{"id":7619,"date":"2017-10-01T18:14:07","date_gmt":"2017-10-01T18:14:07","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/10\/01\/tariki-ya-01-10-1990-01-10-2017-imyaka-27-irirenze-izuba-rirasiye-u-rwanda\/"},"modified":"2025-02-12T15:39:05","modified_gmt":"2025-02-12T13:39:05","slug":"tariki-ya-01-10-1990-01-10-2017-imyaka-27-irirenze-izuba-rirasiye-u-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619","title":{"rendered":"Tariki ya 01\/10\/1990 \u2014 01\/10\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Hari ku munsi wa mbere w\u2019icyumweru kibanziriza ukwezi kw\u2019Ukwakira , ku itariki ya 01 umwaka wa 1990 ,ubwo mu karere k\u2019Umutara ,ahari umupaka wa Kagitumba ,ubu ni mu Karere ka Nyagatare humvikanaga inkuru y\u2019uko igihugu cy\u2019u Rwanda cyinjiwemo n\u2019Ingabo z\u2019umutwe wa FPR-Inkotanyi.<\/em> <\/strong><br \/>\nRadiyo Rwanda yatangiye gucuranga imiziki y\u2019igisirikare ,igihugu cyose abantu batangira kwibaza ibibaye ,gahoro gahoro ariko iby\u2019iyi ntambara bigenda bisobanuka.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nUwavuga ariko ko iyi ntambara ntawe yatunguye ntiyaba abeshye, kuko itangazamakuru ryari rimaze  igihe ribihwihwisa ,cyane cyane nyuma y\u2019urugendo rwa Papa Yohana Paulo wa Kabiri ,byavugwaga ko nataha u Rwanda ruzaterwa ,n\u2019ubwo nta numwe wagaragazaga ihuriro ry\u2019ukuza kwa Papa mu Rwanda ,n\u2019iterwa ry\u2019u Rwanda ryavugwaga nyirizina!<br \/>\nNi abasirikare bababarirwaga mu bihumbi 5 nk\u2019uko amwe mu makuru yacicikanaga yakomezaga abivuga.<br \/>\nMuri icyo gihe iki cyari igitero kitari cyoroshye ,cyane ko rwari urugamba rutari rworoshye ku mpamvu ahanini umuntu yakubira mu ngingo 3 zikurikira gusa.<br \/>\n <strong>Ingingo ya mbere : <\/strong> Uru rwari urugamba byanze bikunze rwari rugiye guhanganisha abantu bahuje ubwenegihugu ( Guerre fratricide ) .<br \/>\nBene ubu bwoko bw\u2019intambara ,buroroha kubutangira ariko kuyirangiza bikaba ingorane.<br \/>\n <strong>Ingingo ya Kabiri<\/strong> : Yari intambara abitwaga inyeshyamba barushaga ubuhanga izari ingabo z\u2019igihugu ku ikubitiro ,kubera ko izi Ngabo za FPR \u2014Inkotanyi zari zikubutse mu zindi ntambara zabicaga bigacika mu gihugu cya Uganda .<br \/>\n\u00a0<br \/>\nIkindi kandi kuba izi ngabo z\u2019Inkotanyi zari ku rugero rw\u2019umubare ujya kungana n\u2019Ingabo za Habyarimana Yuvenali ubwa byo byashoboraga kuba ikibazo ku butegetsi.<br \/>\nByumvikane ko niba koko Ex-FAR yari ifite abasirikare 7000 nk\u2019uko amwe mu makuru abyemeza ,aba bari abasirikare bacye cyane kubera ko bagombaga kurwana intambara ,hakagira n\u2019abasigara barinze imipaka yindi n\u2019ahandi hakenewe mu gihugu.<br \/>\nMu gihe inyeshyamba zo kwari ukurwana zinarinda aho zamaze gufata, nyamara zo nta zindi nshingano zo ku ruhande zari zizihangayikishije ,uretse guhangana no kubona ibikoresho ,no gukora ubukangurambaga ku isi yose mu kumvikanisha impamvu y\u2019intambara yari imaze kurota.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\n <strong>Ingingo ya gatatu : <\/strong> Kuri iyi mpamvu yatumaga iyi intambara yigaragaza nk\u2019itoroshye ,hariho kuba FPR-Inkotanyi itari bwabone ubutunzi na diplomasi byatuma irwana na Leta yari imaze imyaka 16 yiyubaka mu bukungu n\u2019ububanyi n\u2019amahanga.