{"id":7348,"date":"2017-09-15T10:29:53","date_gmt":"2017-09-15T10:29:53","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/09\/15\/kunenga-ibitagenda-si-uguca-inka-amabere-si-no-gutana-ibigo-bya-leta-polisi\/"},"modified":"2025-02-12T15:41:15","modified_gmt":"2025-02-12T13:41:15","slug":"kunenga-ibitagenda-si-uguca-inka-amabere-si-no-gutana-ibigo-bya-leta-polisi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348","title":{"rendered":"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ?"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Umushakashatsi, umwarimu wa Kaminuza y\u2019u Rwanda akaba n\u2019umusesenguzi wa Politiki, Dr Kayumba Christopher, ku wa 12 Nzeri yagaragaje ibyo Perezida Kagame agomba kwitaho muri iyi manda aherutse gutorerwa. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The East African, Dr Kayumba avuga ko kunenga ibikorwa ufite gihamya bidasobanura urwango cyangwa ibinyoma. Ese yaba yafunguriye umurongo abavuga ibitagenda ?<\/strong><br \/>\nUkurikijwe ibivugwa mu  nyandiko ya Dr Kayumba, kuvuga ibi bikurikira si uguca inka amabere, si ugutera ibuye ku karere nk\u2019uko bamwe babyita, si no kuba ikigarasha n\u2019igipinga, cyangwa kwanga igihugu; ahubwo ni ugutungira agatoki ababifite mu nshingano ngo babikosore, kandi umukinnyi utobera ikipe abe yahindurirwa umwanya cyangwa akajya mu basimbura. Ni rwo ruhare umuntu aba abashije kugira mu iterambere ry\u2019u Rwanda rwamwibarutse.<br \/>\nAha ni naho umwanditsi ahera agaragaza ibitagenda muri polisi, ibigo bya Leta, uturere,&#8230; Guverinoma nshya yagombye kwitaho:<br \/>\n <strong>Imicungire y\u2019ibya rubanda<\/strong> : Umugenzuzi w\u2019imari ya leta buri gihe atanga raporo igaragaramo inyerezwa, ariko amafaranga avuga muri raporo ntagaruzwa cyangwa ngo abavugwamo bakurikiranwe.<br \/>\n <strong>Imiyoborere<\/strong> : Abayobozi bagura amasambu ari mu makimbirane atarakemuka, harimo n\u2019imitungo yagombaga kwishyura gacaca (Muyumbu na Munyiginya ya Rwamagana, Ntarama ya Bugesera n\u2019ahandi).<br \/>\nAbadepite (intumwa za rubanda) bajya gusura abaturage bakumva ibibazo ariko ntibabishakire ibisubizo mu babishinzwe (Nyamagabe\/Gasaka, Kayonza\/Ruramira) n\u2019ahandi), kera kabaye ukumva umuturage abwira itangazamakuru ngo &#8216;ubwo abadepite bazaga aha nababwiye ikibazo cyanjye&#8217; wajya kureba ugasanga hashize imyaka 3, ese kucyumva gusa ntigikemuke, byo byaba bimaze iki?<br \/>\nAbari muri za njyanama bajyana ijambo ryabo aho kujyana iry\u2019ababatoye, imyanzuro ikaza igwa ku baturage. Urugero ni ukugena umusoro ku butaka batarebye ubushobozi bw\u2019abaturage n\u2019icyo bakura muri ubwo butaka (Nyamagabe\/Gasaka\/Remera, Kirehe\/Mahama).<br \/>\nAbashinzwe itumanaho mu bigo bya Leta n\u2019uturere badashyira amakuru akenewe kandi mashya ku mbuga, ugasanga umuyobozi umaze umwaka agiye ariwe ukigaragara ku rubuga, abayobozi n\u2019abakozi bamwe bakagaragazwa amafoto nta nimero za telefone wababonaho, urubuga rukabaho amakuru ashaje, cyangwa se ugahamagara umuyobozi kuri telefone akagufata wamubwira icyo umuhamagariye ati &#8216;ndi mu nama ndaguhamagara mukanya&#8217; bikarangirira aho.