{"id":9065,"date":"2018-02-07T14:12:22","date_gmt":"2018-02-07T14:12:22","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/02\/07\/twasuye-makanyaga-abdoul-atubwira-inkomoko-rubanda-ntibakakoshye-n-039\/"},"modified":"2025-02-03T01:50:02","modified_gmt":"2025-02-02T23:50:02","slug":"twasuye-makanyaga-abdoul-atubwira-inkomoko-rubanda-ntibakakoshye-n-039","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065","title":{"rendered":"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0"},"content":{"rendered":"<p>Bitewe n\u2019ubusabe bwa benshi, bwiza.com yasuye umuhanzi ufite inararibonye mu muziki Makanyaga Abdoul, aho akorera imyitozo yo kuririmba iwe mu rugo i Gikondo, akaba ari no kwitegura igitaramo azakorera mu gihugu cy\u2019Ububiligi muri Mata 2018. yaduhishuriye byinshi bifitanye isano n\u2019ubuzima bwe ndetse na bimwe mubyo abantu batazi kubihangano bye.<br \/>\n<figure id=\"attachment_87453\" aria-describedby=\"caption-attachment-87453\" style=\"width: 1000px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-87453 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/02\/makanyaga-4.jpg\" alt=\"\" width=\"1000\" height=\"602\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-87453\" class=\"wp-caption-text\"><strong>Umuhanzi Makanyaga n&#8217;Umunyamakuru wa Bwiza.com<\/strong><\/figcaption><\/figure><br \/>\n <strong>Kurikirana ikiganiro twagiranye:<\/strong><br \/>\n <strong>Bwiza:<\/strong>  Tugusuye iwawe uri mu myiteguro ikomeye y\u2019igitaramo uzakorera mu Bubiligi, iby\u2019icyo gitaramo biteye gute?<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Nibyo koko natumiwe mu Bubiligi, nzajyayo kuhakorera i gitaramo, ndimo ndareba niba hari abacuranzi banjye bacye nzajyanayo, sindamenya gahunda yose uko imeze. burya iyo bataraguha impapuro z\u2019ubutumire uba wirinze kuvuga byinshi kuko bishobora no guhinduka, gusa baramenyesheje ko nzaba ndi kumwe n\u2019itsinda \u201cCharli na Nina\u201d, nizeye ko tuzakorayo igitaramo gishimishije cyane kuko bariya bakobwa nabo barakaze, biteganyijwe ko kizaba tariki 05 Mata 2018.<br \/>\n <strong>Bwiza:<\/strong>  Umaze igihe muri muzika, umuntu yakwibaza Makanyaga ni muntu ki mu buzima busanzwe?<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Makanyaga ni umugabo ukuze, ufite urugo ndetse n\u2019abana, mfite umugore n\u2019abana barindwi ndetse n\u2019abuzukuru, ndagaragiwe muri make.<br \/>\n <strong>Bwiza:<\/strong>  Mu ndirimbo zose wakoze ni iyihe wumva yarakunyuze kurusha izindi?<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Iyitwa \u201cUrukundo Rurambuye\u201d niyo nakoze nkumva inkoze ku mutima cyane, nayitekereje ntarashaka umugore nyuma nyishyira hanze narashatse, uwo nashatse niwe nayituye. nayishyize kuri Radiyo mu mwaka 1986.<br \/>\n <strong>Bwiza:<\/strong>  Ni iki wagezeho kubera umuziki?<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Akazi kose nakoze byatewe na Muzika, nabonye akazi ka mbere muri Camp Kigali kubera umuziki, nahamaze imyaka 22 mpakora. kugeza ubwo Camp Kigali yari itagikoreshwa naje kubona akandi kazi muri Ambasade y\u2019abanyamerika nkoramo imyaka 16 nkora mu bijyanye n\u2019ibyuma, ibyo byose nabigezeho kubera muzika. ikindi kinshimisha kubera muzika ni uko nk\u2019iyo mpuye n\u2019abantu bingeri zose bambona bakanyishimira, burya amafaranga aza nyuma y\u2019ibindi byose.<br \/>\n <strong>Bwiza:<\/strong>  Mbere y\u2019uko winjira muri muzika wabanje gukora iki?<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Urumva mbere nakundaga umupira w\u2019amaguru cyane kuburyo nigeze no gukina mu ikipe ya Kiyovu Sports, nyikinamo umwaka umwe, nyuma nza kuvunika nibwo nahise ninjira mu muziki, hari mu mwaka 1968 nari mfite imyaka 21. nangira niga gitari nyikuye ku mwana nasanze ayicuranga wigaga Saint Andre.