{"id":7469,"date":"2017-09-22T10:51:02","date_gmt":"2017-09-22T10:51:02","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/09\/22\/prof-lwakabamba-yasezeye-ku-buyobozi-bwa-kaminuza-ya-kibungo-cyangwa\/"},"modified":"2025-02-12T15:40:20","modified_gmt":"2025-02-12T13:40:20","slug":"prof-lwakabamba-yasezeye-ku-buyobozi-bwa-kaminuza-ya-kibungo-cyangwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469","title":{"rendered":"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe)"},"content":{"rendered":"<h3>Prof. Silas  Lwakabamba wabaye Minisitiri w\u2019Uburezi ndetse n\u2019uw\u2019Ibikorwa Remezo biravugwa ko yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo(UNIK\/INATEK) kubera impamvu ze bwite, ayandi makuru avuga ko yatakarijwe icyizere n&#8217;ubuyobozi bw&#8217;iyi kaminuza nyuma yo kuyisezeranya impinduka ariko ntabigereho bikubitiyeho n\u2019akayabo yahembwaga, icyenewabo n&#8217;ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko byose yemeza ko ari ibinyoma.<\/h3>\n<p>Amakuru y\u2019isezera rye yasabagiye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2017.<br \/>\n <strong>Umusaruro utajyanye n&#8217;akayabo yahembwaga, itonesha mu mishahara  n&#8217;amacakubiri<\/strong><br \/>\nProf Lwakabamba yatangiye kuyobora iyi kaminuza tariki ya 1Ukwakira 2015. Icyo gihe ngo yasezeranyije impinduka zitandukanye, UNIK imwemerera umushahara w&#8217;amadolari 5000 ku kwezi, ni ukuvuga asaga  miliyoni 4 n\u2019ibihumbi 250 ku kwezi.<br \/>\nIbi byemezwa n\u2019umwe mu bakurikiranye iki kibazo waganiriye na Bwiza.com,utashatse ko amazina ye atangazwa.<br \/>\nKuva Lwakabamba  yagera muri iri shuri ngo yahembwaga uwo mushahara kandi yishyurirwa ku kwezi ibihumbi 600 by\u2019inzu yabagamo.<br \/>\nAti \u201c Ibi byose yabikorewe yizeza ko agiye kuzana amafaranga menshi ndetse agakora ibitangaza ariko imyaka 2 irangiye nta na kimwe kiragaragara akoze.\u201d<br \/>\nUretse ayo mafaranga yahembwaga ngo yazanye muri iryo shuri umunya-Tanzania wahembwaga 4000 by\u2019amadolari ku kwezi ni ukuvuga asaga miliyoni 3 n&#8217;ibihumbi 400, kandi agakorerwa ibintu bitandukanye, birimo gukodesherezwa inzu n\u2019ibindi, agakora nk&#8217;umujyanama wa Lwakabamba<br \/>\nMu masezerano y\u2019akazi bagiranye[kaminuza n\u2019umunya-Tanzania]  ngo handitsemo ko yagombaga guhembwa mu  mafaranga yinjije. Gusa ngo ntibyubahirijwe kuko Lwakabamba yatangiye kumuhemba atarinjiza n&#8217;ifaranga na rimwe muri iri shuri.<br \/>\n <strong> Lwakabamba  n\u2019uwo Munyatanzania  bashatse kwegukana iyi kaminuza mu ibanga<\/strong><br \/>\nIbyo ngo byakozwe batangira kuyishakira rwihishwa ibyangobwa byo kuyigira sosiyete (Company) ngo yegukanwe n\u2019abo bantu batatu.  Abo ni we [Lwakabamba], uwo mugore ukomoka muri Tanzania hamwe n\u2019umushoramari w\u2019Umunya-Korea.<br \/>\nIbyo iyi kaminuza yarabimenye biba ngombwa ko babimenyesha inzego zibishinzwe zahise zibihagarika ndetse baranwihaniza.<br \/>\nBivugwa ko iyi ariyo ntandaro yo guhagarikwa kwe ku buyobozi bw\u2019iyi kaminuza.<br \/>\nBamwe mu bayobozi b\u2019iyi kaminuza kandi barimo n\u2019umunya-Tanzania bavugwagaho guhembera Ingengabitekerezo  ya Jenoside. Ibyo ngo byagaragazwaga n\u2019inama zakoreshwaga rwihisha n&#8217;uwo mugore bagakora lisiti y\u2019abatutsi n\u2019abahutu bakora muri iki kigo.<br \/>\nIbi ngo bifitiwe ibimenyetso simusiga kuko byagaragaye ndetse n\u2019ayo malisiti akagaragazwa. Ibyo ngo byagaragarijwe Lwakabamba ariko ntiyagira icyo abikoraho. Avuga ko ari amakimbirane y\u2019abantu ku giti cyabo cyangwa arwanywa n\u2019umwe mu bayobozi bari bamwungirije.<br \/>\nIbi bibazo byakomeje ubwo hafatwaga abo mu bwoko bumwe mu bwakorewe lisiti ngo bagiye bazamurirwa umushahara, bagirwa abayobozi ku rwego rwo hejuru (Directors), ku buryo uwahembwaga amafaranga make yaheraga ku bihumbi 750 ku kwezi.