<br \/>\n <strong>RAB<\/strong> : Ikibazo cy\u2019ifumbire n\u2019imbuto zidatangirwa igihe, zinyerezwa cyangwa zidahuye n\u2019ubutaka (Muhanga, Nyamasheke na Rusizi), ubutubuzi bw\u2019imbuto y\u2019ibirayi budakorwa neza bukaba butuma bihora bihenze, ndetse n\u2019amakusanyirizo yabyo yabaye uturima twa bamwe, aho abaturage bategekwa igiciro n\u2019utarabahaye imbuto. Intanga, amakusanyirizo y\u2019amata, inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n\u2019ubworozi zikawubura (Kinazi, Nyabihu), n\u2019ibindi.<br \/>\n <strong>RSSB<\/strong> : Inyubako zishorwamo amafaranga zitari ku rwego rw\u2019abiteganyirije, aho kubaka izo ku rwego rw\u2019abarimu kuko bari muri benshi biteganyiriza kandi bakora imyaka myinshi. Amadeni ya mituweri iki kigo gifitiye ibitaro, amavuriro n\u2019amafarumasi, bituma abarwayi badahabwa serivisi bashaka, hari n\u2019abaremba bativuza ngo mituweri yuzuze ukwezi, n\u2019amazu ashorwamo akayabo akabura abayakoreramo.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/RS.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-77356\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/RS.jpg\" alt=\"\" width=\"698\" height=\"433\" \/><\/a><br \/>\n\u00a0<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Polisi na RRA<\/strong> : Ikibazo cy\u2019ibinyabiziga bisazira ku masitasiyo ya Polisi bihamara imyaka igera muri itatu. Bihateza umwanda kandi ni igihombo kuri ba nyirabyo na Leta yakabikuyemo umusoro, ndetse n\u2019abakabiguze mu cyamunara bakabibyaza umusaruro.<br \/>\n <strong>MINALOC:<\/strong>  Ibyiciro by\u2019ubudehe bitajyanye n\u2019ababishyirwamo kandi bigira ingaruka ku buzima bwose bwa bene byo, imiryango itagira ubwiherero kandi imiganda ikorwa buri kwezi, ibishanga byikubiwe n\u2019abanyembaraga.<br \/>\nInyoroshyacyaha mu kuva mu kazi, kwirukanwa no gusezera byose byitwa \u2018kwegura\u2019 ku mpamvu bwite, nyamara ari uwandika n\u2019uwakira ibaruwa bazi amategeko agenga ikurwa mu kazi ku bakozi ba Leta, aho hegura uwatowe, naho uwahawe akazi agahagarikwa, akirukanwa cyangwa agasezera.<br \/>\n <strong>MINISANTE<\/strong> : Nta mwaka umugenzuzi w\u2019imari ya Leta atavuga ko hari imiti yaboreye mu bubiko nyamara abarwayi barayibuze, imicungire y\u2019amavuriro n\u2019ibitaro bamwe bashyira mu mifuka yabo abandi bayacikana (Gahini, Kibirizi, Burega, Musanze, Kabutare, \u2026).<br \/>\nIngaga z\u2019abaganga, ababyaza n\u2019abaforomo zisaba amafaranga abatarabona akazi, n\u2019ibizamini byo kuzinjiramo bitsinda mbarwa bigatesha agaciro amasomo bize. N&#8217;ababitsinze bakazajya guhabwa ibyangombwa biyushye akuya kandi baba babikeneye vuba ngo batangire bishakishirize imirimo hirya no hino.<br \/>\n <strong>MININFRA<\/strong> : Imodoka za leta zimereramo ibyatsi ngo batanze izindi (Burera, Gicumbi, ibitaro bya Kabaya), ndetse n\u2019inzu za Leta zisenyukira ubusa aho gushaka uko zabyazwa umusaruro cyangwa ngo zituzwemo abatagira aho bakinga umusaya.<br \/>\n <strong>MINEDUC<\/strong> : Itangizwa, ifunga n\u2019ifungurwa ry\u2019amashuri makuru yigenga ntirigaragaramo umucyo. Abayobozi b\u2019aya mashuri bavugana ijijinganya nk\u2019abatazi inzira bicamo ngo ikigo gifungwe cyangwa gifungurwe(Gitwe, Byumba).<br \/>\nInzu zubakiwe abarimu muri buri murenge nyamara zimwe zikaba zidatuwe, zisenyukira ubusa nta no kuzikodesha abandi. Zimwe zagiye zubakwa kure y\u2019ibigo, izubatswe ahatari amashuri, izubatswe aho zidakenewe, ahatagera umuriro kandi aho uri hahari, izimwa abarimu ngo ntibujuje ibisabwa, ubuyobozi bugahitamo ko zibamo ubusa (Byumba, Muhondo, Jurwe, Gasogi, Magi, \u2026)<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/one.