FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Perezida Magufuli yahishuye ukuntu perezida Kagame yamugiriye inama zo kubyutsa Air Tanzania

3

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yahishuye ko mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ari we wamugiriye inama y’ukuntu yakongera kubyutsa sosiyete y’igihugu y’ingendo z’indege, Air Tanzania. Ibi akaba yabitangaje ubwo yakiraga indege nshya  yo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner  ya mbere iyi sosiyete itunze.

Mu Ugushyingo 2015 nibwo perezida John Pombe Magufuli ubwo perezida Magufuli yajyaga ku butegetsi yahagaritse ingendo nyinshi zo mu mahanga z’abayobozi mu rwego rwo kugabanya amafaranga yy’igihugu azigendaho.

Mu minsi ye ya mbere ku butegetsi, perezida Magufuli yahamagaye abayobozi batandukanye ku mugabane no ku Isi bavugana ku bufatanye n’igihugu cye, ariko bamwe abagisha inama ku bibazo bikomeye by’iterambere.

Imwe mu mbogamizi ngo yasanze ni ikimwaro cyo Guverinoma yari ahawe kuyobora nta komanyi yayo y’indege yari ifite, mu gihe ngo ubusanzwe ba mukerarugendo benshi bazi Tanzania ariko igasurwa n’abagera kuri miliyoni gusa mu mwaka.

Ubwo yitegerezaga imibare y’abakerarugendo basura Tanzania, yatunguwe no gusanga ari bakeya, asanga akwiye kugira icyo akora ngo biyongere.

Ubushakashatsi bwihuse n’inama z’abajyanama be byaje kugera ku mwanzuro watuma iki kimwaro ku gihugu kivaho.

Magufuli ati: “Twakoze isesengura dusanga ibihugu bifite imirongo y’indege binakira umubare munini w’abakerarugendo.”

Yavuze ko bavuganye na Misiri, Kenya ndetse Maroc nk’ibihugu bisurwa cyane na ba mukerarugendo, bagasanga Misiri isurwa n’abasaga miliyoni 10 ku mwaka mu gihe Tanzania ari miliyoni 1.

Muri Mata 2016, nyuma y’amezi makeya agiye ku butegetsi, Perezida magufuli yaje mu Rwanda aho yari yitabiriye ifungurwa ku mugaragaro ry’Ikiraro Mpuzamahanga cya Rusumo ndetse n’ibiro by’umupaka ibihugu byombi bihuriyeho, ahahurira na perezida w’u Rwanda ndetse bahava ajya gusura urugo rwa perezida Kagame ku nkengero za Muhazi.

Uru nirwo rugendo rwa mbere Magufuli yari agiriye mu mahanga nyuma yo kujya ku butegetsi ndetse bitungura abatari bakeya kubera umwuka wari umaze iminsi hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Abo Magufuli yasimbuye bari bamaze kuzana agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi, ariko ntibyabuza perezida Magufuli guhitamo gukorera uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga mu Rwanda.

Magufuli mu 2016 akaba yaragize ati: “Ubusanzwe sinkunda gukora ingendo kubera ko mba mpugiye mu kazi kandi nshaka kuzigama ku mutungo. Natumiwe kujya ahantu henshi, harimo mu Burayi ariko sinabashije kubikora. Ariko ubwo perezida Kagame yantumiraga, nagombaga kuza.”

Ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru kivuga ko icyo gihe perezida Kagame yabwiye Magufuli ko icyo ibihugu byombi bikeneye ari ubucuti n’ubuvandimwe kandi bikeneye gukorana business mu nyungu rusange.

Nta byinshi byatangajwe ku byo baganiriye icyo gihe ku nkombe za Muhazi, ariko bigaragara ko abayobozi bombi baganiriye ku bintu bitandukanye.

Kuri ubu rero nibwo hatangiye kumenyekana ko ubwo yari mu Rwanda, perezida Magufuli yagaragaje igisebo igihugu cye gifite cyo kutagira kompanyi y’indege yacyo, ndetse anasaba perezida Kagame kumusobanurira ukuntu yongeye kubyutsa Rwandair akayihanga bushya kuri ubu aka ari kompanyi yishimiwe.

Nyuma y’imyaka itatu, perezida Magufuli akaa yahishuye ko Perezida Kagame ari inshuti ya nyayo yamuhaye inama zirambuye ku kuntu yabyutsa Air Tanzania.

Mu ijambo yavuze ubwo yakiraga Boeing ya mbere Air Tanzania izakoresha yagize ati: “Reka nshimire perezida Kagame. Yarambwiye ati wowe bikore. Nutinda ushobora kuzahura n’imbogamizi nini.

Yavuze ko perezida Kagame yamugiriye inama zo kuvugana n’inganda zikora indege ndetse akanashaka amasezerano meza y’ubuguzi, nawe akaba ari byo yakoze kuri ubu bakaba bamaze kugura indege 7. Ibi perezida Magufuli akaba yabivugaga ari ko ahabwa amashyi menshi n’abaturage bari bagiye kwakira Boeing 787 Dreamliner yari imaze gusesekara ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kitiriwe Julius Nyerere.

 

3 Ibitekerezo
  1. VICTOR says

    IYO NGESO YO KWIBYIMBISHA NKIGIKERI IZABAKORAHO UMUNSUMWE!!!! MBE KAGAME NI IGIKI IMBERE YIGIHANGAGE TANZANIA WO KUMUGIRA INAMA? MAGUFULI NI INTITI WAMINUJE AFISE Phd, KAGAME NI INKANDAGIRABITABO WUMU FRAMACON NI IYIHE NAMA YAGIRA INTITI MUGIHE NTAZI NIMBA AZI NO KWANDIKA IZINA RYE ADATITIRA? ABATUTSI MUZAZIRA ICYO KINTU CYO KWIBYIMBISHA NKIGIKERI NGO MUNGANE NINKA KANDI MBABWIJUKURI MUZABIZIRA!!! AGAPFA KABURIWE NI ……

  2. kay says

    hahahah gicucu Victory genda ubibaze magufuri wabivuze imere y’imbaga y’abatanzania naho wowe uri nyakabwana nabatari magaufuri barummubaha nkanswe .so mbere yo kwandika ujye ubanza umene ibirahure n’ujugunye n’urumogi wanyoye ibikorwa birivugira washyano we

  3. sanyu says

    birananiye kwihangana pe uyu wiyita victor uwasubira mubitunzi byawe ntaho mwaba mutandukaniye gusa ntawakugaya ufite ikibazo cyimitekereereze kiri mumisokoro yawe wotse ukeneye kuganiriswa byananirana ukajyanwa i ndera kutabwaho byumwihariko

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.