{"id":8592,"date":"2017-12-22T07:54:47","date_gmt":"2017-12-22T07:54:47","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/12\/22\/ubutore-ni-uburere-bufatira-ku-rugero-kandi-ubutoza-si-ubufongisiyoneri\/"},"modified":"2025-02-12T14:56:34","modified_gmt":"2025-02-12T12:56:34","slug":"ubutore-ni-uburere-bufatira-ku-rugero-kandi-ubutoza-si-ubufongisiyoneri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592","title":{"rendered":"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Itorero ry\u2019igihugu rimaze kugera ku byiciro byinshi by\u2019Abanyarwanda, nyamara umusaruro ukaguma ugerwa ku mashyi. Inyigisho zuje amagambo meza, imigani iganisha u Rwanda heza, imikoro-ngiro yuzuye ubwenge; byose byerekana ko hari aho u Rwanda ruzagera rufite Abanyarwanda barukunda by\u2019ukuri, abarutuye bakanga ikibi. Aho ni cya gihe umutoza atazaba ari umukozi wa Leta ugamije indonke, ahubwo ari umutoza w\u2019umurage wa Gihanga, akaba umurinzi w\u2019ibyagezweho.<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p>Muri iki gitondo cyo kuwa kane tariki 21 Ukuboza 2017, komiseri muri komisiyo y\u2019itorero ry\u2019igihugu, Rugemintwaza Nepo, yagaragazaje u Rwanda rurimo Intore n\u2019abatoza bazo, nk\u2019igihugu gitemba amata n\u2019ubuki uko bivugwa. Ni mu kiganiro na Radio Flash FM<\/p>\n<p>Impamyabigwi nanjye nti, \u201cHari igihe bizakunda, umunsi umwera uzaturuka ibukuru ugakwira hose\u201d.<\/p>\n<p>Rugemintwaza ati, \u201c Ubutore ni uburere bufatira ku rugero. Ugaya imfura z\u2019iwabo bucya yimuka, naho ugaya intore z\u2019iwabo bucya aba umutoza \u00bb.<\/p>\n<p>Akongera ati, \u00ab Umutoza si umufonctionnaire, si umukozi wa Leta, umukoresha we ni umutima we \u00bb.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Kandi ati, \u00ab Umutoza muzima atoza uwo ariwe, ntatoza icyo avuga, ni bandebereho \u00bb, ngo \u00ab  <strong> <em>akoresha umutima nama, akirinda umutima nda n\u2019umutima rwango, agasiga umutima rwana, akareka kuba mitima ibunga<\/em> <\/strong>  \u00bb.<\/p>\n<p>Ari nko hambere, uwumvise amagambo nk\u2019aya arizihirwa, akishimira uyavuze akaba yamuha bihogo bihohoje imana, akamuha gitare gitebeje umukondo, akamuha gaju na sine.<\/p>\n<p>Rugemintwaza, yemera ko Intore igaya ibitagenda, ikarangwa n\u2019urukundo rw\u2019Imana n\u2019abantu. Agira ati, \u00ab Imana y\u2019i Rwanda yahozeho, Abanyarwanda ni bene imana, Intore irangwa n\u2019urukundo rw\u2019ishyaka ry\u2019igihugu \u00bb.<\/p>\n<p>Urebye umubare w\u2019intore ziri mu gihugu, n\u2019umubare w\u2019abatoza bazo, hari byinshi wakumva ko byakemutse, ariko reka da. Iyi niyo mpamvu Itorero ry\u2019igihugu rihora rihindura imivuno, rikimura ingamba, itorero rikaba ku mudugudu, hakaba hagezweho urugerero ruciye ingando.<\/p>\n<p> <strong>Bimwe mu biba mu Rwanda, Intore ziteshuka ku ndahiro:<\/strong> <\/p>\n<p>1.Kunenga bifatwa nko gusebanya, bikagera n\u2019aho bifatirwa ibihano birimo n\u2019igifungo. Itegeko nk\u2019iryo rigasobanurwa, ba nyakubahwa bagakoma amashyi. Kunenga ibitagenda nibyo butore, kandi gutunga agatoki aho Intore yateshutse ku nshingano nabyo bishimangira ugutozwa neza.<\/p>\n<p>2.Kunyereza umutungo wa Leta bigenda byiyongera uko abatozwa biyongera. Umugenzuzi w\u2019imari agakora raporo, PAC igahamagaza, bakisobanura bagataha, ubuzima bugakomeza. Amakosa akagerekwa ku mibare(arthmetic error), abandi ngo babuze umuntu, umugabo w\u2019igikwerere n\u2019ibigango, udasiba guseruka aho abandi bateraniye.<\/p>\n<p>3.Gucunga nabi ibya rubanda ntibigira inkurikizi, inzu igakodeshwa amamiliyoni itanakoreshwa neza bigacira iyo, na nyirayo akagirwa ibanga. Akarere kagashora hafi miliyari mu mushinga katazi n\u2019aho ukorera, Meya akagera imbere ya PAC agataha yera.<\/p>\n<p>4.Ruswa n\u2019akarengane bigahabwa intebe, umuvunyi akavuguruzwa n\u2019inkiko ngo kuko Ruswa yatanzwe mu nzira ziboneye ntikiri yo, abaryi bayo bakidegembya kugeza basohotse mu gihugu.<\/p>\n<p>5.Abana barangizwa bagaterwa inda bagata amashuri mu murenge harimo Intore uruhuri. Muri bose nta wahirahira ngo arabure polisi, inkozi y\u2019ikibi ishyikirizwe ubutabera. Bugacya abana biyongera umuhanda, ba nyina bazunguza agataro hirya yabo nabwo bakwepakwepa.<\/p>\n<p>6.Intore igiye kuba irya ibyayo n\u2019iby\u2019abakene, bararya VUP na Girinka, bakarya amabati y\u2019abatishoboye,noneho bageze no mu mata y\u2019abana. Ahari ibyo byose haganje Intore, zanyuze mu maso ya Rucagu, Gen Bayingana, Rugemintwaza n\u2019abandi.<\/p>\n<p>7.Abaturage bamburwa na ba rwiyemezamirimo, bwacya ngo nibo barangaye, kandi barangajwe imbere n\u2019Intore. Barangirizwa imitungo n\u2019ibikorwa remezo bakabura kivugira, bakanga kubura intama n\u2019ibyuma bakakira intica ntikize, Intore zirebera. Impamyabigwi zabaza \u201cngo tubirimo\u201d, aho kubibwira wa muturage bikabwirwa umunyamakuru.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>8.Guta ishuri, imirire mibi mu bana biriyongera Intore zigahita. Indwara ziterwa n\u2019umwanda, imiryango itagira ubwiherero iracyahari. Ingamba zifatwa mu nteko no kuri micro, ariko sindumva utanga agatego ko iki kibazo cyakemutse 100%.<\/p>\n<p>Ndlr: Hari impamyabigwi iherutse kurota Perezida Kagame amera nka Yezu ubwo yajyaga gusangira na Zakayo. Inzozi z\u2019iyi Mpamyabigwi ntikazikabye, ngo kuko Perezida Kagame yahisemo gucumbika ku muturage, akeneye kwiherera asanga nta habigenewe. Zari inzozi!<\/p>\n<p>9.Ubu ikibazo cy\u2019ibirayi gikomeje kuba ingorabahizi kuko nta ntore ziri i Musanze? Umwaka urashira undi ugataha amakusanyirizo yarahindutse uturima twa bamwe(nubwo bitangiye kuzamo gake), umuhinzi ararira, umucuruzi akunguka, umuguzi agahendwa; guhuza izo nzego niko kazi k\u2019intore.<\/p>\n<p>10.Mu burezi biravugwa bigacira iyo kandi baratozjwe. Ikibazo cy\u2019ururimi, imfashanyigisho, mudasobwa, ibitabo bibitse mu tubati, ikigo cy\u2019imari kiguriza abatari abarezi, kaminuza zifungurwa n\u2019izimurwa, n\u2019ibindi. Noneho bigeze aho abakosozi bataha iwabo n\u2019amaguru ngo nta mafaranga y\u2019urugendo bahawe, kandi nabo baratojwe. Ubwo nabo tubatezeho umusaruro.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Umuhanga mu bya politiki, Dr Kimonyo Jean Paul aherutse kuvuga ko \u201cUbunyarwanda bwabaye nk\u2019idini ku banyarwanda biyumvamo u Rwanda. Umunyarwanda mushya wubatswe na FPR, ni wa wundi uva mu Rwanda ku mpamvu zinyuranye, ariko u Rwanda rukaba rutamuvamo\u201d.<\/p>\n<p>Uwo munyarwanda ni Intore, ariko itambaye umupira uriho ibirango. Ni ya yindi igendana u Rwanda ku mutima mu magambo no mu bikorwa, si ya yindi iruvuga kuko ibihemberwa cyangwa yabitumwe.<\/p>\n<p>Ni ya yindi ivuga Ikinyarwanda kitari urukonjo, iterwa ipfunwe no kumva hari ururimi rw\u2019amahanga rwinjiriye urw\u2019ikinyarwanda mu gihe ivuga. Si ya yindi iterwa ishema no kuvanga indimi yitwa ko igamije kuvuga Ikinyarwanda, ngo babone ko yize menshi henshi. Iyi kandi iyo avuga indimi z\u2019amahanga Ikinyarwanda ntikizamo, iyo abwira abanyamahanga, n\u2019izina ararihindura.<\/p>\n<p>Ubutore rero bubanza ku mutima, hamwe buri munyarwanda atwara u Rwanda, hamwe ahari ubutwari bwo kuvuga mu ruhame ibyo benshi babona bakabivugira mu matamatama. Umunyarwanda ukunda u Rwanda ahora arangwa n\u2019ubunyarwanda, yaba mu gihugu cyangwa hanze yacyo, yaba umukire cyangwa umukene, yaba muzima cyangwa arwaye, yaba yigenga cyangwa afunzwe.<\/p>\n<p>Rugemintwaza Nepo, ntanyuranya cyane n\u2019iyi mpamyabigwi, kuko nawe asanga imitoreze igomba guhinduka. \u00ab Hagatozwa abahanga batoranijwe na bagenzi babo kubera uko babazi mu myitwarire yabo \u00bb.<\/p>\n<p>Aboneraho umwanya wo gutanga gahunda y\u2019urugerero ruciye ingando.Isango ni ku wa 6 Mutarama 2018, ihuriro rikaba ihuro, mu bigo 118 byatoranijwe guhuriramo urubyiruko rurangije ayisumbuye, aba bamenyerewe nk\u2019Intore zo ku rugerero.<\/p>\n<p>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/p>\n<p> <strong>Impamyabigwi I<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Itorero ry\u2019igihugu rimaze kugera ku byiciro byinshi by\u2019Abanyarwanda, nyamara umusaruro ukaguma ugerwa ku mashyi. Inyigisho zuje amagambo meza, imigani iganisha u Rwanda heza, imikoro-ngiro yuzuye ubwenge; byose byerekana ko hari aho u Rwanda ruzagera rufite Abanyarwanda barukunda by\u2019ukuri, abarutuye bakanga ikibi. Aho ni cya gihe umutoza atazaba ari umukozi wa Leta ugamije indonke, ahubwo ari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-8592","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Itorero ry\u2019igihugu rimaze kugera ku byiciro byinshi by\u2019Abanyarwanda, nyamara umusaruro ukaguma ugerwa ku mashyi. Inyigisho zuje amagambo meza, imigani iganisha u Rwanda heza, imikoro-ngiro yuzuye ubwenge; byose byerekana ko hari aho u Rwanda ruzagera rufite Abanyarwanda barukunda by\u2019ukuri, abarutuye bakanga ikibi. Aho ni cya gihe umutoza atazaba ari umukozi wa Leta ugamije indonke, ahubwo ari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-12-22T07:54:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T12:56:34+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8592#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8592\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza\",\"datePublished\":\"2017-12-22T07:54:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T12:56:34+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8592\"},\"wordCount\":957,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8592#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8592\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8592\",\"name\":\"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-12-22T07:54:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T12:56:34+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8592#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8592\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8592#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza - BWIZA","og_description":"Itorero ry\u2019igihugu rimaze kugera ku byiciro byinshi by\u2019Abanyarwanda, nyamara umusaruro ukaguma ugerwa ku mashyi. Inyigisho zuje amagambo meza, imigani iganisha u Rwanda heza, imikoro-ngiro yuzuye ubwenge; byose byerekana ko hari aho u Rwanda ruzagera rufite Abanyarwanda barukunda by\u2019ukuri, abarutuye bakanga ikibi. Aho ni cya gihe umutoza atazaba ari umukozi wa Leta ugamije indonke, ahubwo ari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-12-22T07:54:47+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T12:56:34+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza","datePublished":"2017-12-22T07:54:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T12:56:34+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592"},"wordCount":957,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8592#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592","name":"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-12-22T07:54:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T12:56:34+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8592"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8592#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8592","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8592"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8592\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8592"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8592"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8592"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}