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-77366 size-large\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/one-1024x768.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><\/a><br \/>\nMudasobwa zagenewe abana ariko nyinshi zikaba zikiri mu bubiko zidakoreshwa. Hari kandi ibitabo bishyirwa mu mashuri ntibihabwe abana ngo barabyanduza cyanwa bakabyangiza, bityo bikabikwa ngo birarinzwe.<br \/>\nHari kandi ruswa mu gushyirwa mu myanya y\u2019uburezi, abarimu ba baringa bahembwa badakora, n\u2019ibindi bitagenda(Intara y\u2019Uburasirazuba).<br \/>\n <strong>MIGEPROF:<\/strong>  Amakimbirane mu miryango aranze aburiwe umuti, urukundo ni ruke umujinya ni mwinshi, ingo zirasenyuka abana n\u2019ababyeyi ntibacana uwaka. Inda ziterwa abangavu ziriyongera ku bwinshi rubanda irebera (ababyeyi, abaturanyi, abarezi, inzego z\u2019ibanze), nyamara Polisi ikamenyeshwa 5%. Indwara z\u2019imirire mibi mu bana, ihungabana no gutakariza icyizere ejo hazaza.<br \/>\n <strong>Uturere: <\/strong><br \/>\nMu turere tumwe na tumwe harimo imishinga yaheze mu nyandiko, inyubako zaheze mu bibanza, kwambura abaturage, no kwigabiza amasambu y\u2019abantu hagashyirwamo ibikorwa batarishyura ba nyirayo. Ibi ubisanga henshi (Bugesera, Nyamagabe, Gicumbi, Nyanza,\u2026). Ba rwiyemezamirimo bacukura amabuye y&#8217;agaciro bagateza abaturage ibiza, inzu zabo zigasenyuka amasambu yabo akarengerwa n&#8217;isuri (Muhanga-Ndiza).<br \/>\n<figure id=\"attachment_77361\" aria-describedby=\"caption-attachment-77361\" style=\"width: 640px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/A6.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-77361 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/A6.jpg\" alt=\"\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-77361\" class=\"wp-caption-text\">Muhanga\/Rongi, rwiyemezamirimo acukura amabuye y&#8217;agaciro, agateza ibyago abaturage, imyaka isaga 3 irashize abaturage batabaza ariko ntibatabarwe<\/figcaption><\/figure><br \/>\nHari uturere kandi twubaka amahoteri nko kwiganana, nyuma akabura abayagana kubera ibiciro biri hejuru cyangwa aho aherereye. Havugwamo n\u2019ibikorwa nk\u2019inganda zubakwa zikamara igihe zidakora, kuko umusaruro zari gutunganya ari ntawo, kuko abaturage bakawuzigemuriye baba batarategujwe(Nyabihu).<br \/>\n <strong>Rubavu<\/strong> : Amasoko atarema kuko yubatswe ahatagera abayakenera (Rukoko, Rugererero, Kanzenze), amasambu ya Nyamyumba na bene Munyegomba, ikibaya cya Rebero muri Cyanzarwe, umwanda, abana bigira mu bisitani no munsi y\u2019ibiti.<br \/>\n <strong>Gicumbi<\/strong> : Imisozi n\u2019ibishanga byahawe abantu ku nyungu zabo kandi byari gufasha abaturage.<br \/>\nIngero ni nk\u2019igishanga cya Muhondo muri Kageyo, cyahawe umudepite wororeramo cyarahingwaga n\u2019abaturage, n\u2019imisozi yahawe uruganda rw\u2019icyayi rwa Cyohoha igatera amashyamba (imirenge ya Kageyo na Mutete), igishanga cya Birindi mu murenge wa Giti cyahawe uwari umuyobozi muri Rulindo nyamara utagikoresha, urukangaga rwatsinze umusaka kandi abaturage badafite aho bahinga hahagije, n\u2019ibindi.<br \/>\n <strong>Nyamagabe:<\/strong>  Ubusitani bwakozwe kuri miliyoni 75, inkunga y\u2019Amagaju, abakoreye akarere n\u2019abubatse ibagiro badahembwa, imanza gacaca zitarangizwa, amarangizarubanza yibwe, imanza zirangirizwa abataraziburanye.<br \/>\n<figure id=\"attachment_77357\" aria-describedby=\"caption-attachment-77357\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/foibe.