{"id":8415,"date":"2019-06-27T11:10:07","date_gmt":"2019-06-27T11:10:07","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/06\/27\/uruhare-rw-umugore-mu-kwimakaza-ubumwe-n-ubwiyunge-inkingi-ikomeye-mu-kubaka-u\/"},"modified":"2019-06-27T11:10:07","modified_gmt":"2019-06-27T11:10:07","slug":"uruhare-rw-umugore-mu-kwimakaza-ubumwe-n-ubwiyunge-inkingi-ikomeye-mu-kubaka-u","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415","title":{"rendered":"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika ndetse no ku isi ubu bireberwaho mu guha ijambo umugore no kumufasha kwiteza imbere, hatibagiwe no kuba yahabwa umwanya mu gufata ibyemezo mu miyoborere y\u2019igihugu.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Nyuma y\u2019urugamba rwatangijwe na FPR\/Inkotanyi rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwari rusigaye rusenyutse , aho nta muntu wabonaga ko igihugu cyakongera kikiyubaka kikagera aho amahanga aza kukigiraho. Aha niho FPR\/Inkotanyi yari imaze gufata ubutegetsi icyo gihe yari imeze nkiri hagati nk\u2019ururimi itegerejweho kubaka n\u2019ibyari bisigaye bidasenyutse.<\/p>\n<figure id=\"attachment_83575\" aria-describedby=\"caption-attachment-83575\" style=\"width: 640px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/34198606305_66194b2702_z.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-83575 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/34198606305_66194b2702_z.jpg\" alt=\"\" width=\"640\" height=\"502\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-83575\" class=\"wp-caption-text\"><br \/>\n <em> <strong>Abagore bishimira intambwe bagezeho n&#8217;umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda<\/strong> <\/em><\/figcaption><\/figure>\n<p>Aha kandi rero niho hari kora ndebe na yobora ndebe kuri FPR yari imaze gufata ubutegetsi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko hari ibihugu by\u2019ibihangange byirengagije gutabara Abanyarwanda bicwaga icyo gihe no kuba hari ibyari bishyigikiye ubutegetsi bwari buvuyeho , aha benshi bibazaga niba mu Rwanda hatazabaho intambara zidashira z\u2019amoko no kwihorera hibazwa uko bizagenda ngo Abanyarwanda bongere guseka no kuba umwe nta rwikekwe.<\/p>\n<p>Muri uku gutangira kubaka igihugu harebwe ku mpande zose zatuma abanyarwanda babanza kwiyumvanamo ariko na none nta ruhande na rumwe rusigaye inyuma , niho haje politike yo kuzamura umugore mu buryo bwose bushoboka akagira ijambo mu muryango nyarwanda ndetse no mu miyoborere y\u2019igihugu.<br \/>\nMbere yaho, umugore yafatwaga nk\u2019uwo kurera abana ndetse no kuba nta jambo yagira ngo ryumvikane mu muryango kuko byafatwaga nk\u2019uwakoze ibitamukwiye.<\/p>\n<p> <strong>Guha agaciro n\u2019ijambo umugore, inkingi y\u2019ubumwe bw\u2019Abanyarwanda<\/strong> <\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, mu kiganiro na Bwiza.com, avuga ko umugore koko yabaye inkingi ikomeye mu kubaka ubumwe bw\u2019Abanyarwanda ndetse n\u2019ubunyarwanda cyane ko umurimo w\u2019umugore uhera kuva agitwite, kugera abyaye agatangira kurera bityo ugasanga niwe ntangiriro y\u2019ubuzima no kurema icyo uzaba cyo .<\/p>\n<figure id=\"attachment_83576\" aria-describedby=\"caption-attachment-83576\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/Maya-Ndayisaba.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-83576 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/Maya-Ndayisaba.jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"530\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-83576\" class=\"wp-caption-text\"><br \/>\n <em> <strong>Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba <\/strong> <\/em><\/figcaption><\/figure>\n<p>Ati: \u201cumugore ni nk\u2019umutima , ni nayo mpamvu ubumwe cyangwa icyo ari cyo cyose cyashingira ku mugore, kuko aratwita akabyara akarera yewe no mu buzima ubwo ari bwo bwose bw\u2019umuryango umugore agira uruhare rukomeye. Rero ntitwavuga ko yakoze wenyine yarashyigikiwe ahabwa ijambo na we atanga umusanzu mu kuzana ubumwe bw\u2019Abanyarwanda n\u2019ubunyarwanda bihereye mu muryango\u201d.