FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Perezida Kabila yemeye kurekura ubutegetsi, atangaza uzahagararira ishyaka abarizwamo

0

Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari utegerejwe n’imbaga ngo humvwe gahunda ye, niba agamije kwiyamamaza cyangwa kurekura ubutegetsi, kuri ubu yemeye kubuvaho anatangaza uzahagararira ishyaka abarizwamo.

Perezida Kabila yatangaje ko Emmanuel Ramazani Shadari, ari we wagenwe n’ishyaka PPRD riri ku butegetsi, kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

BBC itangaza ko Ramazani Shadari yahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu akaba n’umunyamabanga uhoraho w’iri shyaka agiye guhagararira.

Uyu munsi tariki ya 8 Kanama 2018, nibwo komisiyo ishinzwe amatora ihagarika kwakira kandidatire z’abakandida bashaka guhatana kuri uyu mwanya w’umukuru w’igihugu.

Emmanuel Ramazani Shadari akaba yiyongereye ku bandi bakandida umunani barimo Jean Pierre Bemba, Felix Tshisekedi, umuhungu wa Etienne Tshisekedi witabye Imana,…

Mu gihe kwakira kandidatire birangirana n’uyu munsi, Moise Katumbi na we washakaga kwiyamamaza, Leta ya Congo yamwangiye kwinjira mu gihugu.

Emmanuel Ramazani Shadari

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.