Bwiza
ads

Kigali: Imodoka 6 zigiye kugurishwa mu cyamunara

amatangazo•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 11 Ugushyingo 2023 saa 18:50
Iminota 1 yo gusoma
Kigali: Imodoka 6 zigiye kugurishwa mu cyamunara

Overpubro Cosmos Ltd iramenyesha abantu bose ko izagurisha mu cyamunara imodoka esheshatu zitandukanye; zirimo Toyota RAV4 ebyiri zakozwe mu mwaka wa 2014, Toyota RAV4 imwe yakozwe mu 2002, Toyota Hilux imwe yakozwe mu 2009, Toyota Hilux imwe yakozwe mu 2003 na Suzuki swift imwe yakozwe mu 2015.

Cyamunara izabera mu gikari cy'inyubako ya Maison Des Grands Lacs iherereye ku Kinamba cya Gisozi, ahakorera sauna, massage na gym.

Gusura izi modoka ni uguhera ku wa Kane tariki ya 09/11 uyu mwaka kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 11/11, mu masaha y'akazi.

Cyamunara izaba ku Cyumweru tariki ya 12/11, saa tanu z'amanywa. Uwinjira mu cyamunara agomba kuba yabanje kwishyura angana na Frw miliyoni 2 ya 'Caution'.

Ku bindi bisobanuro wahamagara telefoni: 0782386194 cyangwa kuri 0788875106.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.