{"id":7319,"date":"2017-09-13T16:28:27","date_gmt":"2017-09-13T16:28:27","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/09\/13\/ibyo-kagame-agomba-kuzitaho-muri-iyi-manda-kumva-abanenga-no-kubabarira\/"},"modified":"2025-02-12T15:41:35","modified_gmt":"2025-02-12T13:41:35","slug":"ibyo-kagame-agomba-kuzitaho-muri-iyi-manda-kumva-abanenga-no-kubabarira","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319","title":{"rendered":"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Dr Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n\u2019umusesenguzi mu bya Politiki asanga iyi myaka irindwi Kagame yatorewe yagombye kwita ku mbogamizi ebyiri: Kumva abanenga no kubasubizanya ibimenyetso,  no gutega amatwi abahoze ari Inkotanyi bagatana, nyamara bakaba banafite ubushake bwo gusaba imbabazi.<\/strong> <\/p>\n<p>Mu nkuru Dr Kayumba yanyujije mu kinyamakuru The East African, ntiyumva ukuntu abanenga Leta y\u2019u Rwanda babinyuza muri za raporo n\u2019inkuru mu binyamakuru bisomwa na benshi ahantu hose,  nyamara uruhande rw\u2019u Rwanda rwajya gusubiza rukanyuza kuri Tweeter.<\/p>\n<p>Ibitangazamakuru byo hanze bigaragaza u Rwanda nk\u2019igihugu kiyobojwe igitugu, kidaha ubwisanzure itangazamakuru, kitabamo uruvugiro no kungurana ibitekerezo binyuranye.<\/p>\n<p>Imbere mu gihugu, hakenewe kwimakaza umuco wo gusangira ubutegetsi, umuco wo kwihanganira abanenga bafite ibyo bashingiraho, hatarimo urwango n\u2019ibinyoma.<\/p>\n<p>Ku bwa Dr Kayumba, ngo kwita kuri izi mbogamizi ebyiri biri mu byahesha Parezida Kagame ibigwi n\u2019imyato, kandi bikazanagaragaza aho yagejeje u Rwanda na nyuma y\u2019uko ava ku butegetsi.<\/p>\n<p> <strong>Jenoside yatewe n\u2019imiyoborere mibi, Dr Kayumba<\/strong> <\/p>\n<p>Amateka mabi yaranze u Rwanda arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi Jenoside ntiyatewe n\u2019ubukene bw\u2019ibintu nk\u2019uko  bamwe babibona, ahubwo yatewe n\u2019ubutegetsi butabashije kubaka politiki nzima iha buri wese uburenganzira ku byiza by\u2019igihugu, hatitawe ku wo ari we cyangwa aho akomoka.<\/p>\n<p>Raporo z\u2019abanyamahanga n\u2019inkuru zinyuzwa mu itangazamakuru ryo hanze zigaragaza u Rwanda nk\u2019igihugu kitigeze gitera imbere mu guha abaturage uburenganzira mu bya politiki kuva jenoside irangiye, kandi Kagame akaba ari we ugaragazwa nk\u2019ikibazo.<\/p>\n<p>Izo raporo n\u2019inkuru zagaragaye cyane muri aya matora tuvuyemo, zikozwe n\u2019imiryango nka Amnesty International, Human Rights Watch, naho inkuru zasohotse muri The Economist, The Washington Post, The New York Times <em>,<\/em>  <em> <\/em> ibindi byandikwa n\u2019abadipolomate benshi b\u2019iburayi na Amerika.<\/p>\n<p>Ku mbuga za Twitter, abayobozi b\u2019u Rwanda babifashe nko kwivanga mu miyorere yacyo kw\u2019abanyahanga, nka Keneth Roth wa Human Rights Watch. Uyu yafashwe nk\u2019umurwayi wo mu mutwe ukwiye kujyanwa i Ndera, mbere ye abandi nka Brian Klass biswe utuzungu twandika amateshwa ku Rwanda.<\/p>\n<p>Abayobozi bo mu Rwanda bavuga ko izo nyandiko zose ziba zikoranwe urwango bafitiye u Rwanda, mbese ko mu Rwanda byose bigenda neza.<\/p>\n<p>Mu banyakuri, izi mvugo zombi si zo, itumanaho ry\u2019u Rwanda ryagombye kurenga gutwitinga usubiza ibifatwa nk\u2019urwango. Ahubwo icyagakozwe ni inkuru zirambuye, zisobanura byimazeyo amahitamo y\u2019u Rwanda n\u2019impamvu zatumye bigenda bityo.<\/p>\n<p>Ndlr aha niho bamwe bibaza niba ari umwanya muke cyangwa ubushobozi, ariko birazwi ko abanyarwanda nabo bazi kuvuga no kwandika, ntihabura uburyo bwo gusubiza inyandiko nka ziriya.<\/p>\n<p> <strong>Kubabarira Inkotanyi zatannye, nk\u2019uko hababariwe abajenosideri<\/strong> <\/p>\n<p>Birazwi ko nta nshuti cyangwa umwanzi uhoraho muri politiki, Kagame yagombye kugaragaza ubuhangange bwe ababarira abahoze muri FPR Inkotanyi bakaza gutana bakigizwayo kandi bashaka imbabazi ngo habe ubwiyunge bwa politiki (political reconciliation).<\/p>\n<p>Ntibyumvikana ukuntu imbabazi zahawe abagize uruhare muri jenoside, zabura no guhabwa abakoze amakosa yoroheje, maze Abanyarwanda bakabana neza.<\/p>\n<p>Ibi Dr Kayumba avuga bihura n\u2019ibyo bamwe bibaza, ukuntu umuntu wamaze imyaka ajya ku maradiyo mpuzamahanga atuka Leta akaza akayijyamo, ariko uwabaye Inkotanyi, akazikubitirwa, akazitoterezwa we agafatwa nka ruvumwa, akaba igicibwa abandi barya amatunda yakotaniye. <\/p>\n<p>Aba baba bazira gushikama ku bitekerezo byabo, basangira n&#8217;abo bibonamo, bakaganiririra aho bashaka ku ngingo bifuza, bikabonwa nko gutatira igihango; nyuma bamwe bagasaba n&#8217;imbabazi ariko bakaguma mu kato, bakabaho ubuzima bubi. Nabo bagombye kwibukwa, bagasubizwa agaciro mu rwababyaye.