FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

MIGEPROF irasaba Abanyarwanda guhagurukira ikibazo cy’imirimo ivunanye n’ihohoterwa bikorerwa abana

0

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye Abanyarwanda guhaguruka bagahangana n’ikibazo cy’imirimo ivunanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorerwa abana .

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri  Nyirasafari  kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nyakanga ubwo ku bufatanye na ‘World Vision’ hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “Kurwanya ihohoterwa ry’abana bireba buri munyarwanda wese” bugamije kurandura burundu imirimo ivunanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorerwa abana mbere y’umwaka wa 2022.

Yagize ati”Ubu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana. By’umwihariko inzego zibanze zirasabwa kubigiramo uruhare kuko umuyobozi urebera ihohoterwa ntakwiye no kwitwa umuyobozi”

Uyu muyobozi kandi yasobanuye  imirimo ivunanye ku bana iyo ari yo.

Ati” Ubusanzwe umwana agira uturimo duto akora tujyanye n’imyaka ye nko kumutuma ariko gufata umwana w’imyaka itanu akikorera ijerekani ni ukumuvunisha. Uretse n’imyaka hari n’indi mirimo idakwiye  nko gukora mu birombe n’ahandi”

Ubukangurambaga bwiswe “Kurwanya ihohoterwa ry’abana bireba buri munyarwanda wese”abana buzamara imyaka itanu aho inzego zitandukanye zizashyira hamwe imbaraga mu guhangana  n’ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko gukoreshwa imirimo ikomeye ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kuva mu mwaka wa 2016 abana basaga 8300 bakuwe mu bikorwa by’imirimo ivunanye basubizwa ku ishuri. Kugeza ubu kandi  98.9 ku ijana by’ibibazo by’ihohoterwa  ry’abana byakemuwe n’inkiko kuva muw’2017 kugeza ubu.

Ikibazo cy’imirimo ivunanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana cyafashe indi ntera mu Rwanda

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu Rwanda (NISR),yerekana ko  30% by’abana hagati y’imyaka 14 kugeza kuri 17 bafite akazi kabahemba, gusa Umuryango Mpuzamahanga wita Ku bana (UNICEF) muri raporo yabo yiswe ‘ A fair Chance for every child’ yerekanye ko  mu Rwanda abana bafite imyaka hagati ya 5-14 bagezweho n’ingaruka zo gukoreshwa imirimo ivunanye.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na  Minisiteri y’Ubuzima muw’2017 bwerekana ko hari abakobwa bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina bakiri bato; 48%  muri bo abafite imyaka hagati ya 18- na 51% by’abafite imyaka hagati ya 19-24 24  batewe inda zitifujwe.

Iyi raporo kandi yerekanye ko 83% by’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-24 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bataye ishuri.

Muri rusange, mu Rwanda abarenga abana basaga 250,000 bagezweho n’ingaruka zo gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

 

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.