{"id":8452,"date":"2017-12-10T13:13:35","date_gmt":"2017-12-10T13:13:35","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/12\/10\/musanze-abanyamakusanyirizo-bashinja-abamamyi-abahinzi-bashima-abamamyi-polisi\/"},"modified":"2025-02-12T15:01:33","modified_gmt":"2025-02-12T13:01:33","slug":"musanze-abanyamakusanyirizo-bashinja-abamamyi-abahinzi-bashima-abamamyi-polisi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452","title":{"rendered":"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo"},"content":{"rendered":"<p>Umunyarwanda ati, \u201cUrucira umumamyi rugatwara umunyamakusanyirizo\u201d, ikibazo cy\u2019abahinzi b\u2019ibirayi n\u2019abanyamakusanyirizo kimaze iminsi, ariko ni nk\u2019aho kitavugwaga uko kiri, kuko abanyamakusanyirizo babwiraga inzego za Leta ko ikibazo gihari ari icy\u2019abamamyi. Urugize kera ruhinyuza intwari rero, ukuri kurashyize kurameneyekana, Serushago atawe muri yombi, mugenzi we Bariyanga Sylvestre nawe aho ari ntatekanye.<\/p>\n<p>Byaravuzwe mu bitangazamakuru kenshi, ariko ubu nibwo bigiye ahagaragara. Nubwo abamamyi nabo batemewe ariko sibo kibazo, kuko batanga amafaranga menshi, nta gitugu bumvikana n\u2019abahinzi, kandi bakishyuriraho, nk\u2019uko abahinzi babivuga.<\/p>\n<p>Tariki 10 Ukwakira 2017, Mu kiganiro cyihariye Hose.rw yagiranye n\u2019umujyanama wa minisitiri w\u2019ubucuruzi n\u2019inganda, Patrick Hagumimana yavuze ko hari itsinda ryashyizweho n\u2019inama yahurije hamwe za minisiteri zose zirebwa n\u2019iki kibazo.Ni inama ngo iherutse kubera mu biro bya minisitiri w\u2019intebe, ikaba yari yatumiwemo intumwa za minisiteri y\u2019ubucuruzi n\u2019inganda MINICOM, iy\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi MINAGRI ndeste n\u2019iy\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu MINALOC.<\/p>\n<p>Aba bose ngo bakaba bari bagamije gukemura ibibazo biri mu bucuruzi bw\u2019ibarayi kuko ngo hari \u2018abantu bitwa abamamyi\u2019 basigaye baragarutse muri ubu bucuruzi nubwo mu bihe bishize bari barafatiwe ingamba. Aba bamamyi nibo baguraga ibirayi babikuye ku bahinzi ngo bakabahenda bikomeye kuko ngo ikiro bakiguraga Frws atagera kuri 60, ariko ngo nyuma yo gushyiraho amakusanyirizo abahinzi basigaye bahabwa  ari hagati ya 120 na 140 Frws.<\/p>\n<p>Tariki 6 Ukuboza 2017, Itsinda rirateranye: Hari  abahinzi n\u2019abacuruzi basaga 500, inzego nyinshi z\u2019ubuyobozi zirahari. Serushago yabanje kubwira imbaga y\u2019abahinzi barenga 500 hamwe n\u2019abamisitiri ko amafaranga amakusanyirizo akata abahinzi akoreshwa mu kugura imifuka bipfunyikwamo kugira ngo byoherezwe hirya no hino mu gihugu by\u2019umwihariko mu mujyi wa Kigali.<\/p>\n<p>Perezida w\u2019abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali yahise avuguruza Serushago ashimangira ko imifuka abacuruzi bayigurira, bityo ko ibivugwa na Serushago ari ibinyoma.<\/p>\n<p>Serushago kandi yagaragaweho uguhenda abahinzi b\u2019ibirayi aho abaha amafaranga make ku kilo yageza ibirayi mu mujyi wa Kigali akabigurisha ku giciro kiri hejuru.<\/p>\n<p>Igiciro cyemewe cy\u2019ibirayi ku makusanyirizo kiri hagati ya 145 na 150 Frw ariko Serushago ngo hari ibyo yatangaga 90 Frw ku kilo akabisubiza 180 i Kigali, bifatwa nk\u2019ubusambo yakoreraga abahinzi.<\/p>\n<p>Aha niho Min Kaboneka atabashije kwihangana, asaba inzego z\u2019umutekano guhita zita muri yombi uyu Serushago, bihita bishyirwa mu bikorwa.