{"id":7250,"date":"2017-09-08T14:44:59","date_gmt":"2017-09-08T14:44:59","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/09\/08\/amwe-mu-mateka-y-abanyamulenge-n-uburyo-bize-bagakunda-n-039-igisirikare\/"},"modified":"2025-02-12T15:42:08","modified_gmt":"2025-02-12T13:42:08","slug":"amwe-mu-mateka-y-abanyamulenge-n-uburyo-bize-bagakunda-n-039-igisirikare","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250","title":{"rendered":"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Abanyamulenge ni bumwe mu bwoko bw\u2019abaturage babarizwa mu turere duherereye hafi n\u2019imipaka ya Republika iharanira Demokrasi ya Congo, u Burundi ndetse n\u2019u Rwanda . N\u2019ubwo Wikipedia dukesha aya mateka ibivuga itya ariko nta n\u2019uwabura kuvuga ko ubu bwoko bw\u2019Abanyamulenge bunahana imbibi na Tanzania ahegereye inkombe z\u2019ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi, Tanzania hamwe n\u2019agace k\u2019Amajyaruguru y\u2019Iburasirazuba bwa Zambia.<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p>Abanyamulenge rero babarirwa mu bwoko bw\u2019inkehwa [  <strong>minority population<\/strong>  ] , bubarizwa muri Kivu y\u2019Amajyepfo , mu mibare uru rubuga rwa Wikipedia rutangaza , nkuko rubikesha abanditsi  <strong>R\u00e9ne Lemarchand<\/strong>  ndetse na  <strong>G\u00e9rard Prunier<\/strong>  , byatangazwaga ko mu 1990, Abanyamulenge bari hagati y\u2019ibihumbi 60 na 80 aba ngo bakaba bari bahwanye na 4% by\u2019abari batuye iyi ntara ya Kivu y\u2019Amajyepfo.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo byari bimeze bityo ariko Abanyamulenge ngo bagaragaweho kugira imico bakomoraga ku Rwanda dore ko byananditswe neza ko inkomoko yabo yari mu Rwanda , gusa icyatangazaga benshi  ni uko ubu bwoko bunavuga Ikinyarwanda, hari imico n\u2019imigenzo imwe n\u2019imwe bari batandukaniyeho n\u2019abandi bavuga Ikinyarwanda babarizwaga muri Kivu ya Ruguru .<\/p>\n<p>Ibi rero bikaba byarasaga n\u2019ibiyobera abakongomani kavukire ,bahoraga bibaza ni gute abantu baturutse ahantu hamwe kera ariko bagera muri Congo bagatandukanya imico imwe n\u2019imwe n\u2019ubwo bwose uku gutandukana kw\u2019abavuga ikinyarwanda bo kuri Kivu zombi kutavugwaho rumwe cyane .      <\/p>\n<p>Ngo iyo ugereranije Abanyamulenge n\u2019Abanyamasisi , usanga ikidahura ari uko ku batuye Masisi ,uhasanga uruvange rw\u2019abafite inkomoko mu Rwanda mu gihe Abanyamulenge bo uko bagiye bakomeje kwironda bagashyingirana hagati yabo bwite,  ntibivangavange n\u2019abandi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Wikipedia kandi bwiza.com ikesha iyi nkuru, ikomeza ivuga ko Abanyamulenge ba mbere bashobora kuba barageze muri Kivu y\u2019Amajyepfo ahagana mu kinyejana cya 17 nyuma y\u2019ivuka rya Yezu , gusa ngo mu gihe cyose bahamaze ,aba mbere bahabaruwe mu 1880.<\/p>\n<p>Mu 1895 ariko ngo umubare w\u2019Abanyamulenge wikubye incuro nyinshi , ahanini biturutse ku Mwami Kigeli wa V Rwabugiri , wari umaze gufata ingamba zikakaye ku gusoresha amatungo , mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw\u2019u Rwanda , no kubaka ubwami we yashakaga ko buba ubwami buhambaye mu karere kose.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019aho gato rero, imvuru zakurikiye gutanga kw\u2019umwami Rwabugiri, ziri mu byatumye Abanyarwanda benshi bahunga bigira hakurya iyo muri Kivu y\u2019Epfo ,cyane ko bahasangaga inzuri nziza , hamwe n\u2019ibihe byari binogeye ubworozi mu misozi miremire yahoranaga amahumbezi ya Itombwe , iherereye ahirengeye ikibaya cya Rusizi.  <\/p>\n<p> <strong>Abanyamulenge mu ntambara ya Shikaramu\u2026 banigaranzura Ababembe!<\/strong> <\/p>\n<p>Ahagana mu 1925-1929, nibwo abandi banyarwanda batandukanye bisukiranyije mu ntara za Kivu na Katanga. Bamwe bari bahaje gushaka imirimo, cyane ko hari ikompanyi y\u2019ababiligi yitwaga \u2018Union Mini\u00e8re du Haut Katanga\u2019 yashakaga abakozi bagera ku 7000 bo kujya gucukura zahabu na diyama muri Katanga.