{"id":8170,"date":"2017-11-18T11:41:47","date_gmt":"2017-11-18T11:41:47","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/11\/18\/inama-7-zagufasha-kunyurwa-n-ubuzima-ubayemo-bwaba-bwiza-cyangwa-se-bubi\/"},"modified":"2025-02-03T01:02:19","modified_gmt":"2025-02-02T23:02:19","slug":"inama-7-zagufasha-kunyurwa-n-ubuzima-ubayemo-bwaba-bwiza-cyangwa-se-bubi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170","title":{"rendered":"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Ni kenshi ushobora guhura n\u2019umuntu mukanya aseka akandi kanya ukamubona yarakaye cyane, ni kenshi twumva abantu biyambura ubuzima bakiyahura kuko baba bumva biteze byinshi ariko badafite ubushobozi bwo kubibona, ubuzima ni gatebe gatoki niyo mpamvu rero biba byiza ukakira duke ubonye ukaduha agaciro ukumva ko duhagije, si ngombwa ko buri gihe ubona buri kimwe cyose ukeneye.<\/strong> <\/em><br \/>\n <strong> <\/strong> <\/p>\n<p>Ese ubibonye wakora iki? Iyo bije buhoro buhoro bigutera imbaraga zo gukora ushaka byinshi, mu buzima nta kidashoboka iyo wihaye intego ugashyiraho n\u2019inzira zo kukigeraho.<br \/>\n <strong> <\/strong> <\/p>\n<p>Bamwe bati \u201cingendo y\u2019undi iravuna\u201d bashaka kwerekana ko umuntu akwiye kunyurwa nibyo afite aho kuyobozwa n\u2019ibyifuzo afite, irari rituma ugwa mu bishuko cyangwa ukirirwa utiratira bityo bikagutesha agaciro muri bagenzi bawe.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p> <strong>Dore inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bubi cyangwa se bwiza<\/strong> <strong style=\"font-size: 14pt\"> <\/strong> <\/p>\n<p> <strong>1.Irinde kugendera ku byahise<\/strong> <\/p>\n<p>Ni kenshi usanga umuntu yaraheranywe n\u2019amateka, ibyahise biba byarahise kandi ntacyo byagufasha ku minsi ugezemo mu gihe ntacyo ukoze ,ikiruta ni ugushaka uko wahindura ibibi wanyuzemo ugaharanira kugumana ibihe byiza wabayemo. Amateka adufasha kwiga  abo turibo bityo akadufasha kwiga kubaho ubuzima bugezweho aho guheranwa nayo.<\/p>\n<p>Ntabwo ari ihame ko uko wabayeho ariko uzaguma cyangwa se ngo uko ababyeyi bawe babayeho wumve ko nawe ari uko bigomba kugenda, haranira kubaka ejo hazaza bityo uzaryoherwe no gusarura imbuto zibyo wabibye.<\/p>\n<p> <strong>2.Ibyo abantu bagutekerezaho wibyitaho,umenye gufata imyanzuro ikwiye<\/strong> <\/p>\n<p>Buri wese aba afite uko aha ishusho imirimo y\u2019undi, ikiruta ni uguha inzira ubuzima bwawe, ntawe uba atifuza kubaho neza gusa inzira tunyuramo dushaka kubaho neza ziratandukanye.<\/p>\n<p>Ngo ntawe unezeza bose, tubaho ku buryo butandukanye kandi n\u2019ibitekerezo byacu biratandukanye  bityo rero biragoye kuba wagendera ijana ku ijana ku bitekerezo by\u2019abandi.  ikiremwa muntu gihora gishaka impinduka kandi siko buri wese abona ko izo mpinduka zikenewe, havugwa byinshi bitesha agaciro ibyo ukora rimwe na rimwe bigusubize inyuma ariko igituma utsinda ni ugufata imyanzuro ikwiye bitewe nibyo wifuza kugeraho.<\/p>\n<p>Kimwe mu byagufasha kugera ku iterambere wifuza ni ugukorana n\u2019abantu muhuje intumbero bityo mugafatanya gushaka inzira n\u2019uko muzagera ku byo mwifuza, irinde ibitekerezo bigusubiza inyuma ugume  uhanze amaso kubyo wifuza.<\/p>\n<p> <strong>3.Igihe cyomora ibikomere byose<\/strong> <\/p>\n<p>Kimwe mu byagufasha kubaho unezerewe ni ukugira icyizere kandi ugaharanira impinduka , uko iminsi yicuma ibyari bikomeye bigenda byoroha cg ibyari byoroshye bigakomera, iminsi ni gatebe gatoki ibyo wifuza kugeraho biza ari umusaruro w\u2019imirimo yawe.<\/p>\n<p>Mu buzima ntawe umenya n\u2019iki kizaba ejo gusa tuba dufite icyizere kandi tugategura ibyo tuzakora n\u2019uko tuzabigeraho, icyo dusabwa ni ukugora cyane,  uwo ushaka kuba umutegura uyu munsi.<\/p>\n<p> <strong>4.Nta n&#8217;umwe ushinzwe ibyishimo byawe<\/strong> <\/p>\n<p>Abantu bashimishwa n\u2019ibintu bitandukanye , biragoye kuba wapima ibyishimo by\u2019umuntu gusa ushobora gukora icyatuma umuntu yishima, si buri gihe watuma umuntu yishima kuko icyagushimisha uyu munsi ejo gishobora guhinduka.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Amakosa abantu bakora mu buzima ni ukutamenya ko ibyishimo bagira bibatuyemo indani ahubwo bagatekereza ko hari ahandi bakura ibyo byishimo, Ntugatakaze umwanya ngo uri gushaka umunezero ku bintu udafite , ibyo ufite niwo munezero wawe.<\/p>\n<p>Ibindi bintu cyangwa se abantu uzunguka mu buzima ntabwo aribo bazaguha kwishima ahubwo bazakongerera cyangwa bagufashe kuvumbura ibyishimo wari wifitemo.<\/p>\n<p> <strong>5.Iga kubaho ku bwawe<\/strong> <\/p>\n<p>Buri muntu aba ashaka kubaho ubuzima butandukanye nubwo abayeho uyu munsi, gusa aho itandukaniro riri ni ukubasha kugera ku mpinduka umuntu ashaka aho gushaka kubaho uko abandi babayeho kandi nta bushobozi ufite.<\/p>\n<p>Niba utabashije kugera ku buzima wifuza kubaho, kora uko ushoboye unyurwe n\u2019ubuzima ubayeho , ibyo ufite wige kubikoresha neza ahubwo ugire ishari ryiza , wige kandi ukore cyane  bizagufasha kubona ibyo wifuzaga mu gihe nyacyo. Ibyo ukora byose uge uzirikana ko ingendo y\u2019undi ivuna, iyo ushatse kubaho ubuzima bw\u2019undi ukabubura ni hahandi utiraguzwa bityo bigatuma ugenda uta agaciro muri bagenzi bawe.     <\/p>\n<p> <strong>6.Ntushobora kubona igisubizo cya buri kibazo cyose<\/strong> <\/p>\n<p>Mu buzima ibyo utabasha guhindura urabyihanganira, niba udashoboye kubona igisubizo ku kibazo wagize uyu munsi ntabwo bivuze ko ejo utazakibona, ufite kudakemura iki kibazo ariko ukabasha gukemura ikindi mu buryo butandukanye.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Amakosa abantu benshi bakora ni ukunanirwa gukemura ibibazo ahubwo bagateza ibindi, urugero  wananiwe kwishyura umwenda wa banki, urahangayitse ko bazagurisha ingwate watanze, aho gutuza ngo utekereze uko wa bigenza ahubwo ukajya kwikopesha inzoga ngo niyo iguha ibitotsi, aho uba uteje ibibazo byinshi.<\/p>\n<p>Nta muntu utagira ibibazo gusa uburyo bwo kubyikuramo nibwo butandukanye, gira umutima wihangana kandi wirinde ko byaguherana gusa ujye wibuka ko kwirinda biruta kwivuza.<\/p>\n<p> <strong>7.Ibuka guseka mu byo urimo byose<\/strong> <\/p>\n<p>Nubwo utabona igisubizo cya buri kibazo uhuye nacyo ariko inseko nziza itanga ibisubizo byinshi bitewe nuwo usekera, ufite kutabasha kunkemurira ikibazo gusa wansekera bikamfasha kugarura icyizere, iga kwiyegereza inshuti aho guheranwa n\u2019ibibazo<\/p>\n<p> <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/p>\n<p> <strong> <em>Kalawo M.Eliezer\/Bwiza.com<\/em> <\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ni kenshi ushobora guhura n\u2019umuntu mukanya aseka akandi kanya ukamubona yarakaye cyane, ni kenshi twumva abantu biyambura ubuzima bakiyahura kuko baba bumva biteze byinshi ariko badafite ubushobozi bwo kubibona, ubuzima ni gatebe gatoki niyo mpamvu rero biba byiza ukakira duke ubonye ukaduha agaciro ukumva ko duhagije, si ngombwa ko buri gihe ubona buri kimwe cyose [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[441],"tags":[],"class_list":["post-8170","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-urukundo-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ni kenshi ushobora guhura n\u2019umuntu mukanya aseka akandi kanya ukamubona yarakaye cyane, ni kenshi twumva abantu biyambura ubuzima bakiyahura kuko baba bumva biteze byinshi ariko badafite ubushobozi bwo kubibona, ubuzima ni gatebe gatoki niyo mpamvu rero biba byiza ukakira duke ubonye ukaduha agaciro ukumva ko duhagije, si ngombwa ko buri gihe ubona buri kimwe cyose [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-11-18T11:41:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-02T23:02:19+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8170#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8170\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi\",\"datePublished\":\"2017-11-18T11:41:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:02:19+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8170\"},\"wordCount\":778,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"urukundo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8170#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8170\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8170\",\"name\":\"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-11-18T11:41:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:02:19+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8170#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8170\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8170#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi - BWIZA","og_description":"Ni kenshi ushobora guhura n\u2019umuntu mukanya aseka akandi kanya ukamubona yarakaye cyane, ni kenshi twumva abantu biyambura ubuzima bakiyahura kuko baba bumva biteze byinshi ariko badafite ubushobozi bwo kubibona, ubuzima ni gatebe gatoki niyo mpamvu rero biba byiza ukakira duke ubonye ukaduha agaciro ukumva ko duhagije, si ngombwa ko buri gihe ubona buri kimwe cyose [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-11-18T11:41:47+00:00","article_modified_time":"2025-02-02T23:02:19+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi","datePublished":"2017-11-18T11:41:47+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:02:19+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170"},"wordCount":778,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["urukundo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8170#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170","name":"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-11-18T11:41:47+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:02:19+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8170"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8170#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Inama 7 zagufasha kunyurwa n\u2019ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8170","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8170"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8170\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8170"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8170"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8170"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}