Nyabihu: Ishyaka Green Party ryaburaburijwe mu maboko y’ubuyobozi na hoteli

8

Mu mpera z’ icyumweru gishize, Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu ngo bwashatse kuburizamo amahugurwa y’ abarwanashyaka b’ Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (DGPR) yagombaga kubera muri ‘Volcano Gate Hotel, ariko biba ngombwa ko akarere kinjira mu kibazo.
Ibi byabaye mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Jenda avuga ko nta baruwa yamugezeho isaba gukora inama y’ iri shyaka yabonye, ryo rikemeza ko ryari ryandikiye ubuyobozi bw’ Akarere nk’uko amategeko abigena.
Ushinzwe ihanahanamakuru muri Green Party, Tuyishime Deogratias, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yavuze ko hari hashize ibyumweru 2 bandikiye ubuyobozi bwa ‘Volcano Gate Hotel’ ndetse n’ Akarere ka Nyabihu, basaba gutegura abahugurwa yo kongera ubushobozi abanyamuryango babo mu rwego rwo kwitegura amatora y’ Abadepite azaba mu mwaka wa 2018.
Agira ati ”Ibi barabitwemereye ndetse n’ umuyobozi mukuru wa Volcano Gate Hotel yakomeje aduhamagara atubwira ko ibyo twasabwe byemewe, akajya ahora atubaza ngo tuzaza ryari”.
Arakomeza ati ” Icyaje kudutungura ni uko twahageze ku munsi nyir’ izina tugiye kwishyura ngo dutangira ibikorwa nyir’ izina tuhasanga ushinzwe icungamutungo (comptable) tugiye kumwishyura arabyanga adusobanurirwa ko tugomba kuvugana n’ Umurenge, atubwira ko Umurenge wababujije”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tuyishime yakomeje avuga ko bagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Jenda ndetse n’ ushinzwe umutungo muri iyi hoteli ‘Volcano Gate Hotel’ ariko bose bakanga kwitaba.
Tuyishime asanga aba bombi bari bahuje umugambi wo kubangamira ibikorwa by’ ishyaka Rihanira Demokrasi n’ ibidukikije ku bw’ impamvu zitarasobanuka kugeza magingo aya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette yatangarije Bwiza.com ko impamvu yanze ko iyi nama iba, ari uko atigeze abona ibaruwa yemerera iri shyaka gukorera ayo mahugurwa mu Murenge ayobora.
Aha asa nk’uwivuguruje kuko Ishyaka Rihanira Demokrasi n’ ibidukikije rivuga ko ryari ryabimenyeshe akarere mbere nk’ uko biteganywa n’ amategeko kandi bizwi neza ko akarere gakorana n’ imirenge ikagize, ko ishyaka ryandikira akarere, ko kakabimenyesha umurenge.
Mu kwisegura ku banyamuryango b’ iri shyaka ubwo bari bangiwe gukorera inama muri Volcano Guest Hotel, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste, yahisemo gukemura ikibazo mu bundi buryo.
Uwanzwenuwe ngo yasabiye iri shyaka icyumba cy’ Umurenge aba ariho bakorera, ariko inama yakagombye gutangira saa mbiri (08:00) za mu gitondo, yatangiye saba (13:00).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida w’ iri shyaka Rihanira Demokrasi no kurengera ibidukikije, Dr.Habineza Frank yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage ndetse n’ abacuruzi by’ umwihariko, kurushaho gusobanukirwa ko kutavuga rumwe na Leta bidasobanura kuba umwanzi w’ igihugu.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryatangiye urugendo rwo gushaka abazarihagararira mu bikorwa by’amatora y’Abadepite mu rwego rw’uturere no mu ntara, aya matora akaba ateganyijwe muri 2018.
Kugeza magingo aya, iri shyaka rimaze gukorera uru rugendo mu turere 13 tugize u Rwanda byumvikane ko hasigaye uturere 18 harimo na Diaspora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi ni ibaruwa Green Party yari yandikiye akarere ka Nyabihu

Green Party ivuga ko iyi hotel yabisubiranye ku munota wa nyuma kandi yari ibizi neza ko bazahakorera, yaranabahaye proforma

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina