{"id":7935,"date":"2017-11-02T12:07:10","date_gmt":"2017-11-02T12:07:10","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/11\/02\/rusizi-barashinja-rba-kwigarurira-ubutaka-bwabo-ikabwubakamo-umunara-ntibahe\/"},"modified":"2025-02-12T15:25:48","modified_gmt":"2025-02-12T13:25:48","slug":"rusizi-barashinja-rba-kwigarurira-ubutaka-bwabo-ikabwubakamo-umunara-ntibahe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935","title":{"rendered":"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982"},"content":{"rendered":"<p>Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, Intara y\u2019Iburengerazuba  baravuga ko RBA yigaruriye ubutaka bwabo, ikabwubakamo umunara mu mwaka wa 1982 kandi ntibahe ingurane. Ni mu gihe ubuyobozi bw\u2019akarere ka Rusizi, bwo buvuga ko bamaze kuyihabwa, ibintu abaturage bahakana ndetse na RBA.<\/p>\n<p>Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 1982 aribwo icyahoze ari ORINFOR, ubu cyabaye RBA, aricyo Kigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru, cyatwaye ubutaka bwabo . Ni abaturage  bagera kuri 13 bo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Nkungu.<\/p>\n<p>Ubu butaka bungana na m<sup>2<\/sup> 2493, buherereye mu Kagari ka Ryamuhirwa,  aho  buzitijwe n\u2019ibiti ubonako bishaje; bwubatsemo kandi umunara wa RBA wa F.M., ndetse hakaba hacumbitsemo n\u2019abasirikare.<\/p>\n<p>Ku mpande zaho hazengurutswe n\u2019ishyamba, ni naho  kandi aba baturage batuye ndetse hari n\u2019ishuri ry\u2019uburezi bw\u2019ibanze bw\u2019imyaka icyenda na 12 rya Gatare (G.S.Gatare)<\/p>\n<p>Kuri iki kigo kandi, haturuka umuhanda w\u2019igitaka werekeza ku murenge wa Nkungu.<\/p>\n<p>Aba baturage baturiye iki kigo, bavuga ko ubutaka bwatwawe na RBA, ikabwubakamo umunara wa F.M. ari ubwabo, kandi ikaba itarabubahereye ingurane.<\/p>\n<p>Nsabimana Athanase w\u2019imyaka 67 y\u2019amavuko, Nyabyenda Laurent w\u2019imyaka 63 na bagenzi babo, bagira bati \u201c Mbere uko byari biri, baratubwiye ngo, ntibaratwishyura ngo nitube dutema amashyamba ,abasirikare bari batarazamo, aho baziye rero ubwo baba batuvanyemo ngo ntabwo mugomba kuvogera hano, ubwo nyine batwambura gutyo birarangira[\u2026]; Bubaka umunara, bamaze kuwubaka ntibatwishyura, batera imbago, barangije baragenda, umunara utangira gukora gutyo.\u201d<\/p>\n<p> <strong>Nta cyangombwa na kimwe cy\u2019ubu butaka abaturage bafite<\/strong> <\/p>\n<p>Nubwo bavuga ko nta ngurane bahawe ariko, nta n\u2019ikigaragaza ko ari ubwabo, cyane ko nta cyangombwa na kimwe kibigaragaza, cyaba icyangombwa cy\u2019ubutaka cy\u2019agateganyo cyangwa icya burundu cyangwa ngo babe banafite n\u2019indi nyandiko iyo ariyo yose ibigaragaza.<\/p>\n<p>Ubu butaka bivugwa ko bwatwawe na RBA, bwegereye cyane aho batuye, dore ko nta metero 40 zirimo, uvuye aho batuye ukagera kuri iki kigo,cyubatswemo umunara. Iki ni kimwe mu byo   bashingiraho  bavuga ko ari igice cyakasweho kigatwarwa, kandi nyamara ngo ari umurage bahawe n\u2019ababyeyi babo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2008, ubwo mu Rwanda hatangiraga gahunda yo kubaruza ubutaka, aba baturage ntibigeze bahabaruza, kugeza ubwo nyuma y\u2019imyaka 8, ni ukuvuga mu mwaka wa 2016, RBA yahibarujeho ihabonera icyangombwa cya burundu, ndetse ikaba inahafitiye Fiche cadasteral [aricyo gishushanyo-mbonera kihagaragaza n\u2019imbago zaho] yabonye mu mwaka wa 1982.