<\/p>\n<p>Mu isaranganya ry\u2019ubutegetsi, hakaboneka n\u2019abantu benshi bashoboye bajya mu bya Politiki, bisaba ko imyanzuro yose ifatwa ku neza y\u2019igihugu yahora imenyeshwa abaturage mu buryo burambuye.<\/p>\n<p>Hanyuma, amajwi 5% nayo asabwa abakandida bashaka kwinjira mu nteko yagabanywa agashyirwa kuri 1 cyangwa 2%, kugira ngo n\u2019amashyaka mato ndetse n\u2019abakandida bigenga babone inyungu zo gusangira ubutegetsi.<\/p>\n<p>Ikindi ni uko abanenga bose basubizanywa ibisobanuro bihagije aho kwihutira kubyitirira urwango, ibi bikaba byakwimakaza umuco wo kujya impaka no kumva ibitekerezo byinyuranye mu bwubahane.<\/p>\n<p>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/p>\n<p> <strong> <em>Karegeya Jean Baptiste\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Dr Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n\u2019umusesenguzi mu bya Politiki asanga iyi myaka irindwi Kagame yatorewe yagombye kwita ku mbogamizi ebyiri: Kumva abanenga no kubasubizanya ibimenyetso, no gutega amatwi abahoze ari Inkotanyi bagatana, nyamara bakaba banafite ubushake bwo gusaba imbabazi. Mu nkuru Dr Kayumba yanyujije mu kinyamakuru The East African, ntiyumva ukuntu abanenga Leta [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7319","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Dr Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n\u2019umusesenguzi mu bya Politiki asanga iyi myaka irindwi Kagame yatorewe yagombye kwita ku mbogamizi ebyiri: Kumva abanenga no kubasubizanya ibimenyetso, no gutega amatwi abahoze ari Inkotanyi bagatana, nyamara bakaba banafite ubushake bwo gusaba imbabazi. Mu nkuru Dr Kayumba yanyujije mu kinyamakuru The East African, ntiyumva ukuntu abanenga Leta [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-09-13T16:28:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:41:35+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7319#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7319\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba\",\"datePublished\":\"2017-09-13T16:28:27+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:41:35+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7319\"},\"wordCount\":657,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7319#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7319\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7319\",\"name\":\"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-09-13T16:28:27+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:41:35+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7319#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7319\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7319#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba - BWIZA","og_description":"Dr Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n\u2019umusesenguzi mu bya Politiki asanga iyi myaka irindwi Kagame yatorewe yagombye kwita ku mbogamizi ebyiri: Kumva abanenga no kubasubizanya ibimenyetso, no gutega amatwi abahoze ari Inkotanyi bagatana, nyamara bakaba banafite ubushake bwo gusaba imbabazi. Mu nkuru Dr Kayumba yanyujije mu kinyamakuru The East African, ntiyumva ukuntu abanenga Leta [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-09-13T16:28:27+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:41:35+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba","datePublished":"2017-09-13T16:28:27+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:41:35+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319"},"wordCount":657,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7319#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319","name":"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-09-13T16:28:27+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:41:35+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7319"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7319#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7319","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7319"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7319\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7319"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7319"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7319"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}