{"id":95,"date":"2015-08-26T14:17:01","date_gmt":"2015-08-26T14:17:01","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2015\/08\/26\/uburyo-wamenya-umusore-cyangwa-umukobwa-imana-yakugeneye\/"},"modified":"2025-02-25T14:35:40","modified_gmt":"2025-02-25T12:35:40","slug":"uburyo-wamenya-umusore-cyangwa-umukobwa-imana-yakugeneye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95","title":{"rendered":"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye"},"content":{"rendered":"<p> <em>Ubundi hariho amagambo akomeye umusore cyangwa umukobwa w\u2019umukirisito adakwiye gupfa gukinisha, ariko ubu ujya kumva ukumva umwana w\u2019umukobwa abwiye umugabo ngo sheri bite ? Aha ngo ni ugukina. Ukumva umusore abwiye umugore w\u2019abandi ngo ndagukunda cyane. Mwokagira Imana mwe mwitondere amagambo muvuga,mwipfusha indimi zanyu ubusa. Umukirisito nyakuri agomba kwiga gutegeka ururimi rwe cyane cyane iyo birebana n\u2019urukundo kuko ibyo wita kwikinira bishobora gusobanura ibindi kuwo wabwiraga we ntabifate nk\u2019imikino. Menya kugenga ururimi rwawe rero, maze ijambo ndagukunda uribikire umwe umunsi uzaba wiyemeje bidasubirwaho kurivuga no kuzahora urivuga ubudatuza.<\/em><br \/>\n<a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2015\/08\/uburyo.jpeg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-10954 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2015\/08\/uburyo.jpeg\" alt=\"uburyo\" width=\"700\" height=\"350\" \/><\/a><br \/>\n <strong>Ni ryari rero wabwira umuntu ko umukunda.<\/strong><br \/>\nMu gihe wamaze gusuzuma ibyo ushoboye, aha ndashaka kuvuga iki rero ?<\/p>\n<table width=\"100%\">\n<tbody>\n<tr>\n<td>\n<table width=\"100%\">\n<tbody>\n<tr>\n<td> <strong>Itangiriro<\/strong> Tugiye kureba ibikorwa mbere yuko umuntu atanga icyifuzo cyo kubana n\u2019undi cyangwa mbere yuko umukobwa nawe abyemera.N\u2019ibiki bibanza mbere yuko ntanga ikifuzo, ndeke kuba nka babandi baza gusa aribwo akivugana n\u2019umuntu bwa mbere agahita atangira ngo\u201d ndagukunda ndashaka ko tuzabana, mpa igisubizo nonaha, Imana yabyemeye ntiwiteranye nayo\u201d. Ubu ni ubuswa hari rero n\u2019abahita bagira ubwoba uwo ni umukobwa, maze kugira ngo Imana itamwica agahita avugira aho, cyangwa abandi nabo bakavuga ngo bagiye gusenga ariko mu by&#8217;ukuri barangije kwemera kuko bishakiraga umugabo ariko adatekereje ngo acungure neza areba nkubwire uko ni ukwicukurira imva.<br \/>\nMuri iyi nyigisho rero, tuzareba ibigomba kubaho mbere yo kwemeranya, tuzagenda tureba kimwe kimwe buhoro buhoro. Reka tubanze dusubize ikibazo kibazwa ngo namenya nte ko uwo duteganya kurwubakana ari we?<br \/>\nMbanze kwibutse ko kwiyemeza gushaka biri mu byemezo bikomeye umuntu ashobora gufata mu buzima bwe kandi bimufiteho ingaruka mu buryo bwose, mu mwuka k\u2019umubiri no mu bitekerezo. Nyuma yo gufata icyemezo cyo gukizwa, kurongora cyangwa kurongorwa nicyo cyemezo gikurikira mu gukomera umuntu ashobora gufata mu buzima bwe. Uribaza uti\u201d koko se uyu niwe unkwiriye? Ndamenya nte ko uyu ariwe dukwiriye kubana?ibyo bibazo bikomeza kwikaraga mu mutwe nubwo iyo nshuti yawe wumva nta kibazo mufitanye.<br \/>\n <strong>Kuki guhitamo uwo ?