{"id":8166,"date":"2017-11-18T09:02:10","date_gmt":"2017-11-18T09:02:10","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/11\/18\/kaniga-ababyaye-abana-benshi-babaye-umutwaro-ku-gihugu-no-ku-miryango-yabo\/"},"modified":"2025-02-12T15:04:16","modified_gmt":"2025-02-12T13:04:16","slug":"kaniga-ababyaye-abana-benshi-babaye-umutwaro-ku-gihugu-no-ku-miryango-yabo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166","title":{"rendered":"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi hari imwe mu miryango yabyaye abana benshi, ubu bakaba basigaye bagorwa n\u2019uburere bwabo ndetse no kubabonera ibibatunga bibabeshaho neza ntibibashobokere.<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p>Bamwe bemeza ko byaterwaga n\u2019ubujiji ababyeyi babaga bafite bwatumaga bataboneza urubyaro, abandi bakavuga ko batinze kubyumva, ariko hari n\u2019abemeza ko ntacyo byari bibatwaye muri icyo gihe bababyaraga, kuko babaga bafite imirima bahinga bikera, nta mbogamizi babonaga mu kubyara abana benshi.<\/p>\n<p>Nyamara ababyeyi babyaye abana benshi bo bemeza ko muri iki gihe bigoye kubarera ngo kuko usanga batabasha kubahaza mu biribwa, ntibabashe kwiga neza ndetse n\u2019ubwisungane mu kwivuza ntibabashe kububishyurira.<\/p>\n<p>Ntihabose Julienne ni umubyeyi utuye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi. Ku myaka 44 y\u2019amavuko, afite abana batandatu. Atangaza ko bitamworoheye kubabonera ibibatunga bihagije, amafaranga y\u2019ishuri ni ikibazo, na mituweli ntibabasha kuyibabonera bose.<\/p>\n<p>Ntihabose akomeza avuga ko kubyara abana benshi yabitewe no kutamenya, iyo aza kumenya mbere ingaruka zo kubyara benshi adafitiye ubushobozi bwo kurera, yari kubyara wenda batatu bonyine, akaba asanga ubu buzima abana be babayemo ari igihombo bagize, kuko iyo bataba benshi bari kubaho neza.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Abaturanyi badafite iki kibazo cyo kubyara abana benshi, batangaza ko baterwa impungenge n\u2019imiryango ifite abana benshi itabasha kurera neza.<\/p>\n<p>Murorunkwere Beatrice ni umubyeyi w\u2019abana batatu, afite imyaka 45 akaba atuye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi. Atangaza ko hari imiryango baturanye yabyaye abana benshi, hari abafite abana 8. Iyo agereranyije ubuzima afite iwe mu rugo n\u2019ubwo abana bavutse muri iyo miryango ari benshi babayemo, asanga atabyita kubaho.<\/p>\n<p>Murorunkwere atangaza ko aba bana badashobora kujya mu mashuri ngo bose bige, usanga bamwe barayavuyemo baragiye kuragira inka z\u2019abifite, abasigaye iwabo nabo ntibabasha kubona ibyo kurya bibahagije.<\/p>\n<p> <strong>Ubujiji, amadini&#8230;<\/strong> <\/p>\n<p>Hategekimana Josue ni umugabo w\u2019imyaka 48, atuye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, akaba ari umuvugabutumwa mu itorero ry\u2019abangilikani mu Rwanda, we yabyaye abana batatu gusa.<\/p>\n<p>Hategekimana atangaza ko hari ingo zabyaye abana benshi, hari n\u2019abafite 12 mu rugo rumwe. Hari bamwe mu bagabo bagiye babuza abagore babo kuboneza urubyaro bashingiye ku myumvire bakura mu madini yabo, ngo iyo abagore babo baboneje urubyaro barabasenda cyangwa bakabata.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko abagore bo muri aka karere bikundira abagabo babo, aho kuba intabwa bahitamo kubyara benshi abagabo babo bifuza. Nyamara ngo iyi miryango niyo usanga ifite abana babaye inzererezi (mayibobo), uburere bwabo buba bugoye, kurya ni ikibazo, no kwiga ntibibashobokera.<\/p>\n<p>Hategekimana asanga ngo ubu ari ubujiji bwo kudasobanukirwa n\u2019ijambo ry\u2019Imana ngo kuko bibiliya ivuga ngo \u201cnimubura ubwenge nzabareka\u201d, yagize ati \u201cntabwo ubukirisitu bwigisha abantu kubura ubwenge\u201d.<\/p>\n<p>Umunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019umurenge wa Kaniga, Bangirande Jean Marie Vianney, atangaza ko hari imiryango imwe ifite abana benshi mu murenge ayoboye, ikaba ibayeho mu buzima butari bwiza. Iyi miryango yagiye yaguka mu gihe gahunda yo kuboneza urubyaro yari itarashyirwamo imbaraga ngo yigishwe cyane.