Bwiza
ads

Michel Platini na Sepp Blatter ntibigeze barya ruswa ukundi

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 26 Werurwe 2025 saa 09:30
Iminota 1 yo gusoma
Michel Platini na Sepp Blatter ntibigeze barya ruswa ukundi

Urukiko Rudasanzwe rw’Ubujurire rw’Ubusuwisi rwagize abere Sepp Blatter wahoze ari Perezida wa FIFA na Michel Platini wahoze ari Perezida wa UEFA ku byaha bya ruswa bari bakurikiranyweho.

Iyi dosiye yari ishingiye ku mafaranga angana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’Abasuwisi (hafi miliyoni 2.21$) Sepp Blatter yahaye Michel Platini mu 2011. Ubushinjacyaha bwashinjaga bombi uburiganya, ariko bo bavugaga ko ayo mafaranga yari ubwishyu bw’akazi ko kugirwa inama Platini yakoze hagati ya 1998 na 2002.

Nyuma y’iki cyemezo, Michel Platini yavuze ko yishimiye gutsinda uru rubanza nyuma y’imyaka 10 y’ibirego byamugizeho ingaruka. Na we Sepp Blatter yagaragaje ko anyuzwe avuga ko iyi dosiye yamubereye umutwaro uremereye mu myaka myinshi ishize.

Nubwo bagizwe abere, ubushinjacyaha bw’Ubusuwisi bwatangaje ko bugitekereza kuba bwakomeza kujurira bivuze ko uru rubanza rushobora gukomeza.

Ibi birego byagize ingaruka zikomeye ku buyobozi bwa ruhago kuko Blatter na Platini bahagaritswe mu 2015 bigatuma haba impinduka zikomeye mu mikorere ya FIFA na UEFA.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.