{"id":7408,"date":"2017-09-18T10:23:37","date_gmt":"2017-09-18T10:23:37","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/09\/18\/amwe-mu-magambo-atangaje-aboneka-muri-bibilya\/"},"modified":"2025-02-25T14:16:05","modified_gmt":"2025-02-25T12:16:05","slug":"amwe-mu-magambo-atangaje-aboneka-muri-bibilya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408","title":{"rendered":"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Bibiliya, igitabo gitagatifu kirimo ijambo ry\u2019Imana, amagambo atondetse gihanga kandi yuje intekerezo y\u2019ubwenge bwageza muntu kuri byinshi. Abasoma Bibiliya bose, buri wese areba umurongo uganisha aho yifuza, kuko nta cyo udasangamo.<\/em> <\/strong><br \/>\n <strong>Imigani<\/strong> , igice cya 30\u2026: Imiryango, ubugenge, ibidahaga, ibito bifite ubwenge n\u2019ibindi.<br \/>\nBibiliya ivuga ko iyi ari imigani y\u2019umunyabwenge, Aguri, akaba ari umwe mu batanze ubutumwa babinyujije mu migani mu rwego rwo gufasha imitima ya benshi.<br \/>\n <strong>Ibyo yavuze ku miryango, imibanire n\u2019abandi<\/strong><br \/>\n\u201cHariho umuryango w\u2019abantu bafite amenyo ameze nk\u2019inkota, n\u2019ibijigo bimeze nk\u2019ibyuma, byo gutsemba abakene mu isi n\u2019indushyi ngo bazikure mu bantu.<br \/>\nHariho umuryango w\u2019abantu bavuma ba se, kandi ntibahe ba nyina umugisha.<br \/>\nHariho umuryango w\u2019abantu biyita intungane, kandi batuhagiweho imyanda yabo.<br \/>\nHariho umuryango w\u2019abantu, bariya bagira amaso y\u2019ubwibone, ijisho barikura mu gihene.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>\u201cHariho ibintu bine by\u2019ubugenge bitangaza<\/strong><br \/>\nUbugenge bw\u2019umugabo ku nkumi, ubugenge bw\u2019igisiga mu kirere, ubugenge bw\u2019inzoka ku rutare, n\u2019bugenge bw\u2019inkuge mu nyanja hagati.<br \/>\n\u201cNi ko ubugenge bw\u2019umugore wa maraya bumeze, ararya akiyunyuguza, maze akavuga ati \u2018Nta kibi nakoze.\u2019<br \/>\n <strong>\u201cHariho ibintu bine bitigisa isi, ntabasha kwihanganira<\/strong><br \/>\nUmugaragu iyo ahindutse umwami, Umuja iyo azunguye nyirabuja, Umugore w\u2019igicamuke iyo atashye mu nzu, N\u2019umupfapfa iyo aguye ivutu.<br \/>\n <strong>\u201cHariho ibintu bitatu bitoya ariko bifite ubwenge bukabije<\/strong><br \/>\nIbimonyo ni ubwoko budakomeye, ariko byibikira ibyokurya mu cyi. Impereryi ni ubwoko butagira imbaraga, ariko ziyubakira amazu mu bitare. Inzige ntizigira umwami, ariko zitera zigabanyijemo imitwe.<br \/>\n <strong>Hariho ibintu bine bidahaga<\/strong><br \/>\nImva, inda itabyara, isi idahaga amazi, n\u2019umuriro utavuga ngo \u2018Mpaze inkwi.\u2019<br \/>\n\u201cIjisho ry\u2019useka se akanga kumvira nyina, rizanogorwa n\u2019ibisiga byo mu bikombe, kandi ibyana by\u2019ibisiga bizarimira.<br \/>\n <strong>Umutoma (Indirimbo za Salomo 4 :11<\/strong><br \/>\nIminwa yawe mugeni wanjye, iratonyangaho ubuki, Umutsama n\u2019amata biri munsi y\u2019ururimi rwawe, Kandi impumuro y\u2019imyambaro yawe, Ni nk\u2019impumuro y\u2019i Lebanoni.<br \/>\nNubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzaza iwanyu ngo tuvugane duhanganye, umunezero wacu ube mwinshi.<br \/>\n <strong>Urushako (2Abakorinto 30\u2026)<\/strong><br \/>\nAriko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n\u2019umugore wese agire uwe mugabo. Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n\u2019umugore na we abigenze atyo ku mugabo we,<br \/>\nkuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n\u2019umugabo we, kandi n\u2019umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n\u2019umugore we. Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry\u2019imibiri yanyu.<br \/>\nAriko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka, kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n\u2019Imana, umwe ukwe undi ukwe.<br \/>\nAbatararongorana kandi n\u2019abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye. Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.<br \/>\nAbamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n\u2019umugabo we.<br \/>\nKuko umugabo utizera yezwa ku bw\u2019umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.<br \/>\nWa mugore we, ubwirwa n\u2019iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n\u2019iki yuko utazakiza umugore wawe? Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.<br \/>\nIcyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N\u2019umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAriko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk\u2019abatabafite, kandi abarira bamere nk\u2019abatarira, n\u2019abishima bamere nk\u2019abatishima, n\u2019abagira bamere nk\u2019abatagira icyo bafite, n\u2019abakoresha iby\u2019isi bamere nk\u2019abatarenza urugero, kuko ishusho y\u2019iyi si ishira.