FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Nigeria: Amashyaka atavuga rumwe na leta yose yihurije hamwe ngo ahangane na perezida Buhari

0

Amashyaka asga 30 muri Nigeria yihurije hamwe asinyana amasezerano y’ibifatanye mu gukumira impamvu iyo ari yo yose yatuma perezida Buhari yongera kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu.

Aya mashyaka yanditse muri kiriya gihugu agera kuri 39 akaba arangajwe mbere n’ishyaka, People’s Democratic Party (PDP) yihurije hamwe mu rwego rwo kugira ngo azishakemo uukandida uzayobora igihugu asimbuye Buhari binyuze mu matora.

Umuyobozi w’ishyaka PDP, Kola Ologbodiyan avuga ko bishyize hamwe kugira ngo bishakemo umwe uzahagararira amashyaka yose bityo akaba azaba afite imbaraga zo guhangana na perezida uriho ubu.

Perezida Buhari w’imyaka 75 yagiye ku butegetsi muri 2005, akaba aherutse gutangaza ko ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora indi manda imwe y’imyaka 4 atitaye ku buzima bwe butuma ahora kwa muganga ndetse n’imyaka y’ubukure afite.

“Nitumara gutsindira umwanya wa perezida, buri shyaka rizagira umwanya ukomeye muri guverinoma kandi iyo guverinoma izaba ikomeye kuko izaba ikorera hamwe.

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.