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-77357 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/foibe.jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"533\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-77357\" class=\"wp-caption-text\">Nyamagabe\/ Abishyuza imitungo yabo yangijwe muri jenoside bamaze imyaka basiragizwa<\/figcaption><\/figure><br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nDuhishirane mu makosa, abayobya urubyiruko n\u2019abatera inda abangavu bagakingirwa ikibaba kugeza bacitse ubutabera.<br \/>\nHari kandi inka za Girinka ziturwa abishoboye, izitangwa na FARG zigahabwa abo zitagenewe, nubwo hari ababikurikiranweho, abari bazigenewe bakeneye kuzihabwa bakigeza aho zagombaga kubafasha kugera.<br \/>\nIbyiciro by\u2019ubudehe (benshi bibona mu cya 3 bagatakaza bumwe mu burenganzira bagenerwaga n\u2019ubuyobozi cyangwa abaterankunga), umusoro ku butaka utajyanye n\u2019aho buri, ba nyirabwo n\u2019icyo babubyaza.<br \/>\nInkunga y\u2019abatishoboye ntibageraho uko bikwiye(amabati, ibiribwa), ku buryo inzu zibasenyukiraho, hari n\u2019uba mu matafari yabumbiwe akabura isakaro yijejwe(Kigeme\/Gasaka).<br \/>\n <strong>Gatsibo:<\/strong>  Isoko rihinduka urwuri ryaratwaye amamiliyoni, ubwicanyi budasobanutse buvugwamo n\u2019inzego z\u2019ibanze(uwishwe n\u2019irondo yibye igitoki kwa mudugudu).<br \/>\n <strong>Rwamagana<\/strong> : Ubwicanyi bukabije mu miryango no mu baturage, aho umuntu azira igitoki agapfa (Gahengeri mu rutoki rw\u2019umukozi w\u2019akarere).<br \/>\n <strong>Nyaruguru<\/strong> : Ngo abatambara inkweto ni abaganda badashaka kwanduza ubutaka butagatifu, kandi n\u2019imyenda itameshe!<br \/>\n <strong>Gasabo:<\/strong>  Ruswa mu myubakire idacika, utujagari twubakwa buri munsi nyamara bajya gusenya bagatoranya iz\u2019abataratanze akantu (Bumbogo, Gikomero, Ndera, Bweramvura).<br \/>\n <strong>Kamonyi:<\/strong>  Inzu y\u2019abasheshe akanguhe biyubakiye mu mafaranga ya VUP ariko bakaba batazi imicungire yayo, batazi aho icyangombwa cyayo kiri, ku buryo bitaborohera kuyigurisha cyangwa ngo bayitangeho ingwate.<br \/>\n <strong>Kayonza:<\/strong>  Imitangire y\u2019akazi mu burezi idasobanutse, imicungire y\u2019ibitaro bya Gahini n\u2019ibindi, amazi<br \/>\nAhadatunzwe agatoki si uko ari ba miseke igoroye, ahubwo nabo babonereho bikosore nka MINIJUST (imikorere y\u2019abahesha b\u2019inkiko batari ab\u2019umwuga irakemangwa hamwe), Ngororero, Nyabihu, Nyarugenge, Rulindo, REB  n\u2019ibindi. Hazakorwa igice cya 2 cy&#8217;iyi nkuru,  Abafite inshingano zinyuranye nibakurikirane, bumve ibyanditse mu nyandiko zinenga aho kureba uwazanditse.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/kanda%20hano%20ubone%20amakuru%20yihuse%20kandi%20ku%20gihe%20kuri%20facebook%C2%A0no%20kuri%20twitter\/\">Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter<\/a><br \/>\n <strong>Karegeya Jean Baptiste\/Bwiza.com<\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umushakashatsi, umwarimu wa Kaminuza y\u2019u Rwanda akaba n\u2019umusesenguzi wa Politiki, Dr Kayumba Christopher, ku wa 12 Nzeri yagaragaje ibyo Perezida Kagame agomba kwitaho muri iyi manda aherutse gutorerwa. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The East African, Dr Kayumba avuga ko kunenga ibikorwa ufite gihamya bidasobanura urwango cyangwa ibinyoma. Ese yaba yafunguriye umurongo abavuga ibitagenda ? [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7348","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umushakashatsi, umwarimu wa Kaminuza y\u2019u Rwanda akaba n\u2019umusesenguzi wa Politiki, Dr Kayumba Christopher, ku wa 12 Nzeri yagaragaje ibyo Perezida Kagame agomba kwitaho muri iyi manda aherutse gutorerwa. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The East African, Dr Kayumba avuga ko kunenga ibikorwa ufite gihamya bidasobanura urwango cyangwa ibinyoma. Ese yaba yafunguriye umurongo abavuga ibitagenda ? [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-09-15T10:29:53+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:41:15+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/RS.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ?\",\"datePublished\":\"2017-09-15T10:29:53+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:41:15+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348\"},\"wordCount\":1368,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/09\\\/RS.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348\",\"name\":\"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/09\\\/RS.jpg\",\"datePublished\":\"2017-09-15T10:29:53+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:41:15+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/09\\\/RS.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/09\\\/RS.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7348#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ? - BWIZA","og_description":"Umushakashatsi, umwarimu wa Kaminuza y\u2019u Rwanda akaba n\u2019umusesenguzi wa Politiki, Dr Kayumba Christopher, ku wa 12 Nzeri yagaragaje ibyo Perezida Kagame agomba kwitaho muri iyi manda aherutse gutorerwa. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The East African, Dr Kayumba avuga ko kunenga ibikorwa ufite gihamya bidasobanura urwango cyangwa ibinyoma. Ese yaba yafunguriye umurongo abavuga ibitagenda ? [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-09-15T10:29:53+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:41:15+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/RS.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ?","datePublished":"2017-09-15T10:29:53+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:41:15+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348"},"wordCount":1368,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/RS.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7348#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348","name":"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/RS.jpg","datePublished":"2017-09-15T10:29:53+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:41:15+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7348"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/RS.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/09\/RS.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7348#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7348","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7348"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7348\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7348"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7348"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7348"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}