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2013 nibwo aba baturage bandikiye ubuyobozi bw\u2019akarere basaba ko bahabwa ingurane y\u2019ubwo butaka.<\/p>\n<p>Iyo babajijwe impamvu batahabarurije kimwe n\u2019ahandi habo byegeranye, bavuga ko bitari gukunda kuko ngo batari babifitiye uburenganzira cyane ko hari haramaze gutwarwa<\/p>\n<p>Bagira bati \u201cKandi hepfo hasigaye hacu turacyahafite ibinusu byagiye bisigara, baratubwiye ngo twagombaga kubibaruza , tuti ese ko ntawari wemerewe kwinjira mu kigo cya gisirikare, nubu ntawujya mu kigo cya gisirikare atabifitiye uburenganzira\u201d.<\/p>\n<p>Undi ati \u201c Ntawamenye igihe baziye kubarura, ubwo nibo bonyine bari bahibereye, abasirikare nibo bari bahari, kuko twe batubwiye ko tujya kubaruza ubw\u2019inyuma y\u2019ikigo, imbere rero harasigara hafatwa na Leta; ntabwo rero twari kwinjira mu kigo kandi ibibazo byacu twarabishyikirije ubuyobozi\u201d.<\/p>\n<p>Undi nawe ati \u201cImpamvu n\u2019ubundi kuhabaruza ku muturage bitari gukunda, nuko imbago bazivanyemo zitandukanya buri wese, kereka iyo biba ari nk\u2019ibintu byumvikanyweho uwo munsi, tukahahurira twese noneho tukongera tugatera imetero za buri wese\u201d<\/p>\n<p>Mu gihe cy\u2019ibarura ry\u2019ubutaka, ubwabaga bufitweho ikibazo itegeko rigenga ubutaka ryasobanuraga ko buba buretse  kubarurwa kugeza ubwo bikemutse, hakamenyekana nyirabwo.<\/p>\n<p>Kuva aba baturage batangira kumenyekanisha ikibazo cyabo, nibwo inzego zitandukanye zatangiye kukigaho<\/p>\n<p>Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje no ku rwego rw\u2019Umuvunyi, ndetse Umuvunyi mu mwaka wa 2014 yandika, asaba ko RBA yafatanya n\u2019akarere ka Rusizi bakagikemura.<\/p>\n<p> <strong>Inzego z\u2019ubuyobozi ntizivuga rumwe kuri iki kibazo<\/strong> <\/p>\n<p>Ku ruhande rw\u2019ubuyobozi bw\u2019akarere ka Rusizi, bwo buvuga ko ubu butaka bwamaze gutangirwa ingurane, ikaba yaratanzwe mu mu 1985, igahabwa ababyeyi b\u2019aba barimo kuyisaba , aho ngo  bo ari abazungura bishoboka ko ngo baba batazi uko byagenze; nkuko bigarukwaho na Leoncie Kankindi, umuyobozi w\u2019akarere wungirije, ushinzwe iterambere ry\u2019ubukungu,  akanatanga ibimenyetso bigaragaza uko abo baturage bishyuwe<\/p>\n<p>Kankindi ati \u201c Rero RBA yarabishyuye niwo mwanzuro uhari, ntabwo yakwishyura kabiri.\u201d<\/p>\n<p>Umunyamakuru ati\u201cKo abaturage bavuga ko nta faranga na rimwe bigeze babona?\u201d<\/p>\n<p>Kankindi ati \u201cnyine tuvuge uyu munsi ari kuburana afite imyaka mirongo itatu (30 ans), niba ababyeyi be barabahaye amafaranga birumvikana ko we ntayo yakozeho ariko barayabishyuye.<\/p>\n<p>Naho kuvuga ngo nta mafaranga bigeze babona, nyine birumvikana ko baba ari abazungura kuko abenshi twasanze ari abana bavutse muri iyo miryango, ababyeyi babo bari aho, barakuze barimo barabasunika nk\u2019abantu badafite amakuru y\u2019uburyo ubwo butaka bwatwawe\u201d.<\/p>\n<p>Akomeza agira ati\u201d hari raporo ziri hano (ku karere) bagiye bagirana, hari na Piece banquaire y\u2019uburyo bagiye banyurizwaho amafaranga. RBA rwose yabahaye ingurane, mu mwaka wa 1985 ishaka kuhashyira umunara\u201d.<\/p>\n<p>Nyamara ariko, abaturage barabihakana, ndetse na RBA ikabihakana ivuga ko nta muturage yigeze yishyura bitewe nuko ngo ntacyo berekana yaheraho ibaha ingurane basaba.<\/p>\n<p> <strong>RBA yo ishimangira ko ubutaka ari ubwayo <\/strong> <\/p>\n<p>Muri Nzeri, uyu mwaka wa 2017  nibwo hafashwe umwanzuro wa nyuma w\u2019uko RBA itazabishyura, nkuko bigarukwaho na Faustin Mukurarinda, ushinzwe igenamigambi n\u2019ingengo y\u2019imari muri RBA.