<\/p>\n<figure id=\"attachment_83636\" aria-describedby=\"caption-attachment-83636\" style=\"width: 640px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/33726524734_b08d30f1f8_z.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-83636 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/33726524734_b08d30f1f8_z.jpg\" alt=\"\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-83636\" class=\"wp-caption-text\"><br \/>\n <em> <strong>Umufasha wa Perezida, Madame Jeannette Kagame yagize uruhare mu kuzana ubumwe n&#8217;ubwiyunge mu banyarwanda<\/strong> <\/em><\/figcaption><\/figure>\n<p>Ndayisaba Fidel kandi avuga ko Madame Jeannette Kagame ari we watangije ihuriro ry\u2019abagore b\u2019abayobozi n\u2019abagore bafite abagabo bari bo, n\u2019abigeze kuba muri Guverinoma (Unity Club-Intwararumuri) avuga ko uyu muryango watangiye ugamije guhuza no kuzana ubumwe bw\u2019abari muri Guverinoma ndetse n\u2019abayibayemo kugirango biyumvanemo babe umwe nk\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ati: \u201c\u2026.Harimo abantu benshi bafite amateka atandukanye ndetse n\u2019ibikomere bitandukanye , uyu muryango wahaye urugero rwiza Abanyarwanda kubera ibikorwa byawo byavuye mu guhuza abayobozi bikagera no ku baturage hasi&#8221;.<\/p>\n<p> <strong>Nyamasheke<\/strong> <\/p>\n<p>Mukamuhashyi Esp\u00e9rance w\u2019imyaka 59, utuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari k\u2019Impala, mu murenge wa Bushenge, avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yasanze agomba gutandukana n\u2019abagome bahekuye igihugu agaharanira amahoro mu baturanyi, ahuza abarebanaga ay\u2019ingwe kugeza abigezeho, akishimira ko yabyambikiwe umudali kandi yarabikoze atazi ko hari ubibona.<\/p>\n<figure id=\"attachment_83577\" aria-describedby=\"caption-attachment-83577\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/Mukamuhashyi-Esp\u00e9rance-asaba-nabandi-guharanira-imibanire-myiza..jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-large wp-image-83577\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/Mukamuhashyi-Esp\u00e9rance-asaba-nabandi-guharanira-imibanire-myiza.-1024x768.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-83577\" class=\"wp-caption-text\"><br \/>\n <em> <strong>Mukamuhashyi Esp\u00e9rance <\/strong> <\/em><\/figcaption><\/figure>\n<p>Ati &#8220;Narenze ku ibyo nari nakorewe n\u2019abagome bahekuye u Rwanda, nshinga amashyirahamwe 3 y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge nta bushobozi bw\u2019amafaranga na buke mfite ariko mfite ubw\u2019umutima, rimwe ryahuzaga abapfakazi ba Jenoside n\u2019 abari bafite abagabo bafunze bose hamwe bari 64 kubera ko bose nababonanagamo ibikomere, njya muri gereza ya Rusizi nshishikariza abakoze Jenoside kwemera ibyaha bakoze, abagera kuri 41 barirega bemera ibyaha baranafungurwa, mbafasha gushinga ishyirahamwe ryitwa duharanire amahoro n\u2019ubwiyunge.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Avuga ko akomeje kubabazwa cyane n\u2019ibura ry\u2019amahoro mu bihugu byinshi birimo n\u2019ibikikije u Rwanda, akifuza ko imbaraga yakoresheje yunga abaturage bo mu murenge we, yanazikoresha asakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge mu bihugu bikirangwamo imidugararo.<\/p>\n<p>Ati &#8220;umutima wakomeje kuntekereresha n\u2019ibirenze ibyo, nza gushinga n\u2019irindi shyirahamwe ryitwa \u2018\u2019Imbarutso y\u2019Amahoro&#8221; rihuje abagabo bireze bakemera ibyaha bya Jenoside bakanabisabira imbabazi, abapfakazi ba Jenoside n\u2019abandi bayirokotse, abahungutse, ingabo zavuye ku rugerero, abasigajwe inyuma n\u2019amateka n\u2019izindi mfubyi, na ryo rigizwe n\u2019abantu 40 bari bafite ibibazo binyuranye bishingiye ku mateka yacu, ubu bamaze kugera kuri byinshi kandi turakataje mu guharanira iterambere rirambye turenga ibidutanya.