<\/p>\n<p>Imyinshi muri iyi miryango ibarurirwa mu cyiciro cya mbere n\u2019icya kabiri cy\u2019ubudehe, icyo bakora cya mbere ni ukubabonera imirimo muri VUP, kugira ngo babashe kubona iby\u2019ibanze bakenera mu miryango.<\/p>\n<p>Ikindi bakorera iyi miryango ni ukuyisura bakagira inama abayigize y\u2019uburyo babasha gukoresha duke bakura muri VUP, bakatubyaza umusaruro wabafasha gutunga imiryango yabo.<\/p>\n<p> <strong> K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Francine Andrew Mukase<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi hari imwe mu miryango yabyaye abana benshi, ubu bakaba basigaye bagorwa n\u2019uburere bwabo ndetse no kubabonera ibibatunga bibabeshaho neza ntibibashobokere. Bamwe bemeza ko byaterwaga n\u2019ubujiji ababyeyi babaga bafite bwatumaga bataboneza urubyaro, abandi bakavuga ko batinze kubyumva, ariko hari n\u2019abemeza ko ntacyo byari bibatwaye muri icyo gihe bababyaraga, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-8166","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi hari imwe mu miryango yabyaye abana benshi, ubu bakaba basigaye bagorwa n\u2019uburere bwabo ndetse no kubabonera ibibatunga bibabeshaho neza ntibibashobokere. Bamwe bemeza ko byaterwaga n\u2019ubujiji ababyeyi babaga bafite bwatumaga bataboneza urubyaro, abandi bakavuga ko batinze kubyumva, ariko hari n\u2019abemeza ko ntacyo byari bibatwaye muri icyo gihe bababyaraga, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-11-18T09:02:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:04:16+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8166#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8166\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo\",\"datePublished\":\"2017-11-18T09:02:10+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:04:16+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8166\"},\"wordCount\":548,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8166#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8166\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8166\",\"name\":\"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-11-18T09:02:10+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:04:16+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8166#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8166\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8166#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo - BWIZA","og_description":"Mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi hari imwe mu miryango yabyaye abana benshi, ubu bakaba basigaye bagorwa n\u2019uburere bwabo ndetse no kubabonera ibibatunga bibabeshaho neza ntibibashobokere. Bamwe bemeza ko byaterwaga n\u2019ubujiji ababyeyi babaga bafite bwatumaga bataboneza urubyaro, abandi bakavuga ko batinze kubyumva, ariko hari n\u2019abemeza ko ntacyo byari bibatwaye muri icyo gihe bababyaraga, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-11-18T09:02:10+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:04:16+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo","datePublished":"2017-11-18T09:02:10+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:04:16+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166"},"wordCount":548,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8166#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166","name":"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-11-18T09:02:10+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:04:16+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8166"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8166#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8166","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8166"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8166\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8166"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8166"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8166"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}