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p> <strong>Tariki ya 22 Nzeri 2017, iki kibazo cyari cyabwiwe Kaboneka<\/strong> <\/p>\n<p>Mujawimana Angelique, umwe mu bahinzi agaruka ku kibazo cy\u2019amakusanyirizo y\u2019ibirayi igihe bejeje, ati  <em>&#8220;Ikibazo dufite ni uko mu gihe cyo gusarura, usanga niba umuguzi usanzwe aguha 170F ku kiro, ku ikusanyirizo baduhera 150F kandi niho dutegetswe kugurishirizwa&#8221;.<\/em> <\/p>\n<p>Uretse iki giciro kandi, banavuga ko iminzani ya ba nyiri amakusanyirizo nta buziranenge ifite, Mujawamariya akomeza agira ati  <em>&#8220;Nkanjye ubushize napimye ibiro 134 ngeze ku ikusanyirizo basanga ni 123, ndabyanga mvuze ngo ngiye kubwira Gitifu w\u2019umurenge aze, arambwira ngo nindeke ashyirireho ibiro 3, ndamubaza nti ese ariko urabyongereraho iki ko ibiro byanjye mbizi!&#8221;.<\/em> <\/p>\n<p>Munyabarenzi Jean de la Paix, nawe ni umuhinzi wagarutse kuri iki kibazo cy\u2019amakusanyirizo, avuga ko imbuto zibahenda bajya no kubigurisha bagahabwa make.<\/p>\n<p>Tariki 7 Nyakanga 2017, Imvaho yaganiriye n\u2019abahinzi b\u2019ibirayi mu karere ka Rubavu, ariko muri iki gihe bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu bacunga amakusanyirizo bishyiriraho ibiciro uko bishakiye, bigateza igihombo abahinzi. Semajeri Epimaque, umwe mu bahinzi b\u2019ibirayi mu murenge wa Kanama, yavugaga ko bamwe mu bayobora amakusanyirizo baca inyuma bakagurisha ibirayi ku giciro kiba kitemeranyijweho n\u2019abahinzi mu gihe nyamara buri cyumweru bahurira hamwe bakagena igiciro bakanakemeranywaho.<\/p>\n<p>Semajeri yakomeje agira ati \u201cUbundi buri cyumweru turahura n\u2019abafite amakusanyirizo tukaganira, tukemeza igiciro kigurishirizwaho, ariko hari abaduca mu rihumye ugasanga bari kugurira ku giciro kitemejwe, bikaduhombya kandi hari ibyo tuba twishyiriyeho, turifuza ko aka kavuyo kagabanyuka.\u201d<\/p>\n<p>Mu isoko ry\u2019ibiribwa rya Mbugangari mu mujyi wa Gisenyi, abacuruza ibirayi n\u2019ababishora babizanye ku magare (bita Baporotere) bavuga ko kuva amakusanyirizo yagera iwabo mu mirenge babihombeyemo.<\/p>\n<p> Nsanzabera Callixte wo mu murenge wa Mudende avuga ko ba nyiri amakusanyirizo aribo  bunguka kuko ngo buri birayi bisohotsemo bigiye kugurishwa  <em>babibonaho15%, ndetse ngo n\u2019ibigiye kuribwa mu rugo byishyura iyo 15%.<\/em> <\/p>\n<p>Undi muhinzi witwa Sitani wo muri Bugeshi wazanye ibirayi aha Mbugangari yabwiye avuga ko amategeko y\u2019amakusanyirizo atuma hunguka ba nyirayo bitwaje ko ngo bagurishiriza abahinzi umusaruro.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cBafata abakiliya nabi, nyuma bababura bagasaba ababitwara ku magare babizana hano Mbugangari bikaza biri hafi kubora tukabihomberamo.\u201d<\/p>\n<p>Abacuruza ibi birayi mu isoko rya Mbugangari bavuga ko ikusanyirizo ritegeka umucuruzi kugura nibura Toni eshanu kugira ngo bamugurishe ibirayi, ibi ngo bituma ibyinshi bijya mu mujyi wa Kigali aho babasha kugura byinshi kandi n\u2019igiciro kikiyongera.<\/p>\n<p>Aba bacuruzi bo ngo iyo baguze n\u2019abanyamagare bagura ku kinyuranyo kiri hagati y\u2019amafaranga 20 na 50 ku kiro ugereranyije n\u2019ayo bagura ku makusanyirizo aba ari hejuru.