{"id":9723,"date":"2018-03-30T10:21:36","date_gmt":"2018-03-30T10:21:36","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2018\/03\/30\/nafashe-mama-asambana-n-umusore-warerewe-iwacu-yahise-antuka-ngo-ndi-inshinzi\/"},"modified":"2025-02-03T01:02:11","modified_gmt":"2025-02-02T23:02:11","slug":"nafashe-mama-asambana-n-umusore-warerewe-iwacu-yahise-antuka-ngo-ndi-inshinzi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723","title":{"rendered":"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI?"},"content":{"rendered":"<p>Pasika nziza kuri mwese, ndagisha inama kuko navuga ko ndi mu ihurizo rikomeye, nagiyemo ubwo nafataga mama arimo gusambana n\u2019umusore njye nitaga musaza wanjye.<br \/>\nUko ikibazo cyavutse, muri iki cyumweru navuye ku ishuli kare, niga mu mwaka wa gatandatu segonderi. Twari tumaze iminsi mu bizamini, ariko uwo munsi n\u2019ubundi nakoze icya nyuma mpita nitahira.<br \/>\nNageze mu rugo nka 11:20, nsanga imodoka ya mama iri mu rugo kandi twari twavanye mu rugo mu gitondo agiye ku kazi, aracuruza, nahise ntungurwa, ngirango wenda yarwaye.<br \/>\nNaragiye mbaza umukozi, niwe nasanze hanze, mubajije aho mama ari ambwira ko ari mu nzu, mu cyumba ko aryamye, nahise ninjira mu cyumba cye kuko nari nketse ko yagize ikibazo, akaba yahise agaruka kuryama.<br \/>\nNkinjiramo nakubiswe n\u2019inkuba, nsanga aryamanye na \u2026.izina ntabwo ndivuga kuko ni umusore wo muri famille warerewe iwacu, ubu yiga mu mwaka wa 4 muri kaminuza, agiye kuyirangiza, mwita musaza wanjye kuko navutse musanga aho, mbese ni umuvandimwe.<br \/>\nNaguye mu kantu, mpita nsohoka niruka, njya mu cyumba cyanjye ndikingirana kuko uko nabasanze niyo mbyibutse nkuka umutima, nkumva ndihebye,\u2026<br \/>\nBakomeje ibyo barimo, barangije mama araza arankomangira ndafungura, ansanga mu cyumba cyanjye yambaye isume, arangije arambwira ngo ibyo mbonye bingume mu mutwe, ngo ndi inshinzi itazi kubaha, ngo ningira icyo mbwira papa nzabona ishyano ntigeze mbona mu buzima bwanjye.<br \/>\nAkazi papa akora ntabwo kamwemerera gutaha buri munsi, ataha ku wa gatanu nimugoroba, akagasubiraho ku cyumweru nimugoroba, mu rugo tubana na mama, niwe tubona inshuro nyinshi. Papa ntacyo adakora ngo tubeho neza, niyo modoka mama agendamo ni we wayimuguriye, ngo ijye imufasha mu bucuruzi.<br \/>\nUbwo natonganyaga umukozi, mushinja kuba atahise ambwira ibyo mama arimo gukora mu cyumba, yankuriye inzira ku murima ko ibyo bakoraga ari ibisanzwe, ndetse ko inshuro baryamanye muri icyo cyumba atakwibuka kuzibara, \u2026<br \/>\nMungire inama, ese mbibwire papa ko mama amuca inyuma akaryamana n\u2019umwana yareze?, ese nimbivuga nzasigara ndebana nte na mama?, ese ntabwo nzaba mbasenyeye? Uyu musaza wanjye we birumvikana papa azahita amwirukana, kuko na njye ndumva narahise mwanga, nkore iki?<br \/>\n<a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=gAB-ZBfLpq4\"> <strong>Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n\u2019indirimbo bishya<\/strong> <\/a><\/p>\n<div class=\"epyt-video-wrapper\">\n<div  id=\"_ytid_14235\"  width=\"1170\" height=\"658\"  data-origwidth=\"1170\" data-origheight=\"658\" data-facadesrc=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/WkXSYCrNLLo?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;disablekb=0&#038;\" class=\"__youtube_prefs__ epyt-facade epyt-is-override  no-lazyload\" data-epautoplay=\"1\" ><img decoding=\"async\" data-spai-excluded=\"true\" class=\"epyt-facade-poster skip-lazy\" loading=\"lazy\"  alt=\"YouTube player\"  src=\"https:\/\/i.ytimg.com\/vi\/WkXSYCrNLLo\/maxresdefault.jpg\"  \/><button class=\"epyt-facade-play\" aria-label=\"Play\"><svg data-no-lazy=\"1\" height=\"100%\" version=\"1.1\" viewBox=\"0 0 68 48\" width=\"100%\"><path class=\"ytp-large-play-button-bg\" d=\"M66.52,7.74c-0.78-2.93-2.49-5.41-5.42-6.19C55.79,.13,34,0,34,0S12.21,.13,6.9,1.55 C3.97,2.33,2.27,4.81,1.48,7.74C0.06,13.05,0,24,0,24s0.06,10.95,1.48,16.26c0.78,2.93,2.49,5.41,5.42,6.19 C12.21,47.87,34,48,34,48s21.79-0.13,27.1-1.55c2.93-0.78,4.64-3.26,5.42-6.19C67.94,34.95,68,24,68,24S67.94,13.05,66.52,7.74z\" fill=\"#f00\"><\/path><path d=\"M 45,24 27,14 27,34\" fill=\"#fff\"><\/path><\/svg><\/button><\/div>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Pasika nziza kuri mwese, ndagisha inama kuko navuga ko ndi mu ihurizo rikomeye, nagiyemo ubwo nafataga mama arimo gusambana n\u2019umusore njye nitaga musaza wanjye. Uko ikibazo cyavutse, muri iki cyumweru navuye ku ishuli kare, niga mu mwaka wa gatandatu segonderi. Twari tumaze iminsi mu bizamini, ariko uwo munsi n\u2019ubundi nakoze icya nyuma mpita nitahira. Nageze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[441],"tags":[],"class_list":["post-9723","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-urukundo-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Pasika nziza kuri mwese, ndagisha inama kuko navuga ko ndi mu ihurizo rikomeye, nagiyemo ubwo nafataga mama arimo gusambana n\u2019umusore njye nitaga musaza wanjye. Uko ikibazo cyavutse, muri iki cyumweru navuye ku ishuli kare, niga mu mwaka wa gatandatu segonderi. Twari tumaze iminsi mu bizamini, ariko uwo munsi n\u2019ubundi nakoze icya nyuma mpita nitahira. Nageze [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-03-30T10:21:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-02T23:02:11+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9723#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9723\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI?\",\"datePublished\":\"2018-03-30T10:21:36+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:02:11+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9723\"},\"wordCount\":362,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"urukundo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9723#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9723\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9723\",\"name\":\"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2018-03-30T10:21:36+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:02:11+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9723#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9723\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=9723#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI? - BWIZA","og_description":"Pasika nziza kuri mwese, ndagisha inama kuko navuga ko ndi mu ihurizo rikomeye, nagiyemo ubwo nafataga mama arimo gusambana n\u2019umusore njye nitaga musaza wanjye. Uko ikibazo cyavutse, muri iki cyumweru navuye ku ishuli kare, niga mu mwaka wa gatandatu segonderi. Twari tumaze iminsi mu bizamini, ariko uwo munsi n\u2019ubundi nakoze icya nyuma mpita nitahira. Nageze [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2018-03-30T10:21:36+00:00","article_modified_time":"2025-02-02T23:02:11+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI?","datePublished":"2018-03-30T10:21:36+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:02:11+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723"},"wordCount":362,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["urukundo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=9723#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723","name":"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2018-03-30T10:21:36+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:02:11+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=9723"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=9723#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nafashe Mama asambana n\u2019umusore warerewe iwacu, yahise antuka ngo ndi inshinzi, ngo nimbivuga nzabona ishyano- NKORE IKI?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/9723","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=9723"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/9723\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=9723"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=9723"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=9723"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}