<br \/>\nUbwo nabonye acuranga ndabikunda, ngira amatsiko yo gushaka gitari yanjye, nyigura ari gitari ishaje nyitangaho amafaranga 600. icyo gihe nta migozi yari ifite, ntangira gushakisha imigozi yayo nyikuye kubantu batandukanye kuko ntahantu bayicuruzaga hari hahari, ubwo icyo gihe ntangira kwegera abantu bazi gucuranga bakamfasha kwiga bakanyerekera gutyo gutyo ngenda menyera ngeraho ndabimenya.<br \/>\n<figure id=\"attachment_87452\" aria-describedby=\"caption-attachment-87452\" style=\"width: 1000px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-87452 size-full\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/02\/makanyaga-3.jpg\" alt=\"\" width=\"1000\" height=\"563\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-87452\" class=\"wp-caption-text\"><strong>Makanyaga na Team ye mu myitozo<\/strong><\/figcaption><\/figure><br \/>\n <strong>Bwiza;<\/strong>  Umuziki wakugejeje kuki?<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Umuziki wangejeje kuri byinshi cyane n\u2019iyi nzu turimo nayubatse kubera muzika, mfite amatungo menshi nahawe kubera muzika, mbese ni byinshi sinabirondoro.<br \/>\n <strong>Bwiza;<\/strong>  Ni iyihe nama waha abanyamuziki b\u2019iyi minsi?<br \/>\n <strong>Makanyaga;<\/strong>  Muzika nziza si ukunywa ibiyobyabwenge, Muzika si uguti igihe, nabagira inama yo kwiga muzika bayikunze nk\u2019abiga umwuga kandi wabatunga, baririmbe bajye inama kandi baryoshye igihugu.<br \/>\n <strong>Bwiza:<\/strong> Duhe urutonde rw\u2019indirimbo 5 zawe zibihe byose?<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Iya mbere ni \u201cUrukundo Rurambuye\u201d, iya 2 ni \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d, iya 3 \u201cNshatse Inshuti\u201d, iya 4 ni \u201cMukamurenzi\u201d, hanyuma iya 5 ni \u201cGikundiro\u201d, izi uko ari eshanu nizo zanjye zibihe byose.<br \/>\n <strong>Bwiza:<\/strong>  Ni iyihe ndirimbo muri izi eshanu utari witeze ko yagera aho yageze mu kukubakira izina?<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Iyatunguranye cyane ni \u201cRubanda Ntibakakoshe\u201d, iyi yo narayirose, nari nsinziriye ndota umuntu ari kumbwira ngo rubanda ntibakakoshye, icyo gihe hari muri 1974, maze kuyirota ubwo nagiye kukazi hanyuma nicaye mu modoka narindi gukora, numva kakantu karagarutse ngo rubanda ntibakakoshye, noneho ngashyiramo injyana numva kararyoshye, mfata urupapuro n\u2019ikaramu mbyandika ahantu, ntangira kuyishakira amagambo, agashya karimo ni uko nagiye kuri radiyo Rwanda ndi gusubiramo indirimbo nza kuyishyiramo ariko ntagamije kuyitanga, umugabo witwa Sebujiji na Shinani Kabendera barambwira bati\u201d iyo ndirimbo ntutahe utayishyize kuri Radio\u201d.<br \/>\nUbwo twarakoze nsoje izo nari njyanye nayo nyishyiramo, mu minsi yakurikiyeho mu ndirimbo zasabwe iyo ndirimbo \u201cRubanda\u2019\u2019 iba iyambere muzasabwe zose, nyuma y\u2019aho ariko aho nanyuraga hose bakambwira ngo nasohoye indirimbo nziza, nigeze guca ku isoko nsanga abantu bari guhamagara bayisaba kuri Radio, umwe muri bo ambonye avuga ko arinjye wayikoze, abantu baraje banyuzuraho kuburyo polisi ariyo yaje kuhankura\u201d. Ikindi hari n\u2019abakinnyi ba mukura baje kundeba iwanjye, bampa n\u2019amafaranga icyo gihe baje kubera iyo ndirimbo.<br \/>\n <strong><img decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-87451\" src=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/02\/makanyaga-2.jpg\" alt=\"\" width=\"1000\" height=\"563\" \/>Bwiza:<\/strong>  Turimo tugana ku musozo ni iki wavuga kuri muzika Nyarwanda?