{"id":8634,"date":"2017-12-26T09:46:29","date_gmt":"2017-12-26T09:46:29","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/12\/26\/uganda-ese-johnson-nuunu-uherutse-gushimutwa-yaba-ari-kuzira-ko-ajya-aza-mu\/"},"modified":"2017-12-26T09:46:29","modified_gmt":"2017-12-26T09:46:29","slug":"uganda-ese-johnson-nuunu-uherutse-gushimutwa-yaba-ari-kuzira-ko-ajya-aza-mu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634","title":{"rendered":"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda?"},"content":{"rendered":"<p>Ku Cyumweru gishize nibwo bwiza.com yabagejejeho inkuru y\u2019Umugabo w\u2019Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu, ibabwira ko yashimuswe akaba yaraburiwe irengero, kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga aza i Kigali, kuko anahafite abakobwa babiri bahashatse, hakaba hakekwa ko ishimutwa rye ryaba rifitanye isano n\u2019ibibazo bimaze iminsi hagati y\u2019u Rwanda na Uganda.<\/p>\n<p>Kuwa 09 Ukuboza 2017 ahagana saa yine n\u2019igice z\u2019amanywa nibwo Johnson Nuunu wari urimo gusangira fanta n\u2019umwishywa we, Amon Tumusiime mu gasantere k\u2019ubucuruzi ka Rubaare mu Karere ka Ntungamo, yegerewe n\u2019umuntu amusaba ko bajya hanze bakavugana.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Ubwo yahagurukaga ngo agende bavugane, uwo mugabo wamushakaga yahise amwaka icupa rya fanta yari ahagurukanye arisubiza ku meza mbere yo kumufata mu mikandara akamusohora.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019iminota mikeya nibwo mwishywa we wari usigaye inyuma yahamagawe n\u2019inshuti imubwira ko nyirarume bamutwaye asohotse asanga imodoka bari bamwinjijejemo irandurutse.<\/p>\n<blockquote class=\"wp-embedded-content\" data-secret=\"cOf7zjBTRt\"><p><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/uganda-umugabo-ufite-inkomoko-mu-rwanda-yaburiwe-irengero-nyuma-yo-gushimutwa\/\">Uganda: Umugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa<\/a><\/p><\/blockquote>\n<p><iframe class=\"wp-embedded-content\" sandbox=\"allow-scripts\" security=\"restricted\" style=\"position: absolute; visibility: hidden;\" title=\"&#8220;Uganda: Umugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa&#8221; &#8212; BWIZA\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/uganda-umugabo-ufite-inkomoko-mu-rwanda-yaburiwe-irengero-nyuma-yo-gushimutwa\/embed\/#?secret=q3VMd5uV3d#?secret=cOf7zjBTRt\" data-secret=\"cOf7zjBTRt\" width=\"600\" height=\"338\" frameborder=\"0\" marginwidth=\"0\" marginheight=\"0\" scrolling=\"no\"><\/iframe><\/p>\n<p>Inkuru dukesha Chimpreports yo kuri uyu wa Mbere iravuga ko Nuunu w\u2019imyaka 60 ari umworozi wo mu giturage cya Rukiri, mu Kagali ka Kayonza mu Murenge wa Rushenyi wo mu Karere ka Ntungamo, ndetse akaba afite imitungo myinshi muri aka karere irimo inyubako y\u2019amagorofa irimo n\u2019iduka yakuwemo ubwo yashimutwaga.<\/p>\n<p>Mu gihe kugeza ubu hataramenyekana aho abamushimuse barengeye, umuryango we uhangayikishijwe n\u2019ubuzima bwe dore ko ngo anarwara diabete.<\/p>\n<p>Johnson Nuunu ni Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda wavukiye agakurira mu Karere ka Ntungamo kimwe n\u2019ibisekuru bye bikeya.<\/p>\n<p>Ibi bikaba bije bikurikira ishimutwa ry\u2019Abanyarwanda baba muri Uganda cyangwa bahagenda rimaze iminsi mu bice bitandukanye bya Uganda.<\/p>\n<p>Nyuma yo gushimuta Johnson Nuunu, abo mu muryango we bagerageje kumukurikirana, aho mwishywa we, Tumusiime n\u2019inshuti ye, hamenyekanye izina rye rimwe, Katudu bahise bajya kuri station ya polisi ya Rubaare umuyobozi wayo akumva uko byagenze akabasezeranya guhamagara izindi station za polisi muri Mbarara, Bushenyi,na Ntungamo ngo bashyireho bariyeri bahagarike iyo modoka yari amaze gushimutirwamo.<\/p>\n<p>Umuhungu wa Nuunu  we akaba yarumvaga byoroshye kumenya Nuunu kuko ari umuntu uzwi cyane muri Ntungamo.<\/p>\n<p>Gusa, ngo ubwo uyu muyobozi wa station ya polisi ya Rubaare yafata telephone agahamagara, yayisubije hasi agaruka yahindutse asa nk\u2019utagishaka kubafasha ndetse asa nk\u2019ugize ikibazo.<\/p>\n<p>Ngo yahise abata imbere mu nzu asiga aba basore babiri bari baje gutanga ikirego bonyine, aho bakektse ko hashobora kuba hari umuntu umukuriye wamutegetse kureka gukurikirana icyo kibazo.<\/p>\n<p>Nyuma yo kubona basigaye mu biro bonyine, bahisemo gusohoka ngo batahe, ariko mu gusohoka umwe mu bapolisi ashyira Katudu ku ruhande aramubwira ati: \u201cN\u2019iyo mwakurikira iyi modoka ntacyo mwayikoraho, kubw\u2019ibyo muri guta igihe cyanyu, nimwigire mu rugo.\u201d<\/p>\n<p>Umunsi wakurikiyeho, basubiye kuri polisi batungurwa no kumva abapolisi bumva ikibazo cyabo nk\u2019aho ari ubwa mbere bacyumvise, ndetse bahita babohereza kuri station ya polisi ya Ntungamo kuvugana na DPC.<\/p>\n<p>Uyu DPC ntabwo yari mu biro, ariko babasha kuvugana n\u2019ukuriye CID wahise ahamagara polisi ya Mbarara bamusubiza muri aya magambo: \u201cUmuntu muri gushaka turamufite. Bwira abo bantu bareke guta igihe, bareke bagende, ntutume bata igihe cyawe.