<\/p>\n<p>Nguko uko byakomeje bityo ,abantu bata igihugu cy\u2019u Rwanda, bisukiranya muri Kivu na Katanga gusa ahagana muri 1959 abandi bambutse batabitewe no kujya gushaka inzuri cyangwa akazi noneho ahubwo bari bahunze imvururu zari ziyobowe n\u2019abahirimbaniraga  ubwigenge mu Rwanda ,mu gihe abanyarwanda bashakaga kwipakurura ingoma ya gikoloni y\u2019ababiligi .<\/p>\n<p>Mbere gato ariko mu 1924, abakoloni  bagabiye [ niko byitwaga ] abanyamulenge inzuri zose zo mu bitwa bya Itombwe n\u2019ahandi hahakikije .<\/p>\n<p>Gusa uku guhabwa izi nzuri ntikwabaguye neza kuko umucancuro Jean Shicramme n\u2019ingabo za Leta bahahanganiye cyane kandi buri umwe agashaka kujya agaburira ingabo ze amatungo y\u2019Abanyamulenge babaga baragiye muri iyo misozi.<\/p>\n<p>Abanyamulenge babibonye batyo ngo bahise bajya ku ruhande, basaba Mobutu Sese Seko wari umugaba w\u2019ingabo za Zayire  z\u2019icyo gihe ,ko yabaha imbunda bakamukiza izo nyeshyamba zari zitangiye kwirara mu nka zabo, zikazirya ku manywa y\u2019ihangu.<\/p>\n<p>Izi nyashyamba ariko kubera ko zari ziganjemo abo mu bwoko bw\u2019Ababembe, kuba Abanyamulenge barishemo benshi bakabona kwibohora ababariraga amatungo,kuva ubwo  na magingo aya byabaye inzigo ikaze ,aho umunyamulenge  aciye umubembe ahanyuza umuriro,ni amoko adashobora kuvuga rumwe ,niyo byagenda gute ,buri umwe aba ahigira undi, akubita agatoki ku kandi.<\/p>\n<p>Guhera ubwo kandi ,abanyamulenge ntibahamye mu bworozi bw\u2019inka gusa ahubwo banamenyekanye nk\u2019abarwanyi bahambaye,kuko nta wundi mutegetsi wari wategeka igihugu cya Congo atifashishije amaboko y\u2019abanyamulenge ngo bimuhire!<\/p>\n<p>No muri politiki hatitawe ku mubare wabo, Abanyamulenge bakomeje kugira ijambo rikomeye muri gahunda z\u2019imitegekere ya Kivu y\u2019Amajyepfo, na Congo muri rusange, kabone n\u2019ubwo bakunze kugabwaho ibitero na bakeba babo biganjemo ababembe ariko buri gihe ,bararwana kandi bagatsinda.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Nubwo bimeze gutyo ariko, Abanyamulenge kuri ubu bakwiriye igihugu hafi ya cyose cya Congo kuko abataragiye kuba mu mijyi nka Moba ku byambu byaho , bituriye mu yindi mijyi ikomeye nka Bukavu aho bakora ubucuruzi bw\u2019inyama  z\u2019inka, zahabu,\u2026 naho abandi bitaye ku by\u2019amashuri ubasanga mu nzego z\u2019ubutegetsi muri Kinshasa , Uvira n\u2019ahandi. <strong>       <\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Itegeko teka rya Mobutu ryemerera Abanyamulenge ubwenegihugu ryabaye imbarutso y\u2019amakimbirane<\/strong> <\/p>\n<p>Kuva Abanyamulenge bafasha Mar\u00e9chal Mobutu Sese Seko Kokou Ng\u2019uendu wa Zabanga kurwanya umutwe wari wiyemeje kumurwanya nkuko byagaragaye hejuru , uyu mutegetsi ntiyahwemye kuba mu ruhande rwabo ,ariko ari nako abatinya cyane.<\/p>\n<p>Kuva ubwo niko kubiyegereza ndetse umwe mu banyamulenge bari intiti witwaga  <strong>Barth\u00e9lemy Bisengimana<\/strong>  ,niwe wari ukuriye ibiro [ Cabinet du Pr\u00e9sident ] bya Perezida Mobutu , mu gihe uwitwa  <strong>Gisaro Muhazo<\/strong>  yari Minisitiri akanaba mu nteko nshingamategeko ya Zaire,hari mu 1971.<\/p>\n<p>Uyu Gisaro ariko we na Bisengimana bakoze uko bashoboye ,barahirimbana mpaka hari imirongo ya politiki bashyizeho ,yemera Abanyamulenge n\u2019abandi banyarwanda babaga muri Zaire gusa ibi ntibyamaze igihe.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/EB.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-76834 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/EB.jpg\" alt=\"\" width=\"970\" height=\"369\" \/><\/a><\/p>\n<p>Iri tegeko ryaje kuba indi mbarutso y\u2019amakimbirane mu myaka ya za 80 kuko hari abanyarwanda biyitaga abahutu bari mu kwaha kw\u2019ubwoko bw\u2019abafulero n\u2019ababembe, mu gihe aba babonaga abanyamulenge nk\u2019abanyarwanda bo mu gihande cy\u2019abo bitaga Abatutsi , ibintu ubona byasaga neza neza na politiki yari mu gihugu cy\u2019u Rwanda rw\u2019icyo gihe.<\/p>\n<p>Bityo mu matora y\u2019ubuyobozi bw\u2019intara yabaye mu 1985 ,Ababembe n\u2019Abafulero [ biyitaga Abahutu bo muri Zaire ] baratsemba bavuga ko Abanyamulenge bemerewe gutora ,ko ariko batemerewe gutorwa kuva ubwo guhangana guhera ubwo.