{"id":8643,"date":"2017-12-26T15:26:51","date_gmt":"2017-12-26T15:26:51","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2017\/12\/26\/kicukiro-nkeshimana-emmanuel-uvuga-ko-yarokotse-jenoside-aratabaza\/"},"modified":"2025-02-12T14:56:05","modified_gmt":"2025-02-12T12:56:05","slug":"kicukiro-nkeshimana-emmanuel-uvuga-ko-yarokotse-jenoside-aratabaza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643","title":{"rendered":"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Nyuma yo gukoreshwa imirimo y\u2019 ububoyi no gusiragizwa ku myaka 23 y\u2019 amavuko, Nkeshimana Emmanuel wacitse ku icumu rya jenosde yakorewe Abatutsi arasaba  ko ubuyobozi bwamufasha kugirango abone uko akomeza amashuri ye.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Mu buhamya bwe, Nkeshimana Emmanuel avuga ko ajya kumenya ubwenge yisanze mu kigo cy\u2019 imfubyi cy\u2019 i Nyanza ya Butare ariko ku rundi ruhande akaba adafite abantu azi neza ku buryo bamubwira amateka ye dore ko avuga ko yavutse muri 1994, akaba atazi ababyeyi be.<\/p>\n<p> <strong>Nkeshimana asaba ubuvugizi<\/strong> <\/p>\n<p>Mu kiganiro na Bwiza.com, Nkeshimana avuga uburyo ku myaka 10 y\u2019 amavuko ari umusore  witwa Eric Rwagasore yamuvanye mu Kigo cy\u2019 imfubyi i Nyanza amujyana kumurerera kwa nyirakuru i Gakenke.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Agira ati \u201dMu by\u2019 ukuri uyu Rwagasore yantwaye nkiri muto kandi yamfashe neza cyane kuko narangije amashuri abanza mba kwa nyirakuru we, usibye ko byaje guhinduka amaze kujya gukomereza amashuri ye muri Afurika y\u2019 Epfo, kuva yagenda nahise ntangira kugorwa kuko nyirakuru we atanyitagaho na gato\u201d.<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko bitewe n\u2019 ubuzima bubi no guhangayika, ku myaka 15 ngo hari umuntu waje kumubwira ko yifuza kumujyana i Kigali kumushakira akazi.<\/p>\n<p>Ati\u201d Ubwo ngeze i Kigali uwo muntu yanjyanye ku mugore utuye i Nyamirambo bakunze kwita Mama Fatu, ntangira akazi ko mu rugo (ububoyi) , gusa uyu mudamu yajyaga abeshya abantu ababwira ko ndi umwana wa mukuru we wapfuye, akamfata nabi akanyambika imyambaro icitse nsigiwe n\u2019 abana be\u201d.<\/p>\n<p>Akomeza agira ati \u201dMaze kurambirwa no gukoreshwa gicakara nahise mva kwa Mama Fatu na none njya gukora akazi ko mu rugo i Gikondo naho binkomereye nibwo uwitwa Aunty yantwaye gukorera muri Restaurent ye nyuma y\u2019 igihe gito amfasha gusubira ku ishuri\u201d.<\/p>\n<p> <strong>Aunty Jeannette yambereye umubyeyi<\/strong> <\/p>\n<p>Nkeshimana Emmanuel avuga ko uyu Jeannette bakundaga kwita Aunty yamukoresheje atamuzi ariko afata umwanya wo kumutega amatwi nk\u2019 umwana we.<\/p>\n<p>Ati\u201d Aunty yakundaga kumbaza iwacu ariko umunsi umwe ndirekura mubwira amateka yanjye y\u2019 uburyo navutse ndetse nkaba ndazi n\u2019 ababyeyi banjye, ubwo yahisemo kunsubiza ku ishuri, mu bantu bose nahuye nabo sinabona uko namushima\u201d.<\/p>\n<p>Ati &#8220;N\u2019ubwo namukoreye imyaka 3 yose yajyaga amfata nk\u2019 umwana mu rugo akanyishyurira amafaranga y\u2019 ishuri muri GS Murambi , Gatenga II, akanyambika ndetse akanangaburira neza gusa naje kugira ikibazo ubwo we n\u2019 umuryango we bimukiraga i Bugande njye ndasigara\u201d.<\/p>\n<p> <strong>Nkeshimana atangira kugana Ubuyobozi<\/strong> <\/p>\n<p>Aha avuga ko Aunty Jeannette wari umufatiye runini akimara gusubira Uganda nibwo byongeye gutangira kumugora kuko ntabwo yari afite icumbi.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko byamugoye kuko yari amaze kumenyera ubuzima bwo kwiga n\u2019ubwo yakoraga akazi ariko ntibyamubuzaga kubona icyo yifuza.<\/p>\n<p>Ati \u201dAhantu hose nagiye nitabaza ubuyobozi bamfataga nk\u2019 umuntu utuzuye kuko kubona indangamuntu ubwabyo byarangoye bitewe n\u2019 amateka yanjye ariko sinarenganya ubuyobozi bwose\u201d.<br \/>\n[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo , Nkeshimana avuga uburyo yagiye asiragizwa kugirango abone ibyangombwa by\u2019 ubupfubyi ndetse ibyerekana ko yacitse ku icumu ya jenoside .<\/p>\n<p>Ati \u201c Mu Murenge wa Gatenga baransiragije kugirango mbone ibyangombwa kuko nashatse Perezida wa Ibuka ndamubura bitewe n\u2019 uko akora muri Banki Nkuru y\u2019 Igihugu (BNR).<\/p>\n<p>Kubona indangamuntu nabyo ngo byamusabye kujya mu Ntara y\u2019Amajyepfo mu karere ka Gisagara, nabo bamwohereza ku kigo cy\u2019igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA).<\/p>\n<p> <strong>Abangamiwe n\u2019 imibereho, kandi akeneye gukomeza kwiga<\/strong> <\/p>\n<p>Nyuma yo kwitabaza inzego zitandukanye z\u2019 ubuyobozi agamije kubona ubufasha bwo gukomeza amashuri ye, Nkeshimana yagannye Umurenge wa Kagarama awushyikiriza ikibazo cye, maze umufasha kubona icumbi. Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagarama Murenzi Donatien, yamufashije kumukodeshereza inzu y\u2019 ibihumbi 8 ku kwezi.<\/p>\n<p>Ati \u201dNdashima kuba barampaye ahantu ho kuryama ariko nta saso nta ki; ubwo ni ukuryama hasi na none nkibaza ese nzarya iki? \u2026, nagana ubuyobozi bati\u201d uri umusore ufite imbaraga, nkibaza uburyo nzajya gukora ubuyedi nijoro mvuye kwiga? Ubundi bakanyita umunebwe cyangwa se umuntu udashaka gukora ahubwo wifuza gufashwa muri byose\u201d.