{"id":8506,"date":"2017-12-14T20:17:17","date_gmt":"2017-12-14T20:17:17","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/12\/14\/muhanga-abana-basenyewe-inzu-na-nyirakuru-bazishyurwa-yapfuye\/"},"modified":"2025-02-12T15:01:01","modified_gmt":"2025-02-12T13:01:01","slug":"muhanga-abana-basenyewe-inzu-na-nyirakuru-bazishyurwa-yapfuye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506","title":{"rendered":"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Ugiriwabo Liliane na Mukanduhuye Dative ni abana b\u2019imfubyi bamaze imyaka isaga 10 bishyuza nyirakuru, wabasenyeye inzu akagurisha ibyari biyubatse n\u2019ibyari biyirimo imbere. Yaratsinzwe mu nzego zose ariko abura ubwishyu, ubuyobozi bukavuga ko bazishyurwa ari uko yapfuye.<\/em> <\/strong><br \/>\nAba bana batuye mu mudugudu wa Kidaho akagali ka Gasagara umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga.Mu mwaka wa 1988 nibwo nyirakuru wabo Mukamihigo Anathalie yabasenyeye inzu bakiri bato. Aho bamenyeye  ubwenge mu 2000 batangiye kumurega, aho bamureze hose agatsindwa akemera kwishyura.<br \/>\nUmwe muri aba bana, Ugiriwabo Liliane, avuga ko imyaka ishize ari myinshi, ko bamutsinze inshuro nyinshi, akemera kubishyura ariko bagategereza bagaheba, ari naho ahera ashinja n\u2019ubuyobozi kubarangarana ntibubafashe muri icyo kibazo.<br \/>\n <em>Agira ati: \u201cNyogokuru yasenye amazu yacu, nuko ndarega turatsinda ariko kwishyura biranga, nateje kashi mpuruza gitifu w\u2019umurenge araza arambwira ngo tuzatange ikibanza cyacu kiri ruguru iriya (ku Ruhuha) ndabyanga kuko ikibanza cyacu gifite agaciro kurusha inzu baduhaga\u201d.<\/em><br \/>\nAkomeza avuga ko nyirakuru yari yemeye kububakira baza gutungurwa na Gitifu (umunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019umurenge wa Rongi) waje ababwira ngo batange ikibanza mu gihe n\u2019ibindi batarabyishyurwa.<br \/>\nAha ngo niho yahereye abona ko n\u2019ubuyobozi bubifitemo uruhare mu kudindiza ikibazo cyabo, agahamya ko barenganyijwe igisigaye ari ugutegereza kuzajya aho Perezida Kagame azaba yasuye abaturage na we akamugezaho akarengane bagiriwe.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<br \/>\nAti \u201cningira amahirwe yo kugera aho azaba ari njye nzamubwira akarengane twagiriwe, kuko amafaranga yari yemeye kutwishyura, kugeza ubu nta kibanza cyavamo, uko imyaka yagiye yiyongera ni nako ubutaka bwagiye bugira agaciro\u201d.<br \/>\nMukamihigo Anathalie, umukecuru w\u2019imyaka 81, yemera ko iyo nzu yayisenye ndetse ko yanatsinzwe agategekwa kwishyura ibyari biyirimo no kubaka iyo nzu, yari yabariwe 900,000Frs.<br \/>\nKu bwe ahamya ko yemeye kwishyura ariko nta bwishyu afite ahubwo ko ari uburindagizi bwa gikecuru, ati: \u201c <em>tuyisenya kari akazu k\u2019amategura gashaje, nawe urebe uko meze uku, iminsi yanjye irabaze,\u2026.ubwo nemeraga kwishyura byari iby\u2019abakecuru, narahayanjwaga\u201d.<\/em><br \/>\nUyu mukecuru akomeza avuga ko nta bwishyu yabona bwo kwishyura abuzukuru be, ku bwe akavuga ko nibabishaka bazaza kuba mu nzu atuyemo nyuma yo  gupfa.<br \/>\nIbi kandi abihurizaho na Abizeye Jean Marie Vianney, ushinzwe iterambere ry\u2019ubukungu n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage mu kagari ka Gasagara, uvuga ko hakurikijwe amategeko, aba bana bazishyurwa mu byo umukecuru azaba yasize namara gupfa.<br \/>\nAti: \u201c <em>ikibazo cy\u2019aba bana turakizi, Anathalie yatsinzwe mu rukiko ko yasenye inzu z\u2019abana, yemeye kwishyura, nyuma yaje kubura ubwishyu\u201d.<\/em><br \/>\nYakomeje avuga ko umuhesha w\u2019inkiko yasanze uyu mukecuru ari mu kiciro cya 1 cy\u2019ubudehe ndetse ko n\u2019isambu afite iri munsi ya hegitari, ko umutungo afite urukiko rutemera ko awurangirizaho urubanza.<br \/>\nUyu mukecuru ngo abaye yaratanze iminani rwihishwa nyuma yo gutsindwa n\u2019abuzukuru be, ngo cyaba ari ikibazo ariko nyine ngo biba byaramenyekanye, gusa na none ngo Leta ikaba iteganya kuzabubakira nk\u2019uko n\u2019abandi ibafasha ndetse ko hari n\u2019izindi nkunga ibatera.<br \/>\nAsoza avuga ko nk\u2019ubuyobozi bazakomeza gukurikirana ikibazo cyabo, ndetse ko nk\u2019uko amategeko abigena nta muntu ushobora kuzazungura iby\u2019uwo mukecuru namara gupfa atabanje kwishyura iri deni abereyemo abuzukuru be.<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\nSafi Emmanuel@Bwizza.com<br \/>\n\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ugiriwabo Liliane na Mukanduhuye Dative ni abana b\u2019imfubyi bamaze imyaka isaga 10 bishyuza nyirakuru, wabasenyeye inzu akagurisha ibyari biyubatse n\u2019ibyari biyirimo imbere. Yaratsinzwe mu nzego zose ariko abura ubwishyu, ubuyobozi bukavuga ko bazishyurwa ari uko yapfuye. Aba bana batuye mu mudugudu wa Kidaho akagali ka Gasagara umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga.Mu mwaka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-8506","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ugiriwabo Liliane na Mukanduhuye Dative ni abana b\u2019imfubyi bamaze imyaka isaga 10 bishyuza nyirakuru, wabasenyeye inzu akagurisha ibyari biyubatse n\u2019ibyari biyirimo imbere. Yaratsinzwe mu nzego zose ariko abura ubwishyu, ubuyobozi bukavuga ko bazishyurwa ari uko yapfuye. Aba bana batuye mu mudugudu wa Kidaho akagali ka Gasagara umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga.Mu mwaka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-12-14T20:17:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T13:01:01+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8506#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8506\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye\",\"datePublished\":\"2017-12-14T20:17:17+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:01:01+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8506\"},\"wordCount\":516,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8506#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8506\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8506\",\"name\":\"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-12-14T20:17:17+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T13:01:01+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8506#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8506\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8506#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye - BWIZA","og_description":"Ugiriwabo Liliane na Mukanduhuye Dative ni abana b\u2019imfubyi bamaze imyaka isaga 10 bishyuza nyirakuru, wabasenyeye inzu akagurisha ibyari biyubatse n\u2019ibyari biyirimo imbere. Yaratsinzwe mu nzego zose ariko abura ubwishyu, ubuyobozi bukavuga ko bazishyurwa ari uko yapfuye. Aba bana batuye mu mudugudu wa Kidaho akagali ka Gasagara umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga.Mu mwaka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-12-14T20:17:17+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T13:01:01+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye","datePublished":"2017-12-14T20:17:17+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:01:01+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506"},"wordCount":516,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8506#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506","name":"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-12-14T20:17:17+00:00","dateModified":"2025-02-12T13:01:01+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8506"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8506#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Muhanga: Abana basenyewe inzu na nyirakuru bazishyurwa yapfuye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8506","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8506"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8506\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8506"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8506"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8506"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}