<br \/>\nByatumye abandi bakozi babona ko basa n\u2019abateshejwe agaciro, kuko wasangaga umwarimu ahembwa  ibihumbi 500, mu gihe ushinzwe abakozi n\u2019ushinzwe imari wasangaga buri wese ageza mu bihumbi 800. Ibi bamwe bavuga ko aya mafaranga ari akayabo kadakunze gutangwa muri za kaminuza mu Rwanda.<br \/>\nIyi kaminuza kandi yirukanye abakozi bagera ku 8, bageragezaga kwerekana ibitagenda. Abo nabo bari kuri lisiti y\u2019abagize ikindi gice cy\u2019ubwoko cyari kuri lisiti yakozwe.<br \/>\nIzi ni zimwe mu ngingo zikomeye zatumye atakarizwa icyizere , asabwa kwegura.<br \/>\nMuri iyi kaminuza havuzwe ikibazo cy&#8217;ingengabitekerezo ya Jenoside cyagaragajwe mu ruhame  mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Kibungo iyi kaminuza iherereyemo. Icyo gihe Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa Ibuka, akaba n&#8217;umuyobozi wungirije w&#8217;iyi kaminuza yavuze iyi ingengabitekerezo igaragara muri iki kigo, ndetse atangaho umugabo umwe mu bayobozi wari uhari.<br \/>\n <strong>Lwakabamba yatangarije Bwiza.com ko ibimuvugwaho ari ibinyoma<\/strong><br \/>\nAsubiza ubutumwa bugufi Bwiza.com yamwoherereje kuri telefoni ye igendanwa ku bimuvugwaho, Prof.  Lwakabamba yavuze ko nta kuri,  kuri mu bimuvugwaho. Yagize ati &#8221; Ibyo byose nta kuri kurimo ni ibinyoma. Nta kuri namba kuri muri ibyo byose.&#8221;<br \/>\nUbu butumwa buri mu rurimi rw&#8217;Icyongereba bugira buti &#8221; All those are  totally untrue. There is no truth in it at all.&#8221;<br \/>\nNi nyuma y&#8217;ibibazo yari abajijwe ku bijyanye n&#8217;itonesha rishingiye ku moko,  gushaka kwigarurira iri shuri afatanyije n&#8217;abandi n&#8217;ingengabitekerezo ya jenoside bivugwa muri iki kibazo.<br \/>\n <strong>Lwakabamba yatangaje ko yasezeye ku mpamvu ze bwite<\/strong><br \/>\nMu rukerera rw&#8217;uyu munsi  Lwakabamba yatangarije umunyamakuru wa Radio Flash ko arambiwe gukora nta musaruro, mu myaka ibiri amaze ayobora iyi kaminuza. Yavuze ko yahawe akazi ngo iri shuri ritere imbere, ritange uburezi bufite ireme, ariko ngo akananizwa n&#8217;ubuyobozi bwaryo.<br \/>\nMuri iyo myaka ibiri ngo yagiye ashyiraho ingamba zirimo gushaka uko iki kigo cyabona abanyeshuri n\u2019ibindi; gusa ngo ubuyobozi bukuru ntibubyemeze cyangwa ngo bubihakane.<br \/>\nYahakanye kandi ko ubwegure bwe budafitanye isano n&#8217;ikibazo cy&#8217;ingengabitekerezo ya Jenoside yigeze kuvugwa muri icyo kigo. Lwakabamba yatangaje ko inzego zitandukanye zagikurikiranye zigasanga kidafite ishingiro.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nProf. Lwakabamba ni Umunyarwanda utarayoboye Unik gusa, kuko mbere yayoboye ishuri ryigishaga iby&#8217;ikoranabuhanga n&#8217;icungamutungo(KIST)rigishingwa. Icyo giye yahembwaga nk&#8217;inzobere y&#8217;umunyamahanga ikora mu Rwanda. Nyuma yaho ayobora iyari Kaminuza Nkuru y&#8217;u Rwanda i Butare. Nyuma yaho yabaye Minisitiri w&#8217;Ibikorwa remezo n&#8217;uw&#8217;uburezi.<br \/>\nAsezeye ku buyobozi bw&#8217;iyi kaminuza ku munsi wabereyeho umuhango  wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 8 zahawe abasaga 900, wabaye ejo hashize, umuhango umeze nk&#8217;uwagizwe ubwiru mu itangazamakuru  no ku bayobozi b&#8217;izindi kaminuza  n&#8217;amashuri makuru mu Rwanda. Iri shuri ryatangiye mu mwaka w&#8217;2003. Rifite intego yo kuba kaminuza mpuzamahanga.<br \/>\n<a href=\"http:\/\/kanda%20hano%20ubone%20amakuru%20yihuse%20kandi%20ku%20gihe%20kuri%20facebook%C2%A0no%20kuri%20twitter\/\">Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter<\/a><br \/>\n <strong>Ntakirutimana Deus @Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Prof. Silas Lwakabamba wabaye Minisitiri w\u2019Uburezi ndetse n\u2019uw\u2019Ibikorwa Remezo biravugwa ko yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo(UNIK\/INATEK) kubera impamvu ze bwite, ayandi makuru avuga ko yatakarijwe icyizere n&#8217;ubuyobozi bw&#8217;iyi kaminuza nyuma yo kuyisezeranya impinduka ariko ntabigereho bikubitiyeho n\u2019akayabo yahembwaga, icyenewabo