{"id":7923,"date":"2017-11-02T09:03:52","date_gmt":"2017-11-02T09:03:52","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/11\/02\/uruhare-abasenyeri-classe-na-perraudin-bagize-mu-kuvangura-abanyarwanda\/"},"modified":"2025-02-12T15:25:49","modified_gmt":"2025-02-12T13:25:49","slug":"uruhare-abasenyeri-classe-na-perraudin-bagize-mu-kuvangura-abanyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923","title":{"rendered":"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Uruhare rw\u2019 abazungu mu gucamo ibice Abanyarwanda rwatangiye kugaragara kuva ku mwaduka w\u2019 umukoloni kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu mwaka wa 1994 .<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p> Gusa aha igitangaje ni uko idini gakondo ry\u2019 abakurambere ritigeze rishyirwa mu majwi ndetse ngo rivugwe mu bindi biganiro mpaka ku ruhare rw\u2019 amadini mu kubiba inzangano n\u2019 amacakubiri mu  Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Kuba idini gakondo(Imanisme) ryarahuzaga Abanyarwanda bose kandi bose bakaryisangamo ni uko nta nenge nta n\u2019 icyasha ryagize mu mateka yaryo.<\/p>\n<p>Amateka agaragaza ko kuva mu 1959 aribwo sosiyeti nyarwanda yatangiye gucikamo ibice nyuma yo kumvira amasomo yari yaratanzwe n\u2019 abayobozi b\u2019 amadini bari bifitiye inyungu zabo bwite.<\/p>\n<p>Gusa kuri iyi ngingo ntitugomba gushyira abantu bose mu gatebo kamwe kuko amadini yose aba afite umugambi wo kwigisha abantu ubumwe, urukundo nk\u2019 uko biteganywa n\u2019 ibitabo bitagatifu ari ibyo Korowani na Bibiliya.<\/p>\n<p>Ni byiza kwibutsa ko abayobozi b\u2019 amadini bari bafite ndetse n\u2019 ubu bafite uruhare runini mu mibanire y\u2019 abantu dore ko amoko yose ahuriramo.<br \/>\n <strong> <\/strong> <\/p>\n<p>Abamisiyoneri b\u2019 abera baje mbere mu Rwanda bari bazi neza ko hari amoko 3 , Abahutu, Abatutsi n\u2019 Abatwa aba ba gatatu ntibavugwaga cyane kuko babonaga biberaho ubuzima butandunye n\u2019 ubw&#8217;abandi.<\/p>\n<p> <strong>Uko Musenyeri Leon  Classe  yatonesheje Umwami Mutara wa III <\/strong> <strong style=\"font-size: 14pt\"> <\/strong> <\/p>\n<p>Classe yatangiye guhura n\u2019 ikibazo cy\u2019 ingutu ku ngoma y\u2019   umwami Yuhi Musinga kuko yangaga kuyoboka kiliziya n\u2019 imico y\u2019 abazungu biza kurangira abakoloni bakamuciriye ishyanga akaza gusimburwa n\u2019 umuhungu we Rudahigwa, arabatizwa ndetse anakorana bya hafi n\u2019 umukoloni kuko nta mahitamo yari afite.<\/p>\n<p>Mu gihe u Bubiligi bwakolonizaga u Rwanda abamisiyoneri b\u2019 abanyagatolika bari bafitanye imikoranire ya hafi n\u2019 abayobozi (abami n\u2019 ibyegera babo).<\/p>\n<p>Nyirabayazana yabaye umuryango w\u2019 abamisiyoneri b\u2019 Abanyafurika bari barashinzwe na Cardinal Charles Lavigerie wakomokaga mu Bufaransa.<\/p>\n<p> <strong>1.Mgr L\u00e9on-Paul  Classe: <\/strong> Uyu mugabo yayoboye kiliziya kuva ku itariki ya 28 Gicurasi 1922 kugeza ku ya 31 Mutarama 1945.<\/p>\n<p>Agendeye ku mirongo migari yari yarahawe n\u2019 abayobozi be, yagombaga gukora uko ashoboye kugira ngo umwami , umuryango we n\u2019 ibyegera bye bayoboke kiliziya Gatolika kuko mu ntangiriro batabikozwaga.<\/p>\n<p>Ibyo byabanjije kugorana kuko abakoloni baza mu Rwanda basanze abaturage bose bemera ubwami ndetse banagendera ku by\u2019 ibyifuzo bye.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Kugirango yuzuze intego ze, Classe agendeye ku ngengabitekerezo yaranze umugabane w\u2019 u Burayi mu ntambara y\u2019 Isi ya II, yavugaga ko hari ubwoko bubiri bw\u2019 abantu  &#8220;races pures&#8221; ( aryens ) na &#8220;races rustiques&#8221; ubwo  Abatutsi yabashyiraga ku mwanya wa mbere, Abahutu bakajya  ku mwanya wa 2.<\/p>\n<p>Iyi mitekerereze yahise ituma abakoloni bigizayo Abatwa, Abahutu bose ndetse n\u2019 Abatutsi bakennye.<\/p>\n<p>Uko kuzamurwa kw\u2019 Abatutsi ibwami no kwemeza ko ari bo bwoko bwemewe byategetswe ku kagambane k\u2019 abakoloni na Mgr Classe.<\/p>\n<p> <strong>Ivugururwa (reform) ryo mu mwaka wa 1926<\/strong> <\/p>\n<p>Mortehan wari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda  niwe wafashe icyemezo cy\u2019 uko umuntu wese uzaba ufite inka zirenze 10 ari Umututsi kuva icyo gihe rero abo nibo bari bemerewe kwinjira mu nzego z\u2019 ubutegetsi.