<br \/>\nAriko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby\u2019Umwami wacu uko yamunezeza, ariko uwarongoye yiganyira iby\u2019isi ngo abone uko anezeza umugore we.<br \/>\nKandi hariho itandukaniro ry\u2019umugore n\u2019umwari. Utarongowe yiganyira iby\u2019Umwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira iby\u2019iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we. Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.<br \/>\nNiba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.<br \/>\nAriko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n\u2019irari ry\u2019umubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza. Nuko rero ku bw\u2019ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.<br \/>\nUmugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n\u2019uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu. Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w\u2019Imana.<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\nKaregeya Jean <a href=\"mailto:Baptiste@Bwiza.com\">Baptiste@Bwiza.com<\/a><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bibiliya, igitabo gitagatifu kirimo ijambo ry\u2019Imana, amagambo atondetse gihanga kandi yuje intekerezo y\u2019ubwenge bwageza muntu kuri byinshi. Abasoma Bibiliya bose, buri wese areba umurongo uganisha aho yifuza, kuko nta cyo udasangamo. Imigani , igice cya 30\u2026: Imiryango, ubugenge, ibidahaga, ibito bifite ubwenge n\u2019ibindi. Bibiliya ivuga ko iyi ari imigani y\u2019umunyabwenge, Aguri, akaba ari umwe mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[371],"tags":[],"class_list":["post-7408","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bibiliya, igitabo gitagatifu kirimo ijambo ry\u2019Imana, amagambo atondetse gihanga kandi yuje intekerezo y\u2019ubwenge bwageza muntu kuri byinshi. Abasoma Bibiliya bose, buri wese areba umurongo uganisha aho yifuza, kuko nta cyo udasangamo. Imigani , igice cya 30\u2026: Imiryango, ubugenge, ibidahaga, ibito bifite ubwenge n\u2019ibindi. Bibiliya ivuga ko iyi ari imigani y\u2019umunyabwenge, Aguri, akaba ari umwe mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-09-18T10:23:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-25T12:16:05+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7408#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7408\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya\",\"datePublished\":\"2017-09-18T10:23:37+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:16:05+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7408\"},\"wordCount\":808,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7408#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7408\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7408\",\"name\":\"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-09-18T10:23:37+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:16:05+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7408#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7408\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7408#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya - BWIZA","og_description":"Bibiliya, igitabo gitagatifu kirimo ijambo ry\u2019Imana, amagambo atondetse gihanga kandi yuje intekerezo y\u2019ubwenge bwageza muntu kuri byinshi. Abasoma Bibiliya bose, buri wese areba umurongo uganisha aho yifuza, kuko nta cyo udasangamo. Imigani , igice cya 30\u2026: Imiryango, ubugenge, ibidahaga, ibito bifite ubwenge n\u2019ibindi. Bibiliya ivuga ko iyi ari imigani y\u2019umunyabwenge, Aguri, akaba ari umwe mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-09-18T10:23:37+00:00","article_modified_time":"2025-02-25T12:16:05+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya","datePublished":"2017-09-18T10:23:37+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:16:05+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408"},"wordCount":808,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7408#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408","name":"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-09-18T10:23:37+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:16:05+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7408"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7408#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amwe mu magambo atangaje aboneka muri Bibilya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7408","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7408"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7408\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7408"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7408"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7408"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}