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Yishimira ko ibyo byose yabikoraga yumva ari ugutanga umusanzu we mu gusana igihugu atazi ko azabishimirwa umunsi umwe, agashimira cyane Perezida Kagame kuba yarahaye agaciro ibikorwa byabo birimo no guha umugore ijambo, ngo byamuhaye imbaraga zo kumva yarenga umupaka w\u2019u Rwanda akajya gusakaza amahoro n\u2019ibikorwa by\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge.<\/p>\n<p> Mukamuhashyi umaze kumenyekana cyane mu karere kose ka Nyamasheke kubera ibikorwa byo guharanira ubumwe n\u2019ubwiyunge. Akomeza avuga ko ubwiyunge bwatumye baniteza imbere, bakaba bafataniriza hamwe ibikorwa byinshi by\u2019iterambere, aho urwikekwe rwashize n\u2019imibanire ikarushaho kuba myiza.<\/p>\n<p>  <strong>Rwamagana<\/strong> <\/p>\n<p>Nyiribambe Zahara yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitare bya Rutonde, atuye mu murenge wa Kigabiro na we yashinze ishyirahamwe ryitwa \u201cTwiyunge\u201d ryatumye abaturage bongera kwizerana aho kwishishanya.<\/p>\n<p> Ati &#8220;nyuma ya Jenoside wabonaga ingaruka ari nyinshi ku bagore bamwe babaye abapfakazi ndetse n&#8217;incike, abandi abagabo babo barafunzwe kubera ibyaha bakoze muri Jenoside, mfatanyije na bagenzi banjye twatangije kwigisha Abanyarwanda ko tugomba kubakira ku bunyarwanda aho gukomeza kwiyumvamo amoko, inyigisho twatanze zagize impinduka kuko bamwe mu bakoze ibyaha bemeye ibyo bakoze biyunga n\u2019abo bahemukiye, uretse ibyo twakoze ibikorwa byo gufashanya hagati yacu cyane hari abo twagiye twubakira bituma turushaho kwizerana byanafashije abari mu ishyirahamwe ndetse n&#8217;abo twigishaga mu bukangurambaga\u201d.<\/p>\n<p>Nyirabambe akomeza avuga ko imiyoborere myiza no guha umugore ijambo byamufashije kuba nk&#8217;umwarimu w&#8217;ubumwe n&#8217;ubwiyunge.<br \/>\nAgira ati&#8221;ntibyari byoroshye kumva ko umugore yabasha gukora ibikorwa byo kwigisha ubumwe n&#8217;ubwiyunge kuko byari ibintu bigoye guhuza abantu bamwe bavuga bati bariya baratwiciye abandi bati badufungishirije abantu.<\/p>\n<p>Ariko kubera imiyoborere myiza no guha umugore ijambo byatumye twumva ko natwe dushobora kugira impinduka mu mibereho myiza y&#8217;Abanyarwanda cyane twe abagore dushobora kuba umusemburo bitewe n&#8217;uko umuryango usanga ushingiye kuri twe\u201d.<\/p>\n<p> <strong>Si ibintu byoroshye guhuza umupfakazi wa Jenoside n\u2019umugore uhorana indobo ku mutwe buri wa gatanu agiye gusura umugabo ufunzwe, yarangiza akita ku bana.<\/strong> <\/p>\n<p>Mumurere Ziada, umwe mu baturage batuye mu murenge wa Kigabiro, na we ari mu bigishijwe ubumwe n&#8217;ubwiyunge, avugako kwigishwa na Zahara we na bagenzi be byatumye havanaho urwikekwe hagati y&#8217;abiciwe ndetse n&#8217;abakomoka mu miryango y&#8217;abari bafungiwe icyaha cya Jenoside, byatumye bafatanya gusenyera umugozi umwe mu kubakana no kubaka igihugu.<\/p>\n<p>Ati &#8220;twibumbiye hamwe mu ishyirahamwe n&#8217;abarokotse Jenoside ku buryo kuribanamo na bo ntawikanga undi, kandi hari abo mu miryango yacu bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside byatumye twiremamo ikizere by&#8217;umwihariko abagore , kubera inyigisho twahawe mu ishyirahawe &#8216;Twiyunge&#8217; zaduteye ishyaka ryo kumva ko twebwe nk&#8217;abagore tugomba gufata ingamba zo gukora ibyateza igihugu imbere.<\/p>\n<p>Nkanjye numvise ko ngomba gufasha Abanyarwanda kujijuka maze ntangiza isomero ryo kwigisha gusoma no kwandika ku buryo byanatumye abaterankunga batwubakira isomero. Urumva ko iyo hatabaho abadufasha mu nzira y&#8217;ubumwe n&#8217;ubwiyunge ntacyo twari kugeraho, ibyo bikorwa bituruka ku bufatanye no gushyira hamwe n&#8217;imbuto y&#8217;ubumwe n&#8217;ubwiyunge.