<\/p>\n<p>Abanyamulenge mu gihe babonaga bahohoterwa, mu 1991, bamwe muri bo bari bakiri abasore batangiye gutekereza kuba bakwitoza igisirikare kugirango ishyerezo bazirwaneho ,mu gihe bazaba babangamiwe n\u2019abari babaze kubabuza gutorwa mu matora,bari bahejwemo kwiyamamaza.<\/p>\n<p>Nguko uko bamwe bisanze bari mu bisirikare bitandukanye ,birimo n\u2019icyahoze ari igisirikare cy\u2019inyeshyamba za FPR-Inkotanyi ,aha kandi byumvikane ko bari bafite ku mutima  guhirimbanira kuzajya kubohoza iwabo muri Zaire nabo bakaba bagira uburenganzira nk\u2019ubwabandi baturage bari basangiye igihugu.<\/p>\n<p>Ahagana mu 1995 ,nyuma gato y\u2019aho jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari irangiye , impunzi zari ziganjemo  bamwe bari basize bahekuye u Rwanda ,zageze muri Zaire ,zitiza umurindi abantu batiyumvaga ko bashobora kubana n\u2019Abanyamulenge.<\/p>\n<p>Ahanini byanaterwaga n\u2019uko na Mobutu yari yaratangiye kubavanaho amaboko ,nyuma y\u2019aho amenyeye ko bari mu bagize uruhare  mu gukuraho  ubutegetsi bwa General Major Habyarimana Yuvenali wari incuti ye y\u2019akadasohoka mu Rwanda.<\/p>\n<p>Kuva ubwo rero , hashyizweho komisiyo yari ishinzwe kwiga ku kibazo cy\u2019abanyamulenge ,yari iyobowe na Bwana Mambweni Vangu, mu gihe gito iyi komisiyo yahise itegeka ko byanzurwa ko Abanyamulenge bose ari Abanyarwanda,kandi bagomba gutaha iwabo,hatitawe ku gihe bagereye muri Zaire.<\/p>\n<p>Ibi rero byahise bisa no gukoza agati mu ntozi ,kuko byahuriranye n\u2019uko Bwana Laurent D\u00e9sire Kabila yahise akora umutwe w\u2019inyeshyamba witwaga Ihuriro riharanira demokarasi no kubohoza Congo ,AFDL [  <strong>Alliance des Forces D\u00e9mocratique pour la Lib\u00e9ration du Congo<\/strong>  ] mu magambo arambuye y\u2019igifaransa .<\/p>\n<p>Insoresore z\u2019Abanyamulenge si ukuwitabira zivayo, bafashijwe n\u2019igisirikare cy\u2019u Rwanda na Uganda ,bashobora guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko,no kongera gushing ibirindiro mu butegetsi bwa Congo ,bidaturutse noneho ku busabe cyangwa kwifuza mu magambo ,ahubwo babiharaniye banabirwaniye .<\/p>\n<p>Guhera ubwo ,kugeza magingo aya, abanyamulenge ni ubwoko bukomeye muri Congo ,kuko bagaragara mu nzego zikomeye nk\u2019igisirikare, sena ya Congo ndetse no mu bategetsi batandukanye bo ku rwego rwo hejuru.<\/p>\n<p>Gusa bahora barikanuye kuko nyuma y\u2019aho imitwe nka FDLR ishyiriye ibirindiro muri Kivu y\u2019Amajyepfo, Abanyamulenge bahora bikanga ko bagabwaho ibitero ,ku buryo hari ubwo bajya bakozanyaho n\u2019andi moko aba yaje kubashotora,mu gihe ingabo za Congo zitarahagera, bakaba bari bari kwirwanaho ,mu bushobozi bwabo ,kandi bashyize hamwe.<\/p>\n<p>Uwavuga iby\u2019abantu bafite inkomoko mu Rwanda rwo hambere batuye muri aka karere, ntiyabirangiza, bene aya mashyanga kandi unayasanga ahandi mu bihugu bikikije u Rwanda, gusa nk\u2019aha muri Kivu y\u2019Amajyepfo  n\u2019iy\u2019amajyaruguru aba bantu bavuga ururimi rw\u2019ikinyarwanda barahiganje.<\/p>\n<p>Abandi wanabasanga mu Burasirazuba bwa Uganda na Tanzania za Karagwe n\u2019ahandi ,kimwe no mu Burundi hari imbaga y\u2019abantu bafite inkomoko mu Rwanda ,kabone n\u2019ubwo uyu munsi amateka yavuzwe yibandaga ku banyamulenge.<\/p>\n<p>Mu gihe bizaba bidukundiye ,Bwiza.com izabagezaho n\u2019ubundi buzima bw\u2019andi moko yitirirwa ko afite inkomoko mu Rwanda rwa kera,agiye ari ahantu henshi hatandukanye, muri aka karere k\u2019ibiyaga bigari,kandi aho ubasanga hoseubona ko ari bantu baba bakomeye cyane haba mu nzego z\u2019ubutegetsi ubukungu n\u2019igisirikare.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/CIVE.