<\/p>\n<p>Ati \u201c Ariko umuntu ni umuturage waho, ni kavukire, ntiyahunze nta kintu yabaye, yagombye kuba afite supporting document [inyandiko zimurengera ]zigaragaza ko hari ikintu cyabaye. RBA yavutse mu mwaka wa 2013, ubundi yari ORINFOR hari bimwe rero bya ORINFO , RBA yafashe, harimo iyo minara n\u2019iki! Hanyuma rero ikintu uheraho uvuga uti ni ibyacu, niyo fiche cadasteral yo mu 1982, nibura yo ntaho wayihimba\u2026twe dufite icyo, bo bafite iki? Bo bafite iki wenda bashobora kuvuga ngo ibi ngibi ni ibyacu?<\/p>\n<p>Akomeza agira ati \u201c ariko twebwe ubutaka ni ubwacu, uretse abongabo batuburanya, twanyuze mu nzira zemewe, uko umuturage agenda akajya kwaka ubutaka, akajya kwandikisha ubutaka natwe niko tubigenza, iyo rero hagize undi muntu akaza nyuma yaho akavuga ati ibintu ni ibyange, nakwereke ko ari ibye wenda musubire mu mishyikirano ariko hari ikintu byibuza waheraho\u201d.<\/p>\n<p> <strong>Ibaruwa y\u2019uwari Burugumesitiri wa Komini Nyakabuye, iravuga kuri iki kibazo:<\/strong> <\/p>\n<p>Ku rundi ruhande ariko, hari  ibaruwa yasinyweho na Gakwaya Fredrick, wari Burugemestiri w\u2019icyahoze ari Komini Nyakabuye kuva muri 1971-1984, atanga amakuru ya ba nyiri ubutaka bw\u2019ahubatse umunara, n&#8217; uko byagenze kugira ngo uhashyirwe, aho yavuze  ko hari aho uwitwa Bizimana Leonidas ari we Se wa  Athanase  Nsabimana, hamwe na  Joseph, ndetse hakaba hari n\u2019abandi baturage yavugaga ko  ngo atibuka neza bari bafite uduce tugera aho umunara wubatse.<\/p>\n<p>Uyu Nsabimana ni nawe uhagarariye aba baturage bari gusaba ingurane yaho.<\/p>\n<p>Kuba RBA yaranzuye ko itazishyura aba baturage, ngo ni umwanzuro batishimiye , aho ngo  biteguye kugana inkiko, zikazaba arizo zibarenganura mu gihe nta kindi gikozwe.<\/p>\n<p> <strong>Amategeko asobanura iki?<\/strong> <\/p>\n<p>Gusa kuva mu mwaka wa 1982 ubu butaka bwatwarwa na RBA, abaturage bakagaragaza  ikibazo hashize imyaka 30, mu itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, hari igika kigaragaza ko haba habayeho ubuzime.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Ni Itegeko ngenga n\u00ba08\/2005 ryo kuwa 14\/07\/2005 rigena imikoreshereze n\u2019imicungire y\u2019ubutaka mu Rwanda, nkuko ryavuguruwe n\u2019itegeko ngenga n\u00ba43\/2013 ryo kuwa 16\/06\/2013, rivuga ko mu byerekeranye n\u2019ubutaka, uburenganzira bwo kubukurikirana ko uri nyirabwo buzima hashize imyaka mirongo itatu (30), bikaba bigaragara  mu ngingo ya 46 y\u2019iri tegeko.<\/p>\n<p>Mu ngingo yaryo ya 47 kandi iri tegeko risobanura ko \u201cAbihaye ku ngufu cyangwa ku buriganya ubutaka bw\u2019indeka n\u2019inkungu cyangwa bigabije ubutaka bw\u2019abandi, badashobora kwitwaza inyungu zikomoka ku buzime ngo bavuge ko uburenganzira bwo kubukurikirana butakiriho, bwazimye cyangwa ko babwegukanye burundu, kabone n\u2019iyo baba babumaranye igihe kirenga icy\u2019ubuzime\u201d.<\/p>\n<p> <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Jean Claude Ntezimana<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, Intara y\u2019Iburengerazuba baravuga ko RBA yigaruriye ubutaka bwabo, ikabwubakamo umunara mu mwaka wa 1982 kandi ntibahe ingurane. Ni mu gihe ubuyobozi bw\u2019akarere ka Rusizi, bwo buvuga ko bamaze kuyihabwa, ibintu abaturage bahakana ndetse na RBA. Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 1982 aribwo icyahoze ari ORINFOR, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-7935","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982 - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982 - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, Intara y\u2019Iburengerazuba baravuga ko RBA yigaruriye ubutaka bwabo, ikabwubakamo umunara mu mwaka wa 1982 kandi ntibahe ingurane. Ni mu gihe ubuyobozi bw\u2019akarere ka Rusizi, bwo buvuga ko bamaze kuyihabwa, ibintu abaturage bahakana ndetse na RBA. Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 1982 aribwo icyahoze ari ORINFOR, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-11-02T12:07:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:25:48+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7935#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7935\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982\",\"datePublished\":\"2017-11-02T12:07:10+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:25:48+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7935\"},\"wordCount\":1231,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7935#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7935\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7935\",\"name\":\"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982 - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-11-02T12:07:10+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:25:48+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7935#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7935\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=7935#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982 - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982 - BWIZA","og_description":"Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, Intara y\u2019Iburengerazuba baravuga ko RBA yigaruriye ubutaka bwabo, ikabwubakamo umunara mu mwaka wa 1982 kandi ntibahe ingurane. Ni mu gihe ubuyobozi bw\u2019akarere ka Rusizi, bwo buvuga ko bamaze kuyihabwa, ibintu abaturage bahakana ndetse na RBA. Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 1982 aribwo icyahoze ari ORINFOR, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-11-02T12:07:10+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:25:48+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982","datePublished":"2017-11-02T12:07:10+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:25:48+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935"},"wordCount":1231,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7935#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935","name":"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982 - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-11-02T12:07:10+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:25:48+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=7935"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=7935#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rusizi: Barashinja RBA kwigarurira ubutaka bwabo ikabwubakamo umunara, ntibahe ingurane kuva mu 1982"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7935","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7935"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7935\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7935"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7935"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7935"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}