Kanyinya: Bifuza kubona imibiri y’ababo bishwe muri jenoside bakabashyingura mu cyubahiro

0 4

Ubwo abaturage bo mu murenge wa Kanyinya wo mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, basabye ko bafashwa kubona imibiri y’ababo bishwe muri jenoside bagashyingura mu cyubahiro.

Umuhango wo kwibuka wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, utangizwa n’urugendo rwo kwibuka nyuma haba ibiganiro n’ubuhamya bwatanzwe n’abaturage bari batuye muri uyu murenge. Abarokotse jenoside bagasaba gufashwa bakerekwa aho ababo biciwe, bakaba babashyingura mu cyubahiro imibiri yabo.

Umwe mu barokotse jenoside agira ati “Mubwire ababikoze ko nta nzika tubafitiye, icyo dushaka ni ukugira ngo bahinduke tubahe ubuhamya, tubabwire ko twabababariye imitima yabo ihinduke, hari abantu bajya bibeshya ngo abantu bacitse ku icumu nibo bafite ikibazo, ariko n’abantu bishe nabo bafite ikibazo”.

Arakomeza avuga ko uku kubegera bakabaganiriza bizabafasha kumenya aho ababo biciwe.

Ati “Tuzabegera tubereke ko twabababariye ariko nabo batwereke aho abacu baherereye kugira ngo bahabwe icyubahiro, bashyingurwe mu cyubahiro, kuko umuntu ntabwo yaremewe gushyingurwa munsi y’umukingo cyangwa muri kiriya gishanga cya Nyabarongo, umuntu abaho nyuma yo gutaha agaherekezwa, agahabwa icyubahiro”.

Mu gihe bifuza kubona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ni nako bashima  ingabo zari iza FPR/Inkotanyi zahagaritse ubwo bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Ahorukomeye Felix, ati “Turashima Ingabo za RPF/Inkotanyi zagerageje gukura izi nkoramaraso muri aba bavandimwe bacu bishwe urw’agashinyaguro bahorwa uko bavutse”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanyinyabwana, Niyibizi Claude atangaza ko bagiye kwegera abaturage bakabaganiriza kugira ngo uwaba afite amakuru ayatange kugira ngo izo nzirakarengane zishyingurwe mu cyubahiro.

Yakomeje avuga ko abarokotse jenoside bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye by’iterambere, hanimakazwa ubumwe n’ubwiyunge.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.