FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Rusizi: Abana bavuka mu miryango itishoboye bashima Leta ku bw’agaciro bafite

0

Abana bafashwa n’umushinga RW 0380 ukorera mu itorero ADEPR/ Gihundwe mu karere ka Rusizi, bashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda agaciro gakomeye bavuga ko yabahaye.

Aba bana bavuga ko agaciro bafite gashingiye ku kuba bashobora kwiga, kuvuzwa kugera ku rwego rw’Isi igihe hagize urwara, kugira ijambo mu bandi,Uburenganzira bwabo bubungwabungwa…

Mu kiganiro na Bwiza.com, aba bana barimo abiga amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye na kaminuza, bavuze ko abagera kuri 11 muri bo (274) bafashwa batagira umubyeyi n’umwe, ababafite na bo batishoboye ku buryo nta byiringiro byo kubaho neza bari bafite.

Mutimukeye Aline  w’imyaka 14 y’amavuko, wo mu murenge wa Kamembe,avuga ko nyuma yo gupfusha nyina,  se akajya gushaka ubundi buzima mu ntara y’Uburasirazuba, we na bene nyina basigaye mu mibereho isharira cyane,ariko ku bw’amahirwe, uyu mushinga uramufata umushyira mu ishuri,utangira kumuha n’ibindi nkenerwa .

Agira ati “natwe abana baturuka mu miryango ifite ibibazo bikomeye by’ubukene twishimira agaciro gakomeye twahawe na Leta y’ubumwe kuko dushobora kwiga tukavuzwa, tukagira uburenganzira bwacu bwo kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose nk’abandi bana, tukumva natwe tuzakora ibishoboka byose tukihesha agaciro tukagahesha n’igihugu cyacu nk’uko na cyo cyakaduhesheje.’’

Umuyobozi w’uyu mushinga RW 0380, Bipfakuruta Martin, avuga ko mu myaka 9 umaze ukorera muri iyi paruwasi ya Gihundwe umaze kugira abana 2 muri kaminuza,abagera ku 142 bakaba bari mu mashuri yisumbuye abandi 85 bari mu mashuri abanza hakaba n’abari mu  y’inshuke.

Ati ’’bafite ishingiro gushimira Leta kuko yabakoreye ibitangaza bituma uyu munsi na bo bizera kubaho neza ejo hazaza. Tubafasha kwiga kugeza barangije kaminuza cyangwa irindi shuri umwana yumva ashaka kwiga,bashobora kuvuzwa kugera ahashoboka hose ku isi igihe hagize urwara, bigishwa uburenganzira bwabo no guhangana n’ihohoterwa rishobora kubakorerwa kandi igihe hari urikorewe tukabikurikirana,…”.

Pasiteri Sebakungu Philippe,umwe mu bakurikiranira hafi imibereho y’aba bana,avuga bamwe muri bo bari batangiye gukura basuzugura ababyeyi, abandi batangiye kujya mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’izindi, ariko ko ubu bahindutse bakaba biteguye gukorera igihugu cyabo baranize.

Akarere ka Rusizi karacyabarirwamo abana benshi  bafite ibibazo by’imibereho kubera imiryango itifashije bakomokamo, harimo n’ababyara bakabasigira ba nyirakuru na bo batishoboye bakigendera,ubuyobozi bwako bugashima buri wese ugira icyo akora ngo yite ku bana nk’aba,ngo na bo bagire imibereho myiza.

Nubwo bakiri bato bishimira uburyo uburenganzira bwabo bubungwabungwa

 

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.