RDC: Jean-Pierre Bemba ashobora gusaba impozamarira isaga miliyoni 100 z’Amayero

0 429

Nyuma y’aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rufatiye icyemezo cyo kurekura Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaba yari amaze imyaka 10 afunze ashinjwa ibyaha by’intambara, benshi batangiye kuvuga ko uyu mugabo ashobora gusaba impozamarira ishobora kugera muri miliyoni 100 z’Amayero nk’uko byemezwa na Me Aimé Kilolo wunganiye Bemba imyaka 6 muri uru rukiko.

Kuri Me Kilolo, ngo Jean-Pierre Bemba afite uburenganzira bwo gusaba impozamarira ishobora kugera kuri miliyoni 100 n’imisago y’Amayero. Ngo nk’umuntu wari usanzwe ari n’umunyabyashara, yambuwe uburenganzira bwe imyaka 10 yose akaba atari ashoboye kugira icyo yikorera, nk’uko uyu munyamategeko w’impuguke mu mategeko mpuzamahanga yabisobanuriye Radio Okapi.

Me Aimé Kilolo yabajijwe nk’umuntu wunganiye Bemba imyaka 6 niba abunganizi be kuri ubu bafite uburenganzira bwo kumusabira impozamarira nyuma yo guhanagurwaho ibyaha.

Yavuze ko bishoboka rwose mu gihe Bemba yamaze imyaka 10 muri gereza kandi nyuma akaza kugirwa umwere ku byaha byose, afite uburenganzira bwo gusaba impozamarira. Ati: “Binazwi n’abanyeshuri bose mu ishami ry’amategeko, ko ikintu cyose giteza undi igihombo gihatira uwateje igihombo kwishyura.”

Yongeyeho ko ku cyerekeranye na Jean-Pierre Bemba impozamarira ishobora no kugera kuri miliyoni ziisaga 100 z’Amayero.

Abajijwe icyo abunganizi be bashingiraho basaba ko yishyurwa amafaranga angina gutyo, yavuze ko hashobora kurebwa nko kuba yaratandukanyijwe n’umuryango we, umugore we, ubuzima bwe bw’urukundo, abana be, gukurikirana uburere, n’imikurire y’abana be bari bakiri bato ubwo yabuzwaga kwidegembya n’ibindi.

Maître Aimé Kilolo, Radio Okapi/Ph. John Bompengo

Yongeyeho ko hanarebwa kuba yaracishijwe bugufi no kumutesha icyubahiro n’isura ye mu gihe yari umunyapolitiki wabaye visi perezida wa repubulika. Ikindi ngo kumuta muri yombi byamujije gukomeza kwiteza imbere mu bukungu mu bucuruzi bwe bwinshi yari afite nk’aho ngo imwe mu ndege ze yo mu bwoko bwa Boeing yahagaritswe mu gihe yashoboraga gukoreshwa ikamwinjiriza akayabo mu myaka 10.

Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko impozamarira idahita yishyurwa gutyo, ariko biri mu burenganzira bwa Bemba bwo gufata icyemezo cyo kuyisaba cyangwa kuyihorera ariko ngo ni uburenganzira bw’umuntu wese uhanaguweho ibyaha n’urukiko.

 

 

 

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.