<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Mbona abakobwa b\u2019abahanzikazi bamaze gutera imbere uretse ko n\u2019abahungu nabo ari benshi kandi bameze neza mu muziki, gusa ikibazo tugifite ni uko hari ibikidusubiza inyuma, nkubu dushaka aho gufatira amajwi meza bikadusaba kujya mu mahanga, amashusho meza birasaba kujya Kenya, gusa nubwo bimeze gutyo abana bacu bafite indirimbo nziza ziryoheye amajwi, indirimbo zirahari kandi muzika yacu izakomeza itere imbere.<br \/>\n <strong>Bwiza;<\/strong>  Twasoza tugushimira!<br \/>\n <strong>Makanyaga:<\/strong>  Nanjye ndashimira abanyarwanda bankunze bakanteramo imbaraga, ikindi abahanzi bagenzi banjye nibashyiremo iyo bwabaga, umuziki bakomeze bawuteze imbere, mu munsi mike mu Rwanda hazaba hari abahanzi bateye imbere cyane.<br \/>\n <strong><a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/channel\/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ\/videos\" target=\"_blank\" rel=\"noopener\">Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho\u00a0<\/a><\/strong> <\/p>\n<div class=\"epyt-video-wrapper\">\n<div  id=\"_ytid_61765\"  width=\"1170\" height=\"658\"  data-origwidth=\"1170\" data-origheight=\"658\" data-facadesrc=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/zvZ8PFUOJE0?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;disablekb=0&#038;\" class=\"__youtube_prefs__ epyt-facade epyt-is-override  no-lazyload\" data-epautoplay=\"1\" ><img decoding=\"async\" data-spai-excluded=\"true\" class=\"epyt-facade-poster skip-lazy\" loading=\"lazy\"  alt=\"YouTube player\"  src=\"https:\/\/i.ytimg.com\/vi\/zvZ8PFUOJE0\/maxresdefault.jpg\"  \/><button class=\"epyt-facade-play\" aria-label=\"Play\"><svg data-no-lazy=\"1\" height=\"100%\" version=\"1.1\" viewBox=\"0 0 68 48\" width=\"100%\"><path class=\"ytp-large-play-button-bg\" d=\"M66.52,7.74c-0.78-2.93-2.49-5.41-5.42-6.19C55.79,.13,34,0,34,0S12.21,.13,6.9,1.55 C3.97,2.33,2.27,4.81,1.48,7.74C0.06,13.05,0,24,0,24s0.06,10.95,1.48,16.26c0.78,2.93,2.49,5.41,5.42,6.19 C12.21,47.87,34,48,34,48s21.79-0.13,27.1-1.55c2.93-0.78,4.64-3.26,5.42-6.19C67.94,34.95,68,24,68,24S67.94,13.05,66.52,7.74z\" fill=\"#f00\"><\/path><path d=\"M 45,24 27,14 27,34\" fill=\"#fff\"><\/path><\/svg><\/button><\/div>\n<\/div>\n<p> <strong>JD Dushimimana \u2014 bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bitewe n\u2019ubusabe bwa benshi, bwiza.com yasuye umuhanzi ufite inararibonye mu muziki Makanyaga Abdoul, aho akorera imyitozo yo kuririmba iwe mu rugo i Gikondo, akaba ari no kwitegura igitaramo azakorera mu gihugu cy\u2019Ububiligi muri Mata 2018. yaduhishuriye byinshi bifitanye isano n\u2019ubuzima bwe ndetse na bimwe mubyo abantu batazi kubihangano bye. Kurikirana ikiganiro twagiranye: Bwiza: Tugusuye iwawe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[355],"tags":[],"class_list":["post-9065","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-imyidagaduro-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0 - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0 - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bitewe n\u2019ubusabe bwa benshi, bwiza.com yasuye umuhanzi ufite inararibonye mu muziki Makanyaga Abdoul, aho akorera imyitozo yo kuririmba iwe mu rugo i Gikondo, akaba ari no kwitegura igitaramo azakorera mu gihugu cy\u2019Ububiligi muri Mata 2018. yaduhishuriye byinshi bifitanye isano n\u2019ubuzima bwe ndetse na bimwe mubyo abantu batazi kubihangano bye. Kurikirana ikiganiro twagiranye: Bwiza: Tugusuye iwawe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-02-07T14:12:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-02T23:50:02+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/02\/makanyaga-4.