{"id":8117,"date":"2017-11-15T09:02:05","date_gmt":"2017-11-15T09:02:05","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/11\/15\/nyamagabe-ikimenyane-amatiku-na-duhishirane-muri-gahunda-ya-girinka\/"},"modified":"2025-02-12T15:24:09","modified_gmt":"2025-02-12T13:24:09","slug":"nyamagabe-ikimenyane-amatiku-na-duhishirane-muri-gahunda-ya-girinka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117","title":{"rendered":"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Gahunda ya Girinka imaze gufungisha abakozi barenga batanu, hari abahabwa inka zirenze imwe, hari abishyuzwa izo batafashe, hari iziturwa zikagurishwa, ibikumba byaburiwe irengero, inka zagenewe abarokotse jenoside zihabwa abatari bo. Ubu noneho haravugwa umugore usabwa kwitura ntabyemere, ngo yasinyishijwe ku ngufu avuga ko azitura, inama y\u2019abaturage yanzura ko azitura abishatse.<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p>Muri Nzeri 2016, abakozi bane batawe muri yombi bazira inka za Girinka mu karere ka Nyamagabe. Inka zabaye ingumba n\u2019izarwaye, barazibagishaga ariko amafaranga ntahabwe bene zo cyangwa ngo bashumbushwe.<\/p>\n<p>Batatu muri bo ni abo mu murenge wa Mbazi, ari bo Muhayimana Timote(inka eshatu)  wari ushinzwe imibereho myiza n\u2019iterambere(SEDO) mu kagari ka Mutiwingoma. N\u2019abavuzi b\u2019amatungo muri uwo murenge wa Mbazi, Mugiraneza Africa (inka enye) na Sibomana  Thomas (inka enye). Undi ni Karenzi Louis (inka ebyiri), uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019akagari ka Karambo, mu murenge wa Kibirizi witwa Louis Karenzi.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Muri uyu mwaka, hamaze gufungwa abandi barimo abavuzi b\u2019amatungo Nyirabakina na Nyampinga, ndetse n\u2019uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019akagari ka Kigeme\/Gasaka, Nkundimana Noheri wakatiwe imyaka irindwi, (hakaza kwiyoneraho indi 13 kubera ibindi byaha bijyanye n\u2019irangizwa ry\u2019imanza za Gacaca).<\/p>\n<p>Umukuru w\u2019umudugudu wa Nyenanga, akagari ka Kigeme\/Gasaka, Mukakinani Agnes, avugwaho kwiha inka zigera kuri enye. Mujawimana Marigarita ukora kwa muganga, nawe ngo yahawe inka zirenze imwe kandi ari umukozi, uwo bashakanye Rwabuyonza Charles akaba yarahamwe n\u2019icyaha cya Jenoside.<\/p>\n<p>Ibikumba bine byose ubu nta nka zikibirimo: Nyenanga, Munombe, Gakoma na Nzega.<\/p>\n<p>Nkezabera Claver, wari ushinzwe gutanga inka za FARG, avuga ko hari benshi bahawe izirenga imwe kandi zikiturwa abatararokotse Jenoside. Avugamo Rutegesha wahawe ebyiri, akitura utararokotse abitegetswe na Gitifu Ngabire Chriso, akavugamo uwitwa Claude nawe  wituye abandi, ndetse na nyina w\u2019umuhungu bita Murwanashyaka.<\/p>\n<p>Ngo hari n\u2019abahawe eshatu,  bakajya bazigurisha; nk\u2019umuhungu wa Niyoburanga witabye imana, nyuma uyu muhungu agahabwa indi nka kandi yarasigaranye iya nyina.<\/p>\n<p> <strong>Uruhurirane rw\u2019amatiku n\u2019ikimenyane<\/strong> <\/p>\n<p>Kuwa kabiri tariki indwi Ugushyingo, nibwo habaye inama mu kagari ka Remera yiga kuri ibyo bibazo, ariko iza kurogorwa n\u2019imvura, yimurirwa ku wundi wa kabiri 14 Ugushyingo.<\/p>\n<p>Intandaro ni Uwimana Jeanette usabwa kwitura, akavuga ko yituye nubwo nta gihamya agaragaza. Ubuyobozi bwamusinyishije yemera ko azitura, ageze mu ruhame, kuwa kabiri ushize arabihakana, ngo, \u201cbamusinyishije ku ngufu\u201d.<\/p>\n<p>Umukuru w\u2019umudugudu wa Gitwa, Kangabe Agnes, niwe utungwa agatoki mu kwaka abaturage inka akazigurisha, afatanije n\u2019Umunyamabanga nshingwabikorwa n\u2019ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Remera, umurenge wa Gasaka.<\/p>\n<p>Abatuye mu kagari ka Remera bavuga ko inka nyinshi zagiye zigurishwa, bariya uko ari batatu bakagabana amafaranga(Mudugudu, Gitifu na SEDO). Kangabe Agnes ngo akaba yarabyaye muri batisimu Gitifu, Uwamahoro JM; ndetse abyara abana ba SEDO, Nyirahabimana Sarah. Ibi ngo bituma umuturage warenganye ku mudugudu agera ku kagari bakamuviraho inda imwe.<\/p>\n<p> <strong>Umunyamabanga nshingwabikorwa yarabimenye arabihagurukira<\/strong> <\/p>\n<p>Bayiringire Jean, Gitifu wa Gasaka, arasobanura ikibazo nyirizina agira ati, \u201cUmuturage yanze kwitura, ngo yituye ikimasa, kandi ntari ku rutonde rw\u2019abituye, mbere n\u2019ikimasa ntikiturwaga.  Mu nama rusange, abaturage  bamwe barabyemeza abandi bakabihakana. Uwimana Jeanette akavuga ko Mukatuzi(comisiyoneri, umuranga w\u2019amatungo) yazanywe n\u2019umukuru w\u2019umudugudu.<\/p>\n<p>Habaye inama ebyiri za girinka kuri STEP(inzu mberabyombi) mu muhezo, nta muyobozi urimo, ngo abaturage bisanzure. Uriya mudamu  ntiyabivuze. Amaze kutubwira ko ikimasa n\u2019inyana yabyikenuje, twanze kumuzimiriza igicaniro (kumumaraho inka), kandi iyo ihaka, asinyira ko azitura nibyara.<\/p>\n<p>None ubu avuga ko namusinyishije ku mbaraga kandi hari abantu, kandi Gasaka hegereye inzego zose(polisi, igisirikare, iperereza, akarere, ubushinjacyaha)\u201d.<\/p>\n<p>Uyu muyobozi kandi nawe yemera ko iki kibazo cyaba kirimo amatiku n\u2019udutsiko tw\u2019abantu babiri inyuma. Ati, \u201cUmukuru w\u2019umudugudu wa Gitwa, Kangabe Agnes yarishinganishije, ngo hari udutsiko tumurwanya kuko yahoze ari umuyobozi akaza gusubiraho\u201d.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Gusa yibutsa abaturage ko umukuru w\u2019umudugudu ari bo bamwishyiriraho. Ati, \u201cNiba batamushaka, umudugudu ni uwabo, nibo bamwitoreye bavuga akavaho. Nta kizami akora, ntashyirwaho n\u2019akarere atorwa nabo ubwabo\u201d.<\/p>\n<p>Inama yo gucoca ibi bibazo mu kagari ka Remera kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi. Umwe mu bayikurikiranye, avuga ko yitabiriwe na Uwamahoro JM utakihakorera.<\/p>\n<p>Ngo Gitifu w\u2019umurenge yatangiye aca imigani ahagurutsa umukuru w\u2019umudugudu n\u2019uwahoze ari Gitifu. Babihakanye ariko umwanzuro wabaye ko Uwimana Jeanette azitura abishatse, umutimanama nubimubwira. Ku bireba inka zo ku gikumba, umuturage yasabwe kuzajya mu bunzi.<\/p>\n<p> <strong>Zimwe mu nka bivugwa ko zanyerejwe<\/strong> <\/p>\n<p>-Inka yavanwe kwa Kamegeri, ijyanwa kwa Goronome Rushidi i Murambi, bucya ijya kugurishwa, baragabana.<\/p>\n<p>-Inka yavanwe kwa Nyiranuma (imyaka 80), Kangabe arayimwaka ayiha umwana we w\u2019umufundi, Hategekimana Theogene.<\/p>\n<p>&#8211; Umugore witwa Yudita, yarituye, Kangabe ayiha Nyirabukwe baturanye, na we ahita ajyana mu isoko bagabana amafaranga.<\/p>\n<p>-Inka esheshatu zari mu gikumba, zijya kuragizwa kwa Nkinahe Michel mu Rwuya. Uwitwa Nyandwi Venuste(Mukuriza) araziburana kugera ku karere.<\/p>\n<p>&#8211; Hari indi nka yituwe, nyuma Ngezahayo (Ngeremubandi) w\u2019umudugudu wa Munombe mu kagari ka Kigeme, arayigura ayijyana mu isoko mu rya Rubondo.<\/p>\n<p>Umukuru w\u2019umudugudu wa Gitwa, Kangabe Agnes, avuga ko byose byanyuze mu mucyo, kuko yabikoraga ari kumwe n\u2019abamukuriye. Yemera ko yabyaye Gitifu muri batisimu, ariko ngo SEDO ni inshuti bisanzwe.<\/p>\n<p>Inka yo kwa Kamegeri ngo yahawe Mukakanimba Jeanne, ubu ntazi uko yagiye.<\/p>\n<p>Inka yahawe umuhungu we Theogene,ngo yavuye kwa Nzeyimana Innocent, kandi nayo yayitanze afatanyije na SEDO Nyirahabimana Sarah.<\/p>\n<p> <strong>Kangabe ahishura icyo yaba apfa na Uwimana Jeanette, n\u2019abandi bamurwanya<\/strong> <\/p>\n<p>Kangabe Agnes, uyu ngo yigeze kuba umuyobozi ku gihe cy\u2019amakomini, hari Burugumesitiri Mutagoma Felix, waje kumukura ku buyobozi. Avuga ko abamurwanya ari ababonye agarutse bakagira ishyari.<\/p>\n<p>Zimwe mu mpamvu avuga ko zitera  Uwimana Jeanette kumubeshyera ko yamuhaye inka, ni izi:<\/p>\n<p>1.Yinjiwe wa Harerimana Vianney tutumvikanaga, kuko ari we nasimbuye<\/p>\n<p>2.Umukobwa we yakuyemo inda ndabivuga, nubwo yaducitse. Jeanette ngo \u201cashaka kunshyira aho nari ngiye kumushyirira umwana\u201d<\/p>\n<p>3.Umwarimu witwa Mbonimana Antoine, abiri inyuma. Nawe yigeze kurengera ishyamba rya Leta, atwaraho metero 63 ndabivuga barazimwambura.<\/p>\n<p>4.Mu gihe nayoboraga Gacaca, uwari Konseye yari mubyara wa Mbonimana, akaba yarajyaga ashaka kunkoresha amakosa nkamwangira.