<\/strong><br \/>\nUmuntu mumaze iminsi muganira, umwitegereza, igitekerezo cyo gushaka kiri ahantu mu kirere, noneho ukumva utangiye kwibaza ariko ko nkuze kuki uriya atambera umugore cyangwa umugabo? Abantu bashakana kubera impamvu nyinshi, byaragaragaye ko urukundo ari imwe mu mpamvu ituma abantu bashakana ariko ko atarirwo rwonyine. Abandi bashaka kubera impamvu zikurikira:<\/p>\n<ul>\n<li>Abashaka kubyara ariko umwana wemewe mu nzira nziza<\/li>\n<li>Abifuza abafasha kwimara ubukene bw\u2019ubuzima. Abashaka abandi babaciye ibyo batunze. (financial security)<\/li>\n<li>Abashyuhijwe n\u2019umubiri kandi badashaka gusambana, bagashaka ababo ngo birinde. (continuation of good sex)<\/li>\n<li>Kumva ari ishema kuba mbana na runaka (supermodel type)<\/li>\n<\/ul>\n<p>Aha niho ikibazo gitangirira kuri benshi. Bashakana nabo batazashobora kubana kubera impamvu zabateye gushaka ubwazo ari mbi.gushaka utyo bifite ingaruka z\u2019umubabaro ukomeye mu buzima bwose. Guhitamo neza uwo muzabana ni ingenzi cyane kugira ngo muzubake urugo rwiza.<br \/>\nIshingiro ryo gushyingiranwa n\u2019umuntu runaka, ni uko uba wamaze kwiyemeza mu mutima wawe ko ufashe icyemezo kidasubirwaho, kidasubira inyuma. Kandi wiyemeje mu mutima, ubitekereje neza. Ko umukunda, wiyemeje kumwitaho, kandi ko wumva ubuzima busigaye kububaho mutari kumwe bwaba butuzuye, ubundi gushaka umuntu runaka byagombye kuba ari intambwe ikurikiye ubucuti ku buryo uba ubona ari ibisanzwe nta kindi cyari gukurikira, kereka kubana.<br \/>\nUmenya ute rero ko uwo ariwe we? Ukuri ni uko ibyo bitoroshye,ukora ibyo ushoboye nk\u2019umuntu kuko utazi byose, hanyuma igihe kikazerekana ukuri. Birumvikana ko abantu babiri kugira ngo babane mu nzu imwe birasaba kuba buri wese yarafashe ikemezo kidakuka cyo kubaka, kuko iyo bitabaye ibyo nabibwira ko bashatse uwo babonaga bikwiye bashobora kugira urugo rutari rwiza. Igikwiye rero ni ugukora ibyo ushoboye byose mu guhitamo neza uwo muzabana, nyuma y\u2019umunsi w\u2019ubukwe ukiyemeza gukomeza gukora ibishoboka byose ngo urukundo rwe gukonja, maze ibyo bikongera amahirwe yo kugira urugo rwiza.<br \/>\n <strong>Kubona uwo kurwubakana nyawe<\/strong><br \/>\nUmenya ute ko uwo ari we? Bamwe baravuga bati ukwiye kwizera Imana ikakuyobora mu nzozi cyangwa mu iyerekwa k\u2019ukwiye, abandi bati igihe kizagera uhure n\u2019umuntu umukunde maze Imana ihite ikubwira ko ari uwo. igisubizo kiri hagati y\u2019ibyo byombi. Turebe icyo bibiliya ivuga mu kubona uwo muzabana ukwiye.<br \/>\n <em>(Imigani 18:22 )Ubonye umugore mwiza, abona ibyishimo,ni ubuntu cyangwa umugisha aba ahawe n\u2019Uwiteka..<\/em><br \/>\nNi ngombwa kwishingikiriza ku Mana no kuyubaha kuko ariyo izi ibyo tutazi, ikamenya n\u2019ibikwiriye buri wese.<br \/>\n <em>Reba icyo bibiliya ivuga k\u2019umuntu wishingikiriza ku Mana, agakunda gusoma ijambo ryayo (Zaburi 1:3 ) Icyo azakora cyose kizamubera kiza.<\/em><br \/>\n <strong>Psalm 119:105- <\/strong> Imana izayobora intambwe ze, n\u2019igihe cyo gushaka.<br \/>\n <strong>Matthew 7:7 <\/strong> kuko asaba azahabwa, si icyaha rero gusenga Imana ngo ikuyobore mu gihe cyo gushaka <strong>.<\/strong><br \/>\n <strong>Joshua 1:8-<\/strong> Mu gusoma ijambo ry\u2019Imana no kuryumvira, azahirwa mu nzira ze zose.<br \/>\nIcyo nshaka kuvuga hano ni uko umugore atazahanuka mw\u2019ijuru ngo akwikubite imbere. Ndahamya ko wibereyeho gusa utegereje ko umuntu azizana mu maso hawe, ntutekereze kubyo gushaka ntubisengere Imana, ibyazakubaho byaba bibi.<br \/>\nIbi tuvuga birareba n\u2019abakobwa bashaka abagabo. Bamwe babaza bati, si abahungu se bagomba gushakisha abakobwa? Ibi sibyo ijana ku ijana. Nibyo koko umusore azagerageza gushakashaka uwo bazabana no guhinga nkuko bamwe babyita, ariko umukobwa nawe ntiyicaye gusa, reka da nawe arasenga, akifata neza, atekereza kuzahura n\u2019umusore ukwiye. Umusore n\u2019umukobwa bose barashakisha yego mu nzira ebyiri zidasa ariko barashakisha. Aha rero birumvika ko mu buryo busanzwe umuntu umukunda hari uburyo runaka agukuruye.