Bwiza
ads

RIB yafashe 3 bakurikiranweho gukoresha impushya zo kubaka z'impimbano

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 8 Mutarama 2024 saa 19:42
Iminota 1 yo gusoma
RIB yafashe 3 bakurikiranweho gukoresha impushya zo kubaka z'impimbano

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo injennyeri bashinjwa gucura no gukoresha impushya zo kubaka z'impimbano.

"Ku bufatanye n’izindi nzego, RIB imaze igihe ikora iperereza ku bantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu mujyi wa Kigali", ibi ni ibyatangawe na RIB ibinyujije kuri konti ya yo ya X.

Yakomeje igira iti "Kuri ubu hamaze gufatwa abitwa:BARIRIMANA Mutien Marie (Enjeniyeri), NTEZIRIZAZA Sad na RITARARENGA Nicolas (umwubatsi)".

RIB iributsa abaturarwanda ko "kubaka nta byangombwa bigira ingaruka nyinshi k'uwabikoze harimo gusenyerwa ibyo yubatse ndetse no gufungwa kuko aba akoze icyaha gihamwa n'amategeko".

Irashimira kandi abakomeje kuyitungira agatoki abubaka nta byangombwa n'abakoresha inyandiko mpimbano kugira ngo bahanwe kuko ari bwo buryo bwonyine buzatuma twirinda gutura mu kajagari.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.