Bwiza
ads

Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'abaturage ba Macomia mu muganda

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 25 Gicurasi 2025 saa 09:02
Iminota 1 yo gusoma
Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'abaturage ba Macomia mu muganda

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 24 Gicurasi 2025, inzego z: umutekano z'u Rwanda zifatanyije n’abaturage bo mu gace ka Mucojo mu Karere ka Macomia mu Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu gikorwa cy’Umuganda Rusange. 

Abagiza Inzego z’umutekano z’u Rwanda  (RSF) bari mu butumwa bwo guhashya iterabwoba muri iyo Ntara, bafatanyije n’abaturage gusukura isoko rya Mucojo n’inkengero zaryo.

Aka gace kakozwemo Umuganda kari karahindutse ubwihisho bw’ibyihebe kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024, ubwo habohorwaga n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Umuyobozi w’agace ka Mucojo Hassan Fazenda, yashimiye abagize Ingabo na Polisi by’u Rwanda boherejwe muri icyo gihugu ku bwo kubohora ako gace bakaba baranakagaruyemo umutekano.

Hassan Fazenda yagize ati: “Turabashimira ubwitange mwagaragaje, bwatumye dusubira mu ngo zacu. Inkunga yanyu irimo kudufasha kwikura mu ngaruka zikomeye twasigiwe n’imyaka ine y’ibikorwa by’iterabwoba.”

Lt Col Andrew Mugabo, wavuze mu izina ry’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, na we yashimye abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku bwo kudatezuka gukorana na bo mu rugendo rwo kurandura iterabwoba muri icyo gihugu.

Yashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku butumwa rwiyemeje gutangaho ubufasha, by’umwihariko mu bikorwa bigamije kugarura imibereho myiza n’umutekano urambye mu Karere.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.