<\/p>\n<p>Serushago arafunzwe, hasigaye Bariyanga Sylvestre<\/p>\n<p>Tariki 6 Ukwakira 2017, PAXPRESS (umuryango w\u2019abanyamakuru baharanira amahoro), yagiranye ikiganiro n\u2019abafite aho bahurira n\u2019ubucuruzi bw\u2019ibirayi mu karere ka Musanze. Serushago na Bariyanga  bikomye abamamyi kandi aribo batanga menshi bakayatangiraho. Bariyanga ati, \u201cMuturinde abamamyi, bakoresha iminzani ituzuje ubuziranenge, bakadutwara ibirayi tukabura ibyo dushyira abanyakigali\u201d.<\/p>\n<p>Nyamara ubuyobozi n\u2019abandi bacuruzi nabo bakanenga abanyamakusanyirizo kutamenyekanisha igiciro cyemejwe na Kigali, mu nama iba buri wa mbere. Umwe ati, \u201cigiciro kiragenwa, ariko nta kusanyirizo na rimwe rigishyira ahagaragara, umuhinzi bakamuha ayo bishakiye\u201d.<\/p>\n<p>Amafaranga 12 akatwa ngo ni ay\u2019imifuka n\u2019ibindi bijyanye n\u2019ubwikorezi, niyo yabaye intandaro y\u2019ifungwa rya Serushago.<\/p>\n<p>Muri iki kiganiro, Serushago na Bariyanga bavugaga ko amakusanyirizo bayagize ayabo, ngo kuko abandi babatereranye bakabipinga, ngo none gahunda bayigejeje kure nta wabinjirira.<\/p>\n<p>Gusa biragoye kwemeza ko Serushago na Bariyanga bikoresha, kuko iki kibazo cyavuzwe kuva kera, kirandikwa mu binyamakuru biba iby\u2019ubusa.<\/p>\n<p>Noneho iyo urebye imbaraga bafite (confidence) iyo bavuga, usanga atari bo bazihaye, hari undi urenze uko ubabona. Ikindi cyagaragaye muri icyo kiganiro, ni icaracara rya Bariyanga yitaba Telefoni, akagaruka yongorera Serushago, bituma abari bayoboye ikiganiro babona  ko hari amabwiriza ari guturuka hanze y\u2019icyumba cy\u2019inama.<\/p>\n<p>Tariki 28 Ukuboza 2016, Mu mpera z\u2019umwaka ushize, abanyamakuru boherejwe n\u2019Inama nkuru y\u2019itangazamakuru(MHC) muri gahunda yiswe \u2018Rwanda Media we want\u2019, bashatse kuvugisha Serushago na Bariyanga bahuriye mu Kinigi. Maze bagira bati, \u201d turashonje mureke tubanze tujye gushaka icyo dushyira munda\u201d, nyuma y\u2019aho, umunyamakuru wa Iwacu.press akabahamagara ntihagire n\u2019umwe ufata telefoni.<\/p>\n<p>Uwo munsi, abaturage bari bamaze kuvuga ko aba babiri(Serushago na Bariyanga) babakuza ibirayi ku ngufu, bakabaha ayo bashaka, kandi nta mbuto baba barabahaye. Hari n\u2019umucuruzi wo mu Kingi wagize ati, \u201cbadusabe imisoro bashaka ariko bareke natwe twijyanire ibirayi I Kigali. Kuba ufite imodoka yawe, ukeza ibirayi bakagutegeka igiciro aho wakabyijyaniye I Kigali birababaza\u201d.<\/p>\n<p>Serushago ni umugabo w\u2019igikwerere, muremure  uhora yifubitse ikote; naho Bariyanga Sylvestre ni umugabo utari muremure ariko utsindagiye, ufite inyinya. Avuga aseka, kandi akunda kwambara imyenda y\u2019amatisi, iteye ipasi, yiganjemo amashati yera. Ipantalo ye iba ibyimbye cyane inyuma kubera ikotomoni ahorana, yaba iba irimo akayabo k\u2019amafaranga.<\/p>\n<p>Iki kibazo cy\u2019amakusanyirizo ndetse n\u2019amatuburiro y\u2019ibirayi, ni bimwe mu byo Bwiza.com yakunze gutunga agatoki, ndetse ibiheraho yerekana ko MINAGRI na RAB bikeneye amavugururwa, ubwo Guverinoma yari yiteguwe kujyaho, ubwo amatora ya Perezida wa Repubulika yari arangiye.<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n\u00a0<\/p>\n<p> <strong>Karegeya Jean Baptiste<\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umunyarwanda ati, \u201cUrucira umumamyi rugatwara umunyamakusanyirizo\u201d, ikibazo cy\u2019abahinzi b\u2019ibirayi n\u2019abanyamakusanyirizo kimaze iminsi, ariko ni nk\u2019aho kitavugwaga uko kiri, kuko abanyamakusanyirizo babwiraga inzego za Leta ko ikibazo gihari ari icy\u2019abamamyi. Urugize kera ruhinyuza intwari rero, ukuri kurashyize kurameneyekana, Serushago