Bwiza
ads

Ruboneka wacaga APR FC za miliyoni mu muryango winjira kwa mukeba 

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 14 Kanama 2026 saa 13:12
Iminota 1 yo gusoma
Ruboneka wacaga APR FC za miliyoni mu muryango winjira kwa mukeba 

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bigeze kure na Ruboneka Jean Bosco, nyuma yo gutandukana na APR FC yamurekuye ubwo impande zombi zananirwaga kumvikana ku mafaranga yayicaga ngo asinye amasezerano mashya.

Amakuru avuga ko nta gihindutse Ruboneka Jean Bosco ashobora kwerekanwa nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu mpera z'iki cyumweru.

Ruboneka amaze igihe nta kipe afite nyuma yo kurekurwa na APR FC yari amazemo imyaka itanu. Batandukanye muri Kamena uyu mwaka, “kuko impande zombi zitumvikanye ku mafaranga yagombaga guhabwa uyu mukinnyi.”

Amakuru avuga ko Ruboneka, Niyomugabo Jean Claude wari Kapiteni wa APR FC na we kugeza ubu udafite ikipe na myugariro Niyigena Clément basabaga APR FC abarirwa muri Frw miliyoni 100 ya recruitment n'umushahara wa Frw miliyoni 5 ngo basinye aya masezerano mashya, ariko ikipe yo ikabaha Frw miliyoni 50 n'umushahara wa Frw miliyoni 3.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.