: &#8220;Icyo tugiye kureba ni icyatuma uwo mwuka mubi uhagarara, ibyo mubiduharire birakemuka.&#8221;<\/p>\n<p>Umwuka mubi ukomeje guhanganisha ubuyobozi bw&#8217;akarere ka Rulindo na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta watangiye mu ntangirizo z&#8217;ukwezi gushize k&#8217;Ukwakira, ubwo iriya Komisiyo yandikiraga Meya Mukanyirigira Judith amabaruwa abiri imusaba gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana Froduald wirukanwe asa n&#8217;urengana.<\/p>\n<p>Muri Mata uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bw\u2019akarere ka Rulindo bwirukanye mu kazi Ndagijimana n\u2019abandi bayobozi bashinjwa amakosa atandukanye.<\/p>\n<p>Icyo gihe Meya Mukanyirigira yasobanuye ko Gitifu wa Mbogo na bagenzi be birukanwe bazira \u201ckwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite\u201d.<\/p>\n<p>Yunzemo ati: \u201cUbu twarebye abakozi basanzwe bafite ubumenyi mu byo bariya bakoraga ngo babe babikora by\u2019agateganyo kugira ngo serivisi batangaga zikomeze zihabwe abaturage, kandi turihutisha no gushaka abakozi bashya basimbura bariya muri izo nshingano.\u201d<\/p>\n<p>Ndagijimana nk\u2019uko amakuru BWIZA yamenye abivuga, yashinjwaga kujya muri \u2019syst\u00e8me\u2019 y\u2019ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe ndangamuntu (NIDA) agahindura imyirondoro y\u2019umwe mu bana yarimo ikosorwa.<\/p>\n<p>Icyakora NPSC mu mabaruwa yandikiye Meya wa Rulindo, yamusabye gusubiza mu kazi uriya Gitifu \u201ckuko byagaragaye ko atari we wahinduye imyirondoro ivugwa ko ahubwo byakozwe n\u2019umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge.\u201d<\/p>\n<p>Ni umwanzuro Meya w&#8217;akarere ka Rulindo yanze gushyira mu bikorwa, n&#8217;ubwo iriya Komisiyo imukuriye yamwandikiye inshuro ebyiri zose.<\/p>\n<p>BWIZA yamenye ko ku wa 22 Ukwakira Meya Mukanyirigira Judith yandikiye Komisiyo y\u2019abakozi ba Leta ayisubiza ku busabe bwo gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana yari yaragejejweho.<\/p>\n<p>Mu ibaruwa iki gitangazamakuru cyaboneye kopi, Meya wa Rulindo yagaragaje ko adashobora gushyira mu bikorwa umwanzuro w&#8217;iriya Komisiyo , ahubwo ayisaba kongera gusesengura igaha agaciro impamvu zashingiweho hirukanwa Gitifu Ndagijimana Froduald.<\/p>\n<p>Ni ubusabe uyu muyobozi yagejeje kuri iriya Komisiyo yisunze ingingo zirimo iteka rya Perezida No 021\/01 ryo ku wa 24 Gashyantare 2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, cyane mu ngingo yaryo ya 30, agaka ka 9, aka 10 n\u2019aka 12.<\/p>\n<p>Iyo ngingo iteganya ko umukozi wa Leta afatwa nk\u2019uwakoze \u201cikosa rikomeye rihanishwa kwirukanwa burundu\u201d; iyo yakoze \u201cibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, yakoresheje nabi ububasha yahawe, atakoze inshingano ze, azikoze nabi, atazikoze ku gihe bigatera ingaruka zikomeye ku rwego cyangwa igihugu [&#8230;]\u201d.<\/p>\n<p>Meya wa Rulindo kandi yavuze ko yisunze ingingo ya 20 ya ririya teka isobanura icyo ikosa ryo mu rwego rw\u2019akazi ari cyo.<\/p>\n<p>Agendeye kuri ziriya ngingo yabwiye Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ati: \u201cNkurikije uburemere bw\u2019amakosa twagaragaje haruguru uyu mukozi yakoze agaragara mu ibaruwa no 3412\/07.0401.04 yo ku wa 20\/03\/2024 umuyobozi w\u2019akarere ka Rulindo yandikiye Bwana Ndangijimana Froduald kandi afitiwe ibimenyetso; ko ari na cyo ubuyobozi bw\u2019akarere bwahereyeho bumuha igihano cyo kwirukanwa, ku bw\u2019ibyo rero mboneyeho kubasaba kongera gusesengura neza mu bushishozi bwanyu, mugaha agaciro impamvu zashingiweho kugira ngo uyu mukozi ahabwe igihano cyo kwirukanwa.\u201d<\/p>\n<p>Gitifu Ndagijimana Froduald mu ijwi ryuje ikiniga yabwiye BWIZA ati: \u201cIbyo ndi gukorerwa Imana yonyine ni yo izandenganura&#8230;\u201d.<\/p>\n<p>Iki gitangazamakuru gifite amakuru y\u2019uko muri Mata ubwo uriya munyamabanga Nshingwabikorwa yahagarikwaga burundu, yari amaze ukwezi kumwe agaruwe mu kazi bijyanye no kuba nanone ubuyobozi bw\u2019akarere ka Rulindo bwari bwaramuhagaritse by\u2019agateganyo na bwo bikaba ngombwa ko hitabazwa imbaraga za NPSC.