atawe muri yombi, mugenzi we Bariyanga Sylvestre nawe aho ari ntatekanye. Byaravuzwe mu bitangazamakuru kenshi, ariko ubu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-8452","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umunyarwanda ati, \u201cUrucira umumamyi rugatwara umunyamakusanyirizo\u201d, ikibazo cy\u2019abahinzi b\u2019ibirayi n\u2019abanyamakusanyirizo kimaze iminsi, ariko ni nk\u2019aho kitavugwaga uko kiri, kuko abanyamakusanyirizo babwiraga inzego za Leta ko ikibazo gihari ari icy\u2019abamamyi. Urugize kera ruhinyuza intwari rero, ukuri kurashyize kurameneyekana, Serushago atawe muri yombi, mugenzi we Bariyanga Sylvestre nawe aho ari ntatekanye. Byaravuzwe mu bitangazamakuru kenshi, ariko ubu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-12-10T13:13:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:01:33+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8452#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8452\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo\",\"datePublished\":\"2017-12-10T13:13:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:01:33+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8452\"},\"wordCount\":1172,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8452#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8452\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8452\",\"name\":\"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-12-10T13:13:35+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:01:33+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8452#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8452\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8452#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo - BWIZA","og_description":"Umunyarwanda ati, \u201cUrucira umumamyi rugatwara umunyamakusanyirizo\u201d, ikibazo cy\u2019abahinzi b\u2019ibirayi n\u2019abanyamakusanyirizo kimaze iminsi, ariko ni nk\u2019aho kitavugwaga uko kiri, kuko abanyamakusanyirizo babwiraga inzego za Leta ko ikibazo gihari ari icy\u2019abamamyi. Urugize kera ruhinyuza intwari rero, ukuri kurashyize kurameneyekana, Serushago atawe muri yombi, mugenzi we Bariyanga Sylvestre nawe aho ari ntatekanye. Byaravuzwe mu bitangazamakuru kenshi, ariko ubu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-12-10T13:13:35+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:01:33+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo","datePublished":"2017-12-10T13:13:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:01:33+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452"},"wordCount":1172,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8452#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452","name":"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-12-10T13:13:35+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:01:33+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8452"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8452#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8452","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8452"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8452\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8452"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8452"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8452"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}