<\/p>\n<p> <strong>Rubavu<\/strong> <\/p>\n<p>Nyiramongi Odette warokotse Jenoside, yahagurukiye kwita ku mibereho y\u2019abarokotse Jenoside ndetse akaba yaragaragaje ko ubumwe n\u2019ubwiyunge bukomeye aho yita no ku miryango ya bamwe mu bamwiciye.<br \/>\nMu kiganiro na  <strong>Bwiza.com,<\/strong>  Nyiramongi avuga ko bimwe mu byamufashije kwiyakira no kubana neza ari ukurenga bimwe mu byamubayeho.<\/p>\n<p> Ati &#8220;Umuti w\u2019inabi ni ukugira neza. Narokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho banyiciye umuryango wanjye, nagize agahinda gakomeye n\u2019intimba ku mutima\u2026Nasanze umuti wabyo ari ukubabarira no kwita ku bampemukiye. Buri mwaka byibura ntanga amafaranga atari munsi ya miliyoni ebyiri yo gufasha abarokotse batishoboye, bamwe mu bana bakomoka mu miryango y\u2019abanyiciye nabahaye akazi muri Hoteli yanjye&#8221;.<\/p>\n<figure id=\"attachment_83668\" aria-describedby=\"caption-attachment-83668\" style=\"width: 800px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/hh.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-83668 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/hh.jpg\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"816\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-83668\" class=\"wp-caption-text\"><strong>Nyiramongi Odette ukora ibikorwa bijyanye no kwimakaza ubumwe n&#8217;ubwiyunge mu Karere ka Rubavu<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<p>Akomeza avuga ko ibi bikorwa by\u2019indashyikirwa abikomora ku rugero rwiza abonera kuri Perezida wa Republika, Paul Kagame . Ati \u201dUmukuru w\u2019igihugu yateje umugore imbere, ibi byanteye imbaraga zo gukora, mfite amahoteli abiri, ari nayo nkuramo ubushobozi bwo kwita ku mbabare n\u2019abatishoboye\u201d.<\/p>\n<p>Mukeshimana Sandrine utuye Nyamyumba ni umwe mu bo Nyiramongi yafashije. Abihamya agira ati &#8220;uyu mubyeyi ni igisubizo ku mibereho yanjye, yampaye akazi, ampa inka ndetse yishyurira abana banjye amashuri&#8221;.<\/p>\n<p>Habimana Martin ni umuyobozi mu karere ka Rubavu ushinzwe imiyoborere myiza ndetse akaba yaranabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019umurenge wa Nyamyumba aho Odette atuye. <\/p>\n<p>Yagize ati\u201dNyiramongi byibura buri mwaka atanga amafaranga asaga miliyoni 2 zo gufasha abatishoboye, yahaye akazi abatishoboye, abarokotse Jenoside ndetse na bamwe bo mu miryango y\u2019abamwiciye. Twagiye tunamushyikiriza ibihembo bitandukanye by\u2019ishimwe kuko ni umwe mu bagize uruhare mu kuzana ubumwe n\u2019ubwiyunge akoresheje ibikorwa byo guteza imbere no kubabarira abamwiciye abo mu muryango we\u201d.<\/p>\n<p>Ndayisaba Fidel avuga ko koko umugore ari inkingi mu kubaka ubunyarwanda no kubaka igihugu. Ati \u201cuwavuga ko umugore ari inkingi ntiyaba abeshye rwose yaba avuze ukuri, umugore yagize uruhare rukomeye haba mu kwigisha no gutanga urugero rwiza.\u201d<\/p>\n<p>Ndayisaba Fidel, avuga ko ubumwe n\u2019ubwiyunge ubu mu bigaragara bwamaze gutera imbere, mu ubushakashatsi buheruka bwo mu 2015, hagaragazwa ko bugeze kuri 92.5% . Ubu agereranyije n&#8217;uko abibona bishoboka ko ubu igipimo bwariho cyarenze, avuga ko ubu ikigezweho ariko uko ubumwe noneho bugomba guhera muri ba mutima b\u2019urugo kuko ari nabo umuryango uba ugenderaho.<\/p>\n<p>Ati \u201cIyo umutima ukora neza ingingo zose ziba zikora neza , umugore ni nawe mutima w\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunjye, nagumya gufashwa nkuko n\u2019ubundi yafashijwe ntakabuza ko ubumwe n\u2019ubwiyunge buzagerwaho nkuko tubyifuza, cyane ko umutima ntiwakora neza igihe hari urundi rugingo rufite ikibazo. Nitugira ubumwe n\u2019ubwiyunge, tukimikaza ubunyarwanda , ntakabuza tuzagera aho dushaka \u201d.