<\/p>\n<p>Umukuru w\u2019umudugudu wa Gitwa, avuga ko Uwimana Jeanette yabyazaga ibimasa kandi bititurwa. Ati, \u201c Nyuma yaje kubyaza inyana mushyira ku rutonde rw\u2019abitura. Uwayitomboye Gakwerere araza, mubwira ko ajya kuyifata , barayimwima, ngo  najyanye indi mu 2014, ariko ntagaragaza inyandiko. Kuwa kabiri bamubajije aho iyo nyana iri, aravuga ngo iraragije, nyuma ngo yarayikenuje. Kandi mfite amakuru ko yayigurishije ibihumbi 70, ikindi yansabye imbabazi mu ruhame, ngo nibyara azitura iyayo, arasinya\u201d.<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n <strong><br \/>\nKaregeya Jean Baptiste\/Bwiza.com                            <\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Gahunda ya Girinka imaze gufungisha abakozi barenga batanu, hari abahabwa inka zirenze imwe, hari abishyuzwa izo batafashe, hari iziturwa zikagurishwa, ibikumba byaburiwe irengero, inka zagenewe abarokotse jenoside zihabwa abatari bo. Ubu noneho haravugwa umugore usabwa kwitura ntabyemere, ngo yasinyishijwe ku ngufu avuga ko azitura, inama y\u2019abaturage yanzura ko azitura abishatse. Muri Nzeri 2016, abakozi bane [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-8117","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Gahunda ya Girinka imaze gufungisha abakozi barenga batanu, hari abahabwa inka zirenze imwe, hari abishyuzwa izo batafashe, hari iziturwa zikagurishwa, ibikumba byaburiwe irengero, inka zagenewe abarokotse jenoside zihabwa abatari bo. Ubu noneho haravugwa umugore usabwa kwitura ntabyemere, ngo yasinyishijwe ku ngufu avuga ko azitura, inama y\u2019abaturage yanzura ko azitura abishatse. Muri Nzeri 2016, abakozi bane [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-11-15T09:02:05+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:24:09+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8117#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8117\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka\",\"datePublished\":\"2017-11-15T09:02:05+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:24:09+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8117\"},\"wordCount\":1048,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8117#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8117\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8117\",\"name\":\"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-11-15T09:02:05+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:24:09+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8117#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8117\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8117#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka - BWIZA","og_description":"Gahunda ya Girinka imaze gufungisha abakozi barenga batanu, hari abahabwa inka zirenze imwe, hari abishyuzwa izo batafashe, hari iziturwa zikagurishwa, ibikumba byaburiwe irengero, inka zagenewe abarokotse jenoside zihabwa abatari bo. Ubu noneho haravugwa umugore usabwa kwitura ntabyemere, ngo yasinyishijwe ku ngufu avuga ko azitura, inama y\u2019abaturage yanzura ko azitura abishatse. Muri Nzeri 2016, abakozi bane [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-11-15T09:02:05+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:24:09+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka","datePublished":"2017-11-15T09:02:05+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:24:09+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117"},"wordCount":1048,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8117#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117","name":"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-11-15T09:02:05+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:24:09+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8117"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8117#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8117","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8117"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8117\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8117"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8117"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8117"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}