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0\",\"datePublished\":\"2018-02-07T14:12:22+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:50:02+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065\"},\"wordCount\":826,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/02\\\/makanyaga-4.jpg\",\"articleSection\":[\"imyidagaduro\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065\",\"name\":\"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0 - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/02\\\/makanyaga-4.jpg\",\"datePublished\":\"2018-02-07T14:12:22+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:50:02+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065#primaryimage\",\"url\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/02\\\/makanyaga-4.jpg\",\"contentUrl\":\"http:\\\/\\\/www.bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2018\\\/02\\\/makanyaga-4.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9065#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0 - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0 - BWIZA","og_description":"Bitewe n\u2019ubusabe bwa benshi, bwiza.com yasuye umuhanzi ufite inararibonye mu muziki Makanyaga Abdoul, aho akorera imyitozo yo kuririmba iwe mu rugo i Gikondo, akaba ari no kwitegura igitaramo azakorera mu gihugu cy\u2019Ububiligi muri Mata 2018. yaduhishuriye byinshi bifitanye isano n\u2019ubuzima bwe ndetse na bimwe mubyo abantu batazi kubihangano bye. Kurikirana ikiganiro twagiranye: Bwiza: Tugusuye iwawe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-02-07T14:12:22+00:00","article_modified_time":"2025-02-02T23:50:02+00:00","og_image":[{"url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/02\/makanyaga-4.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0","datePublished":"2018-02-07T14:12:22+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:50:02+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065"},"wordCount":826,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/02\/makanyaga-4.jpg","articleSection":["imyidagaduro"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=9065#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065","name":"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0 - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065#primaryimage"},"thumbnailUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/02\/makanyaga-4.jpg","datePublished":"2018-02-07T14:12:22+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:50:02+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=9065"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065#primaryimage","url":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/02\/makanyaga-4.jpg","contentUrl":"http:\/\/www.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/02\/makanyaga-4.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9065#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Twasuye Makanyaga Abdoul atubwira inkomoko \u201cRubanda Ntibakakoshye\u201d n&#039;igitaramo yitegura mu Bubiligi\u00a0"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/9065","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=9065"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/9065\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=9065"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=9065"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=9065"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}