\u201d<\/p>\n<p>Umuhungu wa Nuunu witwa Kansiime ukorera muri Kampala, yitabaje inzego zitandukanye za polisi ndetse agera ku cyicaro gikuru cya Naguru yoherezwa mu rwego rwa polisi rushinzwe amategeko n\u2019uburenganzira bwa muntu narwo rumwohereza ku biro bya CID bya Kibuli ahasiga ibaruwa yari atarasubizwa kuri iki Cyumweru nk\u2019uko Chimpreports ikomeza ivuga.<\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019impamvu batakomeje gukurikiranira ikibazo cyabo muri Mbarara na cyane ko bari babonye amakuru y\u2019uko Johnson ari ho yari afungiye, Kansiime yavuze ko hari amakuru bahawe na bamwe mu bapolisi bababwira ko Nuunu atari ho ari.<\/p>\n<p>Yongeyeho ko na mubyara we yahamagaye abapolisi bo muri Mbarara bakamwizeza ko ntawuhari.<\/p>\n<p>Kansiime akomeza avuga ko bahangayitse kuko se yashimuswe mu buryo busanzwe bukoreshwa mu gushimuta abandi bantu bakekwaho ibyaha byo ku rwego rwo hejuru mu gihe bizera ko se ari umwere.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cData ntiyigeze akorana n\u2019igisirikare, igipolisi cyangwa urwego rw\u2019ubutasi urwo ari rwo rwose cyangwa mu rwego rwa guverinoma yaba iya Uganda cyangwa iy\u2019u Rwanda.\u201d<\/p>\n<p>Abajijwe niba hari aho bahuriye n\u2019u Rwanda, Kansiime yasubije ko ise ajya ajya aza I Kigali ndetse bashiki be babiri bashatse mu Rwanda.<br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\n <strong>Dennis Ns.\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku Cyumweru gishize nibwo bwiza.com yabagejejeho inkuru y\u2019Umugabo w\u2019Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu, ibabwira ko yashimuswe akaba yaraburiwe irengero, kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga aza i Kigali, kuko anahafite abakobwa babiri bahashatse, hakaba hakekwa ko ishimutwa rye ryaba rifitanye isano n\u2019ibibazo bimaze iminsi hagati y\u2019u Rwanda na Uganda. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[6],"tags":[],"class_list":["post-8634","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-mashya-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku Cyumweru gishize nibwo bwiza.com yabagejejeho inkuru y\u2019Umugabo w\u2019Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu, ibabwira ko yashimuswe akaba yaraburiwe irengero, kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga aza i Kigali, kuko anahafite abakobwa babiri bahashatse, hakaba hakekwa ko ishimutwa rye ryaba rifitanye isano n\u2019ibibazo bimaze iminsi hagati y\u2019u Rwanda na Uganda. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-12-26T09:46:29+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8634#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8634\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda?\",\"datePublished\":\"2017-12-26T09:46:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8634\"},\"wordCount\":712,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"amakuru-mashya\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8634#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8634\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8634\",\"name\":\"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-12-26T09:46:29+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8634#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8634\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8634#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda? - BWIZA","og_description":"Ku Cyumweru gishize nibwo bwiza.com yabagejejeho inkuru y\u2019Umugabo w\u2019Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu, ibabwira ko yashimuswe akaba yaraburiwe irengero, kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga aza i Kigali, kuko anahafite abakobwa babiri bahashatse, hakaba hakekwa ko ishimutwa rye ryaba rifitanye isano n\u2019ibibazo bimaze iminsi hagati y\u2019u Rwanda na Uganda. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-12-26T09:46:29+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda?","datePublished":"2017-12-26T09:46:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634"},"wordCount":712,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["amakuru-mashya"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8634#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634","name":"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-12-26T09:46:29+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8634"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8634#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8634","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8634"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8634\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8634"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8634"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8634"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}