Bwiza
ads

Masisi: M23 yaba yasubijwe inyuma na Wazalendo

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 13 Mutarama 2024 saa 13:16
Iminota 1 yo gusoma
Masisi: M23 yaba yasubijwe inyuma na Wazalendo

Sosiyete Sivile yo muri Masisi mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, iravuga ko imitwe ya Wazalendo yasubije inyuma inyeshyamba za M23.

Ni nyuma y'imirwano imaze iminsi isakiranya impande zombi muri Teritwari ya Masisi.

Léon Mema wo muri Sosiyete Sivile i Masisi, yatangaje ko aba-Wazalendo birukanye M23 ahitwa Kobokobo winjira i Karuba, isantere y'ubucuruzi iri muri Masisi.

Yunzemo ko nyuma yo kwirukana M23 muri kariya gace Wazalendo bakomeje kureba uko bajya gukura M23 i Mushaki; Umujyi imaze igihe yarirukanyemo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.