n&#8217;ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko byose yemeza ko ari ibinyoma. Amakuru y\u2019isezera rye yasabagiye mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7469","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe) - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe) - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Prof. Silas Lwakabamba wabaye Minisitiri w\u2019Uburezi ndetse n\u2019uw\u2019Ibikorwa Remezo biravugwa ko yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo(UNIK\/INATEK) kubera impamvu ze bwite, ayandi makuru avuga ko yatakarijwe icyizere n&#8217;ubuyobozi bw&#8217;iyi kaminuza nyuma yo kuyisezeranya impinduka ariko ntabigereho bikubitiyeho n\u2019akayabo yahembwaga, icyenewabo n&#8217;ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko byose yemeza ko ari ibinyoma. Amakuru y\u2019isezera rye yasabagiye mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-09-22T10:51:02+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:40:20+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7469#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7469\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe)\",\"datePublished\":\"2017-09-22T10:51:02+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:40:20+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7469\"},\"wordCount\":873,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7469#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7469\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7469\",\"name\":\"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe) - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-09-22T10:51:02+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:40:20+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7469#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7469\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7469#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe) - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe) - BWIZA","og_description":"Prof. Silas Lwakabamba wabaye Minisitiri w\u2019Uburezi ndetse n\u2019uw\u2019Ibikorwa Remezo biravugwa ko yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo(UNIK\/INATEK) kubera impamvu ze bwite, ayandi makuru avuga ko yatakarijwe icyizere n&#8217;ubuyobozi bw&#8217;iyi kaminuza nyuma yo kuyisezeranya impinduka ariko ntabigereho bikubitiyeho n\u2019akayabo yahembwaga, icyenewabo n&#8217;ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko byose yemeza ko ari ibinyoma. Amakuru y\u2019isezera rye yasabagiye mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-09-22T10:51:02+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:40:20+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe)","datePublished":"2017-09-22T10:51:02+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:40:20+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469"},"wordCount":873,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7469#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469","name":"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe) - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-09-22T10:51:02+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:40:20+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7469"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7469#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Prof. Lwakabamba yasezeye ku buyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo cyangwa yatakarijwe icyizere? (Yavuguruwe)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7469","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7469"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7469\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7469"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7469"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7469"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}