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-76836\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/CIVE.jpg\" alt=\"\" width=\"697\" height=\"501\" \/><\/a><\/p>\n<p> <strong><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">K<\/a><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/p>\n<p> <strong> <em>Marshall Eugene David\/ Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyamulenge ni bumwe mu bwoko bw\u2019abaturage babarizwa mu turere duherereye hafi n\u2019imipaka ya Republika iharanira Demokrasi ya Congo, u Burundi ndetse n\u2019u Rwanda . N\u2019ubwo Wikipedia dukesha aya mateka ibivuga itya ariko nta n\u2019uwabura kuvuga ko ubu bwoko bw\u2019Abanyamulenge bunahana imbibi na Tanzania ahegereye inkombe z\u2019ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi, Tanzania hamwe n\u2019agace k\u2019Amajyaruguru [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7250","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyamulenge ni bumwe mu bwoko bw\u2019abaturage babarizwa mu turere duherereye hafi n\u2019imipaka ya Republika iharanira Demokrasi ya Congo, u Burundi ndetse n\u2019u Rwanda . N\u2019ubwo Wikipedia dukesha aya mateka ibivuga itya ariko nta n\u2019uwabura kuvuga ko ubu bwoko bw\u2019Abanyamulenge bunahana imbibi na Tanzania ahegereye inkombe z\u2019ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi, Tanzania hamwe n\u2019agace k\u2019Amajyaruguru [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-09-08T14:44:59+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:42:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/EB.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare\",\"datePublished\":\"2017-09-08T14:44:59+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:42:08+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250\"},\"wordCount\":1463,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/09\\\/EB.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250\",\"name\":\"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/09\\\/EB.jpg\",\"datePublished\":\"2017-09-08T14:44:59+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:42:08+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/09\\\/EB.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/09\\\/EB.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7250#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare - BWIZA","og_description":"Abanyamulenge ni bumwe mu bwoko bw\u2019abaturage babarizwa mu turere duherereye hafi n\u2019imipaka ya Republika iharanira Demokrasi ya Congo, u Burundi ndetse n\u2019u Rwanda . N\u2019ubwo Wikipedia dukesha aya mateka ibivuga itya ariko nta n\u2019uwabura kuvuga ko ubu bwoko bw\u2019Abanyamulenge bunahana imbibi na Tanzania ahegereye inkombe z\u2019ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi, Tanzania hamwe n\u2019agace k\u2019Amajyaruguru [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-09-08T14:44:59+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:42:08+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/EB.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare","datePublished":"2017-09-08T14:44:59+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:42:08+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250"},"wordCount":1463,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/EB.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7250#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250","name":"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/EB.jpg","datePublished":"2017-09-08T14:44:59+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:42:08+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7250"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/EB.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/EB.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7250#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amwe mu mateka y\u2019Abanyamulenge n\u2019uburyo bize bagakunda n&#039;igisirikare"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7250","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7250"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7250\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7250"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7250"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7250"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}