DGPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Nyamasheke: Nyuma y’imyaka 24 arwana n’umutima, Ngirababyeyi yerekanye aho yashyize imibiri y’abo yishe muri Jenoside

1

Nyuma y’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi akanabifungirwa imyaka 12 agataha amaze kuburana mu nkiko gacaca aho yemeye ibyaha akanabisabira imbabazi, Ngirababyeyi Aniseth w’imyaka 51 y’amavuko utuye mu kagari ka Save,umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke,aravuga ko nyuma yo kwerekana aho yashyize imibiri ya bamwe mu bo yishe muri Jenoside yakorewe abatutsi igashyingurwa mu cyubahiro ari ho yumva umutima utuje.

Imibiri uyu Ngirabatware yerekanye ni 2 yashyinguranywe n’undi umwe wabonetse mu murima hakorwa umuganda,kwibuka ku nshuro ya 24 ku rwego rw’umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke bikaba byaranzwe no gushyingura imibiri 3 mu cyubahiro.

Ngirababyeyi Aniseth ahangayikishijwe n’abo bakoranye ibyaha bamutera ubwoba ko ibyo arimo azabizira.

Aganira na Bwiza.com,Ngirababyeyi Aniseth uvuga ko guhera uyu mwaka yiyemeje kuvugisha ukuri ku byo yakoze byose muri Jenoside yakorewe abatutsi nubwo abo babikoranye avuga ko bamumereye nabi ngo ibyo avuga arabitumwa na nde, yemera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi,haba mu cyari segiteri Ruharambuga yari atuyemo n’ahandi, akavuga ko bamwe mu bo bamaraga kwica babarenzaga ho agataka gake bakigendera,kandi ko yemeza ko batashyinguwe bose mu cyubahiro.

Yagize ati’’ namaze igihe kirekire ndwana n’umutima abayobozi badushishikariza kugaragaza aho imibiri y’abo twishe iri ngakomeza kwinangira,ariko nyuma y’ibikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge byatangijwe na padiri Ubald Rugirangora bikagera no mu murenge wacu muri paruwasi gatulika ya Ntendezi, mu biganiro byo kwibuka by’uyu mwaka niyemeje guhaguruka mvuga ukuri ku hari imibiri y’abatutsi twishe nari nzi ko yari itarashyingurwa mu cyubahiro nubwo bamwe mu bo twafatanije n’ubu bampiga ngo ni iyihe mpamvu ituma narabavuyemo nkiyemeza kugaragaza ukuri,ariko niyemeje kukugaragaza n’iyo bakunziza.’’

Kubyerekeranye no kuba ategereje iki gihe cyose ngo abivuge, avuga ko yashatse ku bivuga mbere,yasanga abo babikoranye bakamubwira ko nabivuga azongera gufungwa,ariko umutima ukomeje kumubuza amahoro ahitamo kwerekana aho iyo mibiri iri,cyane cyane ko na bamwe bo mu miryango ya bariya bishwe bakomezaga kumusaba ko yabababarira akabereka aho iri niba ahazi.

Avuga ko ubu ari bwo aryama agasinzira,ko mbere yahoraga atekereza aho iyo mibiri ataranga iri akumva umutima urabyina,akababazwa cyane na bagenzi be bagihisha ukuri,akabasaba kuva ku izima bakakugaragaza,gusa ngo akaba anishinganisha kuko bamwe mu bo bafatanije kwica abatutsi barimo na se wabo bakomeza kumutera ubwoba bamubwira ko ibyo arimo bitazamugwa amahoro.

Niyondamya Alfred washyinguye mu cyubahiro umubiri w’umubyeyi we,yavuze ko bitoroshye kumara imyaka 24 ubaza aho umubiri w’uwawe uri ngo uwushyingure mu cyubahiro nyamara ababikoze munaturanye bazi aho uri baruca bakarumira, yishimira ko nibura awubonye akawushyingura mu cyubahiro, akavuga ko hakwiye izindi mbaraga kugira ngo n’abandi bazi aho bashyize imibiri itaraboneka bahagaragaze,cyane cyane ko imbabazi bamaze kuzihabwa.

Meya Kamari Aimé Fabien yamwijeje umutekano avuga ko uwashaka kumuziza amakuru yatanze yabibazwa.

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, yashimiye uyu mugabo intambwe abashije gutera ugereranije na bagenzi be badatobora ngo bavuge,amwizeza umutekano ku mpungenge afite zo kugirirwa nabi na bo.

Ati’’ kubyerekeranye n’impungenge afite z’umutekano we n’abo bakoranye ibyaha bakomeje kumutera ubwoba,namusaba gutuza kuko ubuyobozi burahari,inzego z’umutekano zirahari n’abaturage b’umutima mwiza barahari,umutekano we uracunzwe kandi n’uwashaka kumuziza amakuru yatanze yabibazwa.’’

Uyu murenge bivugwa ko ari wo watangirijwemo Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu n’uwari Perefe wayo Emmanuel Bagambiki wagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha, imwe mu mibiri y’abatutsi bahiciwe n’ubu ikaba itaraboneka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga Bigirabagabo Moise uko ubuyobozi bushyira imbaraga mu kwigisha n’abandi bazagera ho bakavuga aho imibiri y’abatutsi bishe bayishyize.

 

1 Igitekerezo
  1. NDAYISABA Fidèle says

    Kugaragaza ahashyizwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro gikwiriye ikiremwa muntu ni ukugarukira ubupfura, birabohora bitanga amahoro, bigatuma ufite amakuru n’abakeneye kuyamenya bose bagubwa neza.
    Umuntu ugumana amakuru y’umubiri azi aho washyizwe utarashyingurwa mu cyubahiro aba abitse imva mu mutima, amaherezo bimubuza amahoro bikaba byanamutera uburwayi bundi bwo mu mutwe cyangwa bw’izindi ngingo.

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.