{"id":8200,"date":"2017-11-21T09:43:07","date_gmt":"2017-11-21T09:43:07","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/11\/21\/ikinamico-kuki-loni-itakumiriye-jenoside-mu-rwanda-ahubwo-ikiha-intego-yo\/"},"modified":"2025-02-12T15:03:53","modified_gmt":"2025-02-12T13:03:53","slug":"ikinamico-kuki-loni-itakumiriye-jenoside-mu-rwanda-ahubwo-ikiha-intego-yo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200","title":{"rendered":"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze?"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Kuva mu ntangiriro zawo, uyu muryango w\u2019abibumbye (ONU) witwaga SDN, mbere y\u2019 intambara z\u2019 Isi ntiwashoboye kuzuza inshingano zawo niyo mpamvu wahise usenyuka ariko uzaguhindura izina.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Uko guhindura izina byari iturufu kuko ntiwigeze uhindura imikorere ni nayo mpamvu yatumye nta gakiza Abanyarwanda bari gukura kuri Loni mu mwaka wa 1994 ubwo Abatutsi bicwaga bazira uko baremwe.<\/p>\n<p> <strong>Dallaire yaburiye Loni itegurwa rya Jenoside<\/strong> <\/p>\n<p>Abajijwe icyatumye amenya ko mu Rwanda hategurwa Jenoside, Dallaire yavuze ko byo nyine kuba mu Rwanda haroherejwe ingabo za Loni ari uko ibintu bitari bimeze neza.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Ngo nubwo bo batagiraga za maneko, Rom\u00e9o Dallaire yavuze ko babonaga amakuru avuye ku mpande zombi, kandi ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaratoje umutwe w\u2019abicanyi, ugahabwa n\u2019intwaro, kandi ko uwo mutwe washoboraga kwica Abatutsi barenga 4,000 mu isaha imwe mu mujyi wa Kigali.<\/p>\n<p>Lt. Gen. Dallaire yakomeje avuga ko baje no kuvumbura intwaro zari zihishwe, ibyo byose bikaba byaraberekaga ibizakurikiraho, ari ibyo kurimbura Abatutsi.<\/p>\n<p>Ati \u201cNohereje ubutumwa New York mbasaba kubirwanya muri uwo mwanya mu masaha 36, tugahera ahantu twari twamenye ko hahishwe intwaro.\u201d<\/p>\n<p>Ariko ati \u201cNangiwe kubikora kuko bavugaga ko twaba dusubiye mu bisa nko muri Somalia, maze Loni n\u2019igihugu bakarwana. Batekereje ko twaba tugiye kwirukanwa, bikaba nko muri Somalia [\u2026] LONI ivuga ko mutajya mu bikorwa by\u2019imirwano, ahubwo muganira n\u2019abantu.<\/p>\n<p>Twabiganiriyeho n\u2019izo ntagondwa, tubabwira ko tuzi ibirimo gukorwa, tubabwira ko bitajyanye n\u2019amasezerano y\u2019amahoro yendaga gushyirwa mu bikorwa.\u201d<\/p>\n<p>Rom\u00e9o Dallaire ubwo yandikiraga Umuryango w\u2019Abibumbye awumenyesha ibigiye kuba mu Rwanda, avuga ko yahise asubizwa uwo mwanya, mu masaha make, ko atemerewe kwinjira mu bikorwa nk\u2019ibyo.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Abo Dallaire yahaga ayo makuru, ni urwego rushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, harimo abo yise \u201cTriumvirate\u201d (agatsiko ka batatu), ari bo Kofi Annan, Iqbal Riza n\u2019umujenerali w\u2019Umunyakanada wari inshuti ya Dallaire, ari we Gen. Maurice Baril.<\/p>\n<p>Kandi bavuganaga kuri telefoni. Intwaro zari zarateguwe harimo n\u2019iziremereye yavuze ko zari zihishe mu majyaruguru y\u2019Iburengerazaba bw\u2019u Rwanda, ahari n\u2019inzu ya Perezida wariho, Habyarimana.<\/p>\n<p>Mu buhamya bwe, Dallaire avuga uko Jenoside yatangiye, ko babanje kwica Abaminisitiri, ko yabonye aho abantu batandukanya abandi, ati \u201cHari ikiremwamuntu kitari abantu cyangwa se abari hejuru y\u2019abandi?\u201d<\/p>\n<p> <strong>Amahanga yacyuye abaturage bayo n\u2019imburamumaro z\u2019Abanyarwanda<\/strong> <\/p>\n<p>Dallaire akomeza agira ati \u201cNyuma y\u2019iminsi ibiri indege y\u2019Abafaransa iba igeze i Kigali. Nyuma y\u2019iminota 45 gusa, numvise ko haje indi. Indege y\u2019Ababiligi yaje ku munsi wakurikiyeho. Abataliyani baje nyuma y\u2019iminsi ine.\u201d<\/p>\n<p> <strong>Loni yari izi uburyo U Bufaransa bufasha Interahamwe<\/strong> <\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ukwezi, ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, mu gihe Jenoside yari iri gukorwa, Loni yatoye umwanzuro wa 918 ushyiraho ikumira ryo gutanga intwaro kuko Interahamwe n\u2019abasirikare b\u2019u Rwanda bagendaga bica inzirakarengane bakoresheje imihoro n\u2019intwaro zirimo  gerenade ndetse hari n\u2019ahakoreshejwe za mortiers nko mu Bisesero.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019iminsi 12, ku itariki ya 28 Gicurasi, Minisitiri w\u2019intebe Jean Kambanda yasinyanye kontaro na Paul Barril, kontaro yiswe iy\u2019ubufasha; ikubiyemo gutanga  amasasu miliyoni ebyiri y\u2019uburebure bwa cm hagati ya 5,56 na 7,62, ibihumbi bya gerenade zitereshwa intoki, iziraswa, ibisasu n\u2019ibibunda birasa kure no gutanga amahugurwa no gutoza Interahamwe.<\/p>\n<p> <strong>Amahanga yateze akayabo, abagishakishwa ntibafatwa<\/strong> <\/p>\n<p>Abagishakishwa ni Felicien Kabuga, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.