Umugaba w'Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko agiye gutangira guta muri yombi abari muri PACEID, Komite Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu ishinzwe Ibyoherezwa mu Mahanga n’Iterambere ry’Inganda, iyobowe na Muramu we, Odrek Rwabwogo kuko asanga iyo komite itemewe.
Mu butumwa yashyize kuri X, Gen Muhoozi akaba nanone umujyanama wa Se, Perezida Museveni Tibuhaburwa Yoweli Kaguta mu bikorwa bidasanzwe, avuga ko iyo komite iyobowe n'umugabo wa mushiki we, Musenyeri Patience Kokundeka Museveni Rwabwogo, itemewe n'amategeko.
Yagize ati " PACEID ni urwego rutemewe. Tugiye gutangira guta muri yombi abarugize nta gutinzamo."
Yanaburiye amaradiyo na televiziyo atanga umwanya ku bayobozi ba PACEID ko ibyo bitangazamakuru bishobora guhura n’ingaruka zikomeye.
Nyuma yaje gutanga ubutumwa ko guta muri yombi abo muri PACEID byatangiye n'ubwo atatangaje abafashwe ku ikubitiro, ati " Twatangiye gufata abagizi ba nabi bari muri PACEID. Mzee yambwiye ko mbafata bose!"
PACEID yashyizweho na Perezida Museveni ku wa 16 Werurwe 2022, ikaba ari urwego rwa Leta rw’abahanga ruri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, rushinzwe gutanga inama ku buryo Uganda yakongera ibyohereza mu mahanga n’iterambere ry’inganda, binyuze mu gushaka amasoko, kubahiriza ubuziranenge, guteza imbere ibikorwa remezo no kubona inkunga y’imari.
Gen Muhoozi yise Rwabwogo "umujura usumba abandi bose muri Uganda"
Amakimbirane hagati ya Gen. Muhoozi Kainerugaba na Odrek Rwabwogo amaze kuba ikibazo cya politiki n’ubutegetsi. Amakimbirane yabo amaze igihe, ariko yagaragaye cyane mu ruhame muri Kanama 2024. Muhoozi yashinje Rwabwogo kuba “umujura usumba abandi bose muri Uganda.” (Uganda’s biggest thief).
Rwabwogo na we yasubije ko ibyo Gen Muhoozi yamushinjaga ari ibinyoma bigamije kurangaza abantu ku mirimo PACEID ikora, avuga ko atashakaga kwinjira mu byo yise “shallowness.”(ibintu bitagira shinge na rugero).
Abasesenguzi muri politiki ya Uganda bavuga ko hari ibintu bibiri bishobora kuba byihishe inyuma y'uku guhangana.
Icyambere ni ibibazo bifitanye isano n'imari muri PACEID byagiye bibazwa ku mafaranga n’imishinga bifitanye isano na gahunda zo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, cyane cyane ikawa. Rwabwogo ahakana ko PACEID yaba yarahawe amafaranga ya UGX miliyari 37 yavuzwe muri ibyo birego, avuga ko ayo mafaranga yari yarahawe urwego rwa Leta rushinzwe Science, Technology and Innovation, atari PACEID.
Ikindi ni ububasha n’uruhare muri politiki aba bombi bafite mu gihugu, aho Muhoozi afite ububasha bukomeye mu rwego rwa gisirikare nka CDF ndetse no muri PLU, umuryango witwara kinyepolitiki bigaragara ko unakomeye. Ni mu gihe Rwabwogo na we afite ijambo rikomeye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, ibyoherezwa mu mahanga ndetse n’umubano we wa hafi na Perezida Museveni.
Hari n'abandi basesenguzi babona amakimbirane ya Muhoozi na Rwabwogo nk’igice cy’irushanwa ry’ibigo by’ubutegetsi n’abantu bashobora kugira uruhare mu gihe cya nyuma ya Museveni. Ariko ntibyemejwe ko Rwabwogo afite gahunda yo kwiyamamariza kuba Perezida.
Abari inyuma ya Gen Muhoozi bafata Rwabwogo nk'inkomyi ku mugambi wa Gen Muhoozi wo kuba perezida. Bafata uyu mugabo nk'umuntu ushobora kumwigimba mu nkundura yo gusimbura Perezida Museveni ku butegetsi, kandi akaba ashaka kubikora bucece nk'inyaryenge yitwaje uwo ari we mu rugo rwa Perezida Museveni.
Iki kibazo mu mboni z'umwe mu bari inyuma ya Gen Muhoozi, Clinton Nabimanya
Nabimanya avuga ko PACEID ishaka kugenzura ubukungu mu buryo buziguye, kubaka ubushobozi bunini cyane bw’imari, hanyuma amaherezo igakoresha ubwo bubasha bw’ubukungu mu gutera inkunga kandidatire yo guhatanira umwanya wa Perezida. Ingamba nyakuri ntabwo ari ubukungu bwa miliyari 500 z’amadolari ya Amerika bakomeza kuvuga. Ingamba nyakuri ni ukwitegura kugira ububasha bwa politiki.
Mu myumvire yabo (abo muri PACEID), niba badashobora kugenzura Ingabo za Uganda (UPDF) ziyobowe na CDF Gen. Muhoozi Kainerugaba, bashobora kugenzura ubukungu izo ngabo (UPDF) zishingiraho. Kugenzura amafaranga, inganda, ibyoherezwa mu mahanga, amasoko n’imiyoboro y’ubukungu ituma igihugu gikomeza gukora, bituma habaho ubundi bwoko bw’ububasha.
Ni yo mpamvu bashyize abantu babo mu nzego zitandukanye zibanda ku ikawa, ubworozi bw’inka zitanga amata, ubuhinzi, ibyoherezwa mu mahanga, gutunganya umusaruro, gutera inkunga imishinga ndetse n’iterambere ry’inganda. Izi si inzego nto. Imbaraga nyakuri z’ubukungu bwa Uganda zishingiye ku buhinzi. Izi nzego zigera ku Banya-Uganda babarirwa muri za miliyoni, kandi zitanga umusingi w’imibanire, igishoro n’imiyoboro bishobora kuzahindurwa imbaraga za politiki.
Ubukungu bukaba umusingi. Amafaranga akaba umutungo wo gukoresha mu rugamba rwa politiki. Imiyoboro y’imibanire ikaba imashini ya politiki. Kandi Perezidansi ikaba igihembo cya nyuma.
N'ubwo aya makimbirane akomeje, nta muntu wo mu muryango wa Perezida Museveni ujya yerura yewe haba na Museveni ubwe ngo agire icyo abivugaho, haba mu gushyigikira uruhande runaka cyangwa ngo agire uwo anenga. Ni ingingo ikomeza gutera ukwibaza abakurikiranira hafi politiki ya Uganda by'umwihariko ku musimbura ukwiriye wa Perezida Museveni.


