Nyamirambo: Abasore bakeneye kubaka umubiri bashyizwe igorora na ‘TOP GYM Muvandimwe’- REBA AMAFOTO

0 14

Abashaka gukora imyitozo yo kubaka umubiri ndetse no kugabanya ibiro, bashyizwe igorora na ‘TOP GYM Muvandimwe” ikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Muri iyi Gym, ugeramo ukahasanga ibikoresho by’ubwoko butandukanye, ibyo guterura, ibyo kunyonga, ibikwereka ibilometero wirutse kandi utarenga aho uhagaze, barre, Finnlo,…
Uretse ibi kandi, banatanga imyitozo ifasha abafite ibiro byinshi kubigabanya, bakoresheje imyitozo itandukanye irimo na GYM TONIC.

Abasore bari mu rugendo rwo kubaka umubiri

Umutoza mukuru muri “Top Gym Muvandimwe” Maniraguha Anaclet (Fils), avuga ko ibyo bakora atari ugupapira, ko gutoza babifitiye ubunararibonye, ku bwe avuga ko yabyize muri Afurika y’Epfo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aganira na Bwiza.com, agira ati “mfite ubunararibonye, njye natangiye gutoza mu mwaka wa 2000, mbimazemo imyaka 17, twagiye duca mu zindi sport, gusa nyuma naje kugira amahirwe njya kwiga hanze ibijyanye na GYM TONIC muri Afurika y’Epfo, uretse n’ibyo kandi na bagenzi banjye andi mahugurwa ategurwa mu gihugu nayo turayitabira”.

“Top Gym Muvandimwe” yiyemeje gufasha abantu mu myitozo ngororamubiri, ikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, mu gikari cyahahoze ivuriro ryo kwa Nyirinkwaya, imbere y’urukiko rwa gisirikare.
Ku bindi bisobanuro duhamagare cyangwa utwandikire kuri 0788764000 (Watsapp).
Umutoza Fils kuri barre

Muri Top Gym Muvandimwe harimo ibikoresho by’ubwoko butandukanye


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.