<\/p>\n<p>Hashyizeho akayabo ka miliyoni eshanu z\u2019amadolari ya Amerika ku muntu wese uzatanga amakuru yageza ku itabwa muri yombi ry\u2019umwe mu bashakishwa na MICT.<\/p>\n<p>Aka kayabo gatangwa ngo hashakishwe abacyekwaho kugira uruhare muri jenoside, iyo kaza gutangwa ngo hakumirwe cyangwa hashakwe umuti w&#8217;uburyo jenoside yahagarara mu Rwanda, miliyoni irenga y&#8217;Abatutsi ntabwo yari kuhatikirira.<\/p>\n<p> Muri abo bashakishwaga harimo Ladislas Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri w\u2019iyahoze ari Komini Nyakizu muri Perefegitura ya Butare, wafatiwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.<\/p>\n<p>Iyoherezwa rye mu Rwanda, Congo yarisanishije n\u2019ubusabe ku bakekwaho ibyaha bakoreyeyo bari mu Rwanda, ariko Umushinjacyaga mukuru wa MICT, Hassan Jallow yatangaje ko ako kanama ka Loni kagejejweho icyo kibazo, akaba kandi yarasabye abayobozi ba Congo kohereza Ntaganzwa mu Rwanda ngo ahaburanishirizwe, nta yandi mananiza.<\/p>\n<p>MICT , ni urwego rwashyizweho n\u2019akanama ka Loni gashinzwe amahoro n\u2019umutekano ku Isi, mu mwanzuro 1966 wafashwe mu 2010 mu rwego rwo gusohoza imirimo yasizwe n\u2019inkiko mpuzamahanga harimo urwa Arusha(ICTR) n\u2019urwashyiriweho Yugoslavia. Ni muri urwo rwego MICT ifite amashami yayo i Arusha muri Tanzania, n\u2019i La Haye mu Buholandi.<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/p>\n<p> <strong> <em>Suleiman Hakiza\/Bwiza.com<\/em> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuva mu ntangiriro zawo, uyu muryango w\u2019abibumbye (ONU) witwaga SDN, mbere y\u2019 intambara z\u2019 Isi ntiwashoboye kuzuza inshingano zawo niyo mpamvu wahise usenyuka ariko uzaguhindura izina. Uko guhindura izina byari iturufu kuko ntiwigeze uhindura imikorere ni nayo mpamvu yatumye nta gakiza Abanyarwanda bari gukura kuri Loni mu mwaka wa 1994 ubwo Abatutsi bicwaga bazira uko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-8200","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuva mu ntangiriro zawo, uyu muryango w\u2019abibumbye (ONU) witwaga SDN, mbere y\u2019 intambara z\u2019 Isi ntiwashoboye kuzuza inshingano zawo niyo mpamvu wahise usenyuka ariko uzaguhindura izina. Uko guhindura izina byari iturufu kuko ntiwigeze uhindura imikorere ni nayo mpamvu yatumye nta gakiza Abanyarwanda bari gukura kuri Loni mu mwaka wa 1994 ubwo Abatutsi bicwaga bazira uko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-11-21T09:43:07+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:03:53+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8200#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8200\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze?\",\"datePublished\":\"2017-11-21T09:43:07+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:03:53+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8200\"},\"wordCount\":746,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8200#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8200\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8200\",\"name\":\"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-11-21T09:43:07+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:03:53+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8200#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8200\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8200#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze? - BWIZA","og_description":"Kuva mu ntangiriro zawo, uyu muryango w\u2019abibumbye (ONU) witwaga SDN, mbere y\u2019 intambara z\u2019 Isi ntiwashoboye kuzuza inshingano zawo niyo mpamvu wahise usenyuka ariko uzaguhindura izina. Uko guhindura izina byari iturufu kuko ntiwigeze uhindura imikorere ni nayo mpamvu yatumye nta gakiza Abanyarwanda bari gukura kuri Loni mu mwaka wa 1994 ubwo Abatutsi bicwaga bazira uko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-11-21T09:43:07+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:03:53+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze?","datePublished":"2017-11-21T09:43:07+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:03:53+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200"},"wordCount":746,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8200#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200","name":"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-11-21T09:43:07+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:03:53+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8200"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8200#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8200","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8200"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8200\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8200"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8200"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8200"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}