{"id":7463,"date":"2017-09-22T08:08:57","date_gmt":"2017-09-22T08:08:57","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/09\/22\/1990-uko-leta-ya-habyarimana-juvenal-yikanze-inkotanyi-ikagabanya-abaturage\/"},"modified":"2025-02-12T15:40:25","modified_gmt":"2025-02-12T13:40:25","slug":"1990-uko-leta-ya-habyarimana-juvenal-yikanze-inkotanyi-ikagabanya-abaturage","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463","title":{"rendered":"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Mu kiganiro cyihariye, Ndagijimana Inosenti, w\u2019i Cyumba mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yagiranye na Bwiza.com yavuze uko mu mwaka wa 1990 leta ya Habyarimana Juvenal yafashe icyemezo cyo kugabanya abaturage mu mujyi wa Kigali kugira ngo babashe kujya bamenya abaje batumwe n\u2019ingabo za RPA Inkotanyi (bitwaga ibyitso).<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Mu mwaka wa 1990 abatuye Kigali ngo bari bamaze kwiyongera ari nawo mwaka abakekwaga ko bakorana n\u2019ingabo za RPA Inkotanyi zari zitangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, bahuraga n\u2019akaga ku buryo bukomeye bamwe bakicwa abandi bagafungwa.<\/p>\n<p>Muri icyo gihe abakekwaga na leta ya Habyarimana ko bakorana na RPA Inkotanyi ngo bitwaga ibyitso by\u2019Inyenzi. Inyenzi rikaba izina bari barahaye ingabo za RPA Inkotanyi.<\/p>\n<p>Ndagijimana Inosenti avuga ko icyo gihe yakoraga mu rugo rw\u2019umukire wakomokaga i Samuduha atuye Kicukiro munsi ya Paruwasi (mu isanteri y\u2019ahitwaga muri E.T.O).<\/p>\n<p>Mu magambo ye agira ati \u201cnari nifitiye akazi karyoshye. Nari mfite umubosi nakoreraga akampemba 4,500 frw buri cyumweru, yari amafaranga menshi ni nka 45,000 frw by\u2019ubu\u2026none reba uko nsa uku\u201d.<\/p>\n<p>Uwo musaza wacishagamo akiyumvira, akimyoza cyangwa akifata ku munwa ubona ko yibutse ubuzima yavukijwe icyo gihe, yavuze ko ari akaga kugira leta itakureka ngo wipagasirize kandi nta n\u2019umuziro ufite.<\/p>\n<p>Agira ati\u201cbaradupakiye baravuga ngo buri wese agomba gusubira iwabo, baratugabanya mu mujyi badupakira bisi ab\u2019i Butare barabazanaga, abo mu Ruhengeri bakabajyana ab\u2019i Cyangugu bakabjyana.\u201d<\/p>\n<p> <strong>Uko habaruwe abazoherezwa iwabo muri Komini <\/strong> <\/p>\n<p>Umunyamakuru yamubajije niba baragufataga ugiye nko mu isoko, mu misa cyangwa ahandi bakakuriza imodoka bakagusubiza iwanyu.<\/p>\n<p>Asubiza agira ati \u201coya, nta n\u2019itangazo ryatanzwe. Abayobozi bahanye amakuru baravuga bati \u2018abantu ni benshi kandi twaratewe\u2019, tugomba kugabanya abantu\u2026hagiye haza abantu bakabaza abakozi bari mu rugo runaka. Twe twari batatu nakoraga muri jardin, dufite uteka n\u2019undi urera abana\u201d.<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati\u201dubwo rero baraje (abategetsi) baravuga bati mufite abakozi bangahe tuti batatu. Bati muri batatu mugomba gusigarana babiri undi agataha. Ubwo rero badushyira ku malisiti baratwandika. Baduha n\u2019itariki yo gutahiraho\u2026ubwo rero bosi arambwira ati ni \u2018ukwitahira ni bigenda neza uzagaruka\u201d.<\/p>\n<p> <strong>Umunsi asohoka kwa bosi akagera muri gare Routi\u00e8re (soma: Rutsiyeri) <\/strong> <\/p>\n<p>Ndagijimana wari umaze guhembwa amafaranga ye yagombaga gutaha kuko itariki yari yahawe yari yageze, ashyira imyenda ye mu gafuka kavuyemo umuceri yari yameshe neza.<\/p>\n<p>Agita ati \u201cbari bampembye amafaranga nakoreye, ubwo ndagenda muri gare\u2026harya routi <strong>\u00e8<\/strong> re nyine. Hamwe n\u2019abandi twarahahuriye dusanga bisi ziratondetse. Bati Butare abandi bati Gikongoro abandi ngo Kibuye\u2026gutyo perefegitura bazitaga nyine\u2026nta perefegitura itari ifite bisi nibura nk\u2019ebyiri\u201d.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Ndagijimana avuga ko icyari gikurikiyeho ari uko yinjira muri bisi ijya muri perefegitura ya Butare kugira ngo ajyanwe iwabo muri Komini Muganza.<\/p>\n<p>Agira ati \u201ctwageze i Butare baraducumbikira, mu gitondo ba Burugumesitiri bari bahageze\u2026uwacu yitwaga Ndayambaje yari yaje kudutora. Buri muntu atwara ab\u2019iwe\u2026batugejeje kuri Komini rero ndimanukira nza hano iwacu mu Cyumba\u2026mperuka Kigali ubwo!<\/p>\n<p> <strong>Ndagijimana Inosenti yazinutswe Kigali?<\/strong> <\/p>\n<p>Uwo musaza avuga ko muri icyo gihe yatangiye guhanga ubundi buzima ahereye ku mafaranga yari yahembwe. Aguva ko yumvaga atakinisha gusubira i Kigali, avuga ko nta bantu benshi yari ahazi.<\/p>\n<p>Nta cyizere yari afite cyo kongera kubona uwo yakoreraga kuko na we ngo yari yarafashwe nk\u2019icyitso akanabifungirwa imyaka ibiri.<\/p>\n<p>Ku rundi ruhande ngo yari yaravuyeyo azi ko hari abantu bagenewe kugera i Kigali barimo abategetsi n\u2019abakomeye, ariko hakaba n\u2019abatabyemerewe aribo ba rubanda rugufi.<\/p>\n<p>Kuri ubu ngo yishimira ubuyobozi bwiza buha abaturage ubwisanzure bwo kugera hose mu gihugu, kuko aho agera n\u2019amaguru nta wumukumira.<\/p>\n<p>Avuga ko uretse ibibazo by\u2019amikoro yagombye kuzajya i Kigali nibura inshuro imwe, akareba uko Kicukiro, avuga ko yari atangiye kwambariramo Inkindi, hameze kuri ubu.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/kanda%20hano%20ubone%20amakuru%20yihuse%20kandi%20ku%20gihe%20kuri%20facebook%C2%A0no%20kuri%20twitter\/\">Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter<\/a><\/p>\n<p> <strong>Twarabanye Venuste\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu kiganiro cyihariye, Ndagijimana Inosenti, w\u2019i Cyumba mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yagiranye na Bwiza.com yavuze uko mu mwaka wa 1990 leta ya Habyarimana Juvenal yafashe icyemezo cyo kugabanya abaturage mu mujyi wa Kigali kugira ngo babashe kujya bamenya abaje batumwe n\u2019ingabo za RPA Inkotanyi (bitwaga ibyitso). Mu mwaka wa 1990 abatuye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7463","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu kiganiro cyihariye, Ndagijimana Inosenti, w\u2019i Cyumba mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yagiranye na Bwiza.com yavuze uko mu mwaka wa 1990 leta ya Habyarimana Juvenal yafashe icyemezo cyo kugabanya abaturage mu mujyi wa Kigali kugira ngo babashe kujya bamenya abaje batumwe n\u2019ingabo za RPA Inkotanyi (bitwaga ibyitso). Mu mwaka wa 1990 abatuye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-09-22T08:08:57+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:40:25+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7463#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7463\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya\",\"datePublished\":\"2017-09-22T08:08:57+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:40:25+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7463\"},\"wordCount\":630,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7463#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7463\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7463\",\"name\":\"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-09-22T08:08:57+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:40:25+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7463#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7463\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7463#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya - BWIZA","og_description":"Mu kiganiro cyihariye, Ndagijimana Inosenti, w\u2019i Cyumba mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yagiranye na Bwiza.com yavuze uko mu mwaka wa 1990 leta ya Habyarimana Juvenal yafashe icyemezo cyo kugabanya abaturage mu mujyi wa Kigali kugira ngo babashe kujya bamenya abaje batumwe n\u2019ingabo za RPA Inkotanyi (bitwaga ibyitso). Mu mwaka wa 1990 abatuye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-09-22T08:08:57+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:40:25+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya","datePublished":"2017-09-22T08:08:57+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:40:25+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463"},"wordCount":630,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7463#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463","name":"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-09-22T08:08:57+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:40:25+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7463"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7463#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7463","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7463"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7463\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7463"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7463"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7463"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}