FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Perezida Kabila yarekuye ubutegetsi, USA yemera gutera inkunga amatora muri Congo

0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hatewe intambwe ishimishije mu nzira y’amatora muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo. Ni nyuma yaho ishyaka riri ku butegetsi ritangaje undi mukandida uzarihagagarira utari Perezida Kabila.

Mu itangazo yasohoye ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika  yavuze ko iyo ari intambwe ikomeye mu nzira ya Demokrasi muri Congo.

Imenyesha ko ishimishijwe n’ingingo ya Kabila, yo kubahiriza Itegeko Nshingiro n’ibiri mu masezerano yashyizweho umukono mu Ugushyingo 2016, ayo masezerano amusaba kutongera kwiyamamaza kuri manda ya gatatu.

Amerika itangaza ko Abanyecongo bagomba kwishyira bakizana bagaragaza ibitekerezo byabo banahitamo abakandida bifuza nta bwoba cyangwa bikanga ababica cyangwa babagirira nabi mu bundi buryo.

Amerika irasaba Leta ya Congo na komisiyo ishinzwe gutegura amatora gufata ingingo zikenewe mu kuyategura akazanagenda neza ku wa 23 Ukuboza.

Imenyesha ko Abanyecongo babonye amahirwe yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro nta maraso amenetse ndetse inatangaza ko yiteguye kubafasha muri aya matora.

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.