<\/p>\n<p>Aha, Nkeshimana uri mu cyiciro cya mbere cy\u2019Ubudehe, akimara kubona ko abayobozi batamwumva neza, yabasabye ko bamufasha bakamwishyurira kwiga imyuga umwaka umwe bityo akabona kwitunga.<\/p>\n<p>Yagerageje gusubira ku Murenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya amubwira ko ikibazo cye atakizi, amwohereza ku ushinzwe imibereho myiza na we niyagira icyo amufasha.<\/p>\n<p> <strong>Ubuyobozi bubivugaho iki?<\/strong> <\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagarama, Kanyesigye Nathan, avuga ko amaze igihe gito asimbuye uwahoze ayobora Kagarama ariko ikibazo cya Nkeshimana akizi.<\/p>\n<p>Ati &#8220;Namubonye rimwe aje kumbwira ikibazo cye, ntabwo gikomeye ariko na none gisaba gusuzumwa mu nzego zitandukanye bireba, uko byaba bimeze kose yaba yaracitse ku icumu cyangwa oya, akwiriye kubona ubufasha bumukwiriye (appropriate treatment) nk\u2019 umunyarwanda.<\/p>\n<p>Perezida wa Ibuka mu Kagali ka Muyange mu Murenge wa Kagarama, Hamadi Kalisa yavuze ko Nkeshimana Emmanuel yazanywe n\u2019 Umurenge kugirango bamufashe ariko ikibazo cye kibaza kigikurikiranwa.<\/p>\n<p>Ati \u201dTwamusabye gusubira mu nzego z\u2019ibanze za Gatenga aho bamuhereye ibyangombwa byemeza ko ari imfubyi ntiyabikora kandi aho ariho twashingira tumwakira bushashya kugirango abone ibyangombwa byose akeneye\u201d.<\/p>\n<p>Nkeshimana Emmanuel w&#8217;imyaka 23 y&#8217;amavuko akaba akomeje uru rugendo ashakisha ibyangombwa by&#8217;ubupfubyi, yisunga ubuyobozi bwa Gatenga.<\/p>\n<p> <strong>K<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Gaston Rwaka\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma yo gukoreshwa imirimo y\u2019 ububoyi no gusiragizwa ku myaka 23 y\u2019 amavuko, Nkeshimana Emmanuel wacitse ku icumu rya jenosde yakorewe Abatutsi arasaba ko ubuyobozi bwamufasha kugirango abone uko akomeza amashuri ye. Mu buhamya bwe, Nkeshimana Emmanuel avuga ko ajya kumenya ubwenge yisanze mu kigo cy\u2019 imfubyi cy\u2019 i Nyanza ya Butare ariko ku rundi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-8643","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma yo gukoreshwa imirimo y\u2019 ububoyi no gusiragizwa ku myaka 23 y\u2019 amavuko, Nkeshimana Emmanuel wacitse ku icumu rya jenosde yakorewe Abatutsi arasaba ko ubuyobozi bwamufasha kugirango abone uko akomeza amashuri ye. Mu buhamya bwe, Nkeshimana Emmanuel avuga ko ajya kumenya ubwenge yisanze mu kigo cy\u2019 imfubyi cy\u2019 i Nyanza ya Butare ariko ku rundi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-12-26T15:26:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T12:56:05+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8643#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8643\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza\",\"datePublished\":\"2017-12-26T15:26:51+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T12:56:05+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8643\"},\"wordCount\":805,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8643#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8643\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8643\",\"name\":\"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2017-12-26T15:26:51+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T12:56:05+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8643#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8643\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=8643#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza - BWIZA","og_description":"Nyuma yo gukoreshwa imirimo y\u2019 ububoyi no gusiragizwa ku myaka 23 y\u2019 amavuko, Nkeshimana Emmanuel wacitse ku icumu rya jenosde yakorewe Abatutsi arasaba ko ubuyobozi bwamufasha kugirango abone uko akomeza amashuri ye. Mu buhamya bwe, Nkeshimana Emmanuel avuga ko ajya kumenya ubwenge yisanze mu kigo cy\u2019 imfubyi cy\u2019 i Nyanza ya Butare ariko ku rundi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2017-12-26T15:26:51+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T12:56:05+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza","datePublished":"2017-12-26T15:26:51+00:00","dateModified":"2025-02-12T12:56:05+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643"},"wordCount":805,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8643#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643","name":"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2017-12-26T15:26:51+00:00","dateModified":"2025-02-12T12:56:05+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=8643"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=8643#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8643","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8643"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8643\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8643"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8643"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8643"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}