<br \/>\nMuri izi ngingo zose zigaragajwe , nta n\u2019imwe yari yoroshye kuba warenza ingohe nk\u2019idafite icyo ivuze .<br \/>\nNk\u2019uko bigaragara ku ngingo ya mbere ,ingabo za FPR-Inkotanyi zikimara kugaba igitero ,ku munsi wa Kane wonyine urugamba rutangiye ,Leta ya Habyarimana yahise itangiza poropaganda yo kwangisha abaturage Inkotanyi ,kandi ihita ibihuza no gukora ikinamico yo kurasa mu mujyi wa Kigali ,kugira ngo hashimangirwe ko ubuvandimwe bw\u2019uwo ariwe wese mu bari batuye mu Rwanda n\u2019undi uri mu Nkotanyi zari zimaze gutera, byari bimaze kuba nk\u2019icyaha.<br \/>\nNguko uko abantu bafashwe bagafungwa ,abandi bakicwa, ngo aha ni ibyitso by\u2019abateye igihugu.<br \/>\nUbuvandimwe aha buvugwa ni ikintu cyose cyagaragazaga isano n\u2019amahuriro y\u2019icyo FPR yarwaniraga , mu kubihuza n\u2019ubuzima bw\u2019abari imbere mu Rwanda icyo gihe cy\u2019imyaka ya za 1990 ,mbere na nyuma y\u2019aho.<br \/>\nUku gufungwa no gutotezwa ariko kwabaye mu rundi ruhande nk\u2019imbarutso y\u2019uko bamwe mu banyarwanda batari bazi uko ibintu biteye , maze bamwe batangira kwibaza bati \u201cNiba umuturanyi wanjye bamufunze ,n\u2019undi bakamutwara ,bazira kwitwa ko hari isano bafitanye b\u2019abateye igihugu ,ubwo ni ukuvuga ko abateye bafite kuba na bo ari Abanyarwanda nk\u2019ubw\u2019abandi bari gufungwa no gutotezwa\u201d.<br \/>\nNi uko ibintu byahise byumvikana, mu buryo butagoranye.<br \/>\nNi muri urwo rwego ikinyoma cy\u2019uko Uganda yateye u Rwanda cyabuze ireme , kubera ko mu bahigwaga kuba bene wabo w\u2019Inkotanyi nta munya Uganda wari urimo.<br \/>\nIbi kandi byanabaye nk\u2019ibikangurira abantu ko n\u2019ubwo Leta yageregezaga kuryarya abantu ko hari Ubumwe n\u2019Amahoro ndetse n\u2019Amajyambere nk\u2019uko Siloga ya MRND yakomezaga ibibwira abaturage,ko nta cyari ukuri muri byose .<br \/>\nKuko nta kuntu igihugu cyagombaga guterwa n\u2019abasirikare bari bambutse umupaka wa Kagitumba ,ngo biryozwe umuturage w\u2019ikantarange iyo za Cyangugu n\u2019ahandi ,atari aazi n\u2019aho Kagitumba iherereye.<br \/>\nIbi rero ni byo byaje kubera ihurizo Leta ya Yuvenali Habyarimana ,kwita abantu Abagande ,kandi igahindukira ikerekana bamwe mu banyarwanda ko ari benewabo.<br \/>\nKimwe mu byaje kunyura ibintu ariko ni aho Radiyo Rwanda yajyaga inacishaho abo Leta yitaga ko bafatiwe ku rugamba , maze ikajya ibakoresha ibiganiro ( n\u2019ubwo byitwaga ikinamico ).<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAriko ibyo byanatumaga abantu bumva nibura ko abo babaga babazwa, kubera ko babaga basubiza mu Kinyarwanda ,byoroheraga abakurikira ibintu n\u2019ibindi ko mu by\u2019ukuri abateye igihugu, ari Abanyarwanda bashakaga gutaha ariko Leta ikajya ibyangira ku bwende.<br \/>\nKu bijyanye n\u2019ibyavuzwe nk\u2019impamvu ya Kabiri yatumaga uru rugamba rugaragarara nk\u2019urutazoroha ariko ,ni uko Habyarimana Yuvenali ubwe yari afite amakuru ahagije ku bigwi by\u2019abakomanda ba FPR-Inkotanyi , bari bayobowe na General Major Fred Gisa Rwigema ,uyu mujenerali kandi bikaba bizwi ko Habyarimana ubwe yari amuzi imbonankubone.<br \/>\nKimwe n\u2019abandi basirikare bari bakomeye mu Nkotanyi ,bakoreraga mu Ngabo za Uganda ,barimo Paul Kagame wari ukuriye i Biro by\u2019Ubutasi muri Uganda ,n\u2019abandi benshi umuntu atarondora ,byari ibintu bitatumaga ubutegetsi budatora agatotsi na mba.<br \/>\nFPR-Inkotanyi yari yamaze gusesekara mu Turere nka Rwamagana na Kayonza mu gihe kitarenze icyumweru, ariko kubera izi ngufu z\u2019ubumenyi mu bya gisirikare n\u2019ikinyeshyamba ( Guerilla Field Craft ) uyu mutwe wari wibitseho, byanashoboka ko nk\u2019uko bamwe babikekaga ,haba harabayeho gukeneka ingabo za Habyarimana ,na zo zitatinze guhita zibimenya zigatabaza amahanga kuza kuzifasha.<br \/>\nUku kuba ingabo za FPR Inkotanyi ariko zari zifite ubuhanga no kumenyera intambara kurusha abari abasirikare b\u2019u Rwanda icyo gihe ,ntibyabujije ko nyuma gato Inkotanyi zashubijwe inyuma ,nyuma y\u2019uko Habyarimana yari amaze gutabaza amahanga .<br \/>\nZarahuruye ingabo za Zaire, zirahurura ingabo z\u2019u Bubiligi ,baraje Abafaransa ,yewe na Misiri ngo yaba yaratanze ingabo n\u2019ibikoresho ,byatumye inkotanyi zisubira inyuma.<br \/>\nIkindi cyashegeshe umugambi wo gukomeza urugamba ni imiterere y\u2019urubuga rw\u2019aharwanirwaga hari higanje amashyamba ,n\u2019umukenke w\u2019u Mutara ,wari woroheye cyane Ex-FAR kuwurwaniramo n\u2019ibifaru bya bo ,ndetse na Kajugujugu z\u2019intambara zo mu bwoko bwa Gazelle zari zorohejwe n\u2019u Bufaransa , no kurwanira ahantu harambuye,hatari horoheye inyeshyamba na gato.<br \/>\nIbi ariko ntibihagije ,kuko Ingabo za Habyarimana zanakomeje kongera umubare w\u2019abasirikare ,nubwo ku nshuro zakurikiye nyuma y\u2019aho FPR Inkotanyi yimuriye urugamba mu Mutara ,ikarutwara za Ruhengeri na Byuma ,ibi byabaye nko kwikoza ubusa ,kuko Leta yongeraga umubare ,FPR nayo igakoresha amayeri yo kwagura aharwanirwaga.<br \/>\nBityo ba basirikare bakanga bakaba iyanga kuri Habyarimana ,mu gihe Inkotanyi zo zari zaratojwe kurwana ari amatsinda mato mato ,kandi akoresha ibirenge mu ngendo zabo ( Mobile Forces ).<br \/>\nIbi bisobanuye ko agatsinda (Platoon) k\u2019inkotanyi kimwe k\u2019abasirikare nka 45 ,kashoboraga gutesha umutwe Umutwe w\u2019ingabo w\u2019abasirikare 600 ( Battalion ) yo mu ngabo za Leta.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nKu ngingo ya Gatatu abantu badakunda kugira nini mu ntambara ariko ,hari ikibazo cy\u2019uko Yuvenali Habyarimana yasaga n\u2019umuntu ugira akarimi kareshyareshya no kubeshya amahanga.<br \/>\n <strong>Iri ni ihurizo FPR-Inkotanyi yagombaga guhangana na ryo. <\/strong><br \/>\nBidatinze ariko uyu mutwe w\u2019inyeshyamba wahise utangiza ibikorwa by\u2019ubukangurambaga ku mugabane w\u2019Uburayi , Amerika ndetse no mu karere.<br \/>\nIyi ni yo ntambara yari ikomeye kumvisha abaperezida nka Marichal Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire ko ibikorwa by\u2019intambara byadutse mu Rwanda,ari ugushaka ko abanyarwanda bataha mu gihugu bari barameneshejwemo ,mu myaka ikabakaba 30 bari babaye hanze.<br \/>\nMobutu ntiyatinze kubyumva ,kuko yahise ategura inama kuyi iyi ntambara ,harimo n\u2019iyabereye Gbadorite muri Zaire ,Nsele n\u2019ahandi.<br \/>\nIzi nama zose zigaga ku ntambara yo mu Rwanda, ari na ho yahereye acyura abasirikare ba Zaire bari mu Rwanda ,ukuyemo ko bari banamaze kujya baraswa cyane ,kubera kwibera mu iraha ryo guhiga inyamaswa mu Kagera aho kurwana intambara batanumvaga iyo ariyo n\u2019impamvu za yo.<br \/>\nUretse u Bufaransa bwanze kuva ku izima, bukagumisha abasirikare bo kurwana ku ruhande rwa Ex-FAR ,ibindi bihugu nk\u2019u Bubuligi byagiye bikuramo akabyo karenge gahoro gahoro .<br \/>\nNi nako abadipolomate nka Patrick Mazimpaka , Tito Rutaremara , Jaques Bihozagara ,Madame Inyumba Aloysia n\u2019abandi bakada ba FPR bari bakajije umurego mu kumvikanisha impamvu y\u2019urugamba rwari rushyushye rwahuzaga Leta na FPR Inkotanyi.<br \/>\nKu wa 04 Nyakanga 1994 rero nibwo hatangazwaga iby\u2019uko intambara irangiye ,nyuma y\u2019uko RPF n\u2019ingabo zayo ,zari zimaze kwigarurira umujyi wa Kigali wose , mu gihe Butare yafatwaga icyo gihe nk\u2019umujyi wa kabiri yari yaraye ifashwe kuya 03 Nyakanga 1994 ,mu mirwano ikaze yahanganishije ingabo za Leta na FPR Inkotanyi mu nkengero z\u2019uyu mujyi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nIngabo z\u2019Abafaransa kandi zari zatangiye gukora amarondo kuri Mwogo , kajugujugu za zo zitembera hejuru ya Sovu na Simbi ,hahoze ari kuri Komine Maraba na za Runyinya ,zishaka gutanguranwa na FPR gufata Butare ngo zizahakore Zone Turquoise, FPR iba yabimenye kare ibatanga kwigarurira Butare bidasubirwaho.<br \/>\n <strong>Bimwe mu bihe bikomeye byaranze urugamba rwa gisirikare FPR Inkotanyi yarwanagamo na Leta ya MRND<\/strong><br \/>\nIcya mbere umuntu yavuga ,ni ukuba FPR Inkotanyi yarisanze iri kurwana urugamba rwamaze imyaka 4 ,mu gihe ( n\u2019ubwo nta makuru abyerekana ) uyu mutwe utibwiraga ko iyi ntambara yamara igihe kingana gutya!<br \/>\nImpamvu umwe wese abasha gutekereza atya ,ni uko nta kuntu FPR yaba yari izi ko intambara izatinda ,yamara ikarwanira gufata Rwamagana yihuse ,nko kuvuga ko i Kigali hasaga nk\u2019ahabariwe nibura ukwezi kumwe hakaba hafashwe, byanakunze kugarukwaho mu mvugo y\u2019intambara ya FRP yavugaga iti \u201cSonga mbele mpaka Nyamijoss\u201d .<br \/>\nWenda bamwe baravuga bati \u201cLate Fred Gisa Rwigema yari amaze kuraswa\u201d. Nyamara ibi ntawabyemeza atyo, kuko nta nuzi ko iyo bitagenda gutyo ,hari isura byari guhindura ku kwihuta kw\u2019intambara ,kuko n\u2019abakomanda bamusimbuye batari boroshye ku  by\u2019urugamba.<br \/>\nFPR Inkotanyi ariko, yari ifite irindi hurizo ry\u2019uko itagombaga kwigaragaza nk\u2019umutwe ufite inyota y\u2019ubutegetsi kurusha impamvu nyamukuru yatumye ugaba ibitero , imwe muri zo kwari ugucyura impunzi, no gukemura ibindi bibazo byari bikubiye muri Manifesto yayo mu ngingo 8 zari ziyigize.<br \/>\nIbi byo kuba FPR Inkotanyi itarigaragaje ko ishaka ubutegetsi cyane ni nk\u2019aho ingabo zayo yateye kuwa 08 Werurwe 1993, zigasatira Kigali, iyo za Shyorongi,ariko kubw\u2019uko amahanga na FPR bashakaga ko iki kibazo kirangira mu buryo bw\u2019ibiganiro ,ariko umugaba w\u2019ingabo za yo, General Major Paul Kagame agategeka ko ingabo za yo zisubira inyuma mu birindiro zahozemo.<br \/>\nIbi byatumye abantu batangira kubona ko urugamba rutoroshye ,bibaza ko kuba Inkotanyi zaratanze inda ya bukuru kuri Leta ,cyari nk\u2019ikimenyetso cy\u2019uko isaha n\u2019isaha noneho FPR n\u2019ingabo zayo bashoboraga kuzana undi muvuduko, urenze bagahita bafata igihugu cyose mu gihe nk\u2019icyo guhumbya.<br \/>\nAho ni ho imishyikirano ya Arusha yongeye gutora agatege ,n\u2019ubwo iteka bene iyo mishyikirano iyo idakoranywe ubushake ,ari ugusukumana ,ishyerezo itagira icyo igeraho .<br \/>\nNi uko byagenze mu Rwanda, abantu bakaba bari mu biganiro ,abandi bategura jenoside i Kigali , nk\u2019uko Col Bagosora ubwe yigeze kubyivugira ko n\u2019ubwo Inkotanyi zari mu biganiro na Leta, ko ariko we yari kwitegurira imperuka y\u2019abatutsi ( Apocalypse ).<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nIyi ntambara kandi  yagiye irangwa n\u2019udukoryo twinshi, turimo urugamba rwari rukomeye cyane.<br \/>\nGusa muri iyi nkuru ntihabonetse umwanya wo kuva imuzingo iby\u2019intambara bwite ,ariko igihe nigikunda,Bwiza.com izabigarukaho mu nkuru zitaha.<br \/>\nKimwe n\u2019uko kandi ntawirengagije ukuntu ingabo za FPR Inkotanyi zarwanaga ,zibafatanya urugamba no guhagarika jenoside ,kandi mu bigaragara ku itariki nk\u2019iyi ya 01 Ukwakira 1990 ,intambara itangira, nta teganyamigambi ryo kuzahangana na abakora jenosode ryari ryakozwe.<br \/>\nNi mugihe kandi kuko abantu batakekaga ko izabaho,n\u2019ubwo nyuma gato muri za 1992 hari ibimenyetso by\u2019uko isaha n\u2019isaha Leta yashoboraga kuzarimbura abantu, Loni n\u2019umuryango mpuzamahanga bigaterera agate mu ryinyo,kugeza aho imbaga y\u2019abatutsi basaga miliyoni n\u2019abandi batavugaga rumwe n\u2019ubutegetsi bishwe ,isi yose irebera.<br \/>\nMu gusoza iyi nkuru kandi Bwiza.com iboneyeho kwifuriza abatangije kandi bakanarwana uru rugamba rutari rworoshye,kugeza bahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi mu kuwa 04 Nyakanga 1994.<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>David Eugene Marshall \/ Bwiza.com  <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari ku munsi wa mbere w\u2019icyumweru kibanziriza ukwezi kw\u2019Ukwakira , ku itariki ya 01 umwaka wa 1990 ,ubwo mu karere k\u2019Umutara ,ahari umupaka wa Kagitumba ,ubu ni mu Karere ka Nyagatare humvikanaga inkuru y\u2019uko igihugu cy\u2019u Rwanda cyinjiwemo n\u2019Ingabo z\u2019umutwe wa FPR-Inkotanyi. Radiyo Rwanda yatangiye gucuranga imiziki y\u2019igisirikare ,igihugu cyose abantu batangira kwibaza ibibaye ,gahoro [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7619","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Tariki ya 01\/10\/1990 \u2014 01\/10\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Tariki ya 01\/10\/1990 \u2014 01\/10\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hari ku munsi wa mbere w\u2019icyumweru kibanziriza ukwezi kw\u2019Ukwakira , ku itariki ya 01 umwaka wa 1990 ,ubwo mu karere k\u2019Umutara ,ahari umupaka wa Kagitumba ,ubu ni mu Karere ka Nyagatare humvikanaga inkuru y\u2019uko igihugu cy\u2019u Rwanda cyinjiwemo n\u2019Ingabo z\u2019umutwe wa FPR-Inkotanyi. Radiyo Rwanda yatangiye gucuranga imiziki y\u2019igisirikare ,igihugu cyose abantu batangira kwibaza ibibaye ,gahoro [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-10-01T18:14:07+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:39:05+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7619#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7619\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Tariki ya 01\\\/10\\\/1990 \u2014 01\\\/10\\\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda\",\"datePublished\":\"2017-10-01T18:14:07+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:39:05+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7619\"},\"wordCount\":1910,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7619#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7619\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7619\",\"name\":\"Tariki ya 01\\\/10\\\/1990 \u2014 01\\\/10\\\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-10-01T18:14:07+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:39:05+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7619#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7619\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7619#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Tariki ya 01\\\/10\\\/1990 \u2014 01\\\/10\\\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Tariki ya 01\/10\/1990 \u2014 01\/10\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Tariki ya 01\/10\/1990 \u2014 01\/10\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda - BWIZA","og_description":"Hari ku munsi wa mbere w\u2019icyumweru kibanziriza ukwezi kw\u2019Ukwakira , ku itariki ya 01 umwaka wa 1990 ,ubwo mu karere k\u2019Umutara ,ahari umupaka wa Kagitumba ,ubu ni mu Karere ka Nyagatare humvikanaga inkuru y\u2019uko igihugu cy\u2019u Rwanda cyinjiwemo n\u2019Ingabo z\u2019umutwe wa FPR-Inkotanyi. Radiyo Rwanda yatangiye gucuranga imiziki y\u2019igisirikare ,igihugu cyose abantu batangira kwibaza ibibaye ,gahoro [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-10-01T18:14:07+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:39:05+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Tariki ya 01\/10\/1990 \u2014 01\/10\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda","datePublished":"2017-10-01T18:14:07+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:39:05+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619"},"wordCount":1910,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7619#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619","name":"Tariki ya 01\/10\/1990 \u2014 01\/10\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-10-01T18:14:07+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:39:05+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7619"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7619#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Tariki ya 01\/10\/1990 \u2014 01\/10\/2017, imyaka 27 irirenze izuba rirasiye u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7619","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7619"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7619\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7619"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7619"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7619"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}