<\/p>\n<p>Aha twababwira ko iri vugurura ryatumye Abatwa 40 birukanwa ku buyobozi (sous-chefs) tutabariyemo Abahutu  bambuwe imyanya yabo ku bwinshi.<\/p>\n<p>  <strong><br \/>\n<\/strong> Mu ntangiriro nta makosa  Mgr Classe yari afite kuko yahisemo gukurikiza ibyo yatumwe ariko buhoro buhoro yaje no  kuvangura amashuri ategeka ko abana b\u2019 Abatutsi batagomba kwigana n\u2019 abana b\u2019 Abahutu.<br \/>\n <strong> <\/strong> <\/p>\n<p>Ibyo byose tutarondoye byatumye Mgr Calsse afatwa nka se w\u2019 ivanguramoko mu Rwanda.<\/p>\n<p>Mu gitabo yise \u00ab Mission au Rwanda, Un blanc dans la bagarre tutsi-hutu \u00bb, Colonel Guy Logiest avuga ko nubwo Mgr Classe yifuzaga gutonesha Abatutsi yabateye ikibazo atari kuzapfa akemuye (p 89).<\/p>\n<p>  <strong>Musenyeri  Perraudin yatonesheje Kayibanda<\/strong> <\/p>\n<p>Mgr Andr\u00e9 Perraudin ukomoka mu Busuwisi yayoboye Diyoseze ya  Kabgayi kuva ku wa 18 U<br \/>\nkuboza  1955, kugeza ku ya 7 Ukwakira 1989.<\/p>\n<p>Ibikorwa bya Perraudin bihurirana n\u2019 ibihe  ibuhugu byinshi bya Afurika n\u2019 u Rwanda by\u2019 umwihariko byari mu nkubiri y\u2019 ubwigenge .<\/p>\n<p>Aha byumvikane ko n\u2019 ubuyobozi bwa politiki n\u2019 amadini bwagiye buhinduka mu buryo bugaragara.<\/p>\n<p>Muri iki gihe , ku ruhande rwihariye rw\u2019 u Rwanda , ubwami nibwo bwafashe iya mbere mu gusaba ubwigenge ariko Mgr Perraudin yagerageje kwerekana ko Abahutu ari bo rubandanyamwinshi bagomba kwikukira ndetse bakanigaranzura Abatutsi.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 1959, Kiliziya Gatolika mu ijwi rya Perraudin yagerageje kwerekana ko umuhutu yari yarakandamijwe, agira ati &#8220;Mu Rwanda rwacu twagiye dutandukanywa n\u2019 amoko, ubutunzi, politiki ndetse n\u2019 ubutabera kandi byose byari mu maboko y\u2019 ubwoko bumwe<em>Tutsi<\/em>&#8220;.<\/p>\n<p>Aha Perraudin yakomeje agira ati  &#8220;Aba Batutsi nibo bagiye barenganya Abahutu ndetse n\u2019 Abatwa&#8221;.<\/p>\n<p>Uko ibibazo byagendaga bifata ishusho y\u2019 amoko,  kiliziya nayo yirengagizaga ubwicanyi, ubwo nta kindi cyakozwe ni uko Perraudin yahisemo ko Abahutu bategeka babifashijwe n\u2019 ishyaka ryabo rya PARMEHUTU.<\/p>\n<p>Iyi PARMEHUTU yari iyobowe na Gregoire Kayibanda wabanjije kuba umunyamabanga wa Mgr Perraudin ndetse aza no kuyobora ikinyamakuru Kinyamateka cyari icya kiliziya gatolika mbere y\u2019 uko aba Perezida w\u2019 u Rwanda.<\/p>\n<p>Muri ibi byose,  Mgr Perraudin yasobanuraga ko ashyigikiye ko habaho impinduka muri byose , ati &#8220;Abatutsi barenganyije Abahutu kuva kera, igihe kirageze rero kugirango ukuri gutsinde ndetse n\u2019 ikinyoma kibure ijambo&#8221;.<\/p>\n<p> <strong>Bamwe mu bayobozi bakuru ba Kilizya banze  amacakubiri barabizira<\/strong> <\/p>\n<p>Musenyeri Aloys Bigirurnwami wari umushumba wa Diyoseze ya Nyundo yari Umututsi utaravugaga rumwe na  Perraudin wari umushumba wa Kabgayi, yahisemo kwegura ku mwanya we atarageza igihe.<\/p>\n<p>Si we gusa, kuko Mgr  Manyurane w\u2019 Umuhutu yatorewe kuba umushumba wa Diyoseze ya  Ruhengeri ku ya  20 Ukuboza 1960, yapfuye mbere gato y\u2019 uko yimikwa bikavugwa ko yishwe arozwe na Perraudin kuko uyu nyakwigendera atiyumvishaga uburyo umuntu wihaye Imana kandi w\u2019 umushumba yahemberaga ivanguramoko.<\/p>\n<p>Yaje gusimburwa na Mgr Joseph Sibomana, wari umuhutu wo mu Majyepfo na we ntiyava ku izima kuko atashatse gushyigikira amacakubiri yaje kwimurirwa muri Perefegitura ya Kibungo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Mgr Manyurane si we wenyine wapfuye atarimikwa kuko na Mgr F\u00e9licien Muvara wari igisonga cya Musenyeri wa diyosezi ya Butare yari ifite icyicaro ku Gikongoro, yeguye mbere yo kwimikwa ndetse aza no kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p>Mgr Muvara yagiye i Roma aherekejwe na Musenyeri V. Nsengiyumva agaruka yegujwe ku mirimo ye ariko amakuru atugeraho agaragaza ko uyu musenyeri yazize ko bamwibeshyeho kuba yaravukiye mu Majyaruguru batekereza ko yari umuhutu.<\/p>\n<p>Abayobozi ba kiliziya bashyigikiye ivangura:<\/p>\n<p>Mgr Vincent Nsengiyumva yabaye umushumba wa diyosezi ya Kigali mu mwaka wa 1974 ku bwo gukorana n\u2019 abandi bahezanguni byarangiye yinjiye mu buyobozi biro politiki ya MRND.