<\/p>\n<p>Ndagijimana yari yarahagaritswe ubwo yafungwaga mu Ugushyingo 2023 ku mpamvu na zo \u201cz\u2019amaherere\u201d (yashinjwaga ubutinganyi), gusa nyuma aza kugirwa umwere.<\/p>\n<p>Andi makuru iki gitangazamakuru cyamenye ni uko uyu muyobozi nanone yigeze kuregwa mu rukiko na Meya wa Rulindo \u201cgusinya amafishi y\u2019ingurane z\u2019abaturage\u201d bangiririjwe imitungo ubwo hakorwaga \u201cumuhanda wakozeho n\u2019abayobozi benshi mu karere\u201d, gusa birangira ubushinjacyaha bubuze aho bwahera bumukurikirana.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisiteri y&#8217;Ubutegetsi bw&#8217;Igihugu (MINALOC), yatangaje ko igiye kuganira ku gisa n&#8217;ihangana rimaze iminsi riri hagati ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) n&#8217;ubuyobozi bw&#8217;akarere ka Rulindo batajya imbizi ku mwanzuro wo gusubiza mu kazi uwari Gitifu w&#8217;Umurenge wa Mbogo umaze igihe yarirukanwe. Minisitiri mushya w&#8217;Ubutegetsi bw&#8217;Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, mu kiganiro yahaye Kigali Today yavuze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,131],"class_list":["post-72256","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Minisiteri y&#8217;Ubutegetsi bw&#8217;Igihugu (MINALOC), yatangaje ko igiye kuganira ku gisa n&#8217;ihangana rimaze iminsi riri hagati ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) n&#8217;ubuyobozi bw&#8217;akarere ka Rulindo batajya imbizi ku mwanzuro wo gusubiza mu kazi uwari Gitifu w&#8217;Umurenge wa Mbogo umaze igihe yarirukanwe. Minisitiri mushya w&#8217;Ubutegetsi bw&#8217;Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, mu kiganiro yahaye Kigali Today yavuze [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2024-10-31T04:38:24+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=72256#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=72256\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo\",\"datePublished\":\"2024-10-31T04:38:24+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=72256\"},\"wordCount\":742,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=72256#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=72256\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=72256\",\"name\":\"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2024-10-31T04:38:24+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=72256#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=72256\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=72256#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo - BWIZA","og_description":"Minisiteri y&#8217;Ubutegetsi bw&#8217;Igihugu (MINALOC), yatangaje ko igiye kuganira ku gisa n&#8217;ihangana rimaze iminsi riri hagati ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) n&#8217;ubuyobozi bw&#8217;akarere ka Rulindo batajya imbizi ku mwanzuro wo gusubiza mu kazi uwari Gitifu w&#8217;Umurenge wa Mbogo umaze igihe yarirukanwe. Minisitiri mushya w&#8217;Ubutegetsi bw&#8217;Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, mu kiganiro yahaye Kigali Today yavuze [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2024-10-31T04:38:24+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo","datePublished":"2024-10-31T04:38:24+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256"},"wordCount":742,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha","In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=72256#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256","name":"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2024-10-31T04:38:24+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=72256"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=72256#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/72256","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=72256"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/72256\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=72256"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=72256"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=72256"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}