<\/p>\n<p> <strong>Iyi nkuru yanditswe <\/strong><br \/>\n<b>Dec 7, 2017 <\/b><\/p>\n<p> <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Mecky Kayiranga\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika ndetse no ku isi ubu bireberwaho mu guha ijambo umugore no kumufasha kwiteza imbere, hatibagiwe no kuba yahabwa umwanya mu gufata ibyemezo mu miyoborere y\u2019igihugu. Nyuma y\u2019urugamba rwatangijwe na FPR\/Inkotanyi rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwari rusigaye rusenyutse , [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[18],"tags":[],"class_list":["post-8415","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-zicukumbuye"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika ndetse no ku isi ubu bireberwaho mu guha ijambo umugore no kumufasha kwiteza imbere, hatibagiwe no kuba yahabwa umwanya mu gufata ibyemezo mu miyoborere y\u2019igihugu. Nyuma y\u2019urugamba rwatangijwe na FPR\/Inkotanyi rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwari rusigaye rusenyutse , [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-06-27T11:10:07+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/34198606305_66194b2702_z.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda\",\"datePublished\":\"2019-06-27T11:10:07+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415\"},\"wordCount\":1638,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/12\\\/34198606305_66194b2702_z.jpg\",\"articleSection\":[\"Zicukumbuye\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415\",\"name\":\"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/12\\\/34198606305_66194b2702_z.jpg\",\"datePublished\":\"2019-06-27T11:10:07+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/12\\\/34198606305_66194b2702_z.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2017\\\/12\\\/34198606305_66194b2702_z.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8415#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda - BWIZA","og_description":"U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika ndetse no ku isi ubu bireberwaho mu guha ijambo umugore no kumufasha kwiteza imbere, hatibagiwe no kuba yahabwa umwanya mu gufata ibyemezo mu miyoborere y\u2019igihugu. Nyuma y\u2019urugamba rwatangijwe na FPR\/Inkotanyi rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwari rusigaye rusenyutse , [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-06-27T11:10:07+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/34198606305_66194b2702_z.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda","datePublished":"2019-06-27T11:10:07+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415"},"wordCount":1638,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/34198606305_66194b2702_z.jpg","articleSection":["Zicukumbuye"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8415#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415","name":"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/34198606305_66194b2702_z.jpg","datePublished":"2019-06-27T11:10:07+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8415"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/34198606305_66194b2702_z.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2017\/12\/34198606305_66194b2702_z.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8415#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uruhare rw\u2019umugore mu kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8415","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8415"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8415\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8415"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8415"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8415"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}