<br \/>\n <strong>Kukurasa cyangwa kugukurura (Attractiveness)<\/strong><br \/>\nNi ngombwa ko runaka agukurura mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ngo bitume umwitaho. Aha niho amakosa menshi abera, bikazazana ingaruka zikomeye, benshi bashobora gukururwa n\u2019ishusho y\u2019inyuma, bamwe bita housing, umuntu agakunda undi kubera uko asa,afite amaguru meza,amabere meza, aseka neza, amaboko meza, intoki nziza, ateye neza inyuma n\u2019ibindi\u2026. Umukobwa nawe ashobora kureba ibi byose k\u2019umuhungu akumva amukuruye, hari abareba amashuri, aho umuntu akomoka n\u2019ibindi\u2026ibi byose si icyaha kuko biragaragara biba bihari ariko si byiza kugarukiraho ngo utekereze ko wakunze, kuko wakwibeshya bikomeye, umuntu si gusa uko agaragara inyuma.<br \/>\nNi ishyano gukurikira umuntu ngo ubonye umugore cyangwa umugabo kubera uko wamwitegereje inyuma gusa. Niki kiri uri we imbere icyo nicyo kibazo. Ita cyane kumenya uwo muntu ninde kuruta gusa asa ate? Ntugakururwe rero nibigaragara ku muntu inyuma gusa nagukurure umukunde wese.<br \/>\nUko gukurura (attractiveness) kuboneka mu muntu, ni ukuvuga ibimugize wese, inyuma n\u2019imbere. Ibyagukurura sibyo byankurura. Ibi byagufasha kudapfa guhindagurika kubera ibyo abandi bakubwiye kuko bishoboka ko ibyo bita byiza ataribyo wowe wita byiza.<br \/>\n <strong>Ibyo ugomba kumenya kuri uwo muntu<\/strong><br \/>\n <strong>1. Yavutse ubwa kabiri (born again)<\/strong><br \/>\nIkintu cya mbere gikomeye cyatuma mubasha kubaka urugo rwiza rwa gikirisitu ni ukuba mwembi mwarabyawe ubwa kabiri.<br \/>\nIkitonderwa: ntuzibeshye ngo ukunde umuntu udakijijwe maze ujye kumubwiriza ubutumwa ugambiriye kugirango mubane. Ibuka ko hakiza Yesu Atari wowe ukiza, iyo biba bityo bene wacu bose twifuza ko bakizwa baba barakijijwe. Uramutse ukoze utyo uritega umutego ni wowe uzashibukana. Nizera ko abantu babiri bagomba kubana bagomba kuba barakijijwe buri wese ukwe, mbere yuko bahura. Nkwibutse ko kuvuga ko wabonye ajya mu rusengero bidasobanura ko yavutse ubwa kabiri. Genzura uwo muntu, senga Imana uzatahura niba akijijwe cyangwa niba ari umunyedini gusa, burya abasengera naho asengera siko bose bahindutse. Wihubuka rero, ntukine n\u2019ubuzima bwawe. Bibiliya itubuza kutifatanya nabo tudahwanye( abakorinto 2:6:4).<br \/>\ntuzakomeza tureba n\u2019ibindi byagombwa ugomba kuba warasuzumye mbere ko umubwira ko umukunda cyangwa mbere ko wowe ubyemera ngo noneho mutangire kureba uko mwarwubaka.<br \/>\n2. Umuryango akomokamo, ubuzima bwe mbere ko muhura ( <strong>The Family and the Past)<\/strong><br \/>\n <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong><br \/>\n\u00a0<br \/>\n\u00a0<br \/>\nLeki@bwiza.com<\/td>\n<\/tr>\n<\/tbody>\n<\/table>\n<\/td>\n<\/tr>\n<\/tbody>\n<\/table>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubundi hariho amagambo akomeye umusore cyangwa umukobwa w\u2019umukirisito adakwiye gupfa gukinisha, ariko ubu ujya kumva ukumva umwana w\u2019umukobwa abwiye umugabo ngo sheri bite ? Aha ngo ni ugukina. Ukumva umusore abwiye umugore w\u2019abandi ngo ndagukunda cyane. Mwokagira Imana mwe mwitondere amagambo muvuga,mwipfusha indimi zanyu ubusa. Umukirisito nyakuri agomba kwiga gutegeka ururimi rwe cyane cyane iyo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[371],"tags":[],"class_list":["post-95","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=95\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubundi hariho amagambo akomeye umusore cyangwa umukobwa w\u2019umukirisito adakwiye gupfa gukinisha, ariko ubu ujya kumva ukumva umwana w\u2019umukobwa abwiye umugabo ngo sheri bite ? Aha ngo ni ugukina. Ukumva umusore abwiye umugore w\u2019abandi ngo ndagukunda cyane. Mwokagira Imana mwe mwitondere amagambo muvuga,mwipfusha indimi zanyu ubusa. Umukirisito nyakuri agomba kwiga gutegeka ururimi rwe cyane cyane iyo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=95\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-08-26T14:17:01+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-25T12:35:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2015\/08\/uburyo.jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye\",\"datePublished\":\"2015-08-26T14:17:01+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:35:40+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95\"},\"wordCount\":1216,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2015\\\/08\\\/uburyo.jpeg\",\"articleSection\":[\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95\",\"name\":\"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2015\\\/08\\\/uburyo.jpeg\",\"datePublished\":\"2015-08-26T14:17:01+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:35:40+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2015\\\/08\\\/uburyo.jpeg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2015\\\/08\\\/uburyo.jpeg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=95#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye - BWIZA","og_description":"Ubundi hariho amagambo akomeye umusore cyangwa umukobwa w\u2019umukirisito adakwiye gupfa gukinisha, ariko ubu ujya kumva ukumva umwana w\u2019umukobwa abwiye umugabo ngo sheri bite ? Aha ngo ni ugukina. Ukumva umusore abwiye umugore w\u2019abandi ngo ndagukunda cyane. Mwokagira Imana mwe mwitondere amagambo muvuga,mwipfusha indimi zanyu ubusa. Umukirisito nyakuri agomba kwiga gutegeka ururimi rwe cyane cyane iyo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2015-08-26T14:17:01+00:00","article_modified_time":"2025-02-25T12:35:40+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2015\/08\/uburyo.jpeg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye","datePublished":"2015-08-26T14:17:01+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:35:40+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95"},"wordCount":1216,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2015\/08\/uburyo.jpeg","articleSection":["iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=95#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95","name":"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2015\/08\/uburyo.jpeg","datePublished":"2015-08-26T14:17:01+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:35:40+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=95"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2015\/08\/uburyo.jpeg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2015\/08\/uburyo.jpeg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=95#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uburyo wamenya umusore cyangwa umukobwa Imana yakugeneye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/95","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=95"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/95\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=95"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=95"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=95"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}