<\/p>\n<p>Uwundi ni  Mgr Phocas Nikwigize, wabaye umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ahungira i Goma mu 1994, mu kiganiro yagiranye n\u2019 ikinyamakuru flamand De Volkskrant ku itariki ya 26 Kamena 1995, yagize ati &#8220;Umututsi ni mubi mu miterere ye Tutsi iyo tutaza kubica bo bari kuzatwica,.. &#8220;.<\/p>\n<p>Gusa uyu yaje gupfa atikosoye kuri iri jambo ribi yavuze ariko na bagenzi be basangiye umwuga ntacyo bigeze babitangazaho, aho umuntu yakwibaza niba ari isoni cyangwa ubugambanyi.<\/p>\n<p> <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong><br \/>\nGaston Rwaka\/Bwiza.com <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uruhare rw\u2019 abazungu mu gucamo ibice Abanyarwanda rwatangiye kugaragara kuva ku mwaduka w\u2019 umukoloni kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu mwaka wa 1994 . Gusa aha igitangaje ni uko idini gakondo ry\u2019 abakurambere ritigeze rishyirwa mu majwi ndetse ngo rivugwe mu bindi biganiro mpaka ku ruhare rw\u2019 amadini mu kubiba inzangano n\u2019 amacakubiri mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7923","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uruhare rw\u2019 abazungu mu gucamo ibice Abanyarwanda rwatangiye kugaragara kuva ku mwaduka w\u2019 umukoloni kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu mwaka wa 1994 . Gusa aha igitangaje ni uko idini gakondo ry\u2019 abakurambere ritigeze rishyirwa mu majwi ndetse ngo rivugwe mu bindi biganiro mpaka ku ruhare rw\u2019 amadini mu kubiba inzangano n\u2019 amacakubiri mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-11-02T09:03:52+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:25:49+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7923#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7923\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda\",\"datePublished\":\"2017-11-02T09:03:52+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:25:49+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7923\"},\"wordCount\":1085,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7923#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7923\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7923\",\"name\":\"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-11-02T09:03:52+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:25:49+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7923#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7923\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7923#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda - BWIZA","og_description":"Uruhare rw\u2019 abazungu mu gucamo ibice Abanyarwanda rwatangiye kugaragara kuva ku mwaduka w\u2019 umukoloni kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu mwaka wa 1994 . Gusa aha igitangaje ni uko idini gakondo ry\u2019 abakurambere ritigeze rishyirwa mu majwi ndetse ngo rivugwe mu bindi biganiro mpaka ku ruhare rw\u2019 amadini mu kubiba inzangano n\u2019 amacakubiri mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-11-02T09:03:52+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:25:49+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda","datePublished":"2017-11-02T09:03:52+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:25:49+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923"},"wordCount":1085,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7923#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923","name":"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-11-02T09:03:52+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:25:49+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7923"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7923#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uruhare abasenyeri Classe na Perraudin bagize mu kuvangura Abanyarwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7923","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7923"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7923\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7923"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7923"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7923"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}