Bwiza
ads

Ndayishimiye yagaragaye ari mu mwuka mu mwiherero w'amasengesho

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 22 Mutarama 2026 saa 15:02
Iminota 1 yo gusoma
Ndayishimiye yagaragaye ari mu mwuka mu mwiherero w'amasengesho

Umwiherero w'amasengesho w'ishyaka riri ku butegetsi, mbere ya kongere izatorerwamo abayobozi bashya ku itariki ya 25 Mutarama, watangiye kuri uyu wa Kane, itariki ya 22 Mutarama, utangizwa n'amasengesho yabereye mu murwa mukuru wa politiki w'u Burundi, Gitega.

Iyi minsi itatu yo gusabana no gusenga, yatangijwe na misa yabereye kuri kiliziya ya Saint François d’Assise ya Paruwasi i Magarama, isomwa na Arkiyepiskopi wa Gitega, Musenyeri Bonaventure Nahimana.

Aya masengesho yitabiriwe na Perezida Ndayishimiye n'umugore we, Evelyne Ndayishimiye. Hari kandi Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka rya CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo, n'abandi bayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo mu ishyaka riri ku butegetsi kuva 2005.

Nyuma ya